Ibiganiro bagirana na bagenzi babo—Umwuka wera ni iki?
ABAHAMYA BA YEHOVA bishimira kuganira na bagenzi babo kuri Bibiliya. Ese haba hari ikibazo cyihariye gishingiye kuri Bibiliya wigeze wibaza? Ese waba ufite amatsiko yo gusobanukirwa imyizerere y’Abahamya ba Yehova, cyangwa bimwe mu bikorwa byo mu rwego rw’idini bakora? Niba ari uko bimeze, ntuzatindiganye kubibaza Umuhamya uzongera guhura na we. Azishimira kuganira nawe kuri ibyo bibazo.
Nimucyo dusuzume uko ikiganiro Abahamya ba Yehova bagirana na bagenzi babo gishobora kuba giteye. Reka tuvuge ko Umuhamya witwa Scott yasuye umugabo witwa Brad.
Wumva ko “umwuka wera” ari iki?
Brad: Numvise bavuga ko Abahamya ba Yehova mutari Abakristo, kubera ko mutemera umwuka wera.
Scott: Reka mbanze nkwizeze ko turi Abakristo. Kuba nizera Yesu Kristo ni byo byatumye nza iwawe muri iki gitondo. N’ubundi kandi, ni we wategetse abigishwa be kubwiriza. Ariko reka mbanze nkwibarize, ubundi wowe wumva ko “umwuka wera” ari iki?
Brad: Jye numva umwuka wera ari umuperisona wa gatatu mu bagize Ubutatu, kandi akaba ari we mufasha Yesu yadusezeranyije. Kuri jye ni iby’ingenzi cyane kumenya ko umwuka wera ubaho, kandi ko ushobora kumfasha mu mibereho yanjye.
Scott: Uko ni ko abantu benshi babona umwuka wera. Mu gihe gishize nabonye uburyo bwo kugenzura icyo Bibiliya yigisha ku birebana n’ibyo. Niba ufite iminota mike, nakwereka ibyo namenye.
Brad: Nta kibazo, twaganira iminota mike.
Scott: Burya sinari nakwibwiye. Jye nitwa Scott, wowe witwa nde?
Brad: Nanjye nitwa Brad. Nishimiye kukubona.
Scott: Brad, nanjye nishimiye kukubona. Kugira ngo ntagutinza, reka twibande ku kintu kimwe. Wigeze kuvuga ko umwuka wera ari umufasha Yesu yadusezeranyije, kandi nanjye ni uko mbibona. Ariko se wumva ko umwuka wera ari umuntu kandi ukaba ungana n’Imana?
Brad: Yego rwose. None se ko ari ko banyigishije!
Ese umwuka wera ni umuntu?
Scott: Reka dusuzume amagambo yo muri Bibiliya ashobora kudufasha kumenya niba umwuka wera ari umuntu cyangwa atari we? Ayo magambo ushobora kuba uyazi. Mu Byakozwe 2:1-4, hagira hati “nuko mu gihe umunsi mukuru wa Pentekote wari ugikomeza, bose bateraniye ahantu hamwe, mu buryo butunguranye humvikana urusaku ruvuye mu ijuru rumeze nk’urw’umuyaga ukaze uhuha cyane, rwuzura inzu yose bari bicayemo. Babona indimi zimeze nk’iz’umuriro, maze zirigabanya, ururimi rujya ku muntu wese muri bo, bose buzuzwa umwuka wera, batangira kuvuga izindi ndimi nk’uko umwuka wari ubahaye kuzivuga.”
Brad: Iyo nkuru ndumva nyizi.
Scott: None se Brad, ubwo koko umuntu yakuzuzwa undi muntu?
Brad: Birumvikana ko bidashoboka.
Scott: Noneho reka dusome ibivugwa ku murongo wa 17 w’icyo gice. Agace kabanza k’uwo murongo karavuga kati “‘mu minsi ya nyuma,’ ni ko Imana ivuga, ‘nzasuka umwuka wanjye ku bantu b’ingeri zose.’” None se Brad, ubwo koko Imana yasuka indi Mana bangana ku muntu?
Brad: Ibyo na byo ntibyashoboka.
Scott: Yohana Umubatiza yakoresheje indi mvugo isobanura kimwe no kuzuzwa umwuka wera. Iyo mvugo iboneka muri Matayo 3:11. Ese wasoma uwo murongo?
Brad: Haravuga ngo “jye mbabatirisha amazi kubera ko mwihannye, ariko uzaza nyuma yanjye we arakomeye kundusha, sinkwiriye no kumukuramo inkweto. Uwo azababatirisha umwuka wera n’umuriro.”
Scott: Urakoze. None se wumvise ko Yohana Umubatiza yavuze ko umwuka wera wari kuzakoreshwa iki?
Brad: Yavuze ko wari kuzakoreshwa mu kubatiza abantu.
Scott: Ibyo ni ukuri. Zirikana nanone ko yavuze ibyo kubatirishwa umuriro. Birumvikana ko umuriro atari umuntu. None se ubwo urumva uyu murongo ugaragaza ko umwuka wera ari umuntu?
Brad: Oya.
Scott: Ubwo rero, dukurikije imirongo y’Ibyanditswe tumaze gusuzuma, umwuka wera si umuntu, cyangwa umuperisona.
Brad: Nanjye ndumva atari we.
Ariko se ni mu buhe buryo uwo mwuka ari “umufasha”?
Scott: Icyakora tugitangira, wigeze gukoresha imvugo ngo “umufasha.” Muri Yohana 14:26, Yesu yavuze ko umwuka wera ari “umufasha.” Reka uwo murongo tuwusomere hamwe. Uragira uti “umufasha, ari wo mwuka wera Data azaboherereza mu izina ryanjye, ni we uzabigisha ibintu byose kandi abibutse ibyo nababwiye byose.” Hari bamwe bumva ko uwo murongo ushyigikira igitekerezo cy’uko umwuka wera ari umuntu cyangwa umuperisona, ushobora kudufasha kandi akatwigisha.
Brad: Nanjye ni uko nari nsanzwe mbizi.
Scott: Ese ahari Yesu ntiyaba yarakoresheje imvugo y’ikigereranyo? Reka dusuzume icyo Yesu yavuze ku birebana n’ubwenge muri Luka 7:35. Aho hagira hati “ariko ubwenge bugaragazwa n’abana babwo bose, ko ari ubw’ukuri” (Bibiliya Yera). Ubwo se koko wavuga ko ubwenge ari umuntu, kandi ko bufite abana?
Brad: Oya. Nawe urumva ko iyo ari imvugo y’ikigereranyo.
Scott: Ibyo ni ukuri. Icyo Yesu yashakaga kuvuga, ni uko ubwenge bugaragazwa n’ibyo ubufite akora. Bibiliya ikunda gukoresha imvugo y’ikigereranyo, igafata ikintu ikacyitirira umuntu. Izo mvugo z’ikigereranyo dukunze no kuzikoresha mu biganiro byacu. Nk’ubu urabona ko izuba ryarashe. Nta we byatangaza hagize umuntu ubwira undi ati “vanaho amarido izuba ryinjire.”
Brad: Nanjye ibyo nabivuga.
Scott: None se ubwo waba ushatse kuvuga ko izuba ari umuntu uje iwawe, nk’aho ari umushyitsi ugusuye?
Brad: Birumvikana ko atari cyo mba nshatse kuvuga. Iyo ni imvugo y’ikigereranyo.
Scott: None se ubwo urumva igihe Yesu yavugaga ko umwuka wera ari umufasha cyangwa umwigisha, atarakoresheje imvugo y’ikigereranyo?
Brad: Ndumva ari ko bimeze. Ibyo bihuje n’imirongo ya Bibiliya twasomye, yavugaga ko umwuka wera usukwa ku bantu kandi ko bawubatirishwa. Ariko se ubwo niba umwuka wera atari umuntu, ni iki?
Umwuka wera ni iki?
Scott: Mu Byakozwe 1:8, Yesu yasobanuye icyo umwuka wera ari cyo. Ese wahasoma?
Brad: Haragira hati “muzahabwa imbaraga umwuka wera nubazaho, kandi muzambera abahamya i Yerusalemu n’i Yudaya n’i Samariya no kugera mu turere twa kure cyane tw’isi.”
Scott: Zirikana ko Yesu yashyize isano hagati y’umwuka wera n’imbaraga. None se ukurikije imirongo twabanje gusoma, urumva izo mbaraga ziva he?
Brad: Ziva ku Mana Data.
Scott: Ibyo ni ukuri. Umwuka wera ni zo mbaraga Imana yakoresheje irema ijuru n’isi. Umurongo wa kabiri wo muri Bibiliya werekeza kuri izo mbaraga. Mu Ntangiriro 1:2 hagira hati “imbaraga z’Imana zari hejuru y’amazi, zijya hirya no hino.” Ijambo ry’igiheburayo ryahinduwemo “imbaraga,” nanone rihindurwa ngo “umwuka.” Ni imbaraga zitagaragara Imana ikoresha mu gusohoza umugambi wayo no guhishura ibyo ishaka. Reka dusuzume undi murongo umwe gusa wo muri Luka 11:13. Ngaho hasome.
Brad: Haravuga ngo “niba muzi guha abana banyu impano nziza kandi muri babi, So wo mu ijuru we ntazarushaho guha umwuka wera abawumusaba?”
Scott: None se ubwo niba Data wo mu ijuru akoresha umwuka wera icyo ashaka, akawuha abawumusaba, ubwo waba ungana na Data?
Brad: Oya. Aa! Icyo ushaka kuvuga nacyumvise.
Scott: Umva rero Brad sinshaka kugutinza kuko wambwiye ko ufite igihe gito. Ariko reka nkubaze ikibazo kugira ngo duse nk’abasoza. Ubu dukurikije imirongo tumaze gusuzuma, wavuga ko umwuka wera ari iki?
Brad: Ni imbaraga z’Imana.
Scott: Ibyo ni ukuri rwose! Twabonye kandi ko muri Yohana 14:26, igihe Yesu yavugaga ko umwuka wera ari umufasha cyangwa umwigisha, yakoresheje imvugo y’ikigereranyo yo gufata ikintu ukacyitirira umuntu.
Brad: Ibyo sinari mbizi rwose.
Scott: Hari ikintu gihumuriza, ayo magambo ya Yesu atwigisha.
Brad: Ni ikihe?
Scott: Ni uko dushobora gusaba Imana umwuka wera kugira ngo udufashe mu bihe bigoye. Nanone dushobora kuyisaba umwuka wayo, kugira ngo udufashe kumenya ukuri ku birebana na yo.
Brad: Ibyo birashishikaje kandi ndumva ngomba kubitekerezaho.
Scott: Mbere y’uko dutandukana, reka nkubwire ikindi kintu uri busigare utekerezaho. Kubera ko umwuka wera ari imbaraga z’Imana, ngira ngo turemeranya ko Imana ishobora kuwukoresha mu gusohoza icyo ishaka cyose.
Brad: Ibyo ni ukuri.
Scott: None se kuki itakoresheje izo mbaraga zayo zitagira akagero, kugira ngo ivaneho imibabaro yose n’ibibi byose tubona kuri iyi si? Ese wigeze ubyibazaho?a
Brad: Icyo kibazo nanjye naracyibajije.
Scott: None se uwazagaruka mu cyumweru gitaha nk’iki gihe, maze tukakiganiraho?
Brad: Byazanshimisha rwose. Ubwo ni ah’icyo gihe.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? cyanditswe n’Abahamya ba Yehova, ku gice cya 11.