Ese inyenyeri zigira uruhare mu mibereho yawe?
IYO umuntu yubuye amaso nijoro akareba mu kirere gitamurutse, abona gihunze inyenyeri nziza cyane zibarirwa mu bihumbi, ku buryo aba abona zimeze nk’utubuye twa diyama turabagirana. Hashize imyaka magana atatu na mirongo itanu, abantu batangiye gusobanukirwa ubunini bw’inyenyeri, ndetse n’intera iri hagati yazo n’isi. Icyakora, hari byinshi abantu bagikeneye gusobanukirwa ku birebana n’izo nyenyeri nini cyane, ziri mu isanzure riteye ubwoba.
Kuva kera, abantu bagiye bitegereza nijoro ingendo zikorwa n’imibumbe n’inyenyeri, n’ukuntu zigenda zimuka nyuma y’igihe runaka (Itangiriro 1:14). Hari abantu benshi ibyo byakoze ku mutima, maze bavuga amagambo nk’ayo Dawidi yavuze, ubu hakaba hashize imyaka 3000. Yaravuze ati “iyo nitegereje ijuru, umurimo w’intoki zawe, n’ukwezi, n’inyenyeri, ibyo waremye, umuntu ni iki ko umwibuka?”—Zaburi 8:4, 5.
Nyamara twaba tubizi cyangwa tutabizi, imibumbe n’inyenyeri hamwe n’ingendo bikora, bigira uruhare rukomeye ku mibereho yacu. Urugero, izuba ni yo nyenyeri itwegereye, kandi ni ryo isi izengurukaho. Iryo zuba ni ryo ridufasha kumenya uko umunsi n’umwaka bingana, dore ko ari byo bintu by’ibanze abantu bashingiraho babara igihe. Ukwezi na ko ‘kutumenyesha ibihe’ (Zaburi 104:19). Nanone, inyenyeri ziyobora abantu bakora ingendo zo mu mazi, kandi zigafasha n’abahanga mu gutwara ibyogajuru kumenya inzira babinyuzamo. Kubera iyo mpamvu, hari abibaza niba inyenyeri zidashobora kudufasha kumenya ibindi bintu, uretse gusa kutumenyesha ibihe, no gusobanukirwa neza ibyo Imana yaremye. Ese zishobora kudufasha kumenya ibizatubaho mu gihe kizaza, cyangwa akaga katwugarije?
Aho kuragurisha inyenyeri byakomotse n’icyo bigamije
Ibyo kwitegereza inyenyeri hagamijwe kumenya ibizaba ku bantu, byakomotse muri Mezopotamiya ya kera, ahagana mu kinyagihumbi cya gatatu Mbere ya Yesu. Abantu ba kera baragurishaga inyenyeri bari abahanga mu kwitegereza ibibera mu kirere. Kuba baragerageje gushushanya ingendo z’imibumbe n’inyenyeri, bakagaragaza aho ziherereye, bagakora kalendari kandi bakajya bagaragaza igihe ubwirakabiri bubera, byatumye havuka siyansi yiga iby’ikirere. Icyakora, abaragurisha inyenyeri bararengereye, bakora ibirenze ibyo kwitegereza uruhare izuba n’ukwezi bigira ku bidukikije. Bagaragaje ko umwanya izuba, ukwezi, imibumbe, inyenyeri n’amatsinda yazo birimo, utagira uruhare ku bintu bikomeye bibera ku isi gusa, ahubwo ko unagena ibizaba ku muntu. Mu buhe buryo?
Hari abantu baragurisha inyenyeri, bitegereza imibumbe n’inyenyeri kugira ngo bashake ibimenyetso byabereka ibizabaho mu gihe kizaza. Abazi gusobanura ibyo bimenyetso, bashobora kubyifashisha maze bikabagirira akamaro mu buryo butandukanye. Abandi bo bumva ko mu by’ukuri kuragurisha inyenyeri bidufasha kumenya ibyo tuzakora, cyangwa bakumva ko bidufasha kumenya igihe gikwiriye cyo gutangira ibikorwa runaka, cyangwa se gutangira umushinga wihariye. Bavuga ko ibyo umuntu abimenya iyo yitegereje ukuntu inyenyeri n’imibumbe bikurikirana, agasuzuma isano iri hagati yabyo, n’iri hagati yabyo n’isi. Bavuga ko uruhare bigira ku muntu, rugenwa n’umwanya inyenyeri n’imibumbe byari birimo igihe yavukaga.
Abahanga mu kuragurisha inyenyeri ba kera, batekerezaga ko isi yari hagati mu isanzure ry’ikirere, bityo imibumbe n’izindi nyenyeri bikaba byarayizengurukaga, hakurikijwe uko birutanwa mu bunini. Nanone, batekerezaga ko buri mwaka izuba ryanyuraga mu kirere, rigaca hagati y’inyenyeri no hagati y’amatsinda yazo, rikurikije inzira idahinduka. Iyo nzira bumvaga ko izuba ricamo bayise uruziga, maze barucamo uduce 12. Buri gace k’urwo ruziga kitirirwaga itsinda ry’inyenyeri izuba ricamo. Nguko uko havutse bya bimenyetso 12 bigize uruziga abantu bifashisha bavuga iby’igihe kizaza (zodiaque). Bumvaga ko buri gace kari gatuwe n’imana yihariye. Icyakora, abahanga mu bya siyansi baje kumenya ko izuba ritazenguruka isi, ko ahubwo isi ari yo izenguruka izuba. Ibyo bimaze kuvumburwa, abantu ntibongeye kwemera ko kuragurisha inyenyeri ari siyansi.
Kuragurisha inyenyeri byavuye muri Mezopotamiya, bikwirakwira hafi mu duce twose tw’isi, maze bigenda bishinga imizi mu mico y’abantu mu buryo butandukanye. Byageze mu Misiri, mu Bugiriki no mu Buhindi, igihe Abaperesi bari bamaze kwigarurira Babuloni. Abamisiyonari b’Ababuda babivanye mu Buhindi, babijyana muri Aziya yo hagati, mu Bushinwa, muri Tibeti, mu Buyapani no mu Majyepfo y’uburasirazuba bwa Aziya. Nubwo nta wuzi uko Abamaya babimenye, baragurishije inyenyeri cyane bagera ku rugero rumwe n’urw’Abanyababuloni. Uburyo bukoreshwa muri iki gihe baragurisha inyenyeri, bwaturutse muri Egiputa igihe yari imaze gucengerwa n’umuco w’Abagiriki, kandi bwagize uruhare rukomeye ku myizerere imwe n’imwe y’Abayahudi, Abisilamu n’amadini yiyita aya gikristo.
Mu ishyanga rya Isirayeli na ho, habaga abantu baragurishaga inyenyeri, na mbere y’uko abarigize bajyanwa mu bunyage i Babuloni, mu kinyejana cya karindwi Mbere ya Yesu. Bibiliya itubwira ko umwami w’indahemuka Yosiya, yagerageje gukuraho ibikorwa byo gutambira ibitambo “izuba n’ukwezi n’inyenyeri n’ingabo zose zo mu ijuru.”—2 Abami 23:5.
Kuragurisha inyenyeri byakomotse kuri nde?
Abaragurisha inyenyeri bashingira ku bintu bidahuje n’ukuri, ku birebana n’imiterere y’isanzure ry’ikirere, hamwe n’imikorere yaryo. Ubwo rero, birumvikana ko kuragurisha inyenyeri bidashobora guturuka ku Mana. Kubera ko bishingiye ku binyoma, ntibishobora kutumenyesha iby’igihe kizaza nta kwibeshya. Ibyo bigaragazwa neza n’ibintu bibiri bishishikaje byabayeho mu mateka.
Ku ngoma y’Umwami Nebukadinezari wa Babuloni, abatambyi n’abaragurisha inyenyeri bananiwe gusobanura inzozi umwami yarose. Daniyeli wari umuhanuzi wa Yehova Imana y’ukuri, yasobanuye impamvu agira ati “ibyo bihishwe umwami yasobanuzaga, nta banyabwenge babasha kubimenyesha umwami, cyangwa abapfumu cyangwa abakonikoni cyangwa abacunnyi, ariko mu ijuru hariho Imana ihishura ibihishwe, kandi ni yo yeretse Umwami Nebukadinezari ibizaba mu bihe bizaza” (Daniyeli 2:27, 28). Ni koko, Daniyeli yashakiye ubuyobozi kuri Yehova, we ‘uhishura ibihishwe,’ aho kubushakira ku zuba, ukwezi cyangwa inyenyeri, kandi yahaye umwami ibisobanuro nyabyo by’inzozi ze.—Daniyeli 2:36-45.
Kuba Abamaya bari abahanga cyane mu kuragurisha inyenyeri, ntibyabujije ubwami bwabo kuzimangatana mu kinyejana cya cyenda. Ibyo byose bigaragaza ko kuragurisha inyenyeri ari ikinyoma, kandi ko bidashobora kutubwira iby’igihe kizaza. Nanone kandi, bigaragaza ko intego yabyo nyakuri, ari iyo kubuza abantu gushakira ubuyobozi ku Mana, mu gihe bifuza kumenya neza ibizabaho mu gihe kizaza.
Kuba kuragurisha inyenyeri bishingiye ku binyoma, bidufasha kubona uwo bikomokaho. Yesu yavuze ibirebana na Satani, agira ati “ntiyashikamye mu kuri, kuko ukuri kutari muri we. Iyo avuga ibinyoma, aba avuga ibihuje na kamere ye, kuko ari umunyabinyoma kandi akaba se w’ibinyoma” (Yohana 8:44). Satani yigira nk’aho ari “umumarayika w’umucyo,” kandi abadayimoni na bo bihindura “abakozi bo gukiranuka.” Ariko mu by’ukuri, ni abashukanyi baba bagamije kugusha abantu mu mutego (2 Abakorinto 11:14, 15). Ijambo ry’Imana rigaragaza ko “imirimo yose ikomeye n’ibimenyetso n’ibitangaza by’ibinyoma,” ari “imikorere ya Satani.”—2 Abatesalonike 2:9.
Impamvu wagombye kubyirinda
Kubera ko kuragurisha inyenyeri bishingiye ku binyoma, Yehova Imana y’ukuri abyanga urunuka (Zaburi 31:6, Bibiliya Ntagatifu). Kubera iyo mpamvu, Bibiliya ibiciraho iteka, kandi igasaba abantu kutagira ikintu icyo ari cyo cyose bakora gifitanye isano na byo. Mu Gutegeka kwa Kabiri 18:10-12, Imana yaravuze iti “muri mwe ntihazaboneke . . . umupfumu, cyangwa umurozi, . . . cyangwa ushikisha, cyangwa uragurira abantu ibizababaho, cyangwa umushitsi. Kuko ukora ibyo wese ari ikizira Uwiteka yanga urunuka.”
Umuntu ugira uruhare mu bikorwa byo kuragurisha inyenyeri, aba yishyira mu bubata bwa Satani n’abadayimoni be, kubera ko ari bo babishyigikiye. Nk’uko kunywa ibiyobyabwenge bishobora gutuma umuntu yishyira mu bubata bw’ababicuruza, kuragurisha inyenyeri bishobora gutuma umuntu ajya mu bubata bwa Satani, we mubeshyi ruharwa. Bityo rero, abakunda Imana kandi bagakunda ukuri, bagomba guca ukubiri n’ibikorwa byo kuragurisha inyenyeri, maze bagakurikiza inama ya Bibiliya, igira iti “mwange ibibi mukunde ibyiza.”—Amosi 5:15.
Abaragurisha inyenyeri buririra ku cyifuzo abantu bafite cyo kumenya iby’igihe kizaza. Ese birashoboka ko twamenya iby’igihe kizaza? Niba bishoboka se, ni mu buhe buryo? Bibiliya itubwira ko tudashobora kumenya ibizatubaho ejo, mu kwezi gutaha cyangwa umwaka utaha (Yakobo 4:14). Ariko kandi, Bibiliya iduhishurira ibintu by’ingenzi bizaba ku bantu vuba aha. Itumenyesha ko vuba aha, Ubwami dusaba mu isengesho rya Data wa twese buzaza (Daniyeli 2:44; Matayo 6:9, 10). Nanone, itubwira ko imibabaro abantu bahura na yo yenda kurangira, kandi ko itazongera kubaho ukundi (Yesaya 65:17; Ibyahishuwe 21:4). Aho kugira ngo Imana igene ibintu byose bizaba ku muntu, itumirira abantu aho bari hose kugira ubumenyi ku birebana na yo, n’ibyo iteganya kubakorera. Ibyo tubizi dute? Bibiliya igaragaza neza ko ibyo Imana ishaka, ari uko “abantu b’ingeri zose bakizwa bakagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri.”—1 Timoteyo 2:4.
Inyenyeri n’imibumbe cyangwa ikindi cyose kiba mu kirere, ntibibereyeho kugena ibizatubaho, ahubwo byerekana ububasha n’Ubumana bwa Yehova (Abaroma 1:20). Bishobora gutuma tureka ibinyoma, maze tugashakira ubuyobozi bwiringirwa ku Mana no ku Ijambo ryayo Bibiliya, bityo tukamenya icyo twakora kugira ngo tugire imibereho myiza. Bibiliya iravuga iti “wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe. Uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo.”—Imigani 3:5, 6.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 19]
Abamaya baragurishaga inyenyeri cyane
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 20]
‘Mu ijuru hariho Imana ihishura ibihishwe, kandi ni yo yerekanye ibizaba mu bihe bizaza’
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 20]
Kuba Abamaya bari abahanga cyane mu kuragurisha inyenyeri, ntibyabujije ubwami bwabo kuzimangatana
[Ifoto yo ku ipaji ya 19]
Inzu bitegererezagamo inyenyeri ya el caracol, iri i chichén itzá, yucatán muri megizike, yo mu mwaka wa 750-900
[Aho ifoto yo ku ipajii ya 19 yavuye]
Ipaji ya 18 na 19, uvuye ibumoso ugana iburyo: inyenyeri: NASA, ESA na A. Nota (STScI); kalendari y’Abamaya: © Lynx/Iconotec com/age fotostock; umuhanga mu by’inyenyeri w’Umumaya: © Albert J. Copley/age fotostock; Inzu Abamaya bitegererezagamo inyenyeri: El Caracol (The Great Conch) (photo), Mayan/Chichen Itza, Yucatan, Mexico/Giraudon/The Bridgeman Art Library