Uko incungu idukiza
“Uwizera Umwana afite ubuzima bw’iteka; utumvira Umwana ntazabona ubuzima, ahubwo umujinya w’Imana uguma kuri we.”—YOH 3:36.
1, 2. Imwe mu mpamvu zatumye Umunara w’Umurinzi w’i Siyoni utangira kwandikwa ni iyihe?
MU KWEZI k’Ukwakira 1879, hari ingingo yasohotse mu nomero ya kane y’iyi gazeti, yavuze iti “iyo umuntu yize Bibiliya abyitondeye, abona ko urupfu rwa Kristo ari urw’agaciro kenshi.” Iyo ngingo yashoje ivuga igitekerezo cy’ingenzi kigira kiti “tugomba kwirinda ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma dutekereza ko Kristo atatanze ubuzima bwe ngo bube impongano y’icyaha.”—Soma muri 1 Yohana 2:1, 2.
2 Imwe mu mpamvu zatumye igazeti y’Umunara w’Umurinzi w’i Siyoni isohoka bwa mbere muri Nyakanga 1879, ni ukugira ngo isobanure neza inyigisho irebana n’incungu. Ibyari biyanditsemo byari “ibyokurya [byari bije] mu gihe gikwiriye,” kubera ko mu mpera z’imyaka ya 1800, abantu benshi bari mu madini yiyita aya gikristo batangiye kwibaza ukuntu urupfu rwa Yesu rwashoboraga kuba incungu y’ibyaha byacu (Mat 24:45). Muri icyo gihe, abenshi bari baratangiye kwemera inyigisho y’ubwihindurize, icyo kikaba ari igitekerezo gihabanye n’ibimenyetso bigaragaza ko abantu batakaje ubuzima butunganye. Abigisha inyigisho y’ubwihindurize bavuga ko ubusanzwe umuntu agenda ahinduka mwiza ku buryo adakeneye incungu. Ku bw’ibyo, byari bikwiriye ko intumwa Pawulo agira Timoteyo inama igira iti ‘jya urinda icyo waragijwe, uzibukire amagambo y’amanjwe akerensa ibyera, kandi uzibukire amagambo avuguruzanya y’ibyo bita “ubumenyi” kandi atari bwo. Kuko hari bamwe bayobye bava mu byo kwizera bitewe no kwiratana bene ubwo bumenyi.’—1 Tim 6:20, 21.
3. Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma?
3 Nta gushidikanya ko wiyemeje ‘kutava mu byo kwizera.’ Kugira ngo ukomeze kugira ukwizera gukomeye, byaba byiza usuzumye ibi bibazo: kuki nkeneye incungu? Byasabye iki kugira ngo iyo ncungu itangwe? Nakungukirwa nte n’iyo mpano y’agaciro kenshi izatuma ndokoka umujinya w’Imana?
Dushobora kurokoka umujinya w’Imana
4, 5. Ni iki kigaragaza ko umujinya w’Imana wagumye ku bagize iyi si mbi?
4 Bibiliya hamwe n’ibintu bibabaje biba mu mateka, bigaragaza ko kuva Adamu yakora icyaha, umujinya w’Imana ‘wagumye’ ku bantu (Yoh 3:36). Ibyo bigaragazwa n’uko amaherezo umuntu wese apfa. Satani urwanya ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana, yananiwe kurinda abantu ibyago bagiye bahura na byo, kandi nta butegetsi bw’abantu bwigeze buha abaturage babwo bose ibintu by’ibanze bakeneye (1 Yoh 5:19). Ku bw’ibyo, umuryango w’abantu ukomeje kugerwaho n’intambara, urugomo n’ubukene.
5 Uko bigaragara rero, imigisha ya Yehova ntihabwa ab’iyi si mbi. Pawulo yaravuze ati “umujinya w’Imana uhishurwa uturutse mu ijuru wibasiye ukutubaha Imana kose no gukiranirwa” (Rom 1:18-20). Bityo rero, abantu batubaha Imana kandi ntibihane bazabona ingaruka z’ibyo bakora. Muri iki gihe, umujinya w’Imana utangazwa binyuze mu butumwa bw’urubanza bumeze nk’aho ari ibyago birimo bisukwa ku isi ya Satani, kandi ubwo butumwa buboneka mu bitabo byacu byinshi by’imfashanyigisho za Bibiliya.—Ibyah 16:1.
6, 7. Abakristo basutsweho umwuka bafashe iya mbere mu gukora uwuhe murimo, kandi ni ubuhe buryo abantu bakiri mu isi ya Satani bafite?
6 Ese ibyo bigaragaza ko amazi yarenze inkombe ku buryo abantu batakwitandukanya na Satani maze ngo bemerwe n’Imana? Oya, kuko irembo rikinguriwe abashaka kwiyunga na Yehova. Kubera ko Abakristo basutsweho umwuka ari “ba ambasaderi mu cyimbo cya Kristo,” bafata iya mbere mu murimo wo kubwiriza, ari wo murimo utuma abantu bo mu mahanga yose batumirirwa ‘kwiyunga n’Imana.’—2 Kor 5:20, 21.
7 Intumwa Pawulo yavuze ko Yesu ‘adukiza umujinya w’Imana ugiye kuza’ (1 Tes 1:10). Uwo mujinya wa Yehova uzagaragazwa bwa nyuma igihe azaba arimbura burundu abanyabyaha batihana (2 Tes 1:6-9). Ni nde uzarokoka? Bibiliya iravuga iti “uwizera Umwana afite ubuzima bw’iteka; utumvira Umwana ntazabona ubuzima, ahubwo umujinya w’Imana uguma kuri we” (Yoh 3:36). Koko rero, igihe iyi si izaba igeze ku ndunduro, abantu bose bazaba bariho, bizera Yesu kandi bakemera incungu, ntibazarimbuka ku munsi wa nyuma w’umujinya w’Imana.
Akamaro k’incungu
8. (a) Ni ibihe byiringiro bihebuje Adamu na Eva bari bafite? (b) Yehova yagaragaje ate ko ari Imana irangwa n’ubutabera bukiranuka?
8 Adamu na Eva baremwe batunganye. Iyo bakomeza kumvira Imana, ubu isi iba yuzuye abantu bishimye bari kubakomokaho, kandi bakabana muri Paradizo. Ikibabaje ariko, ni uko ababyeyi bacu ba mbere bishe itegeko ry’Imana nkana. Ibyo byatumye bakatirwa igihano cy’urupfu rw’iteka ryose, birukanwa muri Paradizo. Igihe Adamu na Eva babyaraga abana, icyaha cyari cyaramaze kugera mu bantu, kandi amaherezo umugabo n’umugore ba mbere barashaje barapfa. Ibyo bigaragaza ko Yehova avuga ukuri. Byongeye kandi, ni Imana irangwa n’ubutabera bukiranuka. Yehova yaburiye Adamu ko igihe yari gukora ku rubuto rwabuzanyijwe byari gutuma apfa, kandi koko ni ko byagenze.
9, 10. (a) Kuki abakomoka kuri Adamu bapfa? (b) Twarokoka dute urupfu rw’iteka?
9 Kubera ko twakomotse kuri Adamu, twarazwe kudatungana. Ibyo bituma tubangukirwa no gukora icyaha, kandi amaherezo turapfa. Igihe Adamu yakoraga icyaha, natwe twabaye abanyabyaha, nubwo twari tutaravuka. Ni yo mpamvu twese tugerwaho n’igihano cy’urupfu. Iyo Yehova akuraho urupfu adatanze incungu, yari kuba ari umunyabinyoma. Koko rero, Pawulo yavuze nk’ibyo buri wese muri twe yavuga agira ati “tuzi ko Amategeko ari ay’umwuka, ariko jye ndi uwa kamere; nagurishirijwe gutwarwa n’icyaha. Mbega ukuntu ndi uwo kubabarirwa! Ni nde uzankiza uyu mubiri untera urupfu?”—Rom 7:14, 24.
10 Yehova Imana ni we wenyine wari gushyiraho urufatiro rwemewe n’amategeko yari gushingiraho atubabarira ibyaha, kandi agatuma tudahabwa igihano cy’urupfu rw’iteka. Ibyo yabikoze igihe yoherezaga umwana we akunda, akava mu ijuru akavuka ari umuntu utunganye washoboraga gutanga ubuzima bwe ho incungu ku bwacu. Ibinyuranye n’uko Adamu yabigenje, Yesu we yakomeje kuba umuntu utunganye. Koko rero, “nta cyaha yigeze akora” (1 Pet 2:22). Ku bw’ibyo, yashoboraga gukomokwaho n’umuryango utunganye. Icyakora, yemeye ko abanzi b’Imana bamwica kugira ngo ashobore gucungura abarazwe icyaha n’Adamu, kandi atume abamwizera babona ubuzima bw’iteka. Ibyanditswe bigira biti “hariho Imana imwe, hakabaho n’umuhuza umwe hagati y’Imana n’abantu, na we ni umuntu, ari we Kristo Yesu, witanze ubwe akaba incungu ya bose.”—1 Tim 2:5, 6.
11. (a) Ni uruhe rugero rugaragaza icyo incungu yatumariye? (b) Incungu ifite akamaro mu rugero rungana iki?
11 Uko incungu yagize akamaro byagereranywa n’imimerere abantu baba barimo baramutse barabikije amafaranga muri banki itizewe, hanyuma bakabariganya amafaranga yabo bigatuma bafata imyenda, ariko ba nyir’iyo banki bagakatirwa igifungo cy’imyaka myinshi. None se byagendekera bite abantu b’inzirakarengane bahombye amafaranga yabo? Kubera ko baba barahindutse abakene, nta bushobozi baba bafite bwo kwikura muri iyo mimerere, keretse habonetse umuntu ukize kandi ugwa neza wafata iyo banki, maze akabasubiza amafaranga yabo bakishyura imyenda. Mu buryo nk’ubwo, Yehova Imana n’Umwana we akunda baguze abakomotse kuri Adamu maze bavanaho umwenda w’icyaha bashingiye ku maraso ya Yesu yamenwe. Iyo ni yo mpamvu Yohana Umubatiza yashoboraga kuvuga ati “dore Umwana w’Intama w’Imana, ukuraho icyaha cy’isi” (Yoh 1:29)! Iyo si y’abantu bavaniweho icyaha, ntigizwe n’abantu bazima gusa, ahubwo harimo n’abapfuye.
Icyo byasabye kugira ngo incungu itangwe
12, 13. Kuba Aburahamu yaremeye gutamba Isaka ku bushake, bitwigisha iki?
12 Ntidushobora kwiyumvisha neza icyo byasabye Data wo mu ijuru n’Umwana we akunda kugira ngo batange incungu. Ariko Bibiliya ivuga ingero zishobora kudufasha kubitekerezaho. Urugero, tekereza ukuntu Aburahamu agomba kuba yarumvaga ameze igihe yakoraga urugendo rw’iminsi itatu ajya i Moriya, kugira ngo yubahirize itegeko ry’Imana rigira riti “jyana umwana wawe, umwana wawe w’ikinege ukunda Isaka, ujye mu gihugu cy’i Moriya umutambireyo ku musozi ndi bukubwire, abe igitambo cyoswa.”—Itang 22:2-4.
13 Amaherezo, Aburahamu yageze mu gace yagombaga kujyamo. Tekereza ukuntu agomba kuba yarababaye igihe yabohaga Isaka amaboko n’amaguru, maze akamuryamisha ku gicaniro Aburahamu ubwe yari yiyubakiye. Mbega ukuntu Aburahamu agomba kuba yaragize agahinda kenshi igihe yazamuraga icyuma yari agiye kwicisha umuhungu we! Tekereza ukuntu Isaka yumvaga ameze igihe yari aryamye ku gicaniro ategereje kugerwaho n’umubabaro utewe n’icyuma gityaye cyari kumuhinguranya kugeza apfuye. Ariko kandi, umumarayika wa Yehova yahise abuza Aburahamu kugira icyo akora. Ibyo Aburahamu na Isaka bakoze muri icyo gihe, bidufasha gusobanukirwa icyo byasabye Yehova kugira ngo yemere ko abakozi ba Satani bica Umwana We. Ibyo Isaka na Aburahamu bakoze, bigaragaza neza ukuntu Yesu yemeye kubabazwa no kudupfira ku bushake.—Heb 11:17-19.
14. Ni iki cyabaye kuri Yakobo kidufasha kwiyumvisha icyo byasabye kugira ngo incungu itangwe?
14 Nanone kandi, icyo byasabye kugira ngo incungu itangwe gishobora kugaragazwa n’ibyabaye mu buzima bwa Yakobo. Mu bahungu bose ba Yakobo, uwo yakundaga cyane ni Yozefu. Ikibabaje ni uko bene se ba Yozefu bamugiriraga ishyari kandi bakamwanga. Icyakora, Yozefu yari yiteguye koherezwa na se kureba uko bene se bari bamerewe. Icyo gihe, bari bagiye kuragira umukumbi wa Yakobo mu birometero 100 mu majyaruguru y’aho bari batuye i Heburoni. Tekereza ukuntu Yakobo yumvise ameze igihe abahungu be bagarukanaga umwenda wa Yozefu wuzuye amaraso! Yateye hejuru, maze aravuga ati “ni ikanzu y’umwana wanjye, inyamaswa y’inkazi yaramuriye nta gushidikanya, Yosefu yatanyaguwe na yo.” Ibyo byose byagize ingaruka kuri Yakobo, maze amara iminsi myinshi amuborogera (Itang 37:33, 34). Uko Yehova yitwara mu bintu, bitandukanye cyane n’uko abantu badatunganye babyitwaramo. Icyakora gutekereza ku byabaye kuri Yakobo, na byo bishobora kudufasha kwiyumvisha mu rugero runaka uko Imana yumvise imeze igihe umwana wayo ikunda yafatwaga nabi, kandi akicwa urupfu rw’agashinyaguro igihe yari ku isi.
Uko twungukirwa n’incungu
15, 16. (a) Ni mu buhe buryo Yehova yagaragaje ko yemeye incungu? (b) Ni mu buhe buryo incungu yakugiriye akamaro?
15 Yehova yazuye Umwana we wizerwa amuha umubiri w’umwuka ufite ikuzo (1 Pet 3:18). Mu gihe cy’iminsi 40, Yesu wazutse yabonekeye abigishwa be, akomeza ukwizera kwabo, kandi abategurira gukomeza gukora umurimo ukomeye wo kubwiriza. Nyuma yaho, yagiye mu ijuru. Agezeyo yamurikiye Imana agaciro k’amaraso ye yamenetse ku bw’abigishwa be b’ukuri bizera agaciro k’igitambo cy’incungu. Yehova Imana yagaragaje ko yemeye incungu ya Kristo igihe yahaga Yesu inshingano yo gusuka umwuka wera ku bigishwa be bari bateraniye i Yerusalemu ku munsi wa Pentekote yo mu mwaka wa 33.—Ibyak 2:33.
16 Abo bigishwa ba Kristo basutsweho umwuka bahise batangira gushishikariza abantu guhunga umujinya w’Imana binyuze mu kubatizwa mu izina rya Yesu Kristo, kugira ngo bababarirwe ibyaha byabo. (Soma mu Byakozwe 2:38-40.) Kuva kuri uwo munsi utazibagirana mu mateka, abantu babarirwa muri za miriyoni bo mu mahanga yose bagiranye imishyikirano n’Imana binyuze mu kwizera igitambo cy’incungu cya Yesu (Yoh 6:44). Aho tugeze aha, dukeneye gusuzuma ibindi bibazo bibiri: mbese hari umuntu muri twe wahawe ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka kubera imirimo ye myiza? Ese mu gihe twaba dufite ibyo byiringiro bihebuje, birashoboka ko twabitakaza?
17. Wagombye kubona ute imigisha ihebuje ukesha kuba uri incuti y’Imana?
17 Kuba igitambo cy’incungu cyaratanzwe, ni ubuntu abantu bagiriwe. Ariko abantu babarirwa muri za miriyoni bizeye icyo gitambo, maze bagirana ubucuti n’Imana kandi bafite ibyiringiro byo kubaho iteka muri paradizo ku isi. Icyakora, kuba incuti za Yehova ntibisobanura ko byanze bikunze tuzakomeza kugirana imishyikirano na we. Kugira ngo tuzarokoke umunsi w’umujinya w’Imana, tugomba gukomeza kugaragaza ko dushimira tubivanye ku mutima ku bw’‘incungu yatanzwe na Kristo Yesu.’—Rom 3:24; soma mu Bafilipi 2:12.
Jya ukomeza kwizera incungu
18. Kwizera igitambo bikubiyemo iki?
18 Umurongo w’ifatizo iki gice gishingiyeho wo muri Yohana 3:36, ugaragaza ko kwizera Umwami Yesu Kristo bikubiyemo kumwumvira. Kwishimira incungu byagombye gutuma tubaho mu buryo buhuje n’inyigisho za Yesu, harimo n’ibyo yigishije ku birebana n’umuco (Mar 7:21-23). ‘Umujinya w’Imana’ uzasukwa ku bantu bose batihana bishora mu busambanyi, bagira amashyengo ateye isoni n’“ibikorwa by’umwanda by’ubwoko bwose,” bishobora no kuba bikubiyemo akamenyero ko kureba porunogarafiya.—Efe 5:3-6.
19. Ni ubuhe buryo bwiza twagaragazamo ko twizera incungu?
19 Kwishimira igitambo byagombye gutuma duhugira mu ‘bikorwa byo kubaha Imana’ (2 Pet 3:11). Nimucyo twishyirireho igihe gihagije cyo gusenga, kwiyigisha Bibiliya, kujya mu materaniro, kugira icyigisho cy’umuryango no kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami, kandi ibyo byose tubikore buri gihe tubikuye ku mutima. Ikindi kandi, nimucyo ‘ntitukibagirwe gukora ibyiza no gusangira n’abandi, kuko ibitambo bimeze bityo ari byo bishimisha Imana rwose.’—Heb 13:15, 16.
20. Ni iyihe migisha iteganyirijwe abantu bose bakomeza kwizera incungu?
20 Igihe umujinya w’Imana uzasukwa kuri iyi si mbi, mbega ukuntu tuzanezezwa no kuba twarizeye incungu kandi twaragaragaje ko twayishimiye! Ikindi kandi, mu isi nshya Imana yasezeranyije, tuzishimira iteka ryose iyo gahunda ihebuje yateganyijwe yo kudukiza umujinya w’Imana.—Soma muri Yohana 3:16; Ibyahishuwe 7:9, 10, 13, 14.
Wasubiza ute?
• Kuki dukeneye incungu?
• Byasabye iki kugira ngo incungu itangwe?
• Incungu ituma abantu babona izihe nyungu?
• Ni mu buhe buryo tugaragaza ko twizera igitambo cy’incungu cya Yesu?
[Ifoto yo ku ipaji ya 13]
Irembo ryo kwiyunga na Yehova rirakinguye
[Amafoto yo ku ipaji ya 15]
Gutekereza ku byabaye kuri Aburahamu, Isaka na Yakobo, bishobora kudufasha kwiyumvisha ukuntu higomwe byinshi kugira ngo incungu itangwe