Jya wigisha abana bawe
Ubwami buzahindura isi yose
ESE ushobora gufora ubwo Bwami ubwo ari bwo?—a Ni Ubwami Yesu yatwigishije gusenga dusaba. Yatwigishije gusenga Imana tugira tuti “ubwami bwawe nibuze” (Matayo 6:9, 10). Ubu hashize imyaka igera ku 2.000, abigishwa ba Yesu basenga Imana bayisaba ko Ubwami bwayo buza. Ese wowe wigeze gusenga ubusaba?—
Kugira ngo umenye icyo Ubwami ari cyo, ugomba kubanza kumenya icyo ijambo umwami risobanura. Umwami ni umuntu utegeka, kandi aba afite aho ategeka. Ubwami bw’Imana buzategeka isi yose. Ubwo Bwami nibuza, buri wese utuye ku isi azahabwa imigisha buzazanira abantu.
Ubwami bw’Imana ni ubutegetsi butegekera mu ijuru. Muri Yesaya 9:6, Bibiliya ivuga iby’Umutegetsi w’ubwo Bwami igira iti “umwana yatuvukiye, . . . kandi ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa . . . Umwami w’amahoro.”
Umwami w’ikirenga utegekera mu ijuru ni nde?—Ushubije neza ubwo uvuze ko ari Yehova. Bibiliya imwita “Usumbabyose mu isi yose” (Zaburi 83:18). Incuro nyinshi, Bibiliya igaragaza ko Yesu ari “Umwana w’Imana.” Imwe mu mpamvu zituma imwita ityo, ni uko Yehova ari we waremye Yesu. Yehova ni we Se wa Yesu.—Luka 1:34, 35; Yohana 1:34, 49; 3:17; 11:27; 20:31; Ibyakozwe 9:20.
Ubwami bw’Imana Yesu yatwigishije gusenga dusaba, ni ubutegetsi budasanzwe. Yehova yimitse Umwana we Yesu, amugira Umutegetsi cyangwa Umwami w’ubwo Bwami. Ariko se wari uzi ko hari abandi bantu batoranyijwe kugira ngo bazabe abami, bategekane na Yesu mu Bwami bwa Se?—Reka tugire icyo tubavugaho.
Mbere gato y’uko Yesu apfa, yabwiye intumwa ze z’indahemuka ko yari agiye mu “nzu” ya Se mu ijuru. Yaravuze ati “ngiye kubategurira umwanya, . . . kugira ngo aho ndi abe ari ho namwe muba” (Yohana 14:1-3). Ese waba uzi icyo intumwa hamwe n’abandi bantu batoranyijwe bazakora mu ijuru, bari kumwe na Yesu?—“Bazategekana na we ari abami.” Bibiliya itubwira n’umubare w’abantu bazategekana na Yesu ari abami. Bazaba ari 144.000.—Ibyahishuwe 14:1, 3; 20:6.
Ukeka ko isi izaba imeze ite, igihe Umwami w’Amahoro n’abantu 144.000 batoranyijwe bazaba bategeka?—Bizaba bishimishije cyane. Nta ntambara zizaba zihari. Hazaba amahoro hagati y’inyamaswa ubwazo, no hagati y’inyamaswa n’abantu. Nta muntu uzarwara cyangwa ngo apfe. Impumyi zizahumurwa, ibipfamatwi bizumva n’ibirema biziruka, bisimbuke nk’impala. Isi izera imyaka, maze buri wese abone ibyokurya bimushimishije. Nanone abantu bose bazakundana nk’uko Yesu yigishije abigishwa be kubigenza (Yohana 13:34, 35). Reka dusome iyi mirongo yo mu gitabo cya Yesaya, maze turebe ibintu byiza cyane bizabaho.—Yesaya 2:4; 11:6-11; 25:8; 33:24; 35:5, 6; 65:21-24.
Kuva aho Yesu yigishirije abantu kujya basaba ko ‘ubwami bw’[Imana] bwaza,’ abantu babarirwa muri za miriyoni bize ibihereranye n’ubwo Bwami. Kumenya iby’ubwo Bwami byahinduye imibereho yabo. Vuba aha, igihe ubwo Bwami buzaba buje bugasimbura ubutegetsi bwose bwo kuri iyi si, abantu bose bakorera Yehova n’Umutegetsi yatoranyije ari we Yesu Kristo, bazagira amahoro, ubuzima bwiza n’ibyishimo.—Yohana 17:3.
a Niba urimo usomera abana, ako kanyerezo karakwibutsa ko ugomba kuba utuje, ukabareka bagasubiza icyo kibazo.