ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 15/9 pp. 30-32
  • Gahunda yihariye yo kubwiriza muri bulugariya yagize icyo igeraho

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Gahunda yihariye yo kubwiriza muri bulugariya yagize icyo igeraho
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Iyo gahunda yaritabiriwe bitangaje
  • Bageze ku ki?
  • Abigomwa babona imigisha myinshi
  • Bitanze babikunze—Muri Bulugariya
    Inkuru z’ibyabaye
  • Nari nzi ko nzabaho nkora ingendo hirya no hino
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Jya uhita utumira abantu
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2015
  • Gutumira abantu bituma tugera kuri byinshi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 15/9 pp. 30-32

Gahunda yihariye yo kubwiriza muri bulugariya yagize icyo igeraho

“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abakozi ni bake. Ku bw’ibyo rero, nimwinginge Nyir’ibisarurwa yohereze abakozi mu bisarurwa bye.”—MAT 9:37, 38.

MBEGA ukuntu ayo magambo ya Yesu ahuje n’ibyabaye muri Bulugariya, igihugu cyiza cyo mu karere ka Balkan, mu majyepfo y’uburasirazuba bw’u Burayi! Hakenewe cyane abakozi benshi kurushaho bo kugeza ubutumwa bwiza ku baturage baho basaga miriyoni ndwi. Muri Bulugariya hari ababwiriza bagera ku 1.700, ariko ntibashobora kubwiriza ifasi yabo yose ngo bayirangize bonyine. Ni yo mpamvu Inteko Nyobozi yemeye ko Abahamya baba mu bihugu bitandukanye by’i Burayi bavuga ikinyabulugariya batumirirwa kuza kwifatanya muri gahunda yihariye yo kubwiriza yabaye mu mwaka wa 2009. Iyo gahunda yihariye yagombaga gukorwa mu byumweru birindwi mu gihe cy’impeshyi, ikarangira hahita haba Ikoraniro ry’Intara ryari rifite umutwe uvuga ngo “Mukomeze kuba maso,” ryari kubera ahitwa i Sofiya, kuva ku itariki ya 14 kugeza ku ya 16 Kanama 2009.

Iyo gahunda yaritabiriwe bitangaje

Abavandimwe bakora ku biro by’ishami by’i Sofiya bibazaga uko umubare w’abantu bazaturuka mu Bufaransa, mu Budage, mu Bugiriki, mu Butaliyani, muri Polonye no muri Esipanye uzaba ungana. Byasabaga ko birihira urugendo rwo kujya muri Bulugariya kandi bagakoresha ikiruhuko cyabo babwiriza. Mbega ukuntu byari bishimishije kubona ukuntu umubare w’abasabaga kuza wagendaga wiyongera buri cyumweru, kugeza igihe ugereye kuri 292! Kuba abantu barabyitabiriye ari benshi byari gutuma boherezwa mu migi itatu yo muri Bulugariya, ari yo Kazanlak, Sandanski na Silistra. Abagenzuzi basura amatorero bo muri Bulugariya batumiye abapayiniya n’ababwiriza baho, kugira ngo na bo bashyigikire iyo gahunda. Amaherezo abantu bagera kuri 382 bitangiye kubwirizanya umwete muri ayo mafasi atari yarigeze ageramo ubutumwa bwiza.

Abavandimwe bo mu matorero yo hafi aho boherejwe mbere y’igihe kubashakira amacumbi. Bakodesheje amazu manini arimo ibyumba byinshi byo gucumbikamo kandi basaba amahoteli adahenze kubabikira ibyumba. Abavandimwe bo muri ako gace bakoze ubutaruhuka kugira ngo abo bantu bitanze bazaze bafite aho baba, hanyuma bakabona kwita ku byo bari gukenera. Muri iyo migi uko ari itatu, abavandimwe bakodesheje ahantu ho guteranira. Hakozwe gahunda kugira ngo abavandimwe b’abashyitsi bajye bayobora amateraniro y’itorero. Byari bishishikaje kubona mu duce tutabagamo Umuhamya n’umwe hateranira ababwiriza 50 kugira ngo basingize Yehova.

Ishyaka ryagaragajwe n’abaturutse mu bindi bihugu baje kwifatanya muri iyo gahunda ryari ritangaje. Mu gihe cy’impeshyi, muri Bulugariya ubushyuhe bushobora kurenga dogere 40. Icyakora, nta kintu na kimwe cyashoboraga guca intege abo bavandimwe na bashiki bacu b’abanyamwete. Umugi wa Silistra uri ku nkombe y’uruzi rwa Danube, utuwe n’abantu basaga 50.000, warabwirijwe mu buryo bunonosoye mu byumweru bitatu bya mbere. Ibyo byatumye abavandimwe bakomeza kubwirizanya umwete bagera no mu biturage byo hafi aho, ndetse bagera n’i Tutrakan, mu birometero 55 mu burengerazuba bwa Silistra. Batangiraga kubwiriza saa tatu n’igice za mu gitondo. Nyuma y’ikiruhuko cya saa sita, akenshi barakomezaga kugeza saa moya za nijoro cyangwa nyuma yaho. Uko ni ko byagenze n’i Kazanlak n’i Sandanski. Ishyaka abitanze babwirizanyaga ryatumye bagera mu biturage no mu migi yo hafi aho.

Bageze ku ki?

Muri ibyo byumweru birindwi ubutumwa bwiza bwabwirijwe mu buryo budasanzwe. Kimwe no mu gihe cy’intumwa, abaturage bo muri iyo migi bashoboraga kuvuga bati ‘mwujuje umugi wacu inyigisho zanyu’ (Ibyak 5:28). Abahamya bifatanyije muri iyo gahunda batanze amagazeti agera ku 50.000 kandi batangiza ibyigisho bya Bibiliya 482. Igishimishije ni uko ku itariki ya 1 Nzeri 2009, i Silistra havutse itorero kandi ubu i Kazanlak n’i Sandanski hari amatsinda. Birashishikaje kubona ukuntu abantu bumvise ubutumwa bwiza ku ncuro ya mbere muri icyo gihe, ubu bafite amajyambere yo mu buryo bw’umwuka.

Mu cyumweru cya mbere cy’iyo gahunda, mushiki wacu w’umupayiniya wa bwite uvuga ikinyabulugariya waturutse muri Esipanye, yabwirije umugore witwa Karina w’i Silistra wacuruzaga ibinyamakuru ku muhanda. Karina yarashimishijwe maze aza mu materaniro. Yahise yemera kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya. Kubera ko umugabo we atemeraga Imana, Karina yasabye ko bajya bamwigishiriza Bibiliya mu busitani bwa rusange. Abakobwa be babiri na bo bazaga kwiga Bibiliya. Umukuru muri abo bakobwa witwa Daniela yakunze ukuri kwa Bibiliya bidasanzwe. Yasomye igitabo Icyo Bibiliya yigisha mu cyumweru kimwe ahita atangira gushyira mu bikorwa ibyo Bibiliya ivuga ku birebana no kudakoresha amashusho mu gusenga. Nyuma yaho yatangiye kugeza ukuri ku ncuti ze. Hashize ibyumweru bitatu gusa yifatanyije mu materaniro y’itorero, yabwiye mushiki wacu wamuyoboreraga icyigisho ati “ndumva meze nkamwe. None nakora iki kugira ngo ntangire kubwiriza?” Daniela akomeje kugira amajyambere, hamwe na nyina na murumuna we.

I Kazanlak, umunsi umwe umuvandimwe ukomoka muri Bulugariya witwa Orlin wari waje kwifatanya muri iyo gahunda aturutse mu Butaliyani, yari avuye kubwiriza, asubiye aho yari acumbitse. Igihe Orlin yari mu nzira, yabwirije abasore babiri bari bicaye ku ntebe yari iteye mu busitani. Yabahaye igitabo Icyo Bibiliya yigisha kandi ashyiraho gahunda yo kubasura bukeye bwaho. Igihe Orlin yabasuraga, yahise atangira kwigana Bibiliya na Svetomir, kandi no ku munsi ukurikiyeho barize. Mu minsi icyenda, Orlin yiganye na Svetomir incuro umunani. Svetomir yaravuze ati “iminsi ibiri mbere y’uko duhura, nari nasenze Imana nyisaba ko yamfasha kuyimenya. Nayisezeranyije ko nimfasha nzayegurira ubuzima bwanjye.” Orlin amaze gusubira mu Butaliyani, abavandimwe baho bakomeje kwigana Bibiliya na Svetomir, kandi ubu ukuri yakugize ukwe.

Abigomwa babona imigisha myinshi

Abo bantu bitanze bagakoresha ikiruhuko cyabo kandi bakirihira urugendo rwo kujya kubwiriza ubutumwa bwiza mu kindi gihugu, bumva bameze bate? Umusaza w’itorero ukorera umurimo muri Esipanye yaranditse ati “iyo gahunda yatumye abavandimwe bo muri Esipanye babwiriza mu ifasi ikoresha ururimi ry’ikinyabulugariya barushaho kunga ubumwe. Yagiriye akamaro kenshi abavandimwe bayifatanyijemo.” Umugabo n’umugore we bo mu Butaliyani baranditse bati “uko ni ko kwezi kwatubereye kwiza cyane kuruta andi yose mu buzima bwacu!” Bongeyeho bati “iyo gahunda yahinduye ubuzima bwacu! Ubu twabaye abandi bantu.” Uwo mugabo n’umugore we batangiye gutekereza ukuntu bakwimukira burundu muri Bulugariya kugira ngo bakorere umurimo ahakenewe ubufasha kurusha ahandi. Carina ni mushiki wacu w’umupayiniya w’igihe cyose ukiri umuseribateri wavuye muri Esipanye, wifatanyije muri iyo gahunda i Silistra. Nyuma yaho, yaretse akazi yakoraga muri Esipanye, maze yimukira muri Bulugariya kugira ngo afashe itorero rishya ryo muri uwo mugi. Yari yarazigamye amafaranga ahagije ku buryo yari kuguma muri Bulugariya mu gihe cy’umwaka wose. Carina yagize icyo avuga ku birebana n’umwanzuro yari yafashe agira ati “nishimira ko Yehova yemeye ko nkorera umurimo hano muri Bulugariya kandi niringiye ko nzahamara igihe kirekire. Ubu mfite abantu batanu twigana Bibiliya kandi batatu muri bo baza mu materaniro.”

Hari mushiki wacu w’Umutaliyani wifuzaga kwifatanya muri iyo gahunda, ariko kubera ko ari bwo yari agitangira akazi, yari atarabona iminsi y’ikiruhuko. Ntiyacitse intege, ahubwo yasabye konji atari guhemberwa imara ukwezi kandi yari yiteguye kureka ako kazi iyo baramuka bayimwimye. Yatangajwe n’uko umukoresha we yamubwiye ati “nta kibazo, upfa gusa kugera muri Bulugariya ukanyoherereza agakarita kaho.” Nta gushidikanya ko uwo mushiki wacu yumvise ko Yehova yari ashubije amasengesho ye.

Stanislava, mushiki wacu ukiri muto wo mugi wo muri Bulugariya witwa Varna wari ufite akazi gahoraho kamuhembaga neza, yafashe konji kugira ngo yifatanye muri gahunda y’i Silistra. Abonye ukuntu abapayiniya benshi baturutse kure baje kubwiriza ubutumwa bwiza mu gihugu cye bari bishimye, byamukoze ku mutima maze ararira. Yatangiye gutekereza uko yakoreshaga ubuzima bwe ashaka kugira icyo ageraho muri iyi si. Asubiye mu rugo nyuma y’ibyumweru bibiri, yahise areka akazi maze aba umupayiniya w’igihe cyose. Ubu yumva yishimye rwose, kubera ko yibuka Umuremyi we mu busore bwe.—Umubw 12:1.

Mbega ukuntu kugira uruhare mu murimo wa Yehova ari umugisha! Nta kintu cyiza wakora cyaruta gutanga ku gihe cyawe n’imbaraga zawe ukora umurimo w’ingenzi wo kwigisha no kubwiriza ubutumwa bwiza. Ese nawe hari uburyo warushaho kugira uruhare muri uyu murimo urokora ubuzima? Mu gihugu cyawe hashobora kuba hari ahantu hakenewe ubufasha kurusha ahandi. Ese ushobora kwimukira ahantu nk’aho? Cyangwa se ushobora kureba niba wakwiga urundi rurimi kugira ngo ufashe abantu bo mu gihugu cyawe bavuga urwo rurimi, bafite inyota yo kumenya ukuri kwa Bibiliya? Ibyo wahindura byose kugira ngo urusheho kugira uruhare mu murimo wo kubwiriza, ushobora kwiringira ko Yehova azaguha imigisha myinshi.—Imig 10:22.

[[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 32]

Umunsi utazibagirana

Abenshi muri abo bantu bavuye mu bindi bihugu by’i Burayi bakajya kwifatanya muri gahunda yihariye yo kubwiriza muri Bulugariya, bashyizeho gahunda yo kwifatanya mu Ikoraniro ry’Intara ryari rifite umutwe uvuga ngo “Mukomeze kuba maso!” ryabereye i Sofiya. Abavandimwe na bashiki bacu bo muri Bulugariya batewe inkunga cyane no guhura n’abashyitsi benshi cyane bari baturutse mu bihugu bitandukanye. Mbega ukuntu abantu 2.039 bari bateranye bishimye ubwo umuvandimwe Geoffrey Jackson wo mu Nteko Nyobozi yatangazaga ko hasohotse Bibiliya yuzuye y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya mu rurimi rw’ikinyabulugariya! Abari bateranye bose ku wa gatanu bagaragaje ko bishimye cyane babikuye ku mutima, maze bakoma amashyi y’urufaya igihe kirekire. Ibyishimo byatumye abantu benshi barira. Iyo Bibiliya ihuje n’ukuri kandi yoroshye kumva izafasha abantu b’imitima itaryarya bo muri Bulugariya kumenya Yehova.

[Ikarita yo ku ipaji ya 30 n’iya 31]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

BULUGARIYA

SOFIYA

Sandanski

Silistra

Kazanlak

[Amafoto yo ku ipaji ya 31]

Muri ibyo byumweru birindwi hakozwe umurimo wo kubwiriza mu buryo budasanzwe

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze