Ni iki twagombye gushyira mu isengesho?
ABANTU bavuga ko isengesho ntangarugero rya Yesu ari ryo sengesho rivugwa kenshi kurusha andi masengesho y’Abakristo. Ibyo byaba ari ukuri cyangwa atari byo, icyo tudashidikanyaho ni uko iryo sengesho, nanone ryitwa Isengesho ry’Umwami cyangwa irya Data wa twese, riri mu masengesho abantu badasobanukiwe. Buri munsi abantu babariwa muri za miriyoni basubiramo amagambo bafashe mu mutwe agize iryo sengesho, wenda bakarisubiramo kenshi mu munsi. Ariko Yesu ntiyashakaga kuvuga ko abantu bazajya basubiramo isengesho muri ubwo buryo. Ni iki kibigaragaza?
Mbere y’uko Yesu yigisha abantu iryo sengesho, yaravuze ati “mu gihe usenga, ntukavuge ibintu bimwe ugenda ubisubiramo” (Matayo 6:7). Ubwo se Yesu yari kubirengaho, maze akigisha abantu isengesho bagombaga gufata mu mutwe, kandi bazajya basubiramo? Ibyo ntibishoboka. Ahubwo Yesu yigishaga abantu ibyo bagombaga kujya bashyira mu isengesho, kandi icyo gihe yerekanaga ibintu by’ingenzi twagombye gushyira mu mwanya wa mbere mu gihe dusenga. Reka dusuzume ibyo yavuze muri iryo sengesho riboneka muri Matayo 6:9-13.
“Data uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe.”
Igihe Yesu yavugaga ayo magambo, yibukije abigishwa be ko abantu bose bagombye gusenga Se Yehova. Ariko se waba uzi impamvu izina ry’Imana ari iry’ingenzi cyane, n’impamvu ari ngombwa ko ryezwa?
Kuva abantu bagitangira kubaho, izina ryera ry’Imana ryashyizweho umugayo. Umwanzi w’Imana Satani yavuze ko Yehova ari umubeshyi, ko ari Umutegetsi urangwa n’ubwikunde, udafite uburenganzira bwo gutegeka ibiremwa bye (Intangiriro 3:1-6). Hari abantu benshi bemeye ibyo Satani avuga, maze bigisha ko Imana itagira urukundo, ko ari ingome kandi ko ibika inzika, cyangwa bagahakana ko ari n’Umuremyi. Hari abandi bageze ubwo bibasira izina ry’Imana ubwaryo, bavana izina Yehova mu buhinduzi bwa Bibiliya, kandi babuza abantu kurikoresha.
Bibiliya igaragaza ko Imana izavanaho ako karengane kose (Ezekiyeli 39:7). Ibyo bizatuma iguha ibyo wifuza byose, kandi ikemure ibibazo byawe byose. Mu buhe buryo? Amagambo Yesu yakurikijeho, araduha igisubizo.
“Ubwami bwawe nibuze.”
Muri iki gihe, abayobozi b’amadini batera abantu urujijo ku birebana n’icyo Ubwami bw’Imana ari cyo. Ariko nk’uko abari bateze amatwi Yesu bari babizi, abahanuzi b’Imana bari bamaze igihe kirekire bahanuye ko Mesiya, Umukiza watoranyijwe n’Imana, yari gutegeka Ubwami bwari guhindura isi (Yesaya 9:6, 7; Daniyeli 2:44). Buzeza izina ry’Imana bushyira ahagaragara ibinyoma bya Satani, hanyuma bumurimburane n’ibye byose. Ubwami bw’Imana buzavanaho intambara, indwara, inzara ndetse n’urupfu (Zaburi 46:9; 72:12-16; Yesaya 25:8; 33:24). Ubwo rero, mu gihe usenga usaba ko Ubwami bw’Imana buza, uba usaba ko ayo masezerano yose yasohozwa.
“Ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru.”
Ayo magambo ya Yesu yumvikanisha ko ibyo Imana ishaka bizakorwa ku isi nta kabuza nk’uko bimeze mu ijuru, aho Imana iba. Ibyabaye mu ijuru byagaragaje ko ibyo Imana ishaka nta wabikoma imbere. Icyo gihe, Umwana w’Imana yarwanyije Satani n’abambari be, abajugunya ku isi (Ibyahishuwe 12:9-12). Icyo kintu cya gatatu Yesu yasabye mu isengesho ntangarugero, kimwe n’ibindi bibiri bya mbere, kidufasha kwibanda ku bintu by’ingenzi kurusha ibindi, ni ukuvuga ibyo Imana ishaka, aho kuba ibyo twe dushaka. Buri gihe, ibyo Imana ishaka ni byo bigirira akamaro ibiremwa byayo byose. Iyo ni yo mpamvu Yesu wari utunganye yabwiye Se ati “ntibibe uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka.” —Luka 22:42.
“Uduhe ibyokurya by’uyu munsi.”
Hanyuma, Yesu yagaragaje ko dushobora no gusenga dusaba ibyo dukeneye. Gusenga Imana tuyisaba ibyo dukeneye buri munsi, si bibi. Koko rero, kubigenza dutyo bitwibutsa ko Yehova ari we ‘uha abantu bose ubuzima no guhumeka n’ibintu byose’ (Ibyakozwe 17:25). Bibiliya igaragaza ko ari umubyeyi urangwa n’urukundo wishimira guha abana be ibyo bakeneye. Icyakora, ntaha abana be ibyo bamusaba mu gihe abona ko bishobora kubagwa nabi, nk’uko undi mubyeyi wese mwiza yabigenza.
“Utubabarire imyenda yacu.”
Ese koko hari umwenda ubereyemo Imana? Ese ukeneye ko ikubabarira? Muri iki gihe, abantu benshi ntibasobanukiwe icyo icyaha ari cyo, cyangwa uburemere bwacyo. Icyakora Bibiliya yigisha ko icyaha ari cyo ntandaro y’ibibi byose twahuye na byo, bitewe n’uko ari cyo mpamvu y’ibanze ituma abantu bapfa. Kubera ko twavutse turi abanyabyaha, twese ducumura kenshi, ku buryo Imana itatubabariye, tudashobora kwiringira ko tuzabona ubuzima bw’iteka (Abaroma 3:23; 5:12; 6:23). Ku bw’ibyo, duhumurizwa no kumenya ko Bibiliya igira iti “Yehova, uri mwiza kandi witeguye kubabarira.”—Zaburi 86:5.
“Udukize umubi.”
Ese wabonye impamvu dukeneye cyane ko Imana iturinda? Hari abantu benshi batemera ko Satani “umubi” abaho. Nyamara Yesu yigishije ko Satani abaho, kandi yavuze ko ari “umutware w’iyi si” (Yohana 12:31; 16:11). Satani yayobeje isi abereye umuyobozi, kandi nawe yiyemeje kukuyobya kugira ngo atume utagirana imishyikirano ya bugufi na Yehova (1 Petero 5:8). Icyakora, Yehova arusha Satani imbaraga kandi yishimira kurinda abamukunda bose.
Ibintu by’ingenzi bigize isengesho ntangarugero rya Yesu tumaze gusuzuma muri make, ntibivuga ibintu byose byagombye gushyirwa mu isengesho. Uzirikane ko muri 1 Yohana 5:14 hatubwira ko Imana “itwumva iyo dusabye ikintu cyose gihuje n’ibyo ishaka.” Ubwo rero, ntukagire impungenge ngo wumve ko ibiguhangayikishije nta gaciro bifite, ku buryo utabibwira Imana.—1 Petero 5:7.
Bite se ku bihereranye n’igihe wagombye gusengera n’aho wasengera? Ese gusengera ahantu aho ari ho hose n’igihe tubishakiye, hari icyo bitwaye?