ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 15/6 pp. 15-19
  • ‘Mukomeze kunesha ikibi’ mwirinda uburakari

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • ‘Mukomeze kunesha ikibi’ mwirinda uburakari
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Turi mu isi y’abantu bakunda kurakara
  • Ingero mbi n’inziza
  • Imyifatire Abakristo bagombye kugira
  • Kuba umugwaneza ku bantu bose bigira akamaro
  • “Ubushishozi bw’umuntu butuma atinda kurakara”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana no kurakara?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Ntukareke Ngo Uburakari Bukubere Ikigusha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Ingaruka zo kurakara
    Nimukanguke!—2012
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 15/6 pp. 15-19

‘Mukomeze kunesha ikibi’ mwirinda uburakari

‘Bakundwa, ntimukihorere, mukomeze kuneshesha ikibi icyiza.’​—ROM 12:19, 21.

1, 2. Ni uruhe rugero rwiza rwatanzwe n’Abahamya bari mu rugendo?

H ARI Abahamya ba Yehova 34 bari mu rugendo bajya gutaha ibiro by’ishami, maze indege barimo igira ikibazo cyo mu rwego rwa tekiniki. Bari biteze ko icyo kibazo cyari bukemuke mu isaha imwe, ariko cyaje gukemuka nyuma y’amasaha 44, kandi biruhanyije cyane. Ikindi kandi, bari kure ku kibuga cy’indege kitari cyujuje ibisabwa, aho batashoboraga kubona ibyo kurya bikwiriye, amazi meza cyangwa ubwiherero n’ubundi buryo bwateganyijwe bwo gufasha abantu kugira isuku. Abagenzi benshi bararakaye maze batangira gutera ubwoba abakozi b’icyo kibuga. Ariko abavandimwe na bashiki bacu bo bakomeje gutuza.

2 Amaherezo abo Bahamya bageze iyo bajyaga porogaramu yo kwegurira Yehova ibyo biro igiye kurangira. Nubwo bari bananiwe, bagumye aho kugira ngo bishimane n’abavandimwe babo. Nyuma yaho baje kumenya ko kuba barihanganye kandi bakifata, bitabaye imfabusa. Hari umugenzi bari kumwe wabwiye abakozi ba sosiyete iyo ndege yakoreraga ati “iyo mu ndege hataza kuba harimo Abakristo 34, hari kuba imyigaragambyo.”

Turi mu isi y’abantu bakunda kurakara

3, 4. (a) Ni gute urugomo ruterwa n’uburakari rugira ingaruka ku bantu, kandi urwo rugomo rumaze igihe kingana iki? (b) Ese Kayini yari gutegeka uburakari bwe? Sobanura.

3 Imihangayiko y’ubuzima bwo muri iyi si mbi, ishobora gutuma abantu barakara (Umubw 7:7). Incuro nyinshi, ubwo burakari butuma habaho urwango n’urugomo. Hari intambara zishyamiranya ibihugu n’izishyamiranya abenegihugu, mu gihe mu miryango myinshi hari amakimbirane aterwa n’uburakari. Uburakari n’urugomo byabayeho kuva kera. Kayini wari umuhungu w’imfura wa Adamu na Eva, yishe murumuna we Abeli abitewe n’ishyari n’uburakari. Kayini yakoze icyo gikorwa kibi nubwo Yehova yari yamugiriye inama yo kutarakara, kandi yari yamusezeranyije ko natarakara, azamuha imigisha.—Soma mu Itangiriro 4:6-8.

4 Nubwo Kayini yari umuntu udatunganye, yagombaga guhitamo icyo yari gukora. Yashoboraga kwifata ntarakare. Iyo ni yo mpamvu yaryojwe icyo gikorwa cy’urugomo yari yakoze. Mu buryo nk’ubwo, kwirinda kurakara no gukora ibikorwa bitewe no kurakara, biratugora, kubera ko tudatunganye. Ikindi kandi, hari n’ibindi bibazo bikomeye bituma “ibihe biruhije” turimo birushaho kutugora (2 Tim 3:1). Urugero, iyo ubukungu bwifashe nabi, bishobora gutuma turushaho guhangayika. Abapolisi n’imiryango ishinzwe gufasha abashakanye, babona ko ihungabana ry’ubukungu rifite aho rihuriye n’uburakari hamwe n’urugomo birangwa mu ngo.

5, 6. Ni iyihe mitekerereze y’isi ku birebana n’uburakari ishobora kutugiraho ingaruka?

5 Byongeye kandi, abantu benshi duhura na bo ‘barikunda,’ “bishyira hejuru” kandi “bafite ubugome.” Biroroshye cyane ko twakwigana ingeso mbi nk’izo kandi tukababazwa na zo (2 Tim 3:2-5). Mu by’ukuri, incuro nyinshi za filimi na porogaramu za televiziyo bigaragaza ko kwihorera ari ibintu bikwiriye, naho gukora ibikorwa by’urugomo akaba ari ikintu gisanzwe. Kandi babona ko ibyo byose ari byo muti wumvikana w’ibibazo by’abantu. Ibiganiro bya televiziyo bituma ababireba bategerezanya amatsiko kureba uko umugizi wa nabi “ari bukanirwe urumukwiriye,” ni ukuvuga kwicwa n’intwari iba ivugwa muri iyo nkuru.

6 Poropagande nk’iyo ntiteza imbere inzira za Yehova, ahubwo iteza imbere “umwuka w’isi” n’umutware wayo Satani urangwa n’uburakari (1 Kor 2:12; Efe 2:2; Ibyah 12:12). Uwo mwuka uteza imbere ibinezeza n’ibyifuzo by’umubiri udatunganye, kandi uhabanye rwose n’umwuka w’Imana n’imbuto zawo. Koko rero, inyigisho y’ibanze ya gikristo, ntigaragaza ko iyo umuntu arakajwe agomba kwihorera. (Soma muri Matayo 5:39, 44, 45.) Ni gute se dushobora kurushaho gushyira mu bikorwa inyigisho za Yesu?

Ingero mbi n’inziza

7. Byagenze bite igihe Simeyoni na Lewi bananirwaga gutegeka uburakari bwabo?

7 Muri Bibiliya harimo inama nyinshi ku birebana no gutegeka uburakari, kandi irimo n’ingero z’ingirakamaro zitwereka uko byagenda mu gihe twaba dushoboye gutegeka uburakari, cyangwa uko byagenda mu gihe twaba tutabishoboye. Reka turebe uko byagenze ubwo abahungu ba Yakobo, ari bo Simeyoni na Lewi bihoreraga, igihe Shekemu yafataga ku ngufu mushiki wabo Dina akamusambanya. Icyo gihe ‘barababaye kandi bararakara cyane’ (Itang 34:7). Nyuma yaho abandi bahungu ba Yakobo bagabye igitero muri uwo mugi Shekemu yari atuyemo, barawusahura, kandi bajyana abagore n’abana ho iminyago. Bakoze ibyo byose batabitewe gusa no kurengera Dina, ahubwo biranashoboka cyane ko babitewe n’ubwibone no kwishakira ibyubahiro. Bumvaga ko Shekemu yari yabasuzuguye kandi agasuzugura n’umubyeyi wabo Yakobo. Ariko se ni iki Yakobo yatekerezaga ku birebana n’imyifatire yabo?

8. Ni iki inkuru ya Simeyoni na Lewi igaragaza ku birebana no kwihorera?

8 Ibintu biteye agahinda byabaye kuri Dina bigomba kuba byarababaje cyane Yakobo, ariko yaciriyeho iteka igikorwa cyo kwihorera cyakozwe n’abahungu be. Simeyoni na Lewi bakomezaga kwisobanura bavuga bati ‘[ese] birakwiriye ko agirira mushiki wacu atyo, nk’aho yari maraya’ (Itang 34:31)? Ariko aho si ho byarangiriye, kuko na Yehova yababaye. Hashize imyaka myinshi nyuma yaho, Yakobo yahanuye ko, bitewe n’ibikorwa by’urugomo hamwe n’uburakari byakozwe na Simeyoni na Lewi, abari kuzabakomokaho bari kuzatatanira mu miryango ya Isirayeli. (Soma mu Itangiriro 49:5-7.) Koko rero, kuba baragize uburakari butagira rutangira byatumye se hamwe n’Imana babanga.

9. Ni ryari Dawidi yari agiye kurakara?

9 Ibyo byari bitandukanye n’ibyabaye ku Mwami Dawidi. Yari afite uburyo bwinshi bwo kwihorera, ariko ntiyabikoze (1 Sam 24:4-8). Icyakora hari igihe yari agiye kurakara. Umugabo wari umukungu witwaga Nabali yakankamiye abantu ba Dawidi, nubwo bari bararinze umukumbi wa Nabali n’abashumba be. Kubera ko ibyo byababaje Dawidi ndetse by’umwihariko bikababaza abantu be, byatumye ashaka kwihorera abigiranye ubugome. Igihe Dawidi n’abantu be bari bagiye gutera Nabali n’ab’inzu ye, hari umusore wabwiye Abigayili, umugore w’umunyabwenge wa Nabali ibyari byabaye, kandi amutera inkunga yo kugira icyo akora. Ako kanya yahise ategura impano nyinshi, nuko ajya kureba Dawidi. Yatakambiye Dawidi watinyaga Yehova kandi amusaba imbabazi yicishije bugufi ku bw’agasuzuguro ka Nabali. Dawidi yaracururutse, maze aramubwira ati “nawe ushimwe, kuko uyu munsi undinze kugibwaho n’urubanza rw’amaraso.”—1 Sam 25:2-35.

Imyifatire Abakristo bagombye kugira

10. Ni iyihe myifatire Abakristo bagombye kugira ku birebana no kwihorera?

10 Ibyabaye kuri Simeyoni na Lewi, n’ibyabaye kuri Dawidi na Abigayili, bigaragaza neza ko Yehova yanga uburakari butagira rutangira n’urugomo, kandi ko aha imigisha abashyiraho imihati kugira ngo bimakaze amahoro. Intumwa Pawulo yaranditse ati “niba bishoboka ku rwanyu ruhande, mubane amahoro n’abantu bose. Bakundwa, ntimukihorere, ahubwo muhe umwanya umujinya w’Imana, kuko handitswe ngo ‘guhora ni ukwanjye, ni jye uzitura, ni ko Yehova avuga.’ Ahubwo, ‘umwanzi wawe nasonza umuhe ibyokurya, nagira inyota umuhe icyo kunywa, kuko nubigenza utyo uzaba umurunze amakara yaka ku mutwe.’ Ntimukemere kuneshwa n’ikibi, ahubwo mukomeze kuneshesha ikibi icyiza.”—Rom 12:18-21.a

11. Ni gute mushiki wacu umwe yitoje gutegeka uburakari?

11 Dushobora gushyira mu bikorwa iyo nama. Urugero, mushiki wacu utarishimiraga uburyo umugore wamukoreshaga yamufataga, yaje kubibwira umusaza w’itorero. Yasobanuye ko uwo mukoresha we yari umugome. Yari yaramurakariye kandi ashaka kureka akazi. Uwo musaza yamuteye inkunga yo kudafata imyanzuro ahubutse. Uwo musaza yaje kubona ko kuba uwo mushiki wacu yararakariye uwo mukoresha we, byari byaratumye ikibazo gikomera (Tito 3:1-3). Uwo musaza yamweretse ko niyo yari kuzabona akandi kazi, yari agikeneye kugira icyo ahindura ku myifatire agira iyo umuntu amubabaje. Yamugiriye inama yo gufata umukoresha we nk’uko na we yifuzaga ko bamufata; ibyo bikaba bihuje n’ibyo Yesu yatwigishije. (Soma muri Luka 6:31.) Uwo mushiki wacu yemeye ko agiye kugerageza kubikora. Byagize akahe kamaro? Nyuma y’igihe runaka, uwo mukoresha yaje kugira imyifatire myiza, kandi ashimira uwo mushiki wacu ko akora neza.

12. Kuki ibibazo Abakristo bashobora kugirana bishobora kubabaza cyane?

12 Ntibyadutangaza ibibazo nk’ibyo bitewe n’umuntu utari mu itorero rya gikristo. Tuzi ko imibereho yo mu isi ya Satani ari mibi, kandi ko tugomba guhatana kugira ngo abakora ibibi badatuma turakara (Zab 37:1-11; Umubw 8:12, 13; 12:13, 14). Ariko kandi, igihe tugiranye ibibazo n’Abakristo bagenzi bacu, biratubabaza cyane. Hari mushiki wacu wibuka ibyamubayeho wagize ati “ikintu cyangoye cyane igihe nazaga mu muteguro, ni ukwemera ko abagize ubwoko bwa Yehova badatunganye.” Twavuye mu isi itarangwamo urukundo twiteze ko tugiye kubana neza n’abantu bose bagize itorero. Ku bw’ibyo, iyo Umukristo mugenzi wacu, cyane cyane ufite inshingano adukoreye ibintu atatekerejeho cyangwa bidakwiriye Umukristo, biratubabaza, bikaba byanaturakaza. Dushobora kwibaza tuti “ni gute ibintu nk’ibyo byaba ku bagize ubwoko bwa Yehova?” Mu by’ukuri, ibintu nk’ibyo byabaye no ku Bakristo basutsweho umwuka mu gihe cy’intumwa (Gal 2:11-14; 5:15; Yak 3:14, 15). Ni gute twagombye kwitwara mu gihe ibintu nk’ibyo bitugezeho?

13. Kuki twagombye kugira icyo dukora kugira ngo dukemure ibibazo, kandi twabikemura dute?

13 Uwo Mukristokazi tumaze kuvuga, yaravuze ati “nitoje kujya nsenga nsabira umuntu wese umbabaje, kandi buri gihe ibyo byaramfashaga.” Nk’uko twigeze kubisoma, Yesu yatwigishije ko tugomba gusenga dusabira abadutoteza (Mat 5:44). None se ubwo ni mu rugero rungana iki twagombye gusenga dusabira Abakristo bagenzi bacu? Kimwe n’uko umubyeyi yifuriza abana be gukundana, ni na ko Yehova yifuriza abagaragu be bo ku isi gukundana. Dutegerezanyije amatsiko igihe tuzabaho twunze ubumwe mu mahoro, kandi twishimye iteka ryose. Muri iki gihe na bwo, Yehova atwigisha kubigenza dutyo. Yehova atwifuriza ko twakorana mu bumwe mu gihe dukora umurimo we ukomeye. Bityo rero, nimucyo tujye dukemura ibibazo tugirana cyangwa ‘twirengagize’ inabi twagiriwe, maze dukomeze kunga ubumwe. (Soma mu Migani 19:11.) Aho kugira ngo tureke gushyikirana n’abavandimwe bacu igihe havutse ibibazo, tugomba gufashanya kugira ngo tugume mu bwoko bwa Yehova, aho turindirwa mu ‘maboko ye iteka ryose.’—Guteg 33:27.

Kuba umugwaneza ku bantu bose bigira akamaro

14. Ni gute twarwanya amayeri ya Satani agamije kuducamo ibice?

14 Kugira ngo Satani n’abadayimoni be batubuze kubwiriza ubutumwa bwiza, bakora ibishoboka byose kugira ngo batume mu miryango no mu itorero hatarangwamo ibyishimo. Bagerageza kubiba amacakubiri mu itorero no mu miryango, kubera ko bazi ko asenya (Mat 12:25). Kugira ngo turwanye Satani n’abadayimoni, byaba byiza dukurikije inama ya Pawulo igira iti “umugaragu w’Umwami ntagomba kurwana, ahubwo agomba kuba umugwaneza ku bantu bose” (2 Tim 2:24). Wibuke ko tutarwana ‘n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo turwana n’imyuka mibi.’ Kugira ngo dutsinde iyo ntambara, dukeneye gukoresha intwaro zo mu buryo bw’umwuka, hakubiyemo no ‘kwambara inkweto z’ubutumwa bwiza bw’amahoro.’—Efe 6:12-18.

15. Ni gute dushobora kurwanya ibitero bya Satani bivuye hanze y’itorero?

15 Hari ibitero bituruka hanze y’itorero, maze abanzi ba Yehova bakabigaba ku bwoko bwe burangwa n’amahoro. Bamwe muri abo banzi bagaba ibitero bigira ingaruka ku mubiri wacu. Abandi badusebya bakoresheje itangazamakuru cyangwa inkiko. Yesu yabwiye abigishwa be ko bagombaga kwitega ko ibyo byari kuzabaho (Mat 5:11, 12). Ni gute twagombye kubyitwaramo? Nta na rimwe tugomba ‘kwitura umuntu wese ikibi yadukoreye,’ haba mu magambo cyangwa mu bikorwa.—Rom 12:17; Soma muri 1 Petero 3:16.

16, 17. Ni ikihe kigeragezo itorero rimwe ryahuye na cyo?

16 Uko ibyo Satani yaduteza byaba biri kose, ‘nituneshesha ikibi icyiza’ bizatanga ubuhamya bwiza. Urugero, abagize itorero ryo mu kirwa cya Pasifika bakodesheje icyumba kugira ngo bizihirizemo Urwibutso. Abayobozi b’idini ryo hafi aho bamaze kubimenya, babwiye abayoboke b’idini ryabo ko bahurira muri icyo cyumba, ku isaha Urwibutso rwari kuberaho, kugira ngo bahakorere imihango yabo. Icyakora umukuru w’abapolisi yategetse abayobozi b’iryo dini ko bareka Abahamya bagakoresha icyo cyumba. Nyamara, isaha igeze abayoboke b’iryo dini buzuye muri icyo cyumba, maze batangira gukora imihango yabo.

17 Igihe abapolisi biteguraga kubavana muri icyo cyumba ku ngufu, uwari uhagarariye iryo dini yasanze umusaza umwe aramubaza ati “ese hari ikintu kidasanzwe mwari mwateguye muri uyu mugoroba?” Uwo muvandimwe yamubwiye ibirebana n’umunsi w’Urwibutso, maze uwo mugabo amusubiza asa nk’ubabaye ati “yoo, ntitwari tubizi!” Amaze kuvuga ibyo, umupolisi yaratangaye maze aramubwira ati “ariko nari nabikubwiye mu gitondo!” Uwo muyobozi w’idini yarahindukiye areba uwo musaza ariko asekana uburyarya, ari na ko amubwira ati “ubu se murabigenza mute? Abantu bacu buzuye mu cyumba. Ese murabwira abapolisi batwirukane?” Yari yabikoranye uburyarya kugira ngo agaragaze ko Abahamya ba Yehova babarwanya. Ni gute abavandimwe bari kubyitwaramo?

18. Ni gute abavandimwe bitwaye mu kibazo cyari cyavutse, kandi se byagize akahe kamaro?

18 Abo Bahamya bemeye ko abayoboke b’iryo dini bakora imihango yabo mu gihe cy’igice cy’isaha, hanyuma na bo bagakoreramo Urwibutso. Imihango y’iryo dini yarengeje igihe, ariko nyuma yaho abayoboke b’iryo dini barasohotse, nuko Urwibutso ruratangira. Bukeye bwaho, guverinoma yashyizeho komite yo kwiga icyo kibazo. Abagize iyo komite bamaze gusuzuma uko byagenze, basabye iryo dini gutangaza ko icyo kibazo kitari cyatejwe n’Abahamya, ahubwo ko cyari cyatejwe n’umuyobozi w’iryo dini. Iyo komite yashimiye Abahamya ba Yehova kuba barihanganiye iyo mimerere ibabaje. Imihati bashyizeho kugira ngo ‘babane amahoro n’abantu bose,’ yagize akamaro.

19. Ni iki kindi cyatuma habaho imishyikirano irangwa n’amahoro?

19 Ikindi kintu cy’ingenzi twakora kugira ngo tugirane imishyikirano irangwa n’amahoro n’abantu bose, ni ugukoresha amagambo arangwa n’impuhwe. Igice gikurikira kizasuzuma icyo amagambo arangwa n’impuhwe ari cyo, n’uko twakwitoza kuyavuga no kuyakoresha.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Imvugo ngo “amakara yaka” yerekeza ku buryo bwakoreshwaga kera iyo babaga bashongesha ubutare. Icyo gihe bafataga amakara yaka bakayashyiraho ubutare bakorosaho andi, kugira ngo buvemo ibyuma bifite agaciro. Iyo tugaragarije ineza abatayifite, bishobora gutuma bacisha make, maze bakagaragaza imico myiza.

Ese wasobanura?

• Kuki abantu bo muri iyi si bakunda kurakara cyane?

• Ni izihe ngero zo muri Bibiliya zigaragaza ibyiza byo gutegeka uburakari n’ingaruka zo kugira uburakari butagira rutangira?

• Twagombye kwitwara dute mu gihe Umukristo mugenzi wacu adukomerekeje?

• Twagombye kwitwara dute mu gihe tugabweho ibitero biturutse hanze y’itorero?

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Simeyoni na Lewi baragarutse, ariko bamaze kuneshwa n’uburakari.

[Amafoto yo ku ipaji ya 18]

Kugaragaza umuco w’ubugwaneza bishobora gutuma abandi bacururuka

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze