ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 1/6 pp. 24-25
  • Abanditse inkuru zivuga ibya Yesu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Abanditse inkuru zivuga ibya Yesu
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ibisa na byo
  • Banditse inkuru zivuga ibya Yesu
    Jya wigisha abana bawe
  • Mariko ntiyigeze acogora
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Yesu Kristo ni nde?
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • Kristo ari iburyo bw’Imana
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 1/6 pp. 24-25

Jya wigisha abana bawe

Abanditse inkuru zivuga ibya Yesu

ESE ushimishwa no gusomera hamwe n’abandi, inkuru zivuga ibya Yesu?—a Hari abantu batangazwa no kumenya ko nta gitabo na kimwe cyo muri Bibiliya cyanditswe na Yesu. Ariko kandi, hari abanditsi umunani ba Bibiliya batubwira ibye. Bose babayeho igihe Yesu yari ku isi, kandi banditse ibyo yigishije. Ese waba uzi amazina yabo?— Hari Matayo, Mariko, Luka na Yohana. Abandi bane ni Petero, Yakobo, Yuda na Pawulo. Ni iki waba uzi kuri abo banditsi?—

Reka tubanze tugire icyo tuvuga ku banditsi batatu bari mu ntumwa 12 za Yesu. Ese waba uzi amazina yabo?— Ni Petero, Yohana na Matayo. Petero yandikiye Abakristo bagenzi be inzandiko ebyiri. Muri izo nzandiko zombi, yababwiye ibyo Yesu yakoze ndetse n’ibyo yavuze. Rambura Bibiliya yawe maze usome muri 2 Petero 1:16-18, urahasanga ibyo Petero yavuze, igihe yumvaga Yehova avugira mu ijuru avugana na Yesu.—Matayo 17:5.

Intumwa Yohana yanditse ibitabo bitanu byo muri Bibiliya. Yari yicaye iruhande rwa Shebuja Yesu, igihe yasangiraga ifunguro rya nyuma n’abigishwa be. Nanone igihe Yesu yapfaga, Yohana yari ahari (Yohana 13:23-26; 19:26). Yohana yanditse imwe mu nkuru za Bibiliya zivuga imibereho ya Yesu, zitwa Amavanjiri. Nanone, yanditse igitabo cy’Ibyahishuwe kirimo ibyo Yesu yamweretse, kandi yandika n’inzandiko eshatu zo muri Bibiliya zimwitirirwa (Ibyahishuwe 1:1). Umwanditsi wa gatatu wari intumwa ya Yesu, ni Matayo wari umukoresha w’ikoro.

Hari abandi banditsi babiri ba Bibiliya bari bazi Yesu mu buryo bwihariye. Bari barumuna be bahuje nyina, ni ukuvuga abana ba Yozefu na Mariya (Matayo 13:55). Mbere ntibari abigishwa ba Yesu. Bigeze no kwibwira ko yari yarataye umutwe, kubera ishyaka yagiraga mu murimo wo kubwiriza (Mariko 3:21). Abo bavandimwe be bari ba nde?— Umwe yitwaga Yakobo, naho undi akitwa Yuda, kandi bose banditse ibitabo bibitirirwa.—Yuda 1.

Abandi babiri banditse ibihereranye na Yesu, ni Luka na Mariko. Nyina wa Mariko witwaga Mariya, yari afite inzu nini yari i Yerusalemu, aho Abakristo ba mbere bateraniraga, harimo n’intumwa Petero (Ibyakozwe 12:11, 12). Mbere yaho, igihe Yesu yizihizaga Pasika ya nyuma ari kumwe n’intumwa ze, Mariko ashobora kuba yarabakurikiye ubwo bajyaga mu busitani bwa Getsemani. Igihe Yesu yafatwaga, abasirikare bashatse gufata na Mariko, ariko arabacika basigarana umwenda we.—Mariko 14:51, 52.

Luka yari umuganga w’umuhanga, bikaba bishoboka ko yabaye umwigishwa wa Yesu, ubwo yari amaze gupfa. Yakoze ubushakashatsi abyitondeye, maze yandika inkuru yumvikana neza kandi y’ukuri ku mibereho ya Yesu. Nyuma yaho, yaje kujya aherekeza intumwa Pawulo mu ngendo yakoraga, kandi yandika igitabo cya Bibiliya cy’Ibyakozwe.—Luka 1:1-3; Ibyakozwe 1:1.

Umwanditsi wa Bibiliya wa munani wagize icyo yandika kuri Yesu, ni Pawulo. Yigishijwe n’umunyamategeko uzwi cyane witwaga Gamaliyeli. Kubera ko Pawulo, icyo gihe witwaga Sawuli, yari yararezwe n’Abafarisayo kandi akaba ari na bo bamwigisha, yangaga abigishwa ba Yesu, kandi agira uruhare mu kubica (Ibyakozwe 7:58–8:3; 22:1-5; 26:4, 5). Ese waba uzi uko Pawulo yaje kumenya ibya Yesu?—

Icyo gihe Pawulo yari mu nzira ijya i Damasiko, agiye gufata abigishwa ba Yesu, maze mu buryo butunguranye, urumuri ruturutse mu ijuru rumuhuma amaso. Yumvise ijwi rivuga riti “Sawuli, Sawuli, kuki untoteza?” Icyo gihe ni Yesu wamuvugishaga! Yasabye Pawulo kujya i Damasiko. Hanyuma, Yesu yohereje umwigishwa witwaga Ananiya gusanganira Pawulo kugira ngo baganire. Nguko uko Pawulo yahindutse umwigishwa wa Yesu (Ibyakozwe 9:1-18). Pawulo yanditse ibitabo 14 bya Bibiliya, atangirira ku cy’Abaroma arangiriza ku cy’Abaheburayo.

Ese waba waratangiye gusoma ibitabo bya Bibiliya bivuga ibya Yesu, cyangwa ugasaba umuntu kubigusomera?— Kimwe mu bintu byiza ushobora gukora mu buzima bwawe, ni ugutangira kubisoma ubu ukiri muto, kugira ngo umenye icyo Bibiliya ivuga ku birebana na Yesu.

a Niba urimo usomera abana, ako kanyerezo karakwibutsa ko ugomba kuba utuje, ukabareka bagasubiza icyo kibazo.

IBIBAZO:

  • Ni izihe ntumwa za Yesu zanditse ibitabo bya Bibiliya?

  • Ni abahe banditsi ba Bibiliya babiri bavaga inda imwe na Yesu?

  • Kuki twavuga ko Mariko ashobora kuba yari azi Yesu, ariko Luka we akaba atari amuzi?

  • Ni gute Pawulo yabaye umwigishwa wa Yesu?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze