Bonera umutekano mu bwoko bw’Imana
“Nzagushimira mu iteraniro ryinshi.”—ZAB 35:18.
1-3. (a) Ni ibiki bishobora gutuma imishyikirano Abakristo bamwe bafitanye n’Imana ijya mu kaga? (b) Ni hehe ubwoko bw’Imana bushobora kubonera ubuhungiro?
IGIHE uwitwa Joe n’umugore we bari mu kiruhuko, bagiye gukora siporo yo kwibira mu mazi, mu gace karimo ibintu bimeze nk’umusozi w’amabuye biba byarakomotse ku bisigazwa by’ibinyabuzima. Ako gace kari kuzuyemo amafi manini n’amato, kandi y’amabara menshi. Baroze begera ibyo bintu bimeze nk’umusozi w’amabuye kugira ngo babyitegereze. Igihe bogaga bakagera ahantu hari amazi menshi, umugore we yaramubwiye ati “ndatekereza ko twageze kure cyane.” Joe yaramushubije ati “ntugire ikibazo, ibyo nkora ndabizi.” Nyuma yaho, Joe yatangiye kwibaza ati “ya mafi yose agiye he?” Yagize ubwoba, ariko amenya impamvu. Igihe buburukaga aho hantu hari amazi menshi, haje urufi runini ruza rumusanga. Byari bimurangiranye! Igihe urwo rufi rwari rugeze hafi ye, rwagize rutya rwisubirira inyuma rurigendera.
2 Umukristo ashobora gukururwa n’ibishashagirana byo muri iyi si ya Satani, urugero nk’imyidagaduro, akazi, cyangwa ubutunzi, ku buryo adashobora kumenya ko arimo yishora mu mimerere ibabaje. Joe, akaba ari umusaza mu itorero yaravuze ati “ibyambayeho byatumye ntekereza ku ncuti twifatanya na zo.” Yongeyeho ati “tugomba kogera ahantu hari umutekano kandi heza, ari ho mu itorero.” Ntitugomba kureka ngo ibirangaza byo muri iyi si bitume tujya kure y’itorero, kuko byatuma duhura n’ingorane. Mu gihe tubonye ko tugeze muri iyo mimerere yo kwitarura itorero, tugomba guhita twihutira kugaruka. Bitagenze bityo, imishyikirano dufitanye n’Imana ishobora kujya mu kaga.
3 Muri iki gihe, Abakristo bari mu isi iteje akaga (2 Tim 3:1-5). Satani azi ko iminsi ye ibaze, kandi yifuza guconshomera uwo ari we wese utari maso (1 Pet 5:8; Ibyah 12:12, 17). Icyakora dufite uburinzi. Yehova yahaye ubwoko bwe ubuhungiro bwo mu buryo bw’umwuka, ni ukuvuga itorero rya gikristo.
4, 5. Ni gute abantu benshi bumva bameze iyo batekereje ku bihereranye n’igihe cyabo kizaza, kandi kuki?
4 Umuryango w’abantu utanga gusa umutekano ufite aho ugarukira, waba umutekano usanzwe cyangwa uwo mu byiyumvo. Abantu benshi bumva umutekano wabo ubangamiwe n’ubugizi bwa nabi, urugomo, ubuzima bugoye ndetse n’ibibazo bifitanye isano n’ibidukikije. Abantu bose bahangana n’ibibazo by’iza bukuru ndetse n’iby’uburwayi. Ikindi kandi, abandi bafite akazi, aho kuba, amafaranga ahagije n’ubuzima bwiza muri rusange, bashobora kwibaza niba bazakomeza kubigira.
5 Abantu benshi ntibigera bumva bafite amahoro yo mu mutima. Ikibabaje ni uko abenshi bifuza kubonera amahoro no kugira icyo bageraho mu gushinga umuryango, batagira icyo bageraho. Ku birebana no kubona umutekano wo mu buryo bw’umwuka, abantu benshi bajya mu madini baramanjiriwe, bibaza akamaro k’ubuyobozi bahabwa bikabayobera. Ibyo bigaragarira cyane cyane mu myifatire n’inyigisho bidashingiye ku Byanditswe by’abayobozi babo. Ku bw’ibyo, abantu benshi bumva ko nta kundi babigenza uretse kwiringira siyansi cyangwa kwiringira abandi bantu n’ibitekerezo byabo. Ntibitangaje rero kuba abantu badukikije bumva nta mutekano na mba bafite, cyangwa bagahitamo gusa kutirirwa batekereza ku gihe cyabo kiri imbere.
6, 7. (a) Ni irihe tandukaniro riri hagati y’ukuntu abakorera Imana babona ibintu n’uko abatayikorera babibona? (b) Ni iki turi busuzume?
6 Mbega ukuntu abari mu itorero rya gikristo babona ibintu mu buryo butandukanye n’uko abataririmo babibona! Nubwo twe Abahamya ba Yehova tugomba guhangana n’ibibazo byinshi duhuriyeho n’abandi, uko tubyitwaramo n’uko babyitwaramo, biratandukanye. (Soma muri Yesaya 65:13, 14; Malaki 3:18.) Kuki tubibona mu buryo butandukanye? Ni ukubera ko Bibiliya iduha ibisobanuro bishimishije ku bihereranye n’imimerere abantu barimo, kandi dufite ibidukwiriye kugira ngo duhangane n’ibibazo by’ubuzima. Ibyo bituma tudahangayikishwa n’igihe kizaza mu buryo burenze urugero. Kuba dusenga Yehova bituma twirinda ibitekerezo bibi kandi bidashingiye ku Byanditswe, ibikorwa by’ubwiyandarike n’ingaruka zabyo. Ku bw’ibyo, abagize itorero rya gikristo bafite umutuzo abandi badafite.—Yes 48:17, 18; Fili 4:6, 7.
7 Ingero zimwe na zimwe zishobora kudufasha gutekereza ku mutekano abakorera Yehova barusha abatamukorera. Ingero nk’izo, zishobora gutuma dusuzuma ibitekerezo n’ibikorwa byacu, maze tukareba niba dushobora kurushaho gushyira mu bikorwa inama zitangwa n’Imana zigamije kuturinda.—Yes 30:21.
“Ibirenge byanjye byari bugufi bwo guhanuka”
8. Byagiye biba ngombwa ko abagaragu ba Yehova bakora iki?
8 Kuva kera, abantu bahitamo gukorera Yehova no kumwumvira, bagiye birinda kugirana imishyikirano ya bugufi n’incuti mbi. Koko rero, Yehova yagaragaje ko hari kubaho urwango hagati y’abamukorera n’abakorera Satani (Itang 3:15). Kubera ko abakorera Imana bagiye bashikama ku mahame yayo, ibikorwa byabo byabaga bitandukanye n’iby’abari babakikije (Yoh 17:15, 16; 1 Yoh 2:15-17). Kugira imyifatire nk’iyo, si ko buri gihe byabaga byoroshye. Koko rero, hari igihe bamwe mu bagaragu ba Yehova bajyaga bibaza niba kugira imibereho irangwa no kwigomwa bihuje n’ubwenge.
9. Sobanura intambara umwanditsi wa Zaburi ya 73 yarwanaga.
9 Umwe mu bagaragu ba Yehova bagiye bibaza niba imyanzuro bafashe yari ihuje n’ubwenge, ni umwanditsi wa zaburi ya 73, ushobora kuba yarakomokaga mu muryango wa Asafu. Uwo mwanditsi wa zaburi yigeze kwibaza impamvu akenshi ababi basa n’aho bagira icyo bageraho, bishimye, kandi bakize, mu gihe abihatira gukorera Imana bahura n’imibabaro.—Soma muri Zaburi 73:1-13.
10. Kuki ibibazo umwanditsi wa zaburi yabajije bigufitiye akamaro?
10 Ese nawe waba warigeze kwibaza ibibazo nk’iby’uwo mwanditsi wa zaburi? Niba ari uko bimeze, ntiwicire urubanza cyangwa ngo wumve ko utagifite ukwizera. Mu by’ukuri, hari abagaragu ba Yehova benshi, hakubiyemo n’abo yakoresheje mu kwandika Bibiliya, bagize ibitekerezo nk’ibyo (Yobu 21:7-13; Zab 37:1; Yer 12:1; Hab 1:1-4, 13). Koko rero, abantu bose bifuza gukorera Yehova bagomba gutekereza ku gisubizo cy’iki kibazo kandi bakacyemera: ese gukorera Imana no kuyumvira ni cyo kintu cyiza kurusha ibindi? Icyo kibazo gifitanye isano n’ikibazo Satani yazamuye muri Edeni. Ni cyo shingiro ry’ikibazo kirebana n’ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana (Itang 3:4, 5). Ku bw’ibyo, twese dukwiriye gusuzuma ikibazo umwanditsi wa zaburi yazamuye. Ese twaba tugirira ishyari ababi basa nk’aho babayeho neza? Ese twaba tugiye “guhanuka” cyangwa guteshuka tukareka gukorera Yehova maze tukabigana? Birumvikana ko rwose ibyo ari byo Satani atwifuriza.
11, 12. (a) Ni gute umwanditsi wa zaburi yaretse gushidikanya, kandi ibyo bitwigisha iki? (b) Ni iki cyagufashije kugera ku mwanzuro nk’uwe?
11 Ni iki cyafashije uwo mwanditsi wa zaburi kunesha ugushidikanya? Nubwo yiyemereye ko yari hafi guteshuka, yaje guhindura uko yabonaga ibintu igihe ‘yajyaga ahera’ h’Imana, ni ukuvuga igihe yifatanyaga n’ubwoko bwayo mu ihema cyangwa mu rusengero, agatekereza ku mugambi w’Imana. Hanyuma uwo mwanditsi wa zaburi yaje gusobanukirwa ko atifuzaga kugerwaho n’ibyari kuzagera ku bakora ibibi. Yabonye ko imimerere yabo hamwe n’uburyo babagaho byabashyiraga “ahanyerera.” Umwanditsi wa zaburi yabonye ko abantu bose barekaga Yehova bakiyandarika, byanze bikunze bari ‘kuzatsembwaho,’ mu gihe Yehova yari kuzashyigikira abamukorera. (Soma muri Zaburi 73:16-19, 27, 28.) Nta gushidikanya ko wiboneye ukuri kw’ayo magambo. Abenshi bumva ko kwiberaho bigenga kandi batitaye ku mategeko y’Imana bishobora kubabera byiza, ariko ntibabura kugerwaho n’ingaruka.—Gal 6:7-9.
12 Ni iki kindi twigira ku byabaye kuri uwo mwanditsi wa zaburi? Yaboneye umutekano n’ubwenge mu bwoko bw’Imana. Yatangiye gutekereza neza igihe yajyaga mu rusengero rwa Yehova. Mu buryo nk’ubwo, muri iki gihe dushobora kubonera inama zihuje n’ubwenge mu materaniro y’itorero, kandi tukishimira ibyo kurya byo mu buryo bw’umwuka tuhabonera. Ni yo mpamvu Yehova abwira abagaragu be kujya mu materaniro ya gikristo, kuko ari ho bazabonera inkunga kandi hagatuma bakora ibyiza.—Yes 32:1, 2; Heb 10:24, 25.
Jya ushishoza mu gihe uhitamo incuti
13-15. (a) Ni iki cyabaye kuri Dina, kandi bigaragaza iki? (b) Kuki kugirana ubucuti n’Abakristo bagenzi bacu bitubera uburinzi?
13 Umukobwa wa Yakobo witwaga Dina ni umwe mu bahuye n’ingorane zikomeye kubera ko bahisemo incuti z’isi. Inkuru yo mu Itangiriro ivuga ibye, itubwira ko yari afite akamenyero ko gusura abakobwa b’Abanyakanani aho umuryango we wari utuye. Abanyakanani ntibagenderaga ku mahame yo mu rwego rwo hejuru nk’ayo abagaragu ba Yehova bagenderagaho. Ibinyuranye n’ibyo, ibyo abashakashatsi b’ibyataburuwe mu matongo babonye bigaragaza ko imyifatire y’Abanyakanani yatumye mu gihugu cyabo hose basenga ibigirwamana, baba abasambanyi bakora ibikorwa by’akahebwe byo gusenga igitsina, kandi bagira urugomo (Kuva 23:23; Lewi 18:2-25; Guteg 18:9-12). Ibuka ibyabaye kuri Dina no kuri abo bantu.
14 Umusore wo muri ako gace witwaga Shekemu abantu babonaga ko “yari afite icyubahiro kiruta icy’ab’inzu ya se bose” yabonye Dina “aramwenda aryamana na we, aramukinda” (Itang 34:1, 2, 19). Mbega ishyano! Ese utekereza ko Dina yaba yarigeze atekereza ko ibintu nk’ibyo byari kumubaho? Wenda birashoboka ko yishakiraga kugirana ubucuti n’abakiri bato bo muri ako gace yabonaga ko nta cyo bari bamutwaye. Icyakora, Dina yaribeshyaga cyane.
15 Ni iki iyo nkuru itwigisha? Itwigisha ko tutagombye kugirana ubucuti n’abantu batizera, maze ngo dutekereze ko bitatugiraho ingaruka. Ibyanditswe bivuga ko “kwifatanya n’ababi byonona imyifatire myiza” (1 Kor 15:33). Ku rundi ruhande, kugirana ubucuti n’abo muhuje ukwizera, bituma ukomeza kugendera ku mahame yo mu rwego rwo hejuru, kandi ugakomeza gukunda Yehova. Incuti nziza nk’izo, zizagutera inkunga yo gukora ibyiza.—Imig 13:20.
“Mwaruhagiwe muracya”
16. Ni iki intumwa Pawulo yavuze ku birebana na bamwe mu bari bagize itorero ry’i Korinto?
16 Itorero ryafashije abantu benshi kureka ibikorwa byanduye. Igihe intumwa Pawulo yandikiraga urwandiko rwe rwa mbere itorero ry’i Korinto, yavuze ibirebana n’ihinduka Abakristo baho bari baragize, kugira ngo babeho mu buryo buhuje n’amahame y’Imana. Bamwe muri bo bari barahoze ari abasambanyi, abasenga ibishushanyo, abahehesi, abagabo baryamana n’abandi bagabo, abajura, abasinzi, cyangwa bakora ibindi bintu bibi. Ariko Pawulo yarababwiye ati “mwaruhagiwe muracya.”—Soma mu 1 Abakorinto 6:9-11.
17. Ni gute kubaho mu buryo buhuje n’amahame ya Bibiliya byatumye imibereho y’abantu benshi ihinduka?
17 Abantu batagira ukwizera, ntibayoborwa n’amahame meza. Biberaho uko bashaka, cyangwa bakishora mu bikorwa by’ubwiyandarike bikorwa n’ababakikije nk’uko bamwe mu bantu bari batuye muri Korinto ya kera babigenzaga mbere yo kuba Abakristo (Efe 4:14). Icyakora, ubumenyi nyakuri bw’Ijambo ry’Imana n’imigambi yayo, bufite ubushobozi bwo guhindura imibereho y’abantu ikaba myiza. Ibyo bishobokera abantu bose biringira ubuyobozi bw’Ibyanditswe kandi bakabukurikiza (Kolo 3:5-10; Heb 4:12). Abantu benshi muri iki gihe bagize itorero rya gikristo bashobora kukubwira ko mbere yo kwiga amahame akiranuka ya Yehova no kubaho mu buryo buhuje na yo, biberagaho uko bishakiye. Nyamara, ntibari banyuzwe kandi ntibari bishimye. Bagize amahoro gusa igihe batangiraga kwifatanya n’ubwoko bw’Imana no kubaho mu buryo buhuje n’amahame ya Bibiliya.
18. Ni ibihe bintu byageze ku mukobwa wari ukiri muto, kandi se ibyo bigaragaza iki?
18 Mu buryo bunyuranye n’ubwo, abantu bahisemo kuva ahari umutekano, ni ukuvuga mu itorero rya gikristo, ubu baricuza cyane. Hari mushiki wacu witwa Tanya wavuze ko “yari yararerewe mu muteguro,” ariko igihe yari afite imyaka 16, yaretse kwifatanya n’itorero “akurikira amareshyo y’isi.” Mu ngaruka zamugezeho, harimo gutwara inda y’indaro no gukuramo inda. Muri iki gihe yaravuze ati “imyaka itatu namaze nararetse kwifatanya n’itorero, yansigiye ibikomere bitazashira mu byiyumvo. Igikomeza kumbabaza ni uko niyiciye umwana. . . . Nifuza kubwira abakiri bato bose bashaka “gusogongera” ku byo mu isi, ko “babireka rwose!” Mu mizo ya mbere, gusogongera bishobora gusa naho biryoshye, ariko nyuma yaho ukabihirwa. Nta kintu cyiza na kimwe isi ishobora gutanga. Ndabizi neza, nabibayemo. Kuguma mu muteguro wa Yehova ni byo byonyine bituma twishima.”
19, 20. Ni ubuhe burinzi butangwa n’itorero rya gikristo, kandi se ributanga rite?
19 Tekereza uko biba byarakugendekeye iyo uza kuba wararetse uburinzi ubonera mu itorero rya gikristo. Iyo abantu benshi bibutse imibereho idafite intego bari bafite mbere yo kumenya ukuri, bumva badashaka kongera kuyitekerezaho (Yoh 6:68, 69). Ushobora gukomeza kwirinda ingorane n’imibabaro yo muri iyi si ya Satani, ukomeza kugirana ubucuti n’abavandimwe na bashiki bacu b’Abakristo. Kugirana ubucuti na bo no kujya mu materaniro, bizakomeza kukwibutsa ko amahame akiranuka ya Yehova arangwa n’ubwenge, kandi bigutere inkunga yo kubaho mu buryo buhuje na yo. Kimwe n’umwanditsi wa zaburi, ufite impamvu zumvikana zo ‘gushimira [Yehova] mu iteraniro ryinshi.’—Zab 35:18.
20 Birumvikana ko bitewe n’impamvu zinyuranye, Abakristo bose bahura n’ingorane, aho biba bisa naho bitoroshye gukomeza kuba indahemuka. Icyo baba bakeneye gusa ni umuntu wabereka icyo bakora. Ni iki wowe cyangwa abandi bagize itorero mwakora kugira ngo mufashe abo muhuje ukwizera bari muri iyo mimerere? Igice gikurikira kizasuzuma ukuntu ‘twakomeza guhumuriza no kubaka’ abavandimwe bacu.—1 Tes 5:11.
Ni gute wasubiza?
• Ni irihe somo tuvana ku byabaye ku mwanditsi wa Zaburi ya 73?
• Ni iki ibyabaye kuri Dina bitwigisha?
• Kuki dushobora kubonera umutekano mu itorero rya gikristo?
[Amafoto yo ku ipaji ya 7]
Jya wogera ahari amazi adateje akaga; guma mu itorero rya gikristo