Jya utoza abana bawe gukunda gusoma no kwiyigisha
GUKORA uko ushoboye kose kugira ngo wigishe abana bawe gusoma no kwiyigisha, ni bumwe mu buryo bw’ingenzi cyane wagerageza gukoresha kugira ngo utume imibereho yabo yo mu gihe kizaza irushaho kuba myiza. Mbega ukuntu gusoma no kwiyigisha bishobora gutuma umuntu yishima! Ibintu bishimishije abantu bamwe na bamwe bibuka mu bwana bwabo, ni ukuntu ababyeyi babo bajyaga babasomera inkuru runaka. Gusoma ubwabyo bishobora gushimisha, nk’uko icyo byageraho na cyo gishobora gushimisha. Ibyo ni ko bimeze cyane cyane ku bagaragu b’Imana, kubera ko gukura mu buryo bw’umwuka biterwa ahanini no kwiga Bibiliya. Hari umubyeyi w’Umukristo wavuze ati “ibintu duha agaciro cyane ni ibifitanye isano no gusoma hamwe no kwiga.”
Abana bawe baramutse bagize akamenyero keza ko kwiyigisha, bishobora kubafasha kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana (Zab 1:1-3, 6). Nubwo kumenya gusoma atari byo bisabwa kugira ngo umuntu azakizwe, Bibiliya igaragaza ko gusoma bishobora gutuma tubona imigisha myinshi. Urugero, mu Byahishuwe 1:3 hagira hati “ugira ibyishimo ni usoma mu ijwi riranguruye amagambo y’ubu buhanuzi hamwe n’abayumva.” Byongeye kandi, ikintu cy’ingenzi mu gihe twiga ni ukwita ku bintu nta kurangara. Akamaro kabyo kagaragazwa neza n’inama yahumetswe intumwa Pawulo yahaye Timoteyo igira iti “ibyo bintu ujye ubitekerezaho, abe ari byo uhugiramo.” Kubera iki? ‘Kugira ngo amajyambere yawe agaragare.’—1 Tim 4:15.
Birumvikana ko kumenya gusoma no kwiyigisha gusa, byo ubwabyo atari gihamya ntakuka y’uko bizafasha umuntu. Abantu benshi bafite ubwo bushobozi birengagiza kubukoresha, ahubwo igihe cyabo bakagikoresha mu bitabafitiye akamaro. Ku bw’ibyo se, ni gute ababyeyi batoza abana babo kwifuza kugira ubumenyi bw’ingirakamaro?
Urukundo rwawe n’urugero utanga
Iyo mu gihe cyo kwiga ababyeyi bagiye bagaragariza abana babo ko babakunda, bituma abana bitoza gukunda ibihe nk’ibyo. Umugabo witwa Owen n’umugore we Claudia b’Abakristo, hari ibyo bibuka ku birebana n’abana babo babiri. Bagize bati “bategerezanyaga amatsiko igihe cyo kwiga kubera ko cyari igihe cyihariye; bumvaga barinzwe kandi bisanzuye. Bazaga kwiga bumva babyishimiye.” Nubwo iyo abana bakura baba bashobora kuzahura n’ibibagerageza mu myaka yabo y’amabyiruka, urukundo rurangwa mu muryango mu gihe cy’icyigisho cyawo, rukomeza kugira uruhare ku birebana n’uko babona gahunda yo kwiga. Muri iki gihe, abana ba Owen na Claudia ni abapayiniya, kandi kuba baratojwe gukunda gusoma no kwiyigisha bikomeza kubagirira akamaro.
Ubufasha bukomeye bugaragaza urukundo, ni urugero ababyeyi batanga. Abana bakunda kubona ababyeyi babo basoma kandi biyigisha, bashobora kurushaho kubona ko ibyo ari ibintu bigize imibereho y’ababyeyi babo. Ariko se niba uri umubyeyi kandi gusoma bikaba bikugora, ni gute watanga urugero nk’urwo? Bishobora kugusaba kugira ibyo uhindura ku bintu ushyira mu mwanya wa mbere cyangwa uko ubona ibijyanye no gusoma (Rom 2:21). Niba gusoma ari ikintu cy’ingenzi kigize ibintu ukora buri munsi, bizagira icyo bihindura ku bana bawe. Imihati ushyiraho, cyane cyane usoma Bibiliya, utegura amateraniro n’icyigisho cy’umuryango, bizagaragaza neza agaciro uha izo gahunda.
Ku bw’ibyo, urukundo ugaragaza n’urugero utanga ni ibintu by’ingenzi bizagufasha gucengeza mu bana bawe icyifuzo cyo gusoma. Ariko se ni izihe ntambwe watera kugira ngo ubatere inkunga?
Jya ufasha abana kurushaho gukunda gusoma
Ni izihe ntambwe z’ingenzi watera kugira ngo ugere ku ntego yo gucengeza mu bana bawe gukunda gusoma? Jya ufasha abana gukoresha ibitabo bakiri bato. Hari umusaza w’Umukristo ababyeyi be batoje gukunda gusoma watanze inama agira ati “jya ureka abana bawe bafate ibitabo kandi babikoreshe. Iyo babigenje batyo, bakunda ibitabo kandi bikaba bimwe mu bigize imibereho yabo.” Ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, urugero nka Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe n’Igitabo cy’Amateka ya Bibiliya, bikundwa n’abana benshi na mbere y’uko bamenya gusoma. Iyo usomeye abana bawe ibyo bitabo, ntuba urimo ubigisha ururimi gusa, ahubwo nanone uba ubigisha “ibintu by’umwuka” n’“amagambo y’umwuka.”—1 Kor 2:13.
Buri gihe ujye usoma mu ijwi riranguruye. Ujye ugira akamenyero ko gusomera abana bawe buri munsi. Kubigenza utyo, bizabigisha kuvuga neza kandi bitume bakomeza kugira akamenyero ko gusoma. Uburyo usoma na bwo ni ingirakamaro. Jya ugaragaza ibyishimo mu gihe usoma, na bo bazakwigana. Mu by’ukuri, ushobora gusanga abana bawe bahora bagusaba kongera kubasomera inkuru runaka. Uzajye ubibakorera uko babigusabye! Mu gihe runaka, bazagera ubwo bifuza kwiga ibindi bintu bishya. Ariko kandi, uzajye witonda kugira ngo udahatira umwana wawe kumusomera. Yesu yatanze urugero ku birebana n’ibyo, igihe yigishaga ababaga bamuteze amatwi ‘ahuje n’ibyo bashoboraga kumva’ (Mar 4:33). Nudahatira abana bawe gusoma, bazajya bategerezanya amatsiko igihe cyo gusoma, kandi uzaba urimo ugera ku ntego yawe yo kubatoza gukunda gusoma.
Jya ubatera inkunga yo gutanga ibitekerezo kandi muganire ku byo musoma. Uzashimishwa n’uko abana bawe batazatinda kumenya amagambo menshi, bakayavuga neza, kandi bakamenya icyo asobanura. Kuganira ku byo mwasomye bishobora gutuma barushaho kugira amajyambere. Igitabo kivuga ibirebana n’uko umuntu yafasha abana gusoma neza, cyavuze ko kuganira bibafasha “kwiga amagambo bazakenera kumenya no gusobanukirwa mu gihe bazaba basoma.” Icyo gitabo cyakomeje kigira kiti ‘kuvuga ni ibintu by’ingenzi ku bana bakiri bato kandi bagifite ubwenge bushishikariye kumenya gusoma no kwandika. Uko umuntu arushaho kuvuga ibintu by’ingenzi ni na ko arushaho kubyumva neza.’
Jya ureka abana bawe bagusomere, kandi ujye ubatera inkunga yo kubaza ibibazo. Ushobora kubabaza ibibazo kandi ugasaba ko baguha ibisubizo byabyo. Muri ubwo buryo, abana bamenya ko ibitabo biba bikubiyemo inkuru, kandi ko amagambo basoma afite icyo asobanura. Ubwo buryo bugira akamaro, cyane cyane iyo ibyo usoma bishingiye ku Ijambo ry’Imana, ari cyo gitabo gikubiyemo ubutumwa bw’ingenzi kurusha ibindi byose.—Heb 4:12.
Icyakora, ntuzigere wibagirwa ko kumenya gusoma bisaba ibintu byinshi. Kugira ngo umuntu abimenye neza bisaba igihe n’imyitozo myinshi.a Ku bw’ibyo, ujye utera inkunga abakiri bato kugira akamenyero ko gukunda gusoma binyuriye mu kubashimira ubikuye ku mutima. Nujya ushimira abana bawe bizabatera inkunga yo gukunda gusoma.
Gusoma ni iby’ingenzi kandi birashimisha
Kwigisha abana bawe uko bakwiyigisha bituma intego yo gusoma igaragara. Kwiga bikubiyemo kumenya ukuri kw’ibintu no gusobanukirwa isano bifitanye. Bisaba kugira ubushobozi bwo gushyira ibintu kuri gahunda, kwibuka no gukoresha neza ibyo umuntu yamenye. Mu gihe umwana amaze kumenya uko yakwiyigisha kandi agasobanukirwa uko ibyo yiga byamufasha, bituma kwiga bigira agaciro kandi bikamushimisha.—Umubw 10:10.
Jya ubanza ubabwire ibintu by’ingenzi bisabwa mu gihe cyo kwiga. Umugoroba w’iby’umwuka mu muryango, gusuzuma isomo ry’umunsi, n’ibindi bintu nk’ibyo, bituma haboneka uburyo bwiza cyane bwo gucengeza mu bana ubuhanga bwo kwiyigisha. Kugira akamenyero ko kumara igihe gito musuzuma ingingo runaka, bizigisha abana bawe kumara igihe bita ku bintu nta kurangara; icyo kikaba ari ikintu cy’ingenzi gifasha umuntu kwiyigisha. Byongeye kandi, ushobora gushishikariza umwana wawe kukubwira aho ibyo amaze kwiga bihuriye n’ibyo asanzwe azi. Ibyo bimwigisha kumenya kugereranya ibintu. Kuki se utasaba umwana wawe kuvuga muri make ibyo yasomye akoresheje amagambo ye? Ibyo bizamufasha kubisobanukirwa no kubyibuka. Ubundi buryo bwabafasha ni ugukora isubiramo, ari byo kuvuga ibitekerezo by’ingenzi nyuma yo gusoma ingingo runaka. Ndetse n’abana bakiri bato bashobora kwigishwa kugira ibyo bandika igihe barimo biga cyangwa bari mu materaniro y’itorero. Mbega ukuntu ibyo byafasha abana bawe kwita ku bintu nta kurangara! Ubwo buryo bworoheje butuma kwiga bitarambirana, kandi wowe n’abana bawe bikabagirira akamaro.
Jya ushakisha ibihe bituma kwiga byoroha. Ahantu hari umwuka uhagije, urumuri, hatuje kandi hakwiriye, hatuma kwita ku bintu nta kurangara byoroha. Birumvikana ko uburyo ababyeyi babona icyigisho ari ikintu cy’ingenzi cyane. Hari umubyeyi wagize ati “ni iby’ingenzi cyane ko ugira igihe kidahindagurika cyo kwiga no gusoma. Ibyo byafasha abana bawe kugira gahunda no kwitoza gukora ibintu bikenewe mu gihe cyagenwe.” Ababyeyi benshi ntibemera ko igihe cyagenewe kwiga cyapfa gusimbuzwa gusa indi mirimo. Hari umuyobozi wavuze ko ubwo buryo ari ubw’ingenzi mu gutoza abana kugira akamenyero keza ko kwiga.
Jya ubanza ubabwire akamaro k’ibyo mugiye kwiga. Mu kurangiza, jya ufasha abana bawe kumenya uko bakoresha ibyo bize. Gushyira mu bikorwa ibyo bize bishimangira intego icyigisho kiba kigamije. Hari umuvandimwe ukiri muto wagize ati “iyo ntabona uko nashyira mu bikorwa ibyo ndimo niga, mu by’ukuri kubyiga birangora. Ariko iyo mbona ko nshobora kubishyira mu bikorwa mu mibereho yanjye, mba nifuza kubisobanukirwa.” Iyo abakiri bato babona ko icyigisho ari uburyo bwo kugera ku kintu cy’ingenzi, baragishishikarira. Bazajya bategerezanya amatsiko igihe cyo kwiga nk’uko babigenzaga igihe cyo gusoma.
Ingororano nziza cyane kurusha izindi
Uwavuga ibyiza byo gutoza abana gukunda gusoma, ntiyabirangiza. Bizatuma batsinda mu ishuri, bakore akazi neza, bagirane imishyikirano myiza n’abandi, basobanukirwe ibintu bibera ku isi, kandi barusheho gukundana n’ababyeyi babo. Izo ni zimwe mu nyungu abana bashobora kubonera mu kumenya gusoma no kwiyigisha, ariko ubwo ntitwiriwe tuvuga ukuntu bibatera kunyurwa.
Ikirenze ibyo, gukunda kwiga bishobora gufasha abana kuba abantu bakuze mu buryo bw’umwuka. Gukunda kwiga ni ikintu cy’ingenzi gituma ubwenge bw’abana bumenya “ubugari n’uburebure n’ubuhagarike n’ubujyakuzimu,” by’ukuri kw’Ibyanditswe (Efe 3:18). Birumvikana ko ababyeyi b’Abakristo bafite byinshi byo kwigisha abana babo. Iyo ababyeyi bashyizeho igihe bakita ku bana babo, kandi bagakora uko bashoboye ngo babashyirireho urufatiro rwiza, bashobora kwizera ko abana babo bazagera ubwo bihitiramo gukorera Yehova. Kwigisha neza abana bawe kugira akamenyero ko kwiga, bibaha uburyo bwo kugira umutekano wo mu buryo bw’umwuka, kandi bakagirana imishyikirano myiza n’Imana. Uko byagenda kose rero, jya usenga Yehova umusaba imigisha mu gihe wihatira gushishikariza abana bawe gukunda gusoma no kwiyigisha.—Imig 22:6.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Kumenya gusoma no kwiyigisha ni ikibazo cy’ingorabahizi ku bana bafite ubumuga butuma kwiga bibagora. None se ni iki ababyeyi bashobora gukora kugira ngo babafashe? Reba Réveillez-vous! yo ku itariki ya 22 Gashyantare 1997, ku ipaji ya 3-10.
[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 26]
Mu gihe cyo gusoma . . .
• Jya ufasha abana gukoresha ibitabo bakiri bato
• Buri gihe ujye usoma mu ijwi riranguruye
• Jya ubatera inkunga yo gutanga ibitekerezo
• Mujye muganira ku byo musoma
• Jya ureka abana bawe bagusomere
• Ujye ubatera inkunga yo kubaza ibibazo
Mu gihe cyo kwiga . . .
• Babyeyi, mujye mutanga urugero rwiza
• Jya utoza abana bawe . . .
○ kwita ku bintu nta kurangara
○ kumenya kugereranya ibintu
○ kuvuga muri make ibyo bize
○ gukora isubiramo
○ kugira ibyo bandika
• Jya ushakisha ibihe bituma kwiga byoroha
• Jya ubanza ubabwire akamaro k’ibyo mugiye kwiga