ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 1/9 pp. 22-24
  • Ese Imana ishaka ko twicuza ibyaha?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese Imana ishaka ko twicuza ibyaha?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo Bibiliya ibivugaho
  • Ni ibihe byaha twagombye kwicuza?
  • Ni nde twagombye kubwira ibyaha byacu?
  • Kuki tugomba kwicuza ibyaha?
  • Ese Imana izambabarira?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Yehova, Imana ‘Yiteguye Kubabarira’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
  • Imana ‘yiteguye kubabarira’
    Egera Yehova
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 1/9 pp. 22-24

Ese Imana ishaka ko twicuza ibyaha?

Kwicuza ibyaha kwa padiri cyangwa ku wundi muyobozi w’idini, biracyari umwe mu migenzo ikorwa mu madini menshi. Ariko se muri iyi si irimo abantu badashaka kubangamirana kandi barangwa n’ubworoherane, koko kwicuza ibyaha biracyafite agaciro? Ese ni ngombwa?

ABANTU bavuga ibintu bitandukanye kuri iyi ngingo. Urugero, hari ikinyamakuru cyo muri Kanada cyanditse iby’umuntu wiyemereye ko kubwira undi muntu ibibi wakoze bitoroshye. Icyakora, yanavuze ko “wumva uruhutse iyo ubwiye undi muntu ibibi wakoze, akagusengera kandi akakugira inama” (National Post). Ku rundi ruhande, hari igitabo kivuga iby’umuntu wavuze ati “kwicuza ibyaha ni umwe mu migenzo ya Kiliziya ihungabanya umuntu kurusha indi yose. Bihangayikisha abantu cyane.” None se Bibiliya ivuga iki kuri iyo ngingo?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Amategeko Imana yahaye ishyanga rya Isirayeli, arimo amabwiriza yumvikana neza agaragaza icyo umuntu yagombaga gukora iyo yabaga yakoze icyaha. Urugero, iyo umuntu yacumuraga kuri mugenzi we cyangwa akica itegeko ry’Imana, yagombaga kujya kwicuza ku mutambyi washyizweho wo mu muryango wa Lewi, wamutangiraga impongano, ibyo akabikora atambira Imana igitambo, kugira ngo uwo muntu ababarirwe icyaha.—Abalewi 5:1-6.

Imyaka ibarirwa mu magana nyuma yaho, umuhanuzi Natani yacyashye Umwami Dawidi bitewe n’ibyaha yari yakoze. Dawidi yabyakiriye ate? Yahise yemera ibyaha bye agira ati “nacumuye kuri Yehova” (2 Samweli 12:13). Nanone, yinginze Imana binyuriye mu isengesho kugira ngo imubabarire. Ibyo byamumariye iki? Nyuma y’igihe, yaje kwandika ati “amaherezo nakwaturiye icyaha cyanjye, sinatwikira ikosa ryanjye. Naravuze nti ‘nzaturira Yehova ibicumuro byanjye.’ Nawe unkuraho urubanza rw’ibyaha byanjye.”—Zaburi 32:5; 51:1-4.

Kwicuza ibyaha byakomeje kuba kimwe mu bintu Imana yasabaga abari bagize itorero rya gikristo ryo mu kinyejana cya mbere. Yakobo mwene nyina wa Yesu kandi akaba yari umwe mu bagabo bayoboraga itorero ry’i Yerusalemu, yateye inkunga Abakristo bagenzi be, agira ati “mwaturirane ibyaha kandi musenge musabirana, kugira ngo mukire” (Yakobo 5:16). Ariko se, ni ibihe byaha Abakristo bagomba kwicuza, kandi se ni nde bagomba kubibwira?

Ni ibihe byaha twagombye kwicuza?

Kubera ko tudatunganye, buri munsi dushobora gukora ibintu tutatekerejeho cyangwa tugakoresha nabi ururimi rwacu, bityo tugacumura ku bandi (Abaroma 3:23). Ese ibyo bigaragaza ko tugomba kwicuza buri cyaha cyose dukoze, tukakibwira umuntu ubifitiye ububasha?

Nubwo buri cyaha cyose kibabaza Imana, itugirira imbabazi ikazirikana intege nke zacu bitewe n’uko twarazwe kudatungana. Umwanditsi wa zaburi yaravuze ati “Yah Yehova, uramutse ugenzuye amakosa, ni nde wahagarara adatsinzwe? Kuko ubabarira by’ukuri, kugira ngo abantu bagutinye” (Zaburi 130:3, 4). None se twakora iki mu gihe dukoshereje abandi kandi tukabacumuraho, wenda tutabigambiriye? Wibuke ko mu isengesho ntangarugero Yesu yigishije abigishwa be, harimo amagambo agira ati “utubabarire ibyaha byacu, kuko natwe tubabarira umuntu wese uturimo umwenda” (Luka 11:4). Koko rero, nidusaba Imana imbabazi mu izina rya Yesu, izatubabarira.—Yohana 14:13, 14.

Zirikana ko Yesu yavuze ko natwe tugomba kubabarira ‘abaturimo umwenda.’ Intumwa Pawulo yibukije bagenzi be bari bahuje ukwizera, agira ati “mugirirane neza, mugirirane impuhwe, kandi mube mwiteguye kubabarirana rwose nk’uko Imana na yo yabababariye rwose binyuze kuri Kristo” (Abefeso 4:32). Nitubabarira abandi amakosa yabo, tuzaba dufite impamvu nyazo zo kwitega ko natwe Imana izatubabarira.

Ariko se twavuga iki ku birebana n’ibyaha bikomeye, urugero nko kwiba, kubeshya ubigambiriye, gusambana, gusinda n’ibindi? Umuntu wese ukora ibyaha nk’ibyo aba yishe amategeko y’Imana, kandi ni yo aba acumuyeho. None se umuntu nk’uwo yakora iki?

Ni nde twagombye kubwira ibyaha byacu?

Nta muntu Imana yahaye uburenganzira bwo kubabarira abantu ibyaha; ni yo yonyine ishobora kubibababarira. Bibiliya ibigaragaza neza igira iti “niba twatura ibyaha byacu, [Imana] ni iyo kwizerwa kandi irakiranuka: izatubabarira ibyaha byacu, itwezeho gukiranirwa kose” (1 Yohana 1:9). Ariko se, ni nde twagombye kubwira ibyaha nk’ibyo?

Imana ni yo twagombye kwicuzaho ibyaha, kubera ko ari yo yonyine ishobora kutubabarira. Iyo ni yo mpamvu ari yo Dawidi yasabye imbabazi, nk’uko twamaze kubibona. Ariko se ni iki ishingiraho, kugira ngo itubabarire? Bibiliya igira iti “nuko rero mwihane maze muhindukire, kugira ngo ibyaha byanyu bihanagurwe, bityo ibihe byo guhemburwa bibone uko biza biturutse kuri Yehova” (Ibyakozwe 3:19). Koko rero, kugira ngo umuntu ababarirwe ibyaha, ntibiterwa gusa nuko yabyemeye kandi akabyicuza, ahubwo nanone biterwa nuko aba yiteguye kureka inzira ye mbi. Nubwo akenshi iyo ari yo ntambwe igorana, hari icyabidufashamo.

Wibuke amagambo twigeze kubona yavuzwe n’umwigishwa Yakobo, agira ati “mwaturirane ibyaha kandi musenge musabirana, kugira ngo mukire.” Yunzemo ati “iyo umukiranutsi asenganye umwete, isengesho rye rigira imbaraga kubera ko risubizwa” (Yakobo 5:16). Uwo ‘mukiranutsi’ ashobora kuba umwe mu ‘basaza b’itorero,’ Yakobo yavuze ku murongo wa 14. Mu itorero rya gikristo, hari “abasaza b’itorero” cyangwa abakuru bakuze mu buryo bw’umwuka, bashyizweho kugira ngo bafashe abantu bifuza kubabarirwa n’Imana. Abo ‘basaza’ ntibashobora kutubabarira ibyaha, kubera ko nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kubabarira mugenzi we ibyaha yakoreye Imana.a Ariko kandi, bafite imico ya gikristo isabwa kugira ngo bacyahe umuntu wakoze icyaha gikomeye kandi bamugorore. Ibyo babikora bamufasha kubona ko yakoze icyaha gikomeye, kandi ko akeneye kwihana.—Abagalatiya 6:1.

Kuki tugomba kwicuza ibyaha?

Umuntu wakoze icyaha, cyaba icyoroheje cyangwa igikomeye, aba yangije imishyikirano afitanye na mugenzi we n’iyo afitanye n’Imana. Kubera iyo mpamvu, ashobora kumva nta mahoro afite kandi ahangayitse. Ibyo biterwa n’umutimanama Umuremyi wacu yaturemanye (Abaroma 2:14, 15). None se uwo muntu yakora iki?

Igitabo cya Bibiliya cyanditswe na Yakobo kibonekamo andi magambo ahumuriza, agira ati “muri mwe hari urwaye [mu buryo bw’umwuka]? Natumire abasaza b’itorero, na bo basenge bamusabira, bamusige amavuta mu izina rya Yehova. Isengesho rivuganywe ukwizera rizatuma umurwayi akira, kandi Yehova azamuhagurutsa. Niba yaranakoze ibyaha, azabibabarirwa.”—Yakobo 5:14, 15.

Icyo gihe nanone, abasaza cyangwa abakuru, ni bo bita ku byo umukumbi ukeneye. Babigenza bate? Abasaza bakora ibirenze ibyo gutega amatwi umuntu wakoze icyaha. Kubera ko uwo muntu aba arwaye mu buryo bw’umwuka, hari ikintu kiba gikwiriye gukorwa kugira ngo ‘akire.’ Yakobo yavuze ko hari ibintu bibiri bishobora gukorwa.

Icya mbere, ni uko abasaza ‘bamusiga amavuta,’ ibyo bikaba byerekeza ku mbaraga zo gukiza z’Ijambo ry’Imana. Intumwa Pawulo yabisobanuye agira ati “ijambo ry’Imana ni rizima, rifite imbaraga . . . [kandi] rishobora kumenya ibitekerezo byo mu mutima n’imigambi yawo,” ku buryo rishobora kugera umuntu ku mutima (Abaheburayo 4:12). Iyo abasaza bakoresheje Bibiliya babigiranye ubuhanga, bashobora gufasha umuntu urwaye mu buryo bw’umwuka kumenya ikibazo afite, agafata ingamba z’icyo yakora kugira ngo yiyunge n’Imana.

Icya kabiri, ni “isengesho rivuganywe ukwizera.” Nubwo amasengesho avugwa n’abasaza nta cyo ahindura ku butabera bw’Imana, afite agaciro ku Mana yo yiteguye kutubabarira binyuriye ku gitambo cy’incungu cya Kristo (1 Yohana 2:2). Imana iba yiteguye kubabarira umunyabyaha wese wicuza abivanye ku mutima, kandi ‘agakora imirimo ikwiranye no kwihana.’—Ibyakozwe 26:20.

Impamvu y’ingenzi ituma twicuza icyaha twakoreye Imana cyangwa undi muntu, ni ukugira ngo dukomeze kwemerwa n’Imana. Yesu Kristo yagaragaje ko tugomba kubanza mbere na mbere gukemura mu mahoro ikibazo icyo ari cyose dufitanye na mugenzi wacu, kugira ngo dushobore gusenga Imana dufite umutima utaducira urubanza (Matayo 5:23, 24). Mu Migani 28:13, hagira hati “uhisha ibicumuro bye nta cyo azageraho, ariko ubyatura kandi akabireka azababarirwa.” Nitwicisha bugufi imbere ya Yehova kandi tugasaba imbabazi z’ibyo twakoze, tuzemerwa na we kandi adushyire hejuru mu gihe gikwiriye.—1 Petero 5:6.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Hari abantu bumva ko amagambo Yesu yavuze aboneka muri Yohana 20:22, 23, ashyigikira ibyo kwicuza ibyaha ku bantu. Niba wifuza ibindi bisobanuro ku bihereranye n’iyo ngingo, wareba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Mata 1996, ku ipaji ya 28-29, mu gifaransa.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 23]

Nidusaba Imana imbabazi mu izina rya Yesu, izatubabarira, kandi yirengagize intege nke zacu

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Impamvu y’ingenzi ituma twicuza icyaha, ni ukugira ngo dukomeze kwemerwa n’Imana

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze