ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 1/9 pp. 10-13
  • Irinde gushukwa

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Irinde gushukwa
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Akaga gaterwa no gushukwa
  • Ese natwe twugarijwe n’ako kaga?
  • Ese nawe byakubaho?
  • Wakora iki kugira ngo udashukwa?
  • Shyira mu bikorwa ibyo wiga
  • Rubyiruko—Ntimugashukwe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1987
  • Irinde uburiganya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • Turwanye umwuka w’isi igenda ihinduka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • Ni iki gituma wizera ibyo wemera?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 1/9 pp. 10-13

Irinde gushukwa

DON QUIXOTE ni izina rizwi cyane ry’umuntu utarabayeho, ryahimbwe n’umwanditsi wo muri Esipanye wabayeho mu kinyejana cya 16, witwa Miguel de Cervantes. Mu nkuru yanditse yitiriye Don Quixote, havugwamo ko Don Quixote yasomye imigani myinshi n’inkuru z’impimbano, zivuga iby’abarwanyi b’intwari bo mu miryango ikomeye babaga bambaye imyenda y’ibyuma, batabaraga abakobwa babaga bari mu kaga. Hashize igihe gito, yatangiye kumva ko na we yari umurwanyi w’intwari. Hari inkuru izwi cyane, ivuga ko yageze ahantu hubatse insyo zikoreshwa n’umuyaga, maze agatangira kubirwanya yibwira ko ari agatsiko k’ibigabo bifite ibigango. Nubwo yemeraga adashidikanya ko iyo yica ibyo bigabo yari kuba akoreye Imana, amaherezo yaje gusanga ibyo yibwiraga atari byo.

Nubwo Don Quixote atabayeho, ibyamubayeho byo si ibyo gusekwa. Urugero, tekereza umuntu w’umusinzi wibwira ko ashobora kunywa inzoga zose ashaka, ariko amaherezo akazasanga yarangije ubuzima bwe, kandi umuryango we warahazahariye. Tekereza nanone ku muntu warwaye indwara yo kwanga ibyokurya, wibwira ko arya neza nyamara mu by’ukuri arimo yiyicisha inzara.

Ese natwe dushobora gushukwa? Ikibabaje ni uko ibyo bishoboka. Tuvugishije ukuri, twese dushobora gushukwa. Bumwe mu buryo dushobora gushukwamo, ni uko dushobora kumara igihe dufite imyizerere dukomeyeho, nyamara atari ukuri, kandi ibyo bikaba byatuma tugerwaho n’ingaruka mbi cyane. Kubera iki? Wakora iki kugira ngo wirinde gushukwa?

Akaga gaterwa no gushukwa

Hari inkoranyamagambo yavuze ko gushuka umuntu bisobanura “gutuma yemera ko ikintu ari ukuri cyangwa ko gifite agaciro, kandi atari ko bimeze.” Nanone, byumvikanisha “gutuma yemera igitekerezo cyangwa inyigisho y’ikinyoma ku buryo ituma aguma mu bujiji, akagwa mu rujijo cyangwa igatuma atagira icyo yigezaho.” Igitekerezo cy’ibanze kiri muri iryo jambo, hamwe n’andi magambo, urugero nko “kuyobya,” ni ukoshya umuntu ukoresheje amayeri. Koko rero, umuntu bashutse babigambiriye, ntamenye ko bamugize ‘injiji, ko bamushyize mu rujijo kandi ko adashobora kugira icyo yigezaho,’ aba ari mu kaga gakomeye.

Ikibi cyo gushukwa, ni uko akenshi umuntu washutswe akomeza gutsimbarara ku byo aba yarabwiwe, nubwo haba hari gihamya ifatika y’uko ibyo yemera atari byo. Ashobora kwizirika ku byo yemera abitewe n’amarangamutima gusa, ku buryo bimuhuma amaso akanga kwemera gihamya iyo ari yo yose ivuguruza ibyo yizera.

Ese natwe twugarijwe n’ako kaga?

Ushobora kwibaza uti “ariko se kuvuga ko twese twugarijwe n’akaga ko gushukwa ku birebana n’imyizerere yacu, si ugukabya?” Ntibyaba ari ugukabya, kubera ko Satani, uwo Yesu yise “se w’ibinyoma,” agamije kudushuka twese (Yohana 8:44). Nanone, Bibiliya igaragaza ko Satani ari “imana y’iyi si yahumye ubwenge” bw’abantu babarirwa muri za miriyoni kuva kera (2 Abakorinto 4:4). No muri iki gihe ‘ayobya isi yose ituwe.’—Ibyahishuwe 12:9.

Satani yatangiye gushuka abantu, kuva bagitangira kubaho. Urugero, yashutse Eva amwemeza ko atagomba kumvira amategeko y’Umuremyi we, kandi ko yashoboraga ‘kumera nk’Imana akamenya icyiza n’ikibi,’ bityo akajya yihitiramo ikimunogeye (Intangiriro 3:1-5). Icyo ni cyo cyari ikinyoma cya mbere gikomeye, kubera ko nubwo abantu bahawe umudendezo wo kwihitiramo gukora ibibanogeye, bataremanywe ubushobozi bwo kumenya icyiza n’ikibi. Imana yonyine, yo Muremyi n’Umutegetsi w’ikirenga, ni yo ifite ubwo burenganzira (Yeremiya 10:23; Ibyahishuwe 4:11). Mbega ukuntu bashutswe igihe bizezwaga ko uburenganzira bwo guhitamo icyiza n’ikibi buhwanye n’uburenganzira bwo kumenya icyiza n’ikibi! Ikibabaje, ni uko uwo ari wo mutego twebwe abantu badatunganye dukunze kugwamo.

Ese nawe byakubaho?

Imyizerere ufite ubu kandi ukaba uyikomeyeho, ishobora kuba imaze imyaka ibarirwa mu magana, wenda abantu bo mu bihe bitandukanye bakaba baragiye bayihererekanya. Ariko kandi, ibyo ntibishatse kuvuga ko iyo myizerere iba ari ukuri byanze bikunze. Kubera iki? Bibiliya igaragaza ko nyuma gato y’urupfu rw’intumwa za Kristo, mu itorero rya gikristo hadutse abashukanyi ‘bagorekaga ukuri kugira ngo bireherezeho abigishwa’ (Ibyakozwe 20:29, 30). Bayobyaga abantu babigiranye ubuhanga ‘bakabashukisha amagambo yoshya,’ na za “filozofiya n’ibitekerezo by’ubushukanyi bidafite ishingiro.”—Abakolosayi 2:4, 8.

Ese ibyo birashoboka no muri iki gihe? Birashoboka rwose, kubera ko intumwa Pawulo yatanze umuburo w’uko ibintu byari kurushaho kuba bibi mu “minsi y’imperuka,” ari cyo gihe turimo. Yaranditse ati “abantu babi n’indyarya bazagenda barushaho kuba babi, bayobya kandi bakayobywa.”—2 Timoteyo 3:1, 13.

Kubera iyo mpamvu, byaba byiza tuzirikanye umuburo intumwa Pawulo yatanze agira ati “ku bw’ibyo rero, umuntu utekereza ko ahagaze yirinde atagwa” (1 Abakorinto 10:12). Birumvikana ko Pawulo yerekezaga ku mishyikirano umuntu agirana n’Imana. Koko rero, gutekereza ko Satani adashobora kugushuka, na byo ubwabyo ni ukwishuka bikomeye. Tutiriwe tubitindaho, nta muntu n’umwe udashobora kugerwaho n’“amayeri” ya Satani (Abefeso 6:11). Iyo ni yo mpamvu intumwa Pawulo yandikiye bagenzi be b’Abakristo, agira ati “ndatinya ko mu buryo runaka, nk’uko inzoka yashutse Eva imushukishije uburyarya bwayo, ari na ko ubwenge bwanyu bwakononekara maze mukareka kutaryarya no kubonera bikwiriye Kristo.”—2 Abakorinto 11:3.

Wakora iki kugira ngo udashukwa?

None se wakora iki kugira ngo wirinde gushukwa na Satani? Wamenya ute ko ‘usenga [Imana] mu mwuka no mu kuri’ (Yohana 4:24)? Ujye wifashisha ibyo Yehova yaguhaye. Mbere na mbere, yaguhaye “ubwenge” kugira ngo bugufashe gutandukanya ukuri n’ikinyoma (1 Yohana 5:20). Nanone, yaguhaye ubushobozi bwo gutahura amayeri ya Satani (2 Abakorinto 2:11). Koko rero, ufite ikintu cyose ukeneye kugira ngo uneshe imitego ya Satani igamije kukuyobya.—Imigani 3:1-6; Abefeso 6:10-18.

Icy’ingenzi kurushaho, ni uko Imana yaduhaye igitabo cyiringirwa cyadufasha kwirinda kuyobywa. Icyo gitabo ni ikihe? Intumwa Pawulo yateye inkunga mugenzi we Timoteyo yo kwifashisha icyo gitabo mu gihe yari kuba asuzuma ibihereranye n’ukwizera kwe. Amaze guha Timoteyo umuburo wo kwirinda “abantu babi n’indyarya,” yamubwiye ko yagombaga kubarwanya ashingira imyizerere ye yose ku ‘byanditswe byera,’ ari byo Jambo ry’Imana ryera Bibiliya.—2 Timoteyo 3:15.

Birumvikana ko hari abashobora kuvuga ko umuntu wese wemera Imana kandi akemera ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana ryahumetswe yayobye. Ariko kandi, mu by’ukuri abantu bose binangira bakanga kwemera gihamya iyo ari yo yose igaragaza ko hariho Umuremyi, kandi ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana ryahumetswe, ni bo bayobye.a—Abaroma 1:18-25; 2 Timoteyo 3:16, 17; 2 Petero 1:19-21.

Aho gushukwa n’“ibyo bita ‘ubumenyi,’” ifashishe Ijambo ry’Imana kugira ngo umenye ukuri (1 Timoteyo 6:20, 21). Ujye umera nk’abantu b’i Beroya intumwa Pawulo yabwirije. Abo bantu bari bafite umutima mwiza, “bakiriye ijambo barishishikariye cyane.” Uretse kuba barizeye ibyo intumwa Pawulo yabigishije babikuye ku mutima, ‘buri munsi bagenzuraga mu Byanditswe babyitondeye, kugira ngo barebe niba ibyo bintu ari ko biri koko.’—Ibyakozwe 17:11.

Ntiwagombye gutinya kugenzura imyizerere yawe ukoresheje ubwo buryo. Kandi koko, Bibiliya idutera inkunga yo ‘kugenzura ibintu byose’ mbere yo kwemera ko ari ukuri (1 Abatesalonike 5:21). Mu mpera z’ikinyejana cya mbere, intumwa Yohana yateye inkunga bagenzi be b’Abakristo agira ati “bakundwa, ntimukizere ubutumwa bwose busa naho buvuye ku Mana, ahubwo mugerageze ubutumwa bwose kugira ngo murebe niba mu by’ukuri buturuka ku Mana” (1 Yohana 4:1). Ubwo rero, nubwo inyigisho runaka y’idini yaba isa nk’aho ‘ivuye ku Mana,’ ni ngombwa ko ugenzura Ibyanditswe kugira ngo umenye neza ko ari ukuri mbere yo kuyemera.—Yohana 8:31, 32.

Shyira mu bikorwa ibyo wiga

Icyakora hari ikindi kintu ukeneye gukora. Umwigishwa Yakobo yaranditse ati “mujye mushyira iryo jambo mu bikorwa, atari ukuryumva gusa, mwishukisha ibitekerezo bidahuje n’ukuri” (Yakobo 1:22). Kumenya icyo Bibiliya yigisha, ubwabyo ntibihagije. Ugomba gushyira mu bikorwa ibiyikubiyemo. Wabigenza ute? Ugomba gukora ibyo Imana igusaba, kandi ukirinda ibyo ikubuza.

Urugero, reba ukuntu abantu badukikije bataye umuco. Ese ibyo ntibikwereka ko Satani yashoboye kuyobya abantu, bakibwira ko bashobora kwica amategeko y’Imana arebana n’iby’umuco ntibibagireho ingaruka? Kubera iyo mpamvu, intumwa Pawulo yahaye Abakristo umuburo udaca ku ruhande, agira ati “ntimwishuke: iby’Imana ntibikerenswa, kuko ibyo umuntu abiba ari na byo azasarura.”—Abagalatiya 6:7.

Ntuzabe nk’“umuntu w’umupfapfa” Yesu yavuze ko ‘yumvise’ amagambo ye ‘ntayakurikize.’ Kimwe na Don Quixote uvugwa mu nkuru yanditswe na Cervantes, wishutse bitewe n’ibyo yibwiraga, uwo mupfapfa na we yarishutse, kubera ko yibwiraga ko yari kubaka inzu ikomeye ku rufatiro rudakomeye rw’umusenyi. Ahubwo uzabe nk’umuntu “wubatse inzu ye ku rutare.” Yesu yavuze ko uwo muntu yari “umunyabwenge,” kuko yumvise amagambo ya Yesu, maze “akayakurikiza.”—Matayo 7:24-27.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igitabo Y a-t-il un Créateur qui se soucie de vous?, n’ikindi gifite umutwe uvuga ngo La vie: comment est-elle apparue? Évolution ou création?, byanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 12 n’iya 13]

Ese ubona ibintu nk’uko biri koko?

Mu myaka ya za 30 umunyabugeni wo muri Suwede witwa Oscar Reutersvärd, yashushanyije ibintu byinshi abantu babonaga ko bidashoboka. Ibumoso urahabona kimwe mu bishushanyo byo muri iki gihe, gisa n’ibyo yashushanyaga. Iyo ukibona ibyo bishushanyo, ubona byerekana ko ibintu ubusanzwe buri wese aba abona ko bidashoboka, bishoboka. Icyakora iyo ubyitegereje neza, ubona ari ibishushanyo umunyabugeni yakoranye ubuhanga n’amayeri menshi, agamije kujijisha ababireba.

Amashusho nk’ayo atabaho ntabwo ari yo yonyine agaragaza ibintu uko bitari. Hashize imyaka ibarirwa mu bihumbi bibiri, Bibiliya itanze umuburo ugira uti “mwirinde kugira ngo hatagira umuntu ubagusha mu mutego, yifashishije filozofiya n’ibitekerezo by’ubushukanyi bidafite ishingiro, bishingiye ku migenzo y’abantu kandi bikurikiza ibintu by’ibanze by’isi aho gukurikiza Kristo.”—Abakolosayi 2:8.

Uwo muburo ni uw’agaciro kenshi bitewe n’uko uwawutanze na we yigeze gushukwa. Kubera ko yari yarigishijwe n’umwarimu wari uzwi cyane wigishaga iby’iyobokamana kandi akaba yari aziranye n’abantu bakomeye, ushobora kwibwira ko kumushuka bitari byoroshye.—Ibyakozwe 22:3.

Uwo ni Sawuli w’i Taruso wari warigishijwe ko umuntu wese utarakurikizaga amategeko y’idini rye n’imigenzo yaryo yabaga ari igicibwa. Yumvaga ko yahawe n’Imana inshingano yo guhana Umukristo wese wangaga kwihakana, bitewe n’uko yari yarahawe ubwo burenganzira n’abayobozi b’idini ry’Abayahudi. Nanone, yageze ubwo ashyigikira ko umuntu wakomokaga mu gihugu cye yicwa bamubeshyera ko yatutse Imana.—Ibyakozwe 22:4, 5, 20.

Hashize igihe, Sawuli yaje gufashwa maze asobanukirwa icyiza n’ikibi, ndetse n’ibyo Imana yemera n’ibyo yanga. Sawuli wagiraga ishyaka amaze kumenya ko ibyo yakoraga atari byo, yahinduye imibereho ye, maze aza kwitwa Pawulo intumwa ya Yesu Kristo. Pawulo amaze kumenya ukuri ntiyongeye gushukwa.—Ibyakozwe 22:6-16; Abaroma 1:1.

Kimwe na Pawulo, abantu benshi bafite imitima itaryarya bari barashutswe n’inyigisho zagereranywa na ya mashusho agaragaza ibintu bidashoboka, ni ukuvuga imyizerere isa n’aho ari ukuri nyamara idashingiye ku Ijambo ry’Imana (Imigani 14:12; Abaroma 10:2, 3). Abo bantu baje gufashwa, maze babona imyizerere y’idini ryabo n’imbuto ryera nk’uko biri koko (Matayo 7:15-20). Igihe bagiraga ubumenyi nyakuri bwo muri Bibiliya, bahinduye imyizerere yabo n’imibereho yabo, kugira ngo bemerwe n’Imana.

Ese nawe wifuza gukurikiza urugero rw’intumwa Pawulo, maze ugasuzuma imyizerere yawe wifashishije Ijambo ry’Imana ari ryo Bibiliya? Abahamya ba Yehova bazishimira kubigufashamo.

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 10 yavuye]

Engravings by Doré

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze