Ntibagitinya imperuka
MU MPERA z’imyaka ya za 70, uwitwa Gary n’umugore we Karen bemeye badashidikanya ko imperuka y’isi yari hafi. Ku bw’ibyo, barimutse bava mu mugi bajya mu cyaro, maze biyemeza kwishakira ibyari gutuma babaho batisunze undi muntu cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose, kuko bifuzaga kurokoka.
Kugira ngo bagire ubumenyi bari bakeneye, baguze ibitabo, bakurikirana amasomo yihariye, bajya mu nama zitandukanye kandi bagisha inama abantu benshi uko bishoboka kose. Bahinze imboga, hamwe n’ibiti by’imbuto by’amoko arenga 50. Batangiye guhunika imbuto, kandi babika ibikoresho bimwe na bimwe. Bize guhinga no kubika imyaka neza. Hari incuti yabo yabigishije kubaga no kuranzika inyama. Karen yize gutandukanya amoko y’ibiti byo mu ishyamba n’imizi yabyo, kugira ngo bazashobore kubirya igihe ibyokurya bari barizigamiye byari kuba bishize. Gary yize uko bakora amavuta mu bigori, yubaka ishyiga ry’icyuma rikoresha inkwi, kandi yubaka inzu ifite ibintu byose by’ibanze.
Karen yaravuze ati “kubera ko icyo gihe ibintu byari byifashe nabi ku isi, numvaga hagiye kubaho imperuka.” Gary yunzemo ati “kimwe n’abandi basore, nanjye nihatiraga guca ivangura ry’amoko, kurangiza Intambara ya Viyetinamu no kuvanaho ruswa. Icyakora, naje gushoberwa kuko nabonaga abantu ubwabo bagiye kumarana.”
Gary yaravuze ati “ijoro rimwe ubwo nari mfite akanya, nafashe Bibiliya maze ntangira kuyisoma, mva muri Matayo ngera mu Byahishuwe. Mu minsi ine yakurikiyeho, nayisubiyemo nkajya nyisoma buri joro. Ku munsi wa gatanu ari mu gitondo, nabwiye Karen nti ‘turi mu minsi y’imperuka. Vuba aha Imana igiye kurimbura ababi ku isi. Tugomba gushakisha abazarokoka.’” Gary na Karen batangiye kujya mu madini, bakava muri rimwe bajya mu rindi, bashakisha itsinda ry’abantu bashakaga kwitegura imperuka.
Bidatinze, Umuhamya wa Yehova yakomanze ku rugi, maze atangira kubigisha Bibiliya. Karen avuga ibyamubayeho agira ati “narishimye cyane, kubera ko natangiye gusobanukirwa Ibyanditswe. Nashakaga kumenya ukuri ku birebana n’imperuka, kandi nari maze kukumenya. Nabonye ko hari ibyiringiro nyakuri by’igihe kizaza. Ariko ikiruta byose, ni uko natangiye kugirana ubucuti na Data wo mu ijuru, ari we Mana yaremye isanzure ry’ikirere.”
Gary yaravuze ati “natangiye kugira ubuzima bufite intego. Ngitangira kwiga Bibiliya, sinashoboraga kubihagarika. Nasomye ubuhanuzi bwa Bibiliya, nsuzuma ibimenyetso byose byagaragazaga ko burimo busohozwa, maze nemera ntashidikanya ko Imana yari igiye kugira icyo ikora bidatinze. Naribwiye nti ‘abantu bagombye kwitegura ubuzima Imana yifuza kuduha, aho kwitegura akaga kabugarije.’” Gary na Karen batangiye kubona igihe kizaza mu buryo burangwa n’icyizere. Aho kugira ngo bahangayikishwe n’imperuka y’isi, bagize icyizere cy’uko Imana izavanaho ibibazo byazahaje abantu, kandi igahindura isi paradizo.
Ubu hashize imyaka irenga 25 ibyo bibaye. None se ni iki Gary na Karen bakora ubu? Karen yaravuze ati “nkomeza gukora icyatuma ndushaho gukunda Yehova kandi nkamwizera, nkihatira no gufasha abandi kubigenza batyo. Jye na Gary turafashanya, kugira ngo umuryango wacu urusheho gukomera no kunga ubumwe mu gusenga Imana. Twihatira kugira gahunda no kubaho mu buryo bworoheje, kugira ngo tubone uko dutekereza ku bandi, kandi twite ku byo bakeneye.”
Gary yunzemo ati “nsenga Imana buri gihe nyisaba ko Ubwami bwayo bwaza, bugahumuriza abantu babarirwa muri za miriyoni. Buri gihe iyo mbwira abandi ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana, nsenga Imana nyisaba ko yamfasha nkageza nibura ku muntu umwe ubutumwa bw’ibyiringiro buboneka muri Bibiliya. Mu gihe cy’imyaka irenga 25, Yehova yagiye asubiza iryo sengesho. Nubwo jye na Karen twizera ko vuba aha Imana izahindura ibintu byinshi hano ku isi, ntitugitinya imperuka.”—Matayo 6:9, 10; 2 Petero 3:11, 12.
[Ifoto yo ku ipaji ya 9]
Ubu Gary na Karen bashimishwa no kugeza ku bandi ubutumwa bwa Bibiliya butanga ibyiringiro