Ibibazo by’abasomyi . . .
Ese Imana yagize intangiriro?
▪ Bibiliya isubiza ko Imana itagize intangiriro, ko ahubwo yahozeho. Nubwo igitekerezo cy’uko Imana yahozeho kigoye kucyiyumvisha, ntitugomba guhita tugihakana bitewe ni uko gusa tudashoboye kugisobanukirwa neza.
Ese koko byaba bikwiriye kwitega ko dushobora gusobanukirwa inzira zose z’Imana? Intumwa Pawulo yaravuze ati “mbega ukuntu ubutunzi n’ubwenge n’ubumenyi by’Imana byimbitse! Kandi se mbega ukuntu imanza zayo zidahishurika n’inzira zayo zitarondoreka” (Abaroma 11:33)! Ntidushobora kwiyumvisha neza uko ubwenge n’ubumenyi bw’Imana bingana, nk’uko umwana adashobora kwiyumvisha ibintu byose umubyeyi akora. Nubwo ayo magambo yahumetswe yavuzwe n’intumwa Pawulo agaragaza mbere na mbere ko ubwenge bw’Imana n’imbabazi zayo byihariye, anerekana ko hari ibintu byerekeye Yehova hamwe n’imikorere ye byimbitse cyane, ku buryo ubwenge bwacu budashobora kubyiyumvisha. Uko bigaragara, igitekerezo cy’uko Imana itagira intangiriro ni kimwe muri byo. Ariko kandi, dushobora kwizera tudashidikanya ibyo Bibiliya ivuga ku birebana n’Imana. Yesu Kristo yagize icyo avuga ku byanditswe byera, agira ati “ijambo ryawe ni ukuri.”—Yohana 17:17.
Mose yasenze Yehova agira ati “wahozeho kandi uzahoraho” (Zaburi 90:2 The Holy Bible, New Century Version). Aha Mose aragaragaza Imana mu bihe bibiri bitandukanye. Icya mbere ni uko izahoraho. Yehova ‘ahoraho iteka ryose’ (Ibyahishuwe 4:10). Bityo rero, Imana izakomeza kubaho no mu gihe kizaza cy’iteka. Icya kabiri ni uko yahozeho. Mu yandi magambo, Imana ntiyigeze iremwa cyangwa ngo igire intangiriro. Ahubwo Imana yabayeho kuva kera kose mu bihe bitarondoreka.
Abenshi muri twe, kwiyumvisha ibintu bitagaragara neza birabagora. Nyamara kandi, hari igihe tuba tugomba kwemera ibintu bigoye kwiyumvisha, urugero nk’imibare iri hejuru ya zeru n’iri munsi yayo. Nta muntu ushobora kubara imibare iri hejuru ya zeru ngo ayirangize, kandi nta n’uwabara iri munsi yayo ngo ayirangize. Ese urwo rugero, ntirudufasha gusobanukirwa impamvu tudashobora kumenya imyaka Umuremyi wacu yabayeho?
Ku bw’ibyo, birakwiriye ko Imana ari yo yonyine yitwa “Umwami w’iteka” (1 Timoteyo 1:17). Yesu Kristo, za miriyari z’Abamarayika bari mu ijuru n’abantu bari ku isi, bose bafite intangiriro, kubera ko baremwe (Abakolosayi 1:15, 16). Ariko Imana yo ntigira intangiriro. Gukomeza kwibaza niba Imana yararemwe, bituma umuntu atangira kugira imitekerereze itagize icyo imaze, yibaza uwaremye Umuremyi wacu. Icyakora nta wigeze arema Yehova, kubera ko ari we wenyine uhoraho, “uhereye iteka ryose ukageza iteka ryose” (Zaburi 90:2). Mu yandi magambo, Yehova yabayeho “uhereye kera kose.”—Yuda 25.
Ariko kandi, uzirikane ko kuba Imana ihoraho iteka ryose, bifite ikindi byumvikanisha. Iyo dusuzumye amagambo agize isengesho rya Mose, aduhishurira ko kuba Imana ihoraho iteka ryose, biduha icyizere cy’uko isezerano ryayo ryo kuduha ubuzima bw’iteka rizasohozwa. Nubwo dufite ubuzima bugufi muri iki gihe, Bibiliya yo igaragaza ko ‘ibihe byose [Imana] yahoze ari ubuturo bwacu.’ Kimwe n’umubyeyi urangwa n’urukundo, Yehova na we yagiye afasha abagaragu be, haba mu gihe cyashize, muri iki gihe ndetse no mu gihe kizaza. Ese kumenya ibyo ntibiguhumurije?—Zaburi 90:1.