Kuki abagore bagomba kugandukira ubutware?
‘Umutware w’umugore ni umugabo.’—1 KOR 11:3.
1, 2. (a) Ni iki intumwa Pawulo yanditse ku birebana na gahunda y’ubutware no kuganduka? (b) Ni ibihe bibazo turi busuzume muri iki gice?
INTUMWA PAWULO yavuze ibirebana na gahunda Yehova yashyizeho, agira ati ‘umutware w’umugabo wese ni Kristo, kandi umutware w’umugore ni umugabo’ (1 Kor 11:3). Igice cyabanjirije iki cyagaragaje ko Yesu yabonaga ko kugandukira umutware we Yehova Imana, ari igikundiro kandi ko byatumaga yishima. Icyo gice cyanagaragaje ko Kristo ari we mutware w’abagabo b’Abakristo. Kristo yagwaga neza, akagirira abantu impuhwe, kandi ntarangwe n’ubwikunde mu mishyikirano yagiranaga n’abantu. Uko ni ko abagabo bagomba gufata abagize itorero, cyane cyane abagore babo.
2 None se ku bagore ho bimeze bite? Umutware wabo ni nde? Pawulo yaranditse ati ‘umutware w’umugore ni umugabo.’ Ni gute abagore bagombye gufata ayo magambo yahumetswe? Ese iryo hame rireba n’umugore ufite umugabo utizera? Ese kugandukira ubutware bw’umugabo byaba bivuga ko umugore agomba guceceka, ntagire ijambo mu gihe hafatwa imyanzuro runaka? Ni iki umugore yakora kugira ngo abe umugore ushimwa?
“Reka muremere umufasha umukwiriye”
3, 4. Kuki gahunda y’ubutware mu muryango ifite akamaro?
3 Gahunda y’ubutware yashyizweho n’Imana. Yehova amaze kurema Adamu, yaravuze ati “si byiza ko uyu muntu aba wenyine, reka muremere umufasha umukwiriye.” Imana imaze kurema Eva, Adamu yishimiye cyane kuba yari abonye umufasha, ku buryo yavuze ati “uyu ni igufwa ryo mu magufwa yanjye, ni akara ko mu mara yanjye” (Itang 2:18-24). Adamu na Eva bari bafite ibyiringiro bihebuje byo kuzakomokwaho n’abantu bose batunganye, bari kuzabaho iteka muri paradizo bafite ibyishimo.
4 Kuba ababyeyi bacu ba mbere barigometse, byatumye ubuzima butunganye abantu bari bafite muri Edeni budakomeza kubaho. (Soma mu Baroma 5:12.) Ariko Yehova yari akibona ko umugabo ari umutware w’umugore. Iyo abashyingiranywe bubahirije iryo hame ry’ubutware, bibagirira akamaro cyane kandi bigatuma bagira ibyishimo. Ibyo bituma bagira ibyishimo nk’ibyo Yesu yaterwaga no kugandukira umutware we, ari we Yehova. Igihe Yesu yari ataraba umuntu ‘yahoraga yishimye imbere ya [Yehova]’ (Imig 8:30, NW). Kubera ko abantu badatunganye, abagabo ntibagikoresha ubutware bwabo neza, kandi abagore na bo ntibakiganduka nk’uko bikwiriye. Icyakora, iyo abagabo n’abagore bakomeje gukora uko bashoboye kose bakubahiriza iyo gahunda y’ubutware, bituma imiryango igira ibyishimo byinshi.
5. Kuki umugabo n’umugore bagombye kuzirikana inama iboneka mu Baroma 12:10?
5 Ikintu cy’ingenzi gituma abagize umuryango bagira icyo bageraho, ni ugukurikiza inama ireba Abakristo bose igira iti “ku birebana n’urukundo rwa kivandimwe, buri wese agaragarize mugenzi we urukundo rurangwa n’ubwuzu. Ku birebana no kugaragarizanya icyubahiro, mufate iya mbere” (Rom 12:10). Nanone, umugabo n’umugore bagombye gukora ibishoboka byose kugira ngo ‘bagirirane neza, bagirirane impuhwe, kandi babe biteguye kubabarirana.’—Efe 4:32.
Mu gihe umwe mu bashakanye atizera
6, 7. Iyo Umukristokazi agandukiye umugabo we utizera, bishobora kugira akahe kamaro?
6 Byagenda bite se uwo mwashakanye abaye adakorera Yehova? Akenshi, umugabo ni we uba utizera. Muri icyo gihe se, ni gute umugore yagombye gufata umugabo we? Bibiliya isubiza igira iti “namwe bagore, mugandukire abagabo banyu kugira ngo niba hari n’abagabo batumvira ijambo, bareshywe n’imyifatire yanyu, ari nta jambo muvuze, kuko bazaba bibonera imyifatire yanyu izira amakemwa, kandi irangwa no kubaha cyane.”—1 Pet 3:1, 2.
7 Ijambo ry’Imana risaba umugore gukomeza kugandukira umugabo utizera. Imyifatire ye myiza ishobora gutuma umugabo we yibaza impamvu umugore we yitwara neza. Ibyo bishobora gutuma uwo mugabo agenzura imyizerere y’umugore we, maze amaherezo akaba yakwemera ukuri.
8, 9. Ni iki Umukristokazi yakora mu gihe umugabo we utizera yaba adashishikajwe n’imyifatire ye myiza?
8 Ariko se byagenda bite umugabo utizera adahindutse ngo yemere ukuri? Ibyanditswe bitera Umukristokazi inkunga yo kugaragaza imico ya gikristo igihe cyose, niyo byaba bimugoye bite. Urugero, mu 1 Abakorinto 13:4 hagira hati “urukundo rurihangana.” Ku bw’ibyo rero, Umukristokazi yaba agize neza akomeje ‘kwiyoroshya rwose, akitonda, kandi akihangana,’ ari na ko agaragaza urukundo (Efe 4:2). Imbaraga Imana ikoresha, ari zo mwuka wera, zishobora kumufasha gukomeza kugira imico ya gikristo nubwo yaba ahanganye n’imimerere igoye.
9 Pawulo yaranditse ati “mu bintu byose, ngira imbaraga binyuze ku Mana, yo impa imbaraga” (Fili 4:13). Umwuka w’Imana utuma Abakristo bashakanye bakora ibintu byinshi batari gushobora. Urugero, iyo umwe mu bashakanye abwiye nabi mugenzi we, bishobora gutuma na we ashaka kwihorera. Icyakora, Bibiliya igira inama Abakristo bose igira iti “ntimukiture umuntu wese ikibi yabakoreye . . . kuko handitswe ngo ‘guhora ni ukwanjye, ni jye uzitura, ni ko Yehova avuga’” (Rom 12:17-19). Mu buryo nk’ubwo, mu 1 Abatesalonike 5:15, haduha inama igira iti “mwirinde hatagira uwo muri mwe witura umuntu wese inabi yamugiriye, ahubwo buri gihe muharanire icyabera cyiza bagenzi banyu n’abandi bose.” Iyo dufashijwe n’umwuka wera wa Yehova, tugera ku bintu tutari kuzigera tugeraho dukoresheje imbaraga zacu. Mbega ukuntu bikwiriye ko dusenga Imana tuyisaba umwuka wera kugira ngo udufashe!
10. Ni gute Yesu yitwaraga ku bantu bamubwiraga nabi, cyangwa bakamukorera ibikorwa bibi?
10 Yesu yatanze urugero rwiza cyane binyuze ku myifatire yagiraga igihe abantu babaga bamubwiye nabi, cyangwa bakamukorera ibintu bibi. Muri 1 Petero 2:23, hagira hati “yaratutswe ntiyasubiza. Igihe yababazwaga ntiyabakangishije, ahubwo yakomeje kwishyira mu maboko y’uca imanza zikiranuka.” Duterwa inkunga yo gukurikiza urugero rwe rwiza. Ntitukarakazwe n’imyifatire mibi y’abandi. Nk’uko Abakristo bose babigirwamo inama, mujye ‘mugirirana impuhwe kandi mwicishe bugufi, mutagira uwo mwitura inabi yabagiriye cyangwa ngo musubize ubatutse.’—1 Pet 3:8, 9.
Ese abagore nta jambo bagira?
11. Ni ikihe gikundiro gikomeye abagore bamwe bazagira?
11 Ese kugandukira umugabo byaba bivuga ko abagore nta jambo bagomba kugira mu rugo, cyangwa ngo babe batanga igitekerezo mu myanzuro igomba gufatwa mu muryango? Si uko bimeze. Yehova yahaye abagore inshingano nyinshi nk’uko yazihaye abagabo. Tekereza ku gikundiro gikomeye abantu 144.000 bafite cyo kuba abami n’abatambyi mu ijuru, bayobowe na Kristo mu gihe azaba ategeka isi. Muri uwo mubare harimo n’abagore (Gal 3:26-29). Uko bigaragara, Yehova yatumye abagore bagira uruhare rugaragara muri gahunda ye.
12, 13. Tanga urugero rugaragaza ukuntu abagore bahanuye.
12 Urugero, mu bihe bya Bibiliya, bamwe mu bagore barahanuraga. Muri Yoweli 3:1-2, hari ubuhanuzi bugira buti “nzasuka Umwuka wanjye ku bantu bose, abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura. . . . Ndetse n’abagaragu banjye n’abaja banjye nzabasukira ku Mwuka wanjye muri iyo minsi.”
13 Mu bigishwa ba Yesu bagera ku 120 bari bateraniye mu cyumba cyo hejuru i Yerusalemu ku munsi wa Pentekote yo mu mwaka wa 33, harimo n’abagore. Umwuka w’Imana wasutswe kuri iryo tsinda ryose ry’abantu. Ku bw’ibyo rero, Petero yashoboraga gusubiramo ibyo umuhanuzi Yoweli yahanuye, maze akagaragaza ko byasohoreye kuri abo bagabo n’abagore. Yagize ati “ibi ni ibyavuzwe binyuze ku muhanuzi Yoweli, ngo ‘mu minsi ya nyuma,’ ni ko Imana ivuga, ‘nzasuka umwuka wanjye ku bantu b’ingeri zose, kandi abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura . . . ; ndetse n’abagaragu banjye n’abaja banjye nzabasukaho umwuka wanjye muri iyo minsi, kandi bazahanura.’”—Ibyak 2:16-18.
14. Ni uruhe ruhare abagore bagize mu gukwirakwiza Ubukristo mu kinyejana cya mbere?
14 Mu kinyejana cya mbere, Abagore bagize uruhare rugaragara mu gukwirakwiza Ubukristo. Babwirije ibihereranye n’Ubwami bw’Imana, kandi bakora ibintu byari bifitanye isano n’uwo murimo (Luka 8:1-3). Urugero, intumwa Pawulo yavuze ko Foyibi ‘yakoreraga umurimo mu itorero ry’i Kenkireya.’ Ikindi kandi, igihe Pawulo yohererezaga intashyo ababwiriza bagenzi be, yavuzemo abagore benshi bizerwa, harimo ‘Tirifayina na Tirifoza, abagore bakoranaga umwete mu Mwami.’ Nanone yaravuze ati “mutashye Perusi uwo dukunda, kuko yakoze imirimo myinshi mu Mwami.”—Rom 16:1, 12.
15. Ni uruhe ruhare abagore bagira mu gukwirakwiza Ubukristo muri iki gihe?
15 Muri iki gihe, mu bantu basaga miriyoni ndwi babwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana hirya no hino ku isi, abenshi muri bo ni abagore (Mat 24:14). Abenshi muri bo ni ababwiriza b’igihe cyose, abamisiyonari n’abakozi ba Beteli. Umwanditsi wa Zaburi Dawidi yararirimbye ati “Umwami Imana yatanze itegeko, abagore bamamaza inkuru baba benshi” (Zab 68:12). Mbega ukuntu ayo magambo yabaye impamo! Yehova aha agaciro uruhare abagore bagira mu gutangaza ubutumwa bwiza no mu gusohoza imigambi ye. Mu by’ukuri, kuba Abakristokazi basabwa kuganduka, ntibivuga ko nta jambo bagira.
Abagore babiri bagize icyo bakora
16, 17. Ni gute urugero rwa Sara rugaragaza ko abagore bafite ijambo mu muryango?
16 Ese niba Yehova aha abagore inshingano nyinshi, abagabo ntibagombye kujya babagisha inama mbere yo gufata imyanzuro ikomeye? Byaba byiza babigenje batyo. Bibiliya igaragaza ingero zitandukanye z’ukuntu abagore bagiye bagira icyo bavuga cyangwa bakagira icyo bakora, batiriwe banabaza abagabo babo. Reka turebe ingero ebyiri.
17 Umugore w’umukurambere Aburahamu witwaga Sara, yakomezaga kumubwira ko yakwirukana umugore we wa kabiri n’umwana we kubera ko basuzuguraga. Bibiliya ivuga ko ibyo bintu ‘byateye Aburahamu agahinda kenshi,’ ariko ko bitababaje Imana. Yehova yabwiye Aburahamu ati “we kugirira uwo muhungu agahinda n’umuja wawe, ibyo Sara akubwira byose umwumvire” (Itang 21:8-12). Aburahamu yumviye Yehova, maze ategera amatwi Sara, kandi akora ibyo Sara yamusabye.
18. Ni iki Abigayili yiyemeje gukora?
18 Tekereza nanone ku byabaye kuri Abigayili wari umugore wa Nabali. Igihe Dawidi yahungaga Umwami Sawuli wari umufitiye ishyari, yamaze igihe akambitse hafi y’umukumbi wa Nabali. Aho kugira ngo Dawidi n’abantu be bafate bumwe muri ubwo butunzi bwinshi bwa Nabali, baraburinze. Icyakora, Nabali “yari umunyamwaga w’inkozi y’ibibi,” kandi ‘yakankamiye’ abantu ba Dawidi. Nabali yari ‘ikigoryi,’ kandi yari ‘umupfu.’ Igihe abantu ba Dawidi basabaga Nabali kugira icyo abaha bamwubashye, yaranze. Abigayili yabigenje ate igihe yumvaga ibyabaye? Nta kintu yabwiye Nabali, ahubwo ‘yagize vuba, yenda amarobe y’imitsima magana abiri n’imvumba ebyiri za vino, n’inyama z’intama eshanu zihiye n’ingero eshanu z’ingano zikaranze, n’amaseri ijana y’inzabibu zumye n’imibumbe magana abiri y’imbuto z’umutini,’ maze abiha Dawidi n’abantu be. Ese ibyo Abigayili yakoze byari bikwiriye? Ibyabaye nyuma yaho bigaragaza ko ibyo yakoze byari bikwiriye. Bibiliya igira iti “Uwiteka akubita Nabali arapfa.” Nyuma yaho, Dawidi yaje kurongora Abigayili.—1 Sam 25:3, 14-19, 23-25, 38-42.
‘Umugore ushimwa’
19, 20. Ni iki gituma umugore ashimwa cyane?
19 Ibyanditswe bishimagiza umugore usohoza inshingano ze nk’uko Yehova abishaka. Igitabo cya Bibiliya cy’Imigani gishimagiza “umugore w’imico myiza” kivuga kiti “arusha cyane rwose marijani igiciro. Umutima w’umugabo we uhora umwiringira, kandi ntazabura kunguka. Ahora amugirira neza ntabwo amugirira nabi, igihe cyose akiriho.” Byongeye kandi, “abumbuza akanwa ke ubwenge, kandi itegeko ry’ururimi rwe riva ku rukundo. Amenya neza imico yo mu rugo rwe, kandi ntabwo arya ibyokurya by’ubute. Abana be barahaguruka bakamwita Munyamugisha, n’umugabo we na we aramushima.”—Imig 31:10-12, 26-28.
20 Ni iki gituma umugore ashimwa cyane? Bibiliya igira iti “ubutoni burashukana kandi uburanga bwiza ni ubusa, ariko umugore wubaha Uwiteka ni we uzashimwa.” Gutinya Yehova bikubiyemo no kwemera kugandukira gahunda y’ubutware Yehova yashyizeho. Bibiliya igira iti ‘umutware w’umugabo wese ni Kristo, kandi umutware w’umugore ni umugabo, naho umutware wa Kristo ni Imana.’—1 Kor 11:3.
Jya ushimira Imana impano yaguhaye
21, 22. (a) Ni izihe mpamvu Abakristo bashyingiranywe bafite zo gushimira Imana, yo yatanze impano y’ishyingiranwa? (b) Kuki twagombye kubaha gahunda y’ubutware Yehova yashyizeho? (Reba agasanduku ku ipaji ya17.)
21 Abakristo bashatse bafite impamvu nyinshi zo gushimira Imana. By’umwihariko bashobora gushimira Imana kubera ko yabahaye impano y’ishyingiranwa ituma babona uburyo bwo kuba umwe, maze bagakorera Yehova bunze ubumwe kandi bishimye (Rusi 1:9; Mika 6:8). Kubera ko ari we watangije ishyingiranwa, azi neza icyakorwa kugira ngo abashyingiranywe bagire ibyishimo. Mujye mukora ibyo ashaka, bityo ‘kwishimana Uwiteka bizaba intege zanyu.’—Neh 8:10.
22 Umugabo w’Umukristo ukunda umugore we nk’uko yikunda, azamukundwakaza kandi akoreshe neza ubutware bwe. Mu by’ukuri umugore wubaha Imana azakundwa, kubera ko ashyigikira umugabo we kandi akamwubaha cyane. Ikiruta byose, urugo rwabo rw’intangarugero ruzubahisha Yehova Imana.
Ese uribuka?
• Ni iyihe gahunda y’ubutware no kuganduka Yehova yashyizeho?
• Kuki abashakanye bagombye kubahana?
• Ni gute Umukristokazi yagombye gufata umugabo we utizera?
• Kuki abagabo bagombye kubanza kugisha inama abagore babo mbere yo gufata imyanzuro ikomye?
[Agasanduku ko ku ipaji ya 17]
Kuki twagombye kumvira ubutware?
Yehova yashyizeho gahunda y’ubutware ibiremwa bye bifite ubwenge bigomba kugandukira. Iyo gahunda yashyizweho kugira ngo igirire akamaro ibiremwa by’umwuka n’iby’abantu. Iyo gahunda ituma ibyo biremwa bibona uburyo bwo gukoresha umudendezo wo kwihitiramo no gusingiza Imana binyuriye mu kuyikorera byunze ubumwe, kandi mu buryo bwiza.—Zab 133:1.
Abakristo bagize itorero ry’abasutsweho umwuka, bazirikana ko Yesu Kristo ari we mutware wabo (Efe 1:22, 23). Kugira ngo Umwana agaragaze ko yubaha ubutware bwa Yehova, amaherezo “azagandukira Uwamweguriye ibintu byose, kugira ngo Imana ibe byose kuri bose” (1 Kor 15:27, 28). Ku bw’ibyo se, mbega ukuntu bikwiriye ko abantu biyeguriye Imana bubahiriza gahunda y’ubutware bwashyizweho mu itorero, hamwe no mu muryango (1 Kor 11:3; Heb 13:17)! Iyo tubigenje dutyo, ni twe bigirira akamaro kubera ko bituma Yehova atwemera, kandi akaduha imigisha.—Yes 48:17.
[Ifoto yo ku ipaji ya 13]
Isengesho rishobora gufasha Umukristokazi kugira imico y’Imana
[Amafoto yo ku ipaji ya 15]
Yehova aha agaciro uruhare abagore bagira mu guteza imbere inyungu z’Ubwami