Ibintu birindwi wakora kugira ngo gusoma Bibiliya bikugirire akamaro
“Uretse kuba Bibiliya ari cyo gitabo cyagurishijwe cyane kurusha ibindi byose byabayeho, ni na cyo gitabo kigurishwa cyane buri mwaka.”—BYAVUYE MU KINYAMAKURU CYITWA TIME.
“Njya nsoma Bibiliya, ariko nkumva ntinshishikaje na gato.”—BYAVUZWE N’UMUCURANZI W’ICYAMAMARE WO MU BWONGEREZA WITWA KEITH.
BIRATANGAJE cyane kuba abantu benshi bafite Bibiliya, nyamara ugasanga kuyisoma nta cyo bibamarira. Icyakora, hari abandi bishimira cyane ibyo basoma muri Bibiliya. Urugero, umugore witwa Nancy yaravuze ati “kuva aho ntangiriye kujya nsoma Bibiliya mu gitondo cya kare kandi nkayitekerezaho, mba numva niteguye guhangana n’ikibazo icyo ari cyose nshobora guhura na cyo uwo munsi. Kugira ako kamenyero ni byo byatumye mbasha guhangana n’indwara yo kwiheba, kuruta ibindi byose nagerageje gukora mu myaka 35 ishize.”
Ese nubwo waba utarigeze usoma Bibiliya, ujya utangazwa no kumenya ko hari abantu yafashije? Niba usanzwe usoma Bibiliya se, wakwishimira kurushaho kungukirwa na gahunda yo kuyisoma? Niba ari uko bimeze, turagutera inkunga yo gusuzuma ibintu birindwi bivugwa muri iyi ngingo.
ICYA 1 Jya uyisoma ufite intego nziza
◼ Hari igihe ushobora gusoma Bibiliya, kuko wumva ko ari igitabo cyiza gusa, cyangwa ukayisomera ibi byo kurangiza umuhango, cyangwa se ukayisoma utekereza ko ishobora kukwereka uko wakwitwara muri iyi si ivurunganye. Icyakora, kuyisoma bizarushaho kukugirira umumaro, nuyisoma ugamije kumenya ukuri ku byerekeye Imana. Nanone kandi, uzabona imigisha myinshi, nuyisoma ugamije gusuzuma uko ubutumwa buyikubiyemo bwahindura imibereho yawe.
Ibyanditswe bigereranya Bibiliya n’indorerwamo, kugira ngo bigaragaze akamaro ko kuyisoma ufite intego nziza. Bigira biti “iyo umuntu yumva iryo jambo ntarishyire mu bikorwa, aba ameze nk’urebera mu maso he mu ndorerwamo. Arireba, maze yagenda ako kanya akibagirwa uko asa. Ariko ucukumbura mu mategeko atunganye atera umudendezo kandi agakomeza kuyibandaho, uwo azagira ibyishimo nabigenza atyo, kuko azaba ayashyira mu bikorwa, atari ukuyumva gusa akibagirwa.”—Yakobo 1:23-25.
Umuntu uvugwa muri uwo murongo, yirebye mu ndorerwamo maze ntiyahindura uko yasaga. Ashobora kuba atarirebye neza, cyangwa akaba atari afite ubushake bwo kugira icyo ahindura. Mu buryo nk’ubwo, gusoma Bibiliya nta cyo bizatumarira niba tuyisoma rimwe na rimwe, cyangwa tudashyira mu bikorwa ibyo dusoma. Ibinyuranye n’ibyo, niducukumbura muri Bibiliya tugamije ‘gushyira mu bikorwa’ ibyo dusoma, maze tukareka ibitekerezo by’Imana bigahindura ibyo dutekereza n’ibyo dukora, tuzagira ibyishimo nyakuri.
ICYA 2 Jya uhitamo Bibiliya ihinduye neza
◼ Ushobora kuba ufite Bibiliya nyinshi ziboneka mu rurimi rwawe. Nubwo Bibiliya yose ishobora kugufasha, hari Bibiliya zimwe zikoresha imvugo ya kera cyangwa ya gihanga, ku buryo kuyisobanukirwa byakugora (Ibyakozwe 4:13). Hari n’izindi Bibiliya abantu bahinduye bashingiye ku migenzo, bigatuma bagoreka ubutumwa nyabwo bwo muri Bibiliya. Urugero, nk’uko twabibonye mu ngingo zibanza z’iyi gazeti, hari abahinduzi bamwe bavanye izina ry’Imana, ari ryo Yehova, muri Bibiliya, barisimbuza amazina y’icyubahiro, urugero nk’“Imana” cyangwa “Umwami.” Ubwo rero, nujya guhitamo Bibiliya ukoresha, uzajye uhitamo ihinduye neza, ikoresha imvugo yumvikana, kandi ituma urushaho gushishikazwa n’ibyo usoma.
Abasomyi ba Bibiliya babarirwa muri za miriyoni, babonye ko Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya yujuje ibyo byose.a Reka dufate urugero rw’umusaza wo muri Bulugariya. Yagiye mu materaniro y’Abahamya ba Yehova, maze bamuha kopi y’iyo Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya. Nyuma yaho, yaravuze ati “nasomye Bibiliya imyaka myinshi, ariko sinigeze nkoresha Bibiliya nk’iyi yoroshye gusobanukirwa, kandi ikora ku mutima.”
ICYA 3 Jya usenga
◼ Ushobora kurushaho gusobanukirwa Bibiliya, uramutse usabye Umwanditsi wayo kugira ngo agufashe, nk’uko umwanditsi wa zaburi yabivuze agira ati “hwejesha amaso yanjye, kugira ngo ndebe ibitangaza byo mu mategeko yawe” (Zaburi 119:18). Jya usenga Imana buri gihe uko ugiye gusoma Ibyanditswe, uyisaba kugufasha gusobanukirwa Ijambo ryayo. Nanone, ushobora kuyishimira kuba yaraduhaye Bibiliya, kubera ko iyo tutayigira tutari kumenya Imana.—Zaburi 119:62.
Ese Imana yumva amasengesho nk’ayo, tuyitura tuyisaba kudufasha? Reka dusuzume ibyabaye ku bakobwa babiri b’abangavu bo muri Uruguay. Bananiwe gusobanukirwa amagambo yo muri Bibiliya aboneka muri Daniyeli 2:44, maze basenga Imana bayisaba kuboherereza umuntu wabafasha kuyasobanukirwa. Mu gihe bari bagisoma iyo Bibiliya, Abahamya ba Yehova babiri bagize batya bakomanga ku rugi, maze bahita basoma wa murongo wa Bibiliya ba bakobwa bifuzaga gusobanukirwa. Abo Bahamya babasobanuriye ko uwo murongo ugaragaza ko ubutegetsi bw’abantu buzasimburwa n’Ubwami bw’Imana.b Abo bakobwa bahise babona ko Imana yashubije isengesho ryabo.
ICYA 4 Jya uyisoma buri munsi
◼ Abantu benshi basoma Ijambo ry’Imana ari uko bari mu ngorane gusa. Urugero, hari umwanditsi wavuze ko nyuma y’ibitero by’iterabwoba byabereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuwa 11 Nzeri 2001, “abantu benshi baguze Bibiliya.” Ariko kandi, Bibiliya idutumirira kuyisoma buri munsi, igira iti “ibiri muri iki gitabo cy’amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe, ahubwo ujye ubitekereza ku manywa na nijoro kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose. Ni ho uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose.”—Yosuwa 1:8.
Akamaro ko gusoma Bibiliya buri gihe gashobora kugereranywa n’ibyaba ku muntu urwaye umutima, maze akiyemeza kujya afata ibyokurya bihuje n’uburwayi bwe. Ese hari icyo ibyo byokurya byamumarira, agiye abifata mu gihe yumva ababara mu gatuza gusa? Oya rwose. Uwo muntu aba agomba guhora arya ibyo byokurya bihuje n’uburwayi bwe, niba ashaka ko bimugirira akamaro koko. Mu buryo nk’ubwo, gusoma Bibiliya buri munsi, bizatuma “uhirwa mu nzira zawe.”
ICYA 5 Jya ukoresha uburyo butandukanye
◼ Nubwo gusoma Bibiliya uhereye mu Itangiriro ukageza mu Byahishuwe bishobora kugira umumaro, hari n’ubundi buryo bwo kuyisoma ushobora gukoresha bukakubera bwiza. Dore bumwe muri bwo.
Ibande ku muntu runaka uvugwa muri Bibiliya. Soma ibice cyangwa ibitabo bya Bibiliya byose bigira icyo bivuga ku mugaragu w’Imana wihariye, urugero nk’aba bakurikira:
• Yozefu: Itangiriro 37–50.
• Rusi: Rusi 1–3.
• Yesu: Matayo 1–28; Mariko 1–16; Luka 1–24; Yohana 1–21.c
Jya wibanda ku ngingo runaka. Jya usoma imirongo ifitanye isano n’iyo ngingo. Urugero, kora ubushakashatsi ku isengesho, hanyuma usome inama Bibiliya itanga ku bihereranye na ryo, kandi unasome amasengesho menshi aboneka muri Bibiliya.d
Jya usoma mu ijwi riranguruye. Gusoma Bibiliya mu ijwi ryumvikana, bishobora kukugirira akamaro kenshi (Ibyahishuwe 1:3). Mushobora no kuyisoma mu ijwi riranguruye mu rwego rw’umuryango, mukagenda musimburana gusoma imirongo yo muri Bibiliya, cyangwa se abagize umuryango bakagabana ibyo bari busome hakurikijwe ababivuze. Hari abishimira gutega amatwi inkuru zo muri Bibiliya zafatiwe ku byuma bifata amajwi. Hari umugore wavuze ati “kubera ko gutangira gusoma Bibiliya byabanje kungora, natangiye kujya nyumva ku byuma bafatiraho amajwi. Ubu nsigaye nshimishwa no gusoma Bibiliya, kuruta ikindi gitabo cyiza nasoma.”
ICYA 6 Jya utekereza ku byo usoma
◼ Ubuzima tubamo n’ibirangaza by’iki gihe bituma gutekereza ku byo dusoma bitugora. Ariko kandi, niba twifuza ko ibyo dusoma bitugirira akamaro, tugomba gutekereza ku byo dusoma muri Bibiliya, nk’uko umubiri wacu ugomba kugogora ibyokurya kugira ngo bitwubake. Ibyo tubikora twiyibutsa ibyo dusoma, kandi twibaza ibibazo bigira biti “ni iki ibi byanyigishije ku byerekeye Yehova? Ni irihe somo nakuramo? Nabikoresha nte mfasha abandi?”
Kubigenza dutyo, bizatuma ubutumwa bwa Bibiliya butugera ku mutima, kandi bitume turushaho gushimishwa no gusoma Ijambo ry’Imana. Muri Zaburi 119:97, hagira hati “amategeko yawe nyakunda ubu bugeni, ni yo nibwira umunsi ukira.” Umwanditsi wa Zaburi yatekerezaga ku Byanditswe, bigatuma abihozaho umutima umunsi wose. Kubigenza atyo, byatumye arushaho gukunda ibyo yigaga.
ICYA 7 Shaka ubigufashamo
◼ Imana izi ko tudashobora gusobanukirwa Ijambo ryayo nta wubidufashijemo. Na Bibiliya ubwayo, igaragaza ko irimo ibintu “bimwe bigoye gusobanukirwa” (2 Petero 3:16). Igitabo cy’Ibyakozwe kirimo inkuru y’umutware w’Umunyetiyopiya, wari wananiwe gusobanukirwa ibyo yasomaga muri Bibiliya. Imana yohereje umugaragu wayo kugira ngo abimufashemo, maze bituma uwo Munyetiyopiya ‘akomeza urugendo rwe yishimye.’—Ibyakozwe 8:26-39.
Nawe nushaka ugufasha gusobanukirwa ibyo usoma, bizatuma urushaho kugirirwa umumaro na gahunda yo gusoma Bibiliya. Turagutera inkunga yo gushaka Abahamya ba Yehova bo mu gace k’iwanyu, cyangwa kubandikira kuri imwe muri aderesi ziri ku ipaji ya 4 y’iyi gazeti, maze ukabasaba kukuyoborera icyigisho cya Bibiliya nta kiguzi.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya yahinduwe n’Abahamya ba Yehova, kandi yose uko yakabaye cyangwa ibice byayo yacapwe mu ndimi 83. Ushobora no kuyisoma mu ndimi 17, ku rubuga rwa interineti rwa www.watchtower.org.
b Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’Ubwami bw’Imana n’icyo buzakora, reba igice cya 8 cy’igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
c Niba ari bwo ugitangira gusoma Bibiliya, gerageza gutangira usoma inkuru yo mu gitabo cya Mariko, ivuga muri make ibyerekeye umurimo wo kubwiriza Yesu yakoreye ku isi.
d Igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyafashije abantu benshi kwiga Bibiliya bakoresheje uburyo bwo gusuzuma ingingo runaka. Urugero, igice cya 17 kigaragaza icyo Ibyanditswe bivuga ku isengesho.