ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 1/8 pp. 18-21
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ibisa na byo
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 1/8 pp. 18-21

Bibiliya ihindura imibereho y’abantu

UMUBYEYI wo mu Burusiya urera abana wenyine, kandi wari warabaswe n’ibiyobyabwenge, yakoze iki kugira ngo abireke kandi yongere kubana neza n’abana be? Umugabo wo mu mugi wa Kyoto mu Buyapani utaragiraga aho aba, yabonye ate imbaraga n’ubutwari yari akeneye, kugira ngo areke ingeso zari zaratumye aba umukene? Ni iki cyafashije umushumba wo muri Ositaraliya kureka ubusinzi? Nimucyo twumve uko babyivugira.

“Namenye ko mfite inshingano yo kwiyitaho.”​—NELLY BAYMATOVA

IMYAKA: 45

IGIHUGU: U BURUSIYA

IMIBEREHO YANJYE MBERE Y’UKO MENYA UKURI: NARI NARASABITSWE N’IBIYOBYABWENGE

IBYAMBAYEHO: Nakuriye i Vladikavkaz, umurwa mukuru wa Repubulika ya Osetiya y’Amajyaruguru (Alaniya y’ubu). Urebye, umuryango wacu wari ukize. Ariko n’ubwo nashoboraga kubona ibyo nabaga nkeneye, sinari mfite ibyishimo. Nagize imyaka 34 maze gutana n’abagabo babiri. Namaze imyaka icumi narasabitswe n’ibiyobyabwenge, muri icyo gihe nkaba narajyanywe mu bitaro incuro ebyiri zose, kugira ngo abaganga bamfashe kubireka. Nubwo nari mfite abana babiri, icyo gihe numvaga nta rukundo mbafitiye, kandi sinari mbanye neza n’incuti zanjye hamwe n’abagize umuryango wanjye.

Mama yari Umuhamya wa Yehova, kandi akenshi yasengaga arira asaba Yehova kumfasha. Naribwiraga nti “ariko mama yaba injiji koko, buriya se arabona Yehova yamfasha ate?” Nagerageje kureka ibiyobyabwenge, ariko nkabura imbaraga zo kubireka. Hari igihe namaze iminsi ibiri ntanywa ibiyobyabwenge. Reka rero nzagire ntya nshake kujya hanze, maze nsimbuke nyuze mu idirishya kandi nari ndi mu igorofa rya kabiri. Icyo gihe nikubise hasi maze mvunika ukuguru, ukuboko n’umugongo. Namaze ukwezi kurenga ndi mu buriri.

Muri icyo gihe cyose, mama yarandwajije kandi ntiyigeze ancyurira. Yari azi ko nari nahungabanye, kandi ko nari nataye ubwenge. Ariko kandi, yasigaga iruhande rw’uburiri bwanjye amagazeti ya Réveillez-vous!a Nasomye buri imwe imwe, maze nsanga ashishikaje kandi arimo inyigisho nyinshi. Ibyo byatumye mfata umwanzuro wo kwiga Bibiliya, mbifashijwemo n’Abahamya ba Yehova.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE: Kimwe mu bintu Bibiliya yanyigishije, ni ukwita ku nshingano. Aho kugira ngo nitege ko mama ari we uzajya antunga, namenye ko mfite inshingano yo kwiyitaho no kwita ku bana banjye. Kubera ko nari maze igihe kinini nkora ibyo nishakiye, kongera gukorana umwete ntibyari binyoroheye.

Nanone nafashijwe cyane n’inama iboneka mu Gutegeka kwa Kabiri 6:5-7. Iyo nama isaba ababyeyi kwigisha abana babo ibyerekeye Imana. Namenye ko Imana yari kuzambaza uko nareze abana banjye babiri. Ibyo byatumye nihatira kumarana na bo igihe, kandi ndabakunda.

Nshimira cyane Yehova kuba yaramfashije kumumenya neza. Ibyo byatumye mwiyegurira, maze ndabatizwa mba Umuhamya wa Yehova.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO: Kubera ko nitoje kwifata sindakazwe n’ubusa, narushijeho kubana neza na mama, kandi ndushaho kubana neza n’abana banjye.

Kubera ko nitoje kwanga ibyo Imana yanga, ibibazo byinshi naterwaga n’imibereho yanjye ya kera byarashize. Ubu nishimira cyane gufasha abandi kumenya ibyerekeye Imana yacu igira urukundo, ari yo Yehova.

“Ubu numva nararusimbutse rwose.”​—MINORU TAKEDA

IMYAKA: 54

IGIHUGU: U BUYAPANI

IMIBEREHO YANJYE MBERE Y’UKO MENYA UKURI: NABAGA MU MUHANDA

IBYAMBAYEHO: Nakuriye mu mujyi wa Yamaguchi, kandi nderwa na data na nyogokuru. Sinigeze menya mama. Igihe nari mfite imyaka 19, nyogokuru yarapfuye maze nkomeza kubana na data. Nakoraga akazi ko guteka, kandi data na we yakoraga mu ruganda rutunganya ibyokurya. Kubera ko twakoraga ku masaha atandukanye, ntitwakundaga kubonana. Naje kugira akamenyero ko gukora amasaha menshi, no gusangira inzoga n’incuti zanjye.

Uko igihe cyagendaga gihita, natangiye kwanga akazi. Narwanye n’umukoresha wanjye, kandi ntangira kunywa inzoga nyinshi. Amaherezo ubwo nari hafi kugira imyaka 30, nafashe umwanzuro wo kuva mu rugo nkajya kure. Igihe amafaranga nari mfite yari amaze gushira, nishoye mu rusimbi. Naje kumenyana n’umukobwa, maze turashyingiranwa. Icyakora twatanye nyuma y’imyaka ibiri n’igice.

Kubera ko nari narihebye kandi nta n’imbaraga nkigira, nishoye mu madeni. Naje gucika abanyishyuzaga, maze mara igihe gito mbana na data mu mugi navukagamo. Icyakora naje gushwana na we, kubera ko namubeshyaga. Namwibye amafaranga, maze mara igihe runaka ntunzwe no gukina urusimbi. Amaherezo naje gukena cyane, ku buryo namaze igihe mba aho za gari ya moshi ziba. Nimukiye i Hakata, hanyuma njya kuba ahitwa Himeji, maze amaherezo nimukira mu mugi wa Kyoto, aho namaze imyaka ibiri nibera mu muhanda.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE: Mu mwaka wa 1999, ubwo nari ahantu baruhukira hafi y’umugezi wa Kamogawa uri mu mugi wa Kyoto, abagore babiri baranshuhuje. Umwe muri bo yarambajije ati “ese wakwemera kwiga Bibiliya?” Narabyemeye, maze Abakristo bakuze bo mu itorero ry’Abahamya ba Yehova ryo muri ako gace, bakajya baza kunyigisha Bibiliya, bakanamfasha kubona akamaro ko gushyira mu bikorwa amahame yayo. Bangiriye inama yo gushaka akazi, n’ahantu ho kuba. Nagiye gukora ibizamini byo gusaba akazi ahantu habiri ngira ngo mbashimishe, ariko sinari mbyitayeho. Icyakora nyuma yaho, natangiye gusenga nsaba Imana kumfasha, kandi ntangira gushakisha akazi nshyizeho umwete, maze nza kukabona.

Hari ikindi kigeragezo isengesho ryamfashije kunesha. Ba bantu nari narambuye baje kumfata, maze bansaba kubishyura umwenda nari mbafitiye. Byarampangayikishije cyane, ariko kubera ko nasomaga Bibiliya buri munsi, naje gusoma umurongo wo muri Yesaya 41:10. Muri uwo murongo, Imana isezeranya abagaragu bayo b’indahemuka iti “nzajya ngutabara.” Iryo sezerano ryampaye imbaraga, kandi rintera inkunga. Nakoze uko nshoboye, maze amaherezo nishyura amadeni nari mfite. Mu mwaka wa 2000, nujuje ibisabwa maze ndabatizwa, mba Umuhamya wa Yehova.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO: Ibyo nize muri Bibiliya byatumye ngerageza kongera kubana neza na data, kandi yambabariye amakosa nari naramukoreye. Yashimishijwe cyane n’uko nari nsigaye nkurikiza amahame ya Bibiliya. Ubu numva nararusimbutse rwose, kubera ko natangiye gukurikiza amahame ya Bibiliya mu mibereho yanjye.

Nanone kandi, ubu nsigaye nkora kugira ngo mbone ibintunga (Abefeso 4:28; 2 Abatesalonike 3:12). Uretse n’ibyo, nabonye incuti nyancuti mu itorero rya gikristo (Mariko 10:29, 30). Nshimira Yehova mbivanye ku mutima, kubera ibyo yanyigishije.

“Guhinduka ntibyari binyoroheye.”​—DAVID HUDSON

IMYAKA: 72

IGIHUGU: OSITARALIYA

IMIBEREHO YANJYE MBERE Y’UKO MENYA UKURI: NARI UMUSINZI

IBYAMBAYEHO: Ababyeyi banjye, ari bo Willie na Lucy bambyaye ndi umwana wa 11. Umuryango wanjye wabaga mu gace k’abasangwabutaka kitwa Aurukun kari kure cyane mu majyaruguru ya Queensland. Ako gace ka Aurukun kari ku nkengero z’uruzi rwa Archer hafi y’inyanja. Ababyeyi bacu bari baratwigishije guhiga no kuroba, kugira ngo tubone ibidutunga. Icyo gihe leta yari yarashyizeho itegeko ryabuzaga twebwe abasangwabutaka gukoresha amafaranga, kandi twari twarategetswe kutava mu karere twabagamo.

Ababyeyi banjye bakoze uko bashoboye kugira ngo bantoze imico myiza, kandi twese batwigishije kubaha abantu bakuze baba mu gace twakuriyemo, no gusangira duke twabaga dufite. Ibyo byatumye buri wese muri twe afata umuntu wese ukuze nka nyina, se, nyirarume cyangwa nyirasenge.

Data yapfuye mfite imyaka irindwi, maze tujya kuba muri misiyoni y’abasangwabutaka yari i Mapoon, ku birometero 150 mu majyaruguru ya Aurukun. Igihe nari mfite imyaka 12, natangiye kuragira indogobe n’inka, kandi nakoze ako kazi ko kuragira mu nzuri nyinshi, kugeza ubwo nari hafi kugira imyaka nka 50. Ubwo buzima ntibwari bworoshye. Nakundaga kunywa inzoga nyinshi, kandi ibyo byankururiye ingorane n’ibibazo by’urudaca.

Igihe kimwe ubwo nari maze gusinda, nasohotse muri hoteli ndandabirana, maze mpura n’imodoka yihutaga cyane iba irangonze. Imyaka ibiri yakurikiyeho, nayimaze bangorora ingingo, maze ibyo kuragira birangirira aho.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE: Igihe nari nkivurwa, umugore twari dufitanye ubucuti yanzaniraga amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! kugira ngo njye nyasoma. Ariko kubera ko ntari narize, sinashoboraga kuyasoma neza. Hanyuma umunsi umwe ubwo izuba ryavaga cyane, hari umusaza w’imyaka 83 wansuye. Namwinjije mu nzu, maze muha amazi yo kunywa. Yampaye ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, maze ambaza niba yari kuzagaruka kugira ngo ansobanurire ibikubiyemo. Amaherezo yatangiye kujya anyigisha Bibiliya buri gihe. Nahise mbona ko nagombaga guhindura imibereho yanjye, kugira ngo nshimishe Imana.

Guhinduka ntibyari binyoroheye. Ariko kandi, kubera ko mama yari yarantoje kubaha abakuze, nubahaga uwo musaza wanyigishaga Bibiliya, kandi ngaha agaciro ibyo yanyigishaga. Nubwo byari bimeze bityo ariko, natinyaga gufata umwanzuro wo gukorera Imana. Numvaga ngomba kubanza gusobanukirwa ikintu cyose kiri muri Bibiliya.

Icyakora, umukozi twakoranaga yamfashije gukosora imitekerereze yanjye ku birebana n’ibyo. Kubera ko yari Umuhamya wa Yehova, yamfashije gusobanukirwa inama iboneka mu Bakolosayi 1:9, 10. Iyo mirongo igaragaza ko dukeneye gukomeza ‘kurushaho kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana.’ Uwo mukozi twakoranaga yamfashije gusobanukirwa ko nzahora niga ibintu bishya, bityo nkaba nta mpamvu nari mfite yatuma ubumenyi buke bumbuza kugira amajyambere.

Naratangaye cyane igihe natangiraga kwifatanya n’Abahamya ba Yehova. Niboneye ukuntu abantu b’ingeri zose basenga Imana bunze ubumwe. Ibyo namenye byanyemeje ko nari nabonye idini ry’ukuri, bityo mu mwaka wa 1985 ndabatizwa mba Umuhamya wa Yehova.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO: Naje kumenya gusoma neza, none ubu mara igihe kinini buri cyumweru mfasha abandi gusoma Bibiliya no kuyiga. Nanone kandi, wa mugore twari dufitanye ubucuti wanzaniraga amagazeti yo gusoma y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous!, na we yigishijwe Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, arabatizwa none ubu ni umugore wanjye nkunda cyane. Twembi dushimishwa no gufasha abandi basangwabutaka kumenya Imana Yehova.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Yandikwa n’Abahamya ba Yehova.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 21]

Jye n’umugore wanjye dushimishwa no gufasha abasangwabutaka kumenya Imana

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze