Egera Imana
Yaduhaye uburenganzira bwo kwihitiramo ibitunogeye
ABABYEYI baba bitezweho ko baha abana babo urugero rwiza. Ababyeyi beza bashobora gufasha abana babo kugira imico myiza no gufata imyanzuro myiza mu buzima. Ikibabaje, ni uko ababyeyi benshi baha abana babo urugero rubi. Ese ibyo bishatse kuvuga ko abo bana nta cyo bashobora kwigezaho? Dushobora kubona igisubizo cy’icyo kibazo binyuriye mu gusuzuma ukuri kuduhumuriza, kugaragaza ko Yehova Imana yaduhaye uburenganzira bwo kwihitiramo ibitunogeye. Reka dusuzume urugero rwa Hezekiya dusanga mu 2 Abami 18:1-7.
Hezekiya yari “mwene Ahazi umwami w’u Buyuda” (umurongo wa 1). Ahazi yayobeje abaturage b’igihugu cye, atuma bareka gusenga Yehova. Uwo mwami mubi yasengaga Bayali, imana yatambirwaga ibitambo by’abantu. Yari yaratambye nibura umwe mu bavandimwe ba Hezekiya. Ahazi yafunze imiryango y’urusengero, ‘yiyubakira ibicaniro i Yerusalemu mu mahuriro yose y’inzira, bituma arakaza Yehova’ (2 Ibyo ku Ngoma 28:3, 24, 25). Mu by’ukuri, Hezekiya yari afite se mubi cyane. Ariko se ibyo bishatse kuvuga ko byanze bikunze na we yari gukora amakosa nk’aya se?
Hezekiya akimara gusimbura Ahazi ku ngoma, yahise agaragaza ko atari kwigana urugero rubi yahawe na se. Hezekiya “yakoze ibyiza mu maso ya Yehova” (umurongo wa 3). Yiringiraga Yehova, kandi ‘mu bami b’u Buyuda bose nta wigeze ahwana na we’ (umurongo wa 5). Mu mwaka wa mbere w’ingoma ya Hezekiya, uwo mwami wari ukiri muto yashubijeho gahunda yo gusenga k’ukuri, yatumye utununga tuvanwaho. Kuri utwo tununga, ni ho basengeraga imana z’abapagani. Yongeye gufungura inzugi z’urusengero, kandi yongera gusubizaho gahunda yo gusenga Imana y’ukuri (umurongo wa 4; 2 Ibyo ku Ngoma 29:1-3, 27-31). Hezekiya ‘yomatanye na Yehova [kandi] Yehova yari kumwe na we.’—Umurongo wa 6 n’uwa 7.
Ni iki cyatumye Hezekiya adakurikiza urugero rubi rwa se? Ese aho nyina utazwi cyane witwaga Abiya, yaba ari we wamufashije? Cyangwa se umuhanuzi Yesaya watangiye guhanura mbere y’uko Hezekiya avuka, ni we watumye icyo gikomangoma kigira imico myiza?a Nta cyo Bibiliya ibivugaho. Uko byaba byaragenze kose, icyo tuzi tudashidikanya ni kimwe: Hezekiya yahisemo imibereho ihabanye cyane n’iya se.
Urugero rwa Hezekiya rutera inkunga abantu bose bagize ibibazo bakiri bato, bitewe n’uko bari bafite ababyeyi babi. Nta cyo twahindura ku byatubayeho, kandi nta cyo twakora ngo twibagirwe ibintu bibi twahuye na byo. Ariko ibyo ntibishatse kuvuga ko nta cyo tuzigezaho. Amahitamo tugira ubu, ashobora gutuma tuzagira imibereho myiza mu gihe kizaza. Kimwe na Hezekiya, dushobora guhitamo gusenga Yehova we Mana y’ukuri kandi tukamukunda. Ibyo bituma tugira ubuzima bwiza muri iki gihe, kandi bikazatuma tubona ubuzima bw’iteka mu isi nshya y’Imana (2 Petero 3:13; Ibyahishuwe 21:3, 4). Mbega ukuntu dukwiriye gushimira Imana y’urukundo, yo yaduhaye impano ihebuje yo kwihitiramo ibitunogeye!
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Yesaya yatangiye guhanura guhera mu mwaka wa 778, kugeza nyuma gato y’umwaka wa 732 Mbere ya Yesu. Hezekiya we yatangiye gutegeka mu wa 745 Mbere ya Yesu, igihe yari afite imyaka 25.