Ntimugatere agahinda umwuka wera wa Yehova
“Ntimugatere agahinda umwuka wera w’Imana, ari na wo wakoreshejwe mu kubashyiraho ikimenyetso.”—EFE 4:30.
1. Ni iki Yehova yakoreye abantu babarirwa muri za miriyoni, kandi se ni iki bagomba gukora?
YEHOVA yakoreye ikintu cyihariye abantu babarirwa muri za miriyoni bariho muri iyi si ivurunganye. Yatumye bashobora kumwegera binyuze ku Mwana we w’ikinege, ari we Yesu Kristo (Yoh 6:44). Niba wariyeguriye Imana kandi ukaba ubaho mu buryo buhuje n’uko wayiyeguriye, uri umwe muri abo bantu. Kubera ko wabatijwe mu izina ry’umwuka wera, ugomba kwitwara mu buryo buhuje n’uko uwo mwuka ushaka.—Mat 28:19.
2. Ni ibihe bibazo turi busuzume?
2 Twebwe ‘ababibira umwuka,’ twambaye umuntu mushya (Gal 6:8; Efe 4:17-24). Icyakora, intumwa Pawulo aduha inama n’umuburo byo kwirinda gutera agahinda umwuka wera w’Imana. (Soma mu Befeso 4:25-32.) Reka noneho dusuzume inama y’iyo ntumwa. Ni iki Pawulo yashakaga kuvuga igihe yavugaga ibyo gutera agahinda umwuka w’Imana? Ni gute umuntu wiyeguriye Imana yatera agahinda umwuka wa Yehova, kandi se ni gute twakwirinda kuwubabaza?
Icyo Pawulo yashakaga kuvuga
3. Wasobanura ute amagambo aboneka mu Befeso 4:30?
3 Mbere na mbere, zirikana amagambo ya Pawulo aboneka mu Befeso 4:30. Yaranditse ati “ntimugatere agahinda umwuka wera w’Imana, ari na wo wakoreshejwe mu kubashyiraho ikimenyetso ku bw’umunsi wo gucungurwa, bishingiye ku ncungu.” Pawulo ntiyashakaga ko bagenzi be yakundaga bari bahuje ukwizera, batakaza imishyikirano bari bafitanye n’Imana. Bari ‘barashyizweho ikimenyetso ku bw’umunsi wo gucungurwa, bishingiye ku ncungu.’ Umwuka w’Imana uracyakomeje kuba ikimenyetso cyangwa ‘gihamya y’ibigomba kuzagera’ ku Bakristo basutsweho umwuka, bakomeza kuba indahemuka (2 Kor 1:22). Icyo kimenyetso gisobanura ko Abakristo basutsweho umwuka ari umutungo w’Imana, kandi ko bazaba mu ijuru. Amaherezo, abashyirwaho ikimenyetso bazagera ku 144.000.—Ibyah 7:2-4.
4. Kuki ari iby’ingenzi ko twirinda gutera agahinda umwuka wera?
4 Gutera agahinda umwuka wera bishobora kuba intambwe ya mbere yatuma Umukristo atayoborwa n’imbaraga z’Imana. Ibyo Dawidi yavuze amaze gukorana icyaha na Batisheba, bigaragaza ko ibyo bishoboka. Dawidi yaricujije, maze yinginga Yehova agira ati “ntunte kure yo mu maso yawe, ntunkureho Umwuka wawe wera” (Zab 51:13). Abakristo basutsweho umwuka bakomeza ‘kuba abizerwa kugeza ku gupfa,’ ni bo gusa bazahabwa “ikamba” ry’ubuzima budapfa mu ijuru (Ibyah 2:10; 1 Kor 15:53). Abakristo bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi, na bo bakeneye umwuka wera niba bashaka gukomeza kubera Imana indahemuka, maze bakazahabwa impano y’ubuzima bw’iteka binyuriye mu kwizera igitambo cy’incungu cya Kristo (Yoh 3:36; Rom 5:8; 6:23). Ku bw’ibyo rero, twese tugomba kwirinda gutera agahinda umwuka wera.
Ni gute Umukristo ashobora gutera agahinda umwuka wera?
5, 6. Ni gute Umukristo ashobora gutera agahinda umwuka wa Yehova?
5 Kubera ko turi Abakristo biyeguriye Imana, dushobora kwirinda gutera agahinda umwuka wera. Ibyo byashoboka turamutse ‘dukomeje kuyoborwa n’umwuka, [kandi] tukabeshwaho na wo,’ kuko ari bwo tutazaneshwa n’irari ry’umubiri kandi ngo dukore ibibi (Gal 5:16, 25, 26). Ariko ibyo bishobora guhinduka. Turamutse dutangiye gutembanwa buhoro buhoro, wenda tutanabizi, tukagera n’ubwo tugira imyifatire icirwaho iteka n’Ijambo ry’Imana ryahumetswe, dushobora gutera agahinda umwuka w’Imana.
6 Nanone kandi, dukomeje gukora ibintu bitandukanye n’ubuyobozi bw’umwuka wera, byatuma tuwutera agahinda, ari byo kubabaza Yehova, kuko ari we uwutanga. Gusuzuma ibivugwa mu Befeso 4:25-32 biradufasha kumenya uko twagombye kwitwara, kandi bishobora kudufasha kwirinda gutera agahinda umwuka w’Imana.
Uko twakwirinda gutera agahinda umwuka wera
7, 8. Sobanura impamvu tugomba kuvugisha ukuri.
7 Tugomba kuvugisha ukuri. Mu Befeso 4:25, Pawulo yaranditse ati “ni yo mpamvu ubwo mwamaze kwiyambura ikinyoma, umuntu wese muri mwe akwiriye kuvugana ukuri na mugenzi we, kuko turi ingingo za bagenzi bacu.” Kubera ko twahurijwe hamwe nk’“ingingo za bagenzi bacu,” mu by’ukuri ntitwagombye kubeshya bagenzi bacu duhuje ukwizera tubigambiriye. Umuntu ukomeza kubeshya, amaherezo ashobora kwitandukanya n’Imana.—Soma mu Migani 6:16-19.
8 Kubeshya cyangwa kuriganya bishobora gutuma itorero ryicamo ibice. Ku bw’ibyo, twagombye kumera nk’umuhanuzi Daniyeli wari uwiringirwa, kandi ntabonekeho igicumuro (Dan 6:5). Ikindi kandi, twagombye kuzirikana inama Pawulo yahaye Abakristo bafite ibyiringiro byo kujya mu ijuru, ivuga ko buri wese ari urugingo rw’“umubiri wa Kristo.” Urwo rugingo ruba ruhujwe n’izindi ngingo z’abavandimwe, kandi ruba rugomba gukomeza kunga ubumwe n’abandi bavandimwe ba Yesu bizerwa basutsweho umwuka (Efe 4:11, 12). Niba twifuza kuzabaho iteka ku isi izahinduka paradizo, natwe tugomba kuvugisha ukuri, bityo tukagira uruhare mu kunga ubumwe bw’abavandimwe ku isi hose.
9. Kuki ari ngombwa ko dukurikiza ibivugwa mu Befeso 4:26, 27?
9 Tugomba kurwanya Satani, ntitwemere ko atwangiza mu buryo bw’umwuka (Yak 4:7). Umwuka wera udufasha kurwanya Satani. Urugero, dushobora kurwanya Satani twirinda kugira umujinya utagira rutangira. Pawulo yaranditse ati “nimurakara, ntimugakore icyaha; izuba ntirikarenge mukirakaye, kandi ntimugahe Satani urwaho” (Efe 4:26, 27). Niba hari impamvu zumvikana zitumye turakara, guhita dusenga bucece bishobora kudufasha ‘gutuza,’ kandi bigatuma twifata aho gukora ikintu cyatuma dutera agahinda umwuka wera (Imig 17:27, NW). Ku bw’ibyo, nimucyo tujye twirinda gukomeza kurakara, kugira ngo tudaha Satani urwaho rwo kudukoresha ibibi (Zab 37:8, 9). Bumwe mu buryo bwadufasha kurwanya Satani, ni uguhita duhosha amakimbirane dukurikije inama yatanzwe na Yesu.—Mat 5:23, 24; 18:15-17.
10, 11. Kuki tutagomba kwiba cyangwa gukora ikindi kintu cyose cy’ubuhemu?
10 Ntitugomba kugwa mu bishuko byo kwiba cyangwa guhemuka mu bundi buryo. Pawulo yanditse ibirebana n’ubujura agira ati “umujura ntakongere kwiba, ahubwo akorane umwete akoreshe amaboko ye umurimo mwiza, kugira ngo abone icyo aha abafite icyo bakennye” (Efe 4:28). Umukristo wabatijwe aramutse yibye, mu by’ukuri yaba ‘agayishije izina ry’Imana,’ agatuma rivugwa nabi (Imig 30:7-9). Kabone niyo umuntu yaba akennye, ntibisobanura ko agomba kwiba. Abantu bakunda Imana na bagenzi babo bazi neza ko nta gihe kwiba biba byemewe.—Mar 12:28-31.
11 Pawulo ntiyavuze icyo twagombye kwirinda gukora gusa, ahubwo yanavuze icyo twakora. Niba tubaho kandi tukagenda tuyobowe n’umwuka wera, tuzashyiraho imihati kugira ngo twite ku miryango yacu kandi ‘tugire n’ibyo duha abafite icyo bakennye’ (1 Tim 5:8). Yesu n’intumwa ze bazigamaga amafaranga yo gufashisha abakene, ariko Yuda Isikariyota waje kuba umugambanyi, we yarayibaga (Yoh 12:4-6). Mu by’ukuri, Yuda ntiyayoborwaga n’umwuka wera. Nk’uko byari bimeze kuri Pawulo, twebwe abayoborwa n’umwuka w’Imana tugomba “kuba inyangamugayo muri byose” (Heb 13:18). Ku bw’ibyo, tugomba kwirinda gutera agahinda umwuka wera wa Yehova.
Ubundi buryo bwo kwirinda gutera agahinda umwuka wera
12, 13. (a) Nk’uko bigaragara mu Befeso 4:29, ni ayahe magambo twagombye kwirinda? (b) Twagombye kuvuga ayahe magambo?
12 Tugomba kwirinda mu byo tuvuga. Pawulo yaravuze ati “ijambo ryose riboze ntirigaturuke mu kanwa kanyu, ahubwo mujye muvuga ijambo ryose ryiza ryo kubaka abandi mu gihe bikenewe, kugira ngo abaryumvise ribahe ikintu cyiza” (Efe 4:29). Nanone, iyo ntumwa itubwira icyo twagombye kwirinda gukora n’icyo dukwiriye gukora. Nituyoborwa n’umwuka w’Imana, bizatuma ‘tuvuga ijambo ryose ryiza ryo kubaka abandi mu gihe bikenewe, kugira ngo abaryumvise ribahe ikintu cyiza.’ Byongeye kandi, ntitwagombye kureka ngo ‘ijambo riboze’ rive mu kanwa kacu. Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “riboze” ryagiye rikoreshwa ryerekeza ku rubuto rwaboze, ku ifi yaboze cyangwa ku nyama zaboze. Nk’uko twirinda ibyokurya nk’ibyo, ni na ko twirinda amagambo Yehova abona ko ari mabi.
13 Amagambo yacu yagombye kuba meza, arangwa n’ubugwaneza kandi “asize umunyu” (Kolo 3:8-10; 4:6). Abantu bagombye kubona ko dutandukanye n’abandi mu gihe bumva ibyo tuvuga. Ku bw’ibyo, nimucyo dufashe abandi tuvuga amagambo ‘meza yo kububaka.’ Ikindi kandi, nimucyo twigane umwanditsi wa zaburi, waririmbye ati “amagambo yo mu kanwa kanjye, n’ibyo umutima wanjye wibwira bishimwe mu maso yawe, Uwiteka gitare cyanjye, mucunguzi wanjye.”—Zab 19:15.
14. Dukurikije ibivugwa mu Befeso 4:30, 31, ni iki dukwiriye kwirinda?
14 Tugomba kwamaganira kure gusharira kose, umujinya, gutukana, n’ibindi bintu bibi byose. Pawulo amaze gutanga umuburo wo kudatera agahinda umwuka wera, yaranditse ati “gusharira kose n’uburakari n’umujinya no gukankama no gutukana bive muri mwe rwose hamwe n’ububi bwose” (Efe 4:30, 31). Kubera ko tudatunganye, buri wese muri twe yagombye gushyiraho ake kugira ngo agenzure ibitekerezo n’ibikorwa bye. Turamutse twemeye ko “gusharira kose n’uburakari n’umujinya” bishinga imizi muri twe, twaba turimo dutera agahinda umwuka w’Imana. Uko ni na ko byaba bimeze mu gihe haba hari uwadukoshereje, tukamubikira inzika, maze tukanga kwiyunga na we. Turamutse dutangiye kwirengagiza inama zitangwa na Bibiliya, dushobora gutangira kugira ingeso zatuma ducumura ku mwuka, kandi byatuma tugerwaho n’ingaruka zibabaje.
15. Ni iki dushobora gukora mu gihe hagize umuntu udukorera ikosa?
15 Tugomba kuba abantu bagira neza, bagira impuhwe kandi bababarira. Pawulo yaranditse ati “mugirirane neza, mugirirane impuhwe, kandi mube mwiteguye kubabarirana rwose nk’uko Imana na yo yabababariye rwose binyuze kuri Kristo” (Efe 4:32). Niba hari ikintu kibi twakorewe kikatubabaza, nimucyo tujye tubabarira nk’uko Imana na yo ibigenza (Luka 11:4). Reka tuvuge ko Umukristo mugenzi wacu atuvuze nabi. Kugira ngo dukemure icyo kibazo, turamusanze, maze agaragaza ko ababajwe n’ibyo yavuze kandi adusaba imbabazi. Turamubabariye, ariko ni ngombwa ko dukora ibirenze ibyo. Mu Balewi 19:18 haravuga hati ‘ntugahore, ntukagirire inzika abo mu bwoko bwawe, ahubwo ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda. Ndi Uwiteka.’
Tugomba kuba maso
16. Tanga urugero rugaragaza ukuntu dushobora kugira ibyo duhindura, kugira ngo tudatera agahinda umwuka wa Yehova.
16 Dushobora guhura n’ikigeragezo cyo gukora ibintu bidashimisha Imana no mu gihe turi twenyine. Urugero, umuvandimwe ashobora kuba yaragiye yumva umuzika ukemangwa, amaherezo umutimanama we ugatangira kumurya kubera ko yirengagije inama zo muri Bibiliya, ziboneka mu bitabo by’‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ (Mat 24:45). Ashobora gusenga asaba ko icyo kibazo cyakemuka, kandi akibuka amagambo ya Pawulo ari mu Befeso 4:30. Nuko akiyemeza amaramaje kwirinda gukora ikintu cyatera agahinda umwuka w’Imana, maze agahita areka uwo muzika ukemangwa. Yehova azagororera uwo muvandimwe ku bw’imihati azaba yashyizeho. Ku bw’ibyo, nimucyo twiyemeze kwirinda gutera agahinda umwuka w’Imana.
17. Byagenda bite turamutse tutabaye maso, kandi ntidukomeze gusenga?
17 Tutabaye maso kandi ngo dukomeze gusenga, dushobora gukora ikintu cyanduye cyangwa icyaha gishobora gutuma dutera agahinda umwuka wera. Kubera ko umwuka wera utuma abantu bagira imico nk’iyo Data wo mu ijuru afite, kandi akaba ari wo akoresha kugira ngo asohoze ibyo ashaka, kuwutera agahinda cyangwa kuwubabaza, ni kimwe no kubabaza Yehova, icyo kikaba ari ikintu mu by’ukuri tutakwifuza gukora (Efe 4:30). Abanditsi b’Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere bakoze icyaha igihe bavugaga ko Satani ari we watumaga Yesu akora ibitangaza. (Soma muri Mariko 3:22-30.) Abo banzi ba Kristo ‘batutse umwuka wera’ kandi ibyo byatumye bakora icyaha kitababarirwa. Nimucyo ntituzigere dukora ibintu nk’ibyo.
18. Ni gute twamenya ko tutakoze icyaha kitababarirwa?
18 Kubera ko tutifuza kugerageza gukora icyaha kitababarirwa, tugomba kwibuka amagambo Pawulo yavuze ku birebana no gutera agahinda umwuka wera. Ariko se, byagenda bite dukoze icyaha gikomeye? Niba twaricujije, kandi abasaza bakadufasha, dushobora kwemeza ko Imana yatubabariye, kandi ko tutacumuye ku mwuka wera. Nanone kandi, Imana ishobora kudufasha kwirinda gutera agahinda umwuka wera mu buryo ubwo ari bwo bwose.
19, 20. (a) Ni ibihe bintu dukeneye kwirinda? (b) Twagombye kwiyemeza gukora iki?
19 Imana ikoresha umwuka wera wayo kugira ngo ubwoko bwayo burusheho gukundana, burangwe n’ibyishimo kandi bwunge ubumwe (Zab 133:1-3). Ku bw’ibyo, twagombye kwirinda gutera agahinda umwuka bitewe n’amazimwe cyangwa kuvuga ibintu bigaragaza ko tutubaha abungeri bashyizweho binyuze ku mwuka (Ibyak 20:28; Yuda 8). Ahubwo, twagombye gukora uko dushoboye kugira ngo dutume abagize itorero bunga ubumwe kandi bubahane. Koko rero, ntitwagombye gutuma ubwoko bw’Imana bwicamo ibice. Pawulo yaranditse ati “bavandimwe, ndabingingira mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo, ngo mwese mujye muvuga rumwe, kandi muri mwe he kubaho kwicamo ibice, ahubwo mwunge ubumwe rwose mu bitekerezo kandi mugire imyumvire imwe.”—1 Kor 1:10.
20 Yehova yifuza kudufasha kwirinda gutera agahinda umwuka wera, kandi arabishoboye. Nimucyo dukomeze gusenga dusaba umwuka wera, kandi twiyemeze kutazigera tuwutera agahinda. Nanone kandi, nimucyo dukomeze ‘kubibira umwuka,’ kandi twemere ko utuyobora muri iki gihe ndetse n’iteka ryose.
Ni gute wasubiza?
• Gutera agahinda umwuka w’Imana bisobanura iki?
• Ni gute umuntu wiyeguriye Yehova ashobora gutera agahinda umwuka?
• Ni mu buhe buryo dushobora kwirinda gutera agahinda umwuka wera?
[Ifoto yo ku ipaji ya 30]
Jya uhita uhosha amakimbirane
[Ifoto yo ku ipaji ya 31]
Amagambo yawe agereranywa n’izihe mbuto?