Egera Imana
Yita ku byiza dukora
BIBILIYA igira iti “Uwiteka agenzura imitima yose, akamenya ibyo imitima yibwira byose” (1 Ibyo ku Ngoma 28:9). Ayo magambo yahumetswe arashimishije, kubera ko atuma tumenya ko Yehova atwitaho. Yehova areba ibyiza biri mu mitima yacu, nubwo tudatunganye. Ibyo bigaragarira mu magambo yavuze ku byerekeye Abiya, aboneka mu 1 Abami 14:13.
Abiya yakomokaga mu muryango w’abanyabyaha. Se Yerobowamu, ni we wabanjirije abami b’abahakanyi bamukomokagaho.a Ku bw’ibyo,Yehova yiyemeje kumaraho inzu ya Yerobowamu, “nk’uko umuntu akuka amase akayamaraho” (1 Abami 14:10, NW). Icyakora, Imana yategetse ko umuntu umwe wenyine wo mu bagize umuryango wa Yerobowamu wari urwaye cyane, ari we Abiya, ahambwa mu cyubahiro.b Kubera iki? Imana yabisobanuye igira iti “kuko ari we wenyine mu nzu ya Yerobowamu wabonetsweho n’ibyiza bimwe imbere y’Uwiteka Imana ya Isirayeli” (1 Abami 14:1, 12, 13). Ayo magambo agaragaza ko Abiya yari muntu ki?
Bibiliya ntigaragaza ko Abiya yari umugaragu w’Imana w’indahemuka. Icyakora, hari ibyiza byamugaragayeho. Birashoboka ko ibyo byiza yari yarakoreye “Uwiteka,” byari bifitanye isano na gahunda yo gusenga. Abanditsi ba rabi bavuze ko Abiya ashobora kuba yarakoze urugendo rwo kujya mu rusengero rw’i Yerusalemu, cyangwa akaba yarakuyeho abarinzi se yari yarashyizeho babuzaga Abisirayeli kujyayo.
Nubwo tutazi neza uko byagenze, ibyiza Abiya yakoze byari byihariye. Icya mbere, ni uko byari bimuvuye ku mutima. Kuba Imana ‘yaramubonyemo (NW)’ ibyiza, byumvikanisha ko byari mu mutima we. Icya kabiri, ni uko ibyo yakoze byari ibintu bidasanzwe. Abiya yakoze ibyo byiza, nubwo yari uwo “mu nzu ya Yerobowamu.” Hari umuhanga wagize ati “iyo abantu bakomeje gukora ibyiza kandi baba ahantu habi no mu muryango mubi, baba ari abo gushimirwa.” Hari undi wavuze ko ibyiza Abiya yakoze “byagaragariye [bose]. . . , nk’uko inyenyeri zirabagirana nijoro, cyangwa nk’uko imyerezi iba ari myiza cyane iyo ikikijwe n’ibiti bidafite amababi.”
Icy’ingenzi kurushaho, ni uko hari ikintu cyiza amagambo yo mu 1 Abami 14:13 atwigisha ku birebana na Yehova, hamwe n’icyo yibandaho iyo atureba. Zirikana ko hari ibyiza ‘byabonetse’ kuri Abiya Nta gushidikanya ko Yehova yashakishije mu mutima wa Abiya, kugeza igihe amubonyemo ikintu cyiza. Hari umuhanga wavuze ko ugereranyije n’uko umuryango we wari umeze, Abiya yari nk’isaro “ riri mu kirundo cy’amabuye.” Yehova yahaye agaciro cyane ibyo byiza Abiya yakoze, maze aramugororera kandi amugirira imbabazi, nubwo yari mu muryango w’abanyabyaha.
Ese urumva bidashimishije kumenya ko nubwo tudatunganye, Yehova yita ku byiza dukora kandi akabiha agaciro (Zaburi 130:3)? Kumenya ibyo bizatuma turushaho kwegera Yehova, we ugenzura imitima yacu ashakisha ibyiza dukora, nubwo byaba ari bike cyane.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Yerobowamu yari yarashyizeho ikimasa kugira ngo abantu bo mu miryango icumi y’ubwami bwa Isirayeli bajye bagisenga, bityo be kujya bajya i Yerusalemu gusengera Yehova mu rusengero rwaho.
b Mu bihe bya Bibiliya, iyo umuntu atahambwaga mu cyubahiro byagaragazaga ko atemerwaga n’Imana.—Yeremiya 25:32, 33.