ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 1/10 pp. 19-22
  • Uko warwanya ibyiyumvo bibi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko warwanya ibyiyumvo bibi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Jya uzirikana ko Imana ikwitaho
  • Jya witoza kugirana ubucuti n’Imana
  • Jya uhora utekereza ku byiringiro nyakuri by’igihe kizaza
  • Yehova aragukunda cyane
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
  • Ingorane uhanganye na zo: Ibyiyumvo bibi
    Nimukanguke!—2015
  • Ese Bibiliya yamfasha mu gihe numva nshaka kwiyahura?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Yehova aruta imitima yacu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 1/10 pp. 19-22

Uko warwanya ibyiyumvo bibi

ESE ujya ugira ibyiyumvo bibi? Mu by’ukuri, buri wese arabigira. Ibihe turimo birangwa n’ubukene, urugomo rugenda rwiyongera n’akarengane. Ntibitangaje rero kuba abantu batabarika bumva bafite agahinda kenshi, bagahora bicira urubanza kandi bakumva nta cyo bamaze.

Ibyo byiyumvo bishobora kuduteza akaga. Bishobora gutuma tutigirira icyizere, ntidutekereze neza kandi bikatubuza ibyishimo. Bibiliya igira iti “nucika intege ku munsi w’amakuba, imbaraga zawe zizaba nke” (Imigani 24:10). Dukeneye imbaraga kugira ngo dukomeze guhangana n’ibibazo duhura na byo muri iyi si yuzuyemo ingorane. Ubwo rero, ni iby’ingenzi ko dukomeza gutegeka ibyiyumvo bibi.a

Bibiliya ikubiyemo inama nyazo zidufasha guhangana n’ibyiyumvo bibi. Yehova Imana, we Muremyi wacu akaba ari na we utubeshaho, ntiyifuza ko twaheranwa n’imihangayiko cyangwa ngo twihebe (Zaburi 36:9). Ku bw’ibyo, nimucyo dusuzume ibintu bitatu biboneka mu Ijambo rye, byadufasha guhangana n’ibyiyumvo bibi.

Jya uzirikana ko Imana ikwitaho

Hari abantu batekereza ko Imana ihuze cyane ku buryo itabona umwanya wo kwita ku byiyumvo byabo. Ese nawe ni uko ubyumva? Bibiliya itwizeza ko Umuremyi wacu yita ku byiyumvo byacu. Umwanditsi wa zaburi yaravuze ati “Yehova aba hafi y’abafite umutima umenetse; akiza abafite umutima ushenjaguwe” (Zaburi 34:18). Mbega ukuntu duhumurizwa no kumenya ko Umutegetsi w’ikirenga kandi ushoborabyose, aba aturi hafi mu gihe duhuye n’ingorane!

Yehova si Imana itita ku bantu cyangwa itishyikirwaho. Bibiliya ivuga ko “Imana ari urukundo” (1 Yohana 4:8). Ikunda abantu kandi yita cyane ku bababara. Urugero, igihe Abisirayeli bari mu bubata muri Egiputa, ubu hakaba hashize imyaka igera ku 3.500, yaravuze iti “nabonye rwose akababaro k’ubwoko bwanjye buri muri Egiputa, kandi numvise gutaka kwabo batakishwa n’ababakoresha uburetwa, kuko nzi neza imibabaro yabo. None ngiye kumanuka mbakize.”—Kuva 3:7, 8.

Imana izi neza ibyiyumvo tugira. N’ubundi kandi, ‘ni yo yaturemye si twe twiremye’ (Zaburi 100:3). Ku bw’ibyo, nubwo waba wumva ko bagenzi bawe batakumva, ushobora kwizera ko Imana yo ikumva. Ijambo ryayo rigira riti “Imana ntireba nk’uko abantu bareba, kuko abantu bareba ibigaragarira amaso, ariko Yehova we akareba umutima” (1 Samweli 16:7). Imana ibona n’ibyiyumvo byacu tudashobora kugaragaza.

Ni iby’ukuri ko Yehova azi n’amakosa yacu ndetse n’intege nke tugira. Ariko dushobora gushimishwa n’uko Umuremyi wacu wuje urukundo agira imbabazi. Dawidi, umwe mu banditse Bibiliya ahumekewe n’Imana, yaravuze ati “nk’uko se w’abana abagirira imbabazi, ni ko Yehova yagiriye imbabazi abamutinya. Kuko azi neza uko turemwe, akibuka ko turi umukungugu” (Zaburi 103:13, 14). Imana itubonamo ibyo twe tudashobora kwibonamo. Iyo twicujije ibyaha byacu, ireba ibyiza dukora ikirengagiza ibibi twakoze.—Zaburi 139:1-3, 23, 24.

Ku bw’ibyo, mu gihe twumva twiyanze, tugomba kurwanya ibyo byiyumvo, tukibuka uko Imana itubona.—1 Yohana 3:20.

Jya witoza kugirana ubucuti n’Imana

Nitwibona nk’uko Imana itubona bizatumarira iki? Bizatuma dutera indi ntambwe yo guhangana n’ibyiyumvo bibi. Iyo ntambwe ni ukwitoza kugirana ubucuti n’Imana. Ese ibyo birashoboka?

Kubera ko Yehova Imana ari Data udukunda, yiteguye kudufasha kugirana na we ubucuti. Bibiliya idutera inkunga igira iti “mwegere Imana na yo izabegera” (Yakobo 4:8). Hari ukuri gushishikaje tugomba kumenya: nubwo turi abanyabyaha kandi tukaba turi abanyantege nke, dushobora kugirana imishyikirano ya bugufi n’Umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi.

Imana yimenyekanishije binyuriye kuri Bibiliya kugira ngo dushobore kumenya ko iriho koko. Iyo dusomye Bibiliya buri gihe, bituma tumenya imico ihebuje y’Imana.b Nidutekereza kuri iyo mico twamenye, tuzarushaho kwegera Yehova. Tuzarushaho kumubona nk’uko ari koko, ni ukuvuga umubyeyi udukunda kandi urangwa n’imbabazi.

Nidutekereza cyane ku byo dusoma muri Bibiliya, hari izindi nyungu tuzabona. Iyo ducengeje ibitekerezo bya Data wo mu ijuru mu bwenge bwacu no mu mitima yacu maze tukemera ko bidukosora, bikatuyobora kandi bikaduhumuriza, turushaho kumwegera. Mu gihe duhanganye n’ibyiyumvo bitubuza amahwemo, ni bwo tuba dukeneye kubigenza dutyo mu buryo bwihariye. Umwanditsi wa zaburi yaravuze ati “iyo ibimpagaritse umutima byisukiranya, urampumuriza ukangaruramo ibyishimo” (Zaburi 94:19, Bibiliya Ijambo ry’Imana). Ijambo ry’Imana rishobora kuduhumuriza cyane. Nitwicisha bugufi tukemera ubwo butumwa bw’ukuri, bizatuma ibyiyumvo bibi dufite bisimburwa n’ihumure n’amahoro bituruka ku Mana yonyine. Ku bw’ibyo, Yehova araduhumuriza nk’uko umubyeyi urangwa n’urukundo ahumuriza umwana we ubabaye.

Ikindi kintu gituma tugirana ubucuti n’Imana, ni ukuvugana na yo buri gihe. Bibiliya itwizeza ko Imana “itwumva iyo dusabye ikintu cyose gihuje n’ibyo ishaka” (1 Yohana 5:14). Dushobora gusenga Imana tuyibwira ibintu byose biduhangayikishije cyangwa biduteye ubwoba, kugira ngo idufashe. Iyo tubwiye Imana ibituri ku mutima, bituma tubona amahoro yo mu mutima. Intumwa Pawulo yaranditse ati “muri byose, binyuze ku masengesho no kwinginga no gushimira, mujye mureka ibyo musaba bimenywe n’Imana, kandi amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose, azarinda imitima yanyu n’ubushobozi bwanyu bwo kwiyumvisha ibintu binyuze kuri Kristo Yesu.”—Abafilipi 4:6, 7.

Nukomeza kugira gahunda yo gusoma Bibiliya no gutekereza ku byo usoma kandi ugasenga Imana, uzibonera ko uzagirana na So wo mu ijuru imishyikirano ya bugufi. Iyo mishyikirano ni intwaro nyayo igufasha kurwanya ibyiyumvo bibi. Ni iki kindi cyagufasha?

Jya uhora utekereza ku byiringiro nyakuri by’igihe kizaza

Dushobora gutekereza ku bintu byiza no mu gihe duhuye n’ibibazo bikomeye cyane. Ibyo bishoboka bite? Imana iduha ibyiringiro nyakuri by’igihe kizaza. Intumwa Petero yavuze muri make iby’ibyo byiringiro, agira ati “nk’uko isezerano [ry’Imana] riri dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo” (2 Petero 3:13). Ayo magambo asobanura iki?

Imvugo ngo “ijuru rishya,” yerekeza ku butegetsi ari bwo Bwami bw’Imana bwo mu ijuru buyobowe na Yesu Kristo. “Isi nshya” yerekeza ku muryango mushya w’abantu bemerwa n’Imana bazaba bari hano ku isi. Mu gihe “ijuru rishya” rizaba ritegeka, abantu bazaba bari ku isi ntibazongera guhura n’ibintu byose bituma bagira ibyiyumvo bibi. Ku birebana n’abantu b’indahemuka bazaba bariho icyo gihe, Bibiliya iratwizeza iti “[Imana] izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi.”—Ibyahishuwe 21:4.

Koko rero, ayo magambo arashimishije kandi atera inkunga. Ni yo mpamvu Bibiliya ivuga ko ibintu Imana yateganyirije Abakristo bose b’ukuri ari “ibyiringiro” bishimishije (Tito 2:13). Nidukomeza gutekereza ku masezerano y’Imana y’igihe kizaza, tugatekereza ku mpamvu ayo masezerano ari ayo kwiringirwa kandi ari ay’ukuri, bizatuma twirinda ibitekerezo bibi.—Abafilipi 4:8.

Bibiliya igereranya ibyiringiro byacu by’agakiza n’ingofero (1 Abatesalonike 5:8). Mu bihe bya kera, umusirikare ntiyashoboraga guhangara kujya ku rugamba atambaye ingofero. Yabaga azi ko iyo ngofero yari kugabanya ubukana bw’imyambi kandi iyo myambi yakwikubitaho ikanyerera ntagire icyo aba. Nk’uko ingofero irinda umutwe, ni ko ibyiringiro birinda ubwenge bwacu. Gukomeza gutekereza ku bintu bituma tugira ibyiringiro bishobora kuturinda imitekerereze mibi, ubwoba no kutarangwa n’icyizere.

Ubwo rero, biragaragara ko kurwanya ibyiyumvo bibi bishoboka; kandi nawe wabishobora. Ujye utekereza uko Imana ikubona, ugirane na yo imishyikirano ya bugufi kandi ukomeze gutekereza ku byiringiro by’igihe kizaza. Nubigenza utyo, uzizera ko uzabaho mu gihe ibyiyumvo bibi bizaba bitakiriho.—Zaburi 37:29.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Bishobora kuba ngombwa ko abantu bamaze igihe bahanganye n’indwara yo kwiheba, bajya kwivuza ku muganga ubifitiye ubushobozi.—Matayo 9:12.

b Mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Kanama 2009, harimo gahunda nziza ishobora kugufasha gusoma Bibiliya.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 19]

“Nzi neza imibabaro yabo.”KUVA 3:7, 8

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 20]

“Iyo ibimpagaritse umutima byisukiranya, urampumuriza ukangaruramo ibyishimo.”ZABURI 94:19, BIBILIYA IJAMBO RY’IMANA

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 21]

“Amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose, azarinda imitima yanyu n’ubushobozi bwanyu bwo kwiyumvisha ibintu.”ABAFILIPI 4:7

[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 20, 21]

Imirongo y’Ibyanditswe igaragaza ko Yehova ari Imana y’ihumure

“Yehova, Imana y’imbabazi n’impuhwe, itinda kurakara, ifite ineza nyinshi yuje urukundo n’ukuri.”—KUVA 34:6.

‘Amaso ye areba ku isi hose kugira ngo yerekane imbaraga ze arengera abafite umutima umutunganiye.’—2 IBYO KU NGOMA 16:9.

“Yehova aba hafi y’abafite umutima umenetse; akiza abafite umutima ushenjaguwe.”—ZABURI 34:18.

“Yehova, uri mwiza kandi witeguye kubabarira.”—ZABURI 86:5.

“Yehova agirira bose neza, imbabazi ze ziri ku mirimo ye yose.”—ZABURI 145:9.

“Jyewe Yehova Imana yawe ngufashe ukuboko kw’iburyo, ni jye ukubwira nti ‘witinya. Jye ubwanjye nzagutabara.’”—YESAYA 41:13.

“Hasingizwe . . . Data w’imbabazi nyinshi, akaba n’Imana nyir’ihumure ryose.”—2 ABAKORINTO 1:3.

‘Ibyo bizatuma twizeza imitima yacu ko idukunda, ku birebana n’ikintu cyose imitima yacu ishobora kuduciraho urubanza, kuko Imana iruta imitima yacu kandi izi byose.’—1 YOHANA 3:19, 20.

[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 22]

Bashoboye guhangana n’ibyiyumvo bibi

“Data ni umusinzi, kandi yanteje ingorane nyinshi. Namaze igihe kirekire numva nta cyo maze. Ariko igihe nemeraga ko Umuhamya wa Yehova anyigisha Bibiliya, namenye ko hari isezerano ry’uko abantu bazabaho iteka ku isi. Ibyo byiringiro byatumye nsabwa n’ibyishimo. Natangiye kujya nsoma Bibiliya buri gihe. Mporana Bibiliya hafi yanjye. Iyo numva ntameze neza, ndayirambura maze ngasoma imirongo y’Ibyanditswe impumuriza. Gusoma ibirebana n’imico ihebuje y’Imana, binyizeza ko mfite agaciro mu maso yayo.”—Byavuzwe n’umugore witwa Kátia, ufite imyaka 33.c

“Nari narabaswe n’inzoga, narasabitswe n’ibiyobyabwenge bya marijuana na kokayine, kandi nanywaga kore. Ibintu byose nari ntunze bimaze kunshiraho, natangiye gusabiriza. Ariko maze kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, narahindutse. Naje kumenya ko Imana ibaho koko. Nubwo ngihangana no kumva mfite umutima uncira urubanza kandi nkumva nta cyo maze, nitoje kwishingikiriza ku Mana, yo irangwa n’imbabazi n’ineza yuje urukundo. Nizera ko Imana izakomeza kumpa imbaraga zo kurwanya ibyiyumvo bibi. Kumenya ukuri ko muri Bibiliya, ni cyo kintu cyiza kurusha ibindi byose byambayeho.”—Byavuzwe n’umugabo witwa Renato, ufite imyaka 37.

“Kuva nkiri muto, nakundaga kwigereranya na musaza wanjye. Buri gihe numvaga nta gaciro mfite imbere ye. Na n’ubu numva ntiyizeye, nkumva nta cyo nshoboye. Ariko niyemeje kudacika intege. Nakomeje gusenga Yehova ubudasiba, maze amfasha kurwanya ibyiyumvo bibi byo kumva ntakwiriye. Nta kintu kinshimisha nko kumenya ko Imana inkunda, kandi ko inyitaho by’ukuri.”​—Byavuzwe n’umugore witwa Roberta, ufite imyaka 45.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

c Amazina amwe n’amwe yarahinduwe.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze