Twagombye gusenga dute?
IYO amadini menshi yigisha ibihereranye n’isengesho, yibanda ku bintu bigaragara, urugero nk’uko abantu bagomba kwifata, amagambo bagomba gukoresha n’imigenzo bagomba gukurikiza. Ariko kandi, Bibiliya yo idufasha kutibanda kuri ibyo bintu, ahubwo tukibanda ku bindi bintu by’ingenzi bikubiye muri iki kibazo kigira kiti “twagombye gusenga dute?”
Bibiliya igaragaza ko abagaragu b’Imana benshi bizerwa basengeraga ahantu hatandukanye, kandi bakifata mu buryo butandukanye. Basengaga bucece cyangwa mu ijwi riranguruye bitewe n’imimerere babaga barimo. Hari igihe basengaga bareba mu ijuru, cyangwa bagasenga bapfukamye kandi bubitse umutwe. Aho gusenga bifashishije amashusho, ishapure cyangwa ibitabo by’amasengesho, bavugaga ibibari ku mutima kandi mu magambo yabo bwite. Ni iki cyatumaga Imana yumva amasengesho yabo?
Nk’uko byagaragajwe mu ngingo yabanjirije iyi, basengaga Imana imwe gusa, ari yo Yehova. Hari ikindi kintu cy’ingenzi kiboneka muri 1 Yohana 5:14. Aho hagira hati “iki ni cyo cyizere dufite imbere yayo: ni uko itwumva iyo dusabye ikintu cyose gihuje n’ibyo ishaka.” Amasengesho yacu agomba kuba ahuje n’ibyo Imana ishaka. Ibyo bisobanura iki?
Kugira ngo dusenge mu buryo buhuje n’ibyo Imana ishaka, tugomba kubanza kumenya ibyo Imana ishaka. Ku bw’ibyo, kwiga Bibiliya ni ikintu cy’ingenzi kizadufasha gusenga. Ese ibyo bishatse kuvuga ko Imana itazadutega amatwi, niba tutari intiti mu bya Bibiliya? Oya rwose. Icyakora, Imana iba yiteze ko tumenya ibyo ishaka, tukabisobanukirwa kandi tukabishyira mu bikorwa (Matayo 7:21-23). Twagombye gusenga mu buryo buhuje n’ibyo tuba tumaze kumenya.
Amasengesho Imana yumva agomba kuba ahuje n’ibyo ishaka, avuganywe ukwizera, kandi akavugwa mu izina rya Yesu
Iyo twiga ibyerekeye Yehova n’ibyo ashaka, ukwizera kwacu kurushaho gukomera, icyo akaba ari ikindi kintu cy’ingenzi kugira ngo Imana yumve amasengesho yacu. Yesu yaravuze ati “ibintu byose muzasaba mu isengesho mufite ukwizera, muzabihabwa” (Matayo 21:22). Kwizera si ukwemera ibintu buhumyi, ahubwo ni ukwemera ibintu ufitiye ibimenyetso simusiga, nubwo byaba bitagaragara (Abaheburayo 11:1). Bibiliya irimo ibimenyetso byinshi bigaragaza ko Yehova ari Imana iriho, nubwo tudashobora kumubona. Nanone iduha gihamya y’uko Yehova ari uwo kwiringirwa, kandi ko yiteguye gusubiza amasengesho y’abantu bamusenga bafite ukwizera. Byongeye kandi, buri gihe dushobora gusaba Imana kutwongerera ukwizera, kandi Yehova yishimira kuduha ibyo dukeneye.—Luka 17:5; Yakobo 1:17.
Dore ikindi kintu cy’ingenzi kigaragaza uko twagombye gusenga. Yesu yaravuze ati “nta muntu ujya kwa Data atanyuzeho” (Yohana 14:6). Ubwo rero, Yesu ni we udufasha kwegera Se, ari we Yehova. Ku bw’ibyo, Yesu yigishije abigishwa be gusenga mu izina rye (Yohana 14:13; 15:16). Ibyo ntibishatse kuvuga ko twagombye gusenga Yesu. Ahubwo, dusenga mu izina rya Yesu, twibuka ko ari we watumye dushobora kwegera Data wera kandi utunganye.
Abigishwa ba Yesu bigeze kumusaba bati “Mwami, twigishe gusenga” (Luka 11:1). Birumvikana ko batamusabaga kubigisha ibintu by’ibanze, nk’ibyo twamaze kuvuga. Ahubwo mu by’ukuri bifuzaga kumenya ibyo bagombye gushyira mu isengesho. Ni nk’aho bakamubajije bati “ni iki twagombye gushyira mu isengesho?”