Ibibazo by’abasomyi . . .
Ese Abahamya ba Yehova bakora ibitangaza byo gukiza indwara?
▪ Abahamya ba Yehova ntibigeze bakora ibitangaza nk’ibyo. Kimwe na Yesu, bemera ko inshingano yabo y’ibanze ari ukubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Nanone bemera ko Abakristo b’ukuri batarangwa no gukiza indwara mu buryo bw’igitangaza, ahubwo ko barangwa n’ikindi kintu cy’ingenzi cyane.
Hari ikintu gikomeye twigishwa n’uko mu kinyejana cya mbere Yesu Kristo yagiriye abantu impuhwe, akabakiza indwara mu buryo bw’igitangaza. Igihe yabikoraga, yatanze gihamya y’uko igihe azaba ari Umwami w’Ubwami bw’Imana “nta muturage waho uzavuga ati ‘ndarwaye.’”—Yesaya 33:24.
Byifashe bite se muri iki gihe? Abantu bakiza indwara bo mu madini yiyita aya gikristo n’andi amwe n’amwe atari aya gikristo, bihandagaza bavuga ko bakiza indwara mu buryo bw’igitangaza. Nyamara Yesu yatanze umuburo utajenjetse wo kwirinda abantu bari kwihandagaza bavuga ko ‘bakora ibitangaza byinshi’ mu izina rye. Yari kubabwira ati “sinigeze kubamenya, nimumve imbere mwa nkozi z’ibibi mwe” (Matayo 7:22, 23, Bibiliya Yera). None se ubwo twavuga ko ibyo bitangaza byo gukiza indwara abantu bo muri iki gihe bitwa ko bakora, bigaragaza ko bemerwa n’Imana kandi ko ibaha imigisha yayo?
Reka dusuzume icyo Bibiliya yigisha ku birebana n’ibitangaza byo gukiza indwara Yesu yakoraga. Nitugereranya izo nkuru ze ziboneka mu Byanditswe n’ibitangaza byo gukiza indwara bikorwa muri iki gihe, biri butworohere guhita tumenya niba ibyo bitangaza bituruka ku Mana.
Yesu ntiyigeze akora ibitangaza kugira ngo abone abayoboke, cyangwa ngo bitume abantu bajya kumutega amatwi ari benshi. Ibinyuranye n’ibyo, yakijije indwara abantu batandukanye nta wumureba. Akenshi yabwiraga abo yakizaga kutagira umuntu n’umwe babibwira.—Luka 5:13, 14.
Yesu ntiyigeze yishyuza abantu amafaranga kubera ibitangaza yabaga yabakoreye (Matayo 10:8). Nanone kandi, nta muntu n’umwe yananirwaga gukiza. Abarwayi bose bamusangaga barakiraga, kandi ibyo ntibyashingiraga ku kwizera babaga bafite (Luka 6:19; Yohana 5:5-9, 13). Uretse n’ibyo, yanazuye abapfuye.—Luka 7:11-17; 8:40-56; Yohana 11:38-44.
Nubwo Yesu yakoze ibyo bitangaza, icyo yibandagaho mu murimo we si uguhindura imitima y’abantu benshi akoresheje ibitangaza. Ahubwo icyo yibandagaho ni umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Yesu yatoje abigishwa be uko bari guhindura abantu abigishwa, bakabigisha ibirebana n’ibyiringiro by’uko mu gihe cy’Ubwami bw’Imana abantu bazagira ubuzima butunganye.—Matayo 28:19, 20.
Ni iby’ukuri ko bamwe mu bigishwa ba Yesu bo mu kinyejana cya mbere bari bafite impano zihariye zo gukiza indwara, ariko ibyo byari kugira iherezo (1 Abakorinto 12:29, 30; 13:8, 13). Abakristo b’ukuri bo muri iki gihe ntibarangwa n’ibikorwa byo gukiza indwara, ahubwo barangwa n’urukundo ruzira ubwikunde (Yohana 13:35). Ibikorwa byo gukiza indwara mu buryo bw’igitangaza, ntibyigeze bituma habaho umuryango nyakuri w’Abakristo bo mu moko yose, kandi bakuriye mu mimerere itandukanye, bunze ubumwe babitewe n’urukundo nk’urwo.
Icyakora, hari itsinda ry’Abakristo bunze ubumwe bitewe n’uko bakundana cyane, ku buryo bituma banga kugirira nabi bagenzi babo cyangwa undi muntu uwo ari wese, ndetse no mu gihe hari amakimbirane akomeye. Abo Bakristo ni abahe? Ni Abahamya ba Yehova. Ku isi hose, bazwiho kuba ari abantu bagira urukundo rwa gikristo. Kuba abantu bo mu moko atandukanye, bo mu bihugu bitandukanye n’imico itandukanye bashobora kunga ubumwe, na byo ubwabyo ni igitangaza kandi biterwa n’uko bafite umwuka wera uturuka ku Mana. None se kuki utajya aho bateranira kugira ngo nawe ubyirebere?
[Ifoto yo ku ipaji ya 13]
Ese koko abantu (bagaragajwe iburyo) bakiza indwara mu buryo bw’igitangaza, babifashwamo n’Imana?