Bagabo, ese mugandukira ubutware bwa Kristo?
‘Umutware w’umugabo wese ni Kristo.’—1 KOR 11:3.
1. Ni iki kigaragaza ko Yehova ari Imana igira gahunda?
MU BYAHISHUWE 4:11, hagira hati “Yehova Mana yacu, birakwiriye ko ikuzo n’icyubahiro n’ububasha biba ibyawe, kuko ari wowe waremye ibintu byose, kandi icyatumye biremwa bikabaho ni uko wabishatse.” Kubera ko Yehova Imana ari we waremye byose, ni Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi kandi asumba ibiremwa bye byose. Kuba Yehova ari ‘Imana itari iy’akaduruvayo, ahubwo ari iy’amahoro,’ bishobora kugaragarira mu muryango we ugizwe n’abamarayika.’—1 Kor 14:33; Yes 6:1-3; Heb 12:22, 23.
2, 3. (a) Ni nde Yehova yaremye bwa mbere? (b) Ni uwuhe mwanya Umwana w’imfura afite uwugereranyije n’uwa Se?
2 Imana yariho mbere y’uko irema ibindi bintu byose. Ikiremwa cy’umwuka Yehova yabanje kurema ni “Jambo,” bikaba bisobanura ko ari umuvugizi wa Yehova. Jambo uwo ni we waremye ibindi bintu byose. Nyuma yaho yaje ku isi ari umuntu utunganye, aza kwitwa Yesu Kristo.—Soma muri Yohana 1:1-3, 14.
3 Ni gute Ibyanditswe bigaragaza ubutware bw’Imana ubugereranyije n’ubwa Yesu? Intumwa Pawulo yarahumekewe maze arandika ati “ndashaka ko mumenya ko umutware w’umugabo wese ari Kristo, kandi ko umutware w’umugore ari umugabo, naho umutware wa Kristo akaba Imana” (1 Kor 11:3). Kristo ayoborwa na Se. Kubaha ubutware no kuganduka ni ngombwa, kugira ngo ibiremwa bifite ubwenge bigire amahoro kandi bigendere kuri gahunda. Yesu ubwe ‘wakoreshejwe mu kurema ibindi bintu byose,’ na we asabwa kugandukira ubutware bw’Imana.—Kolo 1:16.
4, 5. Ni gute Yesu yabonaga umwanya afite, awugereranyije n’uwa Yehova?
4 Yesu yumvaga ameze ate igihe yagandukiraga ubutware bwa Yehova maze akaza ku isi? Ibyanditswe bigira biti ‘Kristo Yesu nubwo yari ameze nk’Imana, ntiyatekereje ibyo kwigarurira ubutware, ni ukuvuga kureshya n’Imana. Oya, ahubwo yiyambuye byose amera nk’umugaragu, maze amera nk’abantu. Ikirenze ibyo kandi, igihe yari amaze kuboneka mu ishusho y’umuntu, yicishije bugufi kandi arumvira kugeza ku rupfu, ndetse urupfu rwo ku giti cy’umubabaro.’—Fili 2:5-8.
5 Buri gihe Yesu yumviraga Se yicishije bugufi. Yaravuze ati ‘nta kintu na kimwe nshobora gukora nibwirije; urubanza nca ni urw’ukuri kuko ntaharanira ibyo nshaka, ahubwo mparanira ibyo uwantumye ashaka’ (Yoh 5:30). Nanone yaravuze ati ‘buri gihe nkora ibishimisha [Data]’ (Yoh 8:29). Ahagana ku mpera z’ubuzima bwa Yesu ku isi, yabwiye Se mu isengesho ati “naguhesheje icyubahiro ku isi, kuko narangije umurimo wampaye gukora” (Yoh 17:4). Uko bigaragara, Yesu yari azi neza ko Imana imuyobora kandi yarabyemeraga.
Inyungu Umwana abonera mu kugandukira Se
6. Ni iyihe mico myiza cyane Yesu yagaragaje?
6 Igihe Yesu yari ku isi, yagaragaje imico myiza myinshi. Urukundo rukomeye yakundaga Se ni umwe muri iyo mico. Yaravuze ati “nkunda Data” (Yoh 14:31). Ikindi kandi, yagaragaje ko akunda abantu cyane. (Soma muri Matayo 22:35-40.) Yesu yagwaga neza kandi akita ku bantu; ntiyakagatizaga kandi ntiyatwazaga igitugu. Yaravuze ati “nimuze munsange, mwese abagoka n’abaremerewe, nanjye nzabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye kandi munyigireho, kuko nitonda kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona ihumure. Kuko kuba umugaragu wanjye bitaruhije kandi umutwaro wanjye utaremereye” (Mat 11:28-30). Ubutumwa bwa Yesu butera inkunga n’imico ye myiza, byahumurizaga abantu b’ingeri zose bagereranywaga n’intama, cyane cyane abakandamizwaga.
7, 8. Ni iki Amategeko ya Mose yavugaga ku mugore wavaga amaraso, ariko se Yesu we yamufashe ate?
7 Reka turebe uko Yesu yitaga ku bagore. Kuva kera abagabo benshi bafataga nabi abagore. Uko ni na ko byari biri ku bayobozi b’amadini bo muri Isirayeli ya kera. Ariko Yesu we yubahaga abagore. Ibyo byagaragaye igihe yitaga ku mugore wari umaze imyaka 12 ava amaraso. Abaganga benshi “bari baragiye bamubabaza,” kandi yari yaratanze umutungo we wose kugira ngo arebe ko yakira. Nubwo yari yarakoze ibyo byose, ‘yarushagaho kumererwa nabi.’ Amategeko ya Mose yagaragazaga ko yari ahumanye. Uwamukoragaho wese yabaga ahumanye.—Lewi 15:19, 25.
8 Igihe uwo mugore yamenyaga ko Yesu yarimo akiza abarwayi, yinjiye mu kivunge cy’abantu bari bamukikije yibwira ati “ninkora ku mwitero we byonyine, ndakira.” Yakoze kuri Yesu, maze koko ahita akira. Yesu yari azi ko atagombaga gukora ku mwenda we. Icyakora, ntiyigeze amubwira nabi. Ibinyuranye n’ibyo, Yesu yavuganye na we mu bugwaneza. Yiyumvishaga uko yari amerewe muri iyo myaka yose yari amaze arwaye, kandi abona ko nta muntu wari kuzamukiza. Yesu yamugiriye impuhwe, maze aramubwira ati “mukobwa, ukwizera kwawe kwagukijije. Genda amahoro kandi ukire.”—Mar 5:25-34.
9. Igihe abigishwa ba Yesu bageragezaga kubuza abana kumusanga, Yesu yabyitwayemo ate?
9 Abana na bo bumvaga bisanzuye iyo babaga bari kumwe na Yesu. Igihe abantu bazaniraga Yesu abana, abigishwa be barababujije, uko bigaragara bakaba barumvaga ko batagombaga kumutera icyugazi. Ariko uko si ko Yesu we yabibonaga. Inkuru ya Bibiliya iratubwira iti “Yesu abibonye ararakara maze arababwira ati ‘nimureke abana bato baze aho ndi, kandi ntimugerageze kubabuza, kuko ubwami bw’Imana ari ubw’abameze nka bo.’” Ikindi kandi, ‘yateruye abo bana atangira kubaha umugisha, abarambikaho ibiganza.’ Yesu ntiyigeze yakira abana by’umuhango gusa, ahubwo yabakiranaga urugwiro.—Mar 10:13-16.
10. Ni iki cyafashije Yesu kugira imico yagaragaje igihe yari ku isi?
10 Ni iki cyafashije Yesu kugira imico yagaragazaga igihe yari ku isi? Igiye yabaga mu ijuru ataraba umuntu, yitegereje imico ya Se wo mu ijuru mu gihe kirekire cyane, kandi arayigana. (Soma mu Migani 8:22, 23, 30.) Nanone yabonaga uburyo Yehova yayoboraga ibiremwa bye abigiranye urukundo. Ibyo ni byo byatumye amwigana. Ese ibyo Yesu yari kubishobora, iyo aza kuba ari umuntu utaganduka? Yesu yishimiraga kugandukira Se, kandi Yehova yashimishwaga no kugira Umwana umeze atyo. Igihe Yesu yari ku isi, yagaragaje neza neza imico ihebuje ya Se wo mu ijuru. Mbega igikundiro dufite cyo kugandukira Kristo, we Imana yashyizeho kugira ngo abe Umutegetsi w’Ubwami bwo mu ijuru!
Mwigane imico ya Kristo
11. (a) Ni nde twagombye kwihatira kwigana? (b) Kuki mu itorero abagabo ari bo bagombye kwihatira kwigana Yesu by’umwihariko?
11 Twese abagize itorero rya gikristo, cyane cyane abagabo, twagombye gukora uko dushoboye kose kugira ngo twigane imico ya Kristo. Kimwe n’uko twigeze kubivuga, Bibiliya igira iti ‘umutware w’umugabo wese ni Kristo.’ Nk’uko Kristo yiganye Umutware we, ari we Mana y’ukuri, abagabo b’Abakristo na bo bagombye gushyiraho imihati bakigana umutware wabo, ari we Kristo. Intumwa Pawulo amaze guhinduka Umukristo, na we ni ko yabigenje. Yagiriye Abakristo bagenzi be inama agira ati “mujye munyigana nk’uko nanjye nigana Kristo” (1 Kor 11:1). Ikindi kandi, intumwa Petero yagize ati “ibyo ni byo mwahamagariwe kuko na Kristo yababajwe ku bwanyu, akabasigira icyitegererezo kugira ngo mugere ikirenge mu cye” (1 Pet 2:21). Hari indi mpamvu yagombye gutuma abagabo bakurikiza mu buryo bwihariye iyo nama yo kwigana Kristo. Abagabo ni bo baba abasaza n’abakozi b’itorero. Nk’uko Yesu yashimishwaga no kwigana Yehova, abagabo b’Abakristo na bo bagombye gushimishwa no kwigana Kristo n’imico ye.
12, 13. Ni gute abasaza bagombye gufata intama bashinzwe kwitaho?
12 Abasaza bo mu itorero rya gikristo basabwa kwigana Kristo. Petero yagiriye inama abasaza agira ati “muragire umukumbi w’Imana mushinzwe kurinda, mutabikora nk’abahatwa; ahubwo mubikore mubikunze, mutabitewe no gukunda inyungu zishingiye ku buhemu, ahubwo mubikore mubishishikariye; mudatwaza igitugu abagize umurage w’Imana, ahubwo mujye muba ibyitegererezo by’umukumbi” (1 Pet 5:1-3). Abasaza b’Abakristo ntibagomba gutwaza igitugu. Kugira ngo bigane urugero rwa Kristo, bihatira kuba abantu barangwa n’urukundo, bita ku bandi, bicisha bugufi, kandi barangwa n’ubugwaneza mu byo bagirira intama bashinzwe kwitaho.
13 Abantu bashinzwe ubuyobozi mu itorero ntibatunganye, kandi bagombye guhora bazirikana izo ntege nke bafite (Rom 3:23). Ku bw’ibyo, bagomba kwihatira kwiga ibihereranye na Yesu kandi bakigana urukundo rwe. Bagomba gutekereza ukuntu Imana na Kristo bita ku bantu maze bakihatira kubigana. Petero yatugiriye inama agira ati “mwese mukenyere kwiyoroshya mu mishyikirano mugirana, kuko Imana irwanya abishyira hejuru, ariko abicisha bugufi ikabagaragariza ubuntu bwayo butagereranywa.”—1 Pet 5:5.
14. Abasaza bagombye kugaragaza ko bubaha abandi mu rugero rungana iki?
14 Mu gihe abagabo bahawe inshingano mu itorero bita ku mukumbi w’Imana, bagomba kugaragaza imico myiza. Mu Baroma 12:10 hagira hati “ku birebana n’urukundo rwa kivandimwe, buri wese agaragarize mugenzi we urukundo rurangwa n’ubwuzu. Ku birebana no kugaragarizanya icyubahiro, mufate iya mbere.” Abasaza n’abakozi b’itorero bubaha abandi. Nk’uko bimeze ku Bakristo bose, abo bagabo bagomba ‘kutagira icyo bakora babitewe n’ubushyamirane cyangwa kwishyira imbere, ahubwo bakajya biyoroshya batekereza ko abandi babaruta’ (Fili 2:3). Nta gushidikanya ko abagabo bafite inshingano z’ubuyobozi mu itorero bagombye kubona ko abandi babaruta. Iyo abo bagabo babigenje batyo, baba bakurikije inama Pawulo yatanze agira ati “nuko rero, twebwe abakomeye tugomba gufasha abadakomeye kwihangana mu ntege nke zabo kandi ntitwinezeze. Buri wese anezeze mugenzi we mu byiza kugira ngo bimwubake. Kuko na Kristo atinejeje ubwe.”—Rom 15:1-3.
Mujye ‘mwubaha’ abagore
15. Ni gute abagabo bagombye gufata abagore babo?
15 Reka turebe noneho inama Petero yagiriye abagabo bashatse. Yaranditse ati “namwe bagabo, mukomeze kubana n’abagore banyu muhuje n’ubumenyi, mububaha kubera ko ari inzabya zoroshye kurushaho” (1 Pet 3:7). Kubaha umuntu byumvikanisha kumuha agaciro. Ku bw’ibyo rero, wagombye kwita ku bitekerezo bye, ibyo akeneye n’ibyo yifuza kandi ukabyemera niba nta mpamvu yumvikana yo kubyanga. Uko ni ko umugabo yagombye gufata umugore we.
16. Ni uwuhe muburo Ijambo ry’Imana riha abagabo ku birebana no kubaha abagore?
16 Igihe Petero yabwiraga abagabo ko bagomba kubaha abagore babo, yabahaye umuburo agira ati “kugira ngo amasengesho yanyu atagira inzitizi” (1 Pet 3:7). Ibyo bigaragaza neza ukuntu Yehova afatana uburemere uburyo umugabo yita ku mugore we. Iyo umugabo atubashye umugore we, bishobora gutuma amasengesho ye agira inkomyi. None se, niba abagabo bubaha abagore babo, ubwo abagore bo ntibagombye kubagandukira?
17. Umugabo yagombye gukunda umugore we mu rugero rungana iki?
17 Ijambo ry’Imana ritanga inama zirebana n’uko umugabo yagombye gukunda umugore we rigira riti ‘abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk’imibiri yabo bwite, kuko nta muntu wigeze yanga umubiri we, ahubwo arawugaburira akawukuyakuya nk’uko Kristo abigirira itorero. Umuntu wese muri mwe abe ari ko akunda umugore we nk’uko yikunda’ (Efe 5:28, 29, 33). Abagabo bagombye gukunda abagore babo mu rugero rungana iki? Pawulo yaranditse ati “bagabo, mukomeze gukunda abagore banyu nk’uko Kristo na we yakunze itorero kandi akaryitangira” (Efe 5:25). Koko rero, umugabo yagombye kuba yiteguye no gupfira umugore we, nk’uko Kristo yadupfiriye. Iyo umugabo w’Umukristo agirira neza umugore we, akamwitaho mu buryo buzira ubwikunde, byorohera umugore we kumwubaha.
18. Ni ubuhe bufasha abagabo bahabwa kugira ngo basohoze inshingano zabo zirebana n’imiryango yabo?
18 Ese kwitega ko abagabo bubaha abagore babo muri ubwo buryo, ntibyaba ari ugukabya? Oya, Yehova ntiyari kubasaba gukora ikintu batashobora. Byongeye kandi, abasenga Yehova bashobora guhabwa imbaraga ziruta izindi zose mu ijuru no ku isi, ni ukuvuga umwuka wera w’Imana. Yesu yaravuze ati “niba muzi guha abana banyu impano nziza kandi muri babi, So wo mu ijuru we ntazarushaho guha umwuka wera abawumusaba” (Luka 11:13)? Mu gihe abagabo basenga, bashobora gusaba Yehova ko yakoresha umwuka wera kugira ngo ubafashe kwita ku bandi, harimo n’abagore babo.—Soma mu Byakozwe 5:32.
19. Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?
19 Koko rero, abagabo bafite inshingano iremereye yo kwitoza kugandukira Kristo no kwigana ukuntu akoresha ubutware. Ariko se twavuga iki ku bagore, by’umwihariko abafite abagabo? Mu gice gikurikira, tuzasuzuma ukuntu bagombye kubona uruhare bafite muri gahunda ya Yehova.
Ese uribuka?
• Ni iyihe mico ya Kristo twagombye kwigana?
• Ni gute abasaza bagombye kwita ku ntama?
• Ni gute abagabo bagombye gufata abagore babo?
[Amafoto yo ku ipaji ya 10]
Tujye twigana Yesu mu kubaha abandi