Ese kuvuga izindi ndimi bituruka ku Mana?
UMUGABO witwa Devon yaravuze ati “jye simbyumva! Mu rusengero rwacu, buri cyumweru ujya kubona, ukabona abantu benshi babaye nk’abuzuye umwuka, maze bakavuga izindi ndimi mu buryo bw’igitangaza. Nyamara usanga bamwe muri bo bishora mu bwiyandarike. Ariko jye ngerageza kugira imyifatire myiza. Nubwo nsenga cyane nsaba iyo mpano y’umwuka, sinigeze nyibona. Ubwo se koko, kuki ntayibona?”
Uwitwa Gabriel na we asengera mu idini ribamo abantu bavuga ko buzura umwuka, bakavuga izindi ndimi. Yaravuze ati “ikintu kinyobera, ni uko iyo nsenga, njya kumva nkumva abandi banciye mu ijambo basakuza cyane, bavuga ibintu ntumva kandi na bo ubwabo batumva. Mu by’ukuri, ibyo bavuga nta we bigirira akamaro. Ese impano y’umwuka ntiyagombye kuba ifite ikintu gifatika igamije?”
Ibyabaye kuri Devon na Gabriel, bituma havuka ikibazo gishishikaje kigira kiti “ese koko kuvuga izindi ndimi biba mu madini amwe n’amwe, bituruka ku Mana?” Kugira ngo dusubize icyo kibazo, ni iby’ingenzi ko dusuzuma iby’impano yo kuvuga izindi ndimi Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari bafite.
“Batangira kuvuga izindi ndimi”
Bibiliya irimo inkuru zivuga iby’abagabo n’abagore bahawe ubushobozi bwo kuvuga izindi ndimi batigeze biga. Kuvuga izindi ndimi byatangiye ku munsi wa Pentekote yo mu mwaka wa 33, nyuma y’ibyumweru bike Yesu Kristo apfuye. Uwo munsi, abigishwa ba Yesu bagera ku 120 bari i Yerusalemu ‘bujujwe umwuka wera, batangira kuvuga izindi ndimi.’ Abashyitsi bari baturutse mu bihugu by’amahanga ‘baratangaye cyane, kubera ko buri wese yumvaga abigishwa bavuga ururimi rwe kavukire.’—Ibyakozwe 1:15; 2:1-6.
Bibiliya igaragaza ko hari abandi bigishwa ba Yesu bo mu kinyejana cya mbere bari bafite iyo mpano idasanzwe. Urugero, intumwa Pawulo yashoboraga kuvuga izindi ndimi abifashijwemo n’umwuka wera (Ibyakozwe 19:6; 1 Abakorinto 12:10, 28; 14:18). Ariko kandi, hagomba kuba hari impamvu yumvikana yatumaga abantu bahabwa impano nk’iyo y’umwuka wera. None se, kuvuga izindi ndimi byabagaho mu bihe bya Bibiliya, byari bigamije iki?
Byagaragazaga ko Imana yari ibashyigikiye
Igihe Pawulo yandikiraga Abakristo bo mu mugi wa Korinto, bamwe muri bo bakaba bashobora kuba baravugaga izindi ndimi, yabasobanuriye ko kuzivuga ‘byari ikimenyetso ku batizera’ (1 Abakorinto 14:22). Ubwo rero, ubushobozi bwo kuvuga izindi ndimi hamwe n’ubundi bushobozi bwo gukora ibitangaza, bwahamirizaga ababonaga ibyo bitangaza ko iryo torero rya gikristo ryari rikimara gushingwa ryemerwaga n’Imana, kandi ko yari irishyigikiye. Impano zo gukora ibitangaza zari zimeze nk’icyapa cyerekaga abantu bashakishaga ukuri, aho bari kubona ubwoko bwatoranyijwe n’Imana.
Birashishikaje kuba muri Bibiliya nta hantu na hamwe hagaragaza ko Yesu cyangwa undi muhanuzi uwo ari we wese wabayeho mu bihe bya mbere y’Ubukristo, bigeze bavuga mu buryo bw’igitangaza indimi batize. Ubwo rero, impano yo kuvuga izindi ndimi abigishwa ba Yesu bahabwaga icyo gihe, yari ifite ikindi kintu igamije.
Bwari uburyo bwo gukwirakwiza ubutumwa bwiza
Yesu agitangira umurimo we, yasabye abigishwa be kujya kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana Abayahudi bonyine (Matayo 10:6; 15:24). Ibyo byatumye abigishwa ba Yesu bibanda mu duce twari twiganjemo Abayahudi. Icyakora, ibintu byari hafi guhinduka.
Nyuma gato y’urupfu rwa Yesu mu mwaka wa 33 igihe yari amaze kuzuka, yategetse abigishwa be ‘guhindura abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose.’ Nanone yabwiye abigishwa be ko bari kuzaba abahamya be, ‘kugera mu turere twa kure cyane tw’isi’ (Matayo 28:19; Ibyakozwe 1:8). Kwamamaza ubutumwa bwiza muri urwo rugero, byari gusaba ko ababwiriza bakoresha indimi nyinshi zitari igiheburayo.
Icyakora, abenshi muri abo bigishwa bo mu kinyejana cya mbere bari “abantu batize bo muri rubanda rusanzwe” (Ibyakozwe 4:13). None se ubwo bari gushobora bate kubwiriza muri utwo turere twa kure, twavugwagamo indimi batari barigeze bumva uretse no kuziga? Umwuka wera wahaye bamwe muri abo babwiriza barangwaga n’ishyaka ubushobozi bwo kuvuga izindi ndimi, kugira ngo babwirize mu ndimi batari barigeze biga.
Bityo rero, kuvuga izindi ndimi byari bifite intego ebyiri z’ingenzi bigamije. Iya mbere, ni uko byari ikimenyetso cyagaragazaga ko Imana ishyigikiye itorero rya gikristo. Iya kabiri, ni uko byari uburyo bwiza bwari gufasha Abakristo bo mu kinyejana cya mbere gusohoza inshingano yo kubwiriza abantu bavugaga indimi zitandukanye. Ariko se kuvuga izindi ndimi biba mu madini menshi yo muri iki gihe, na byo ni icyo biba bigamije?
Ese koko kuvuga izindi ndimi, bigaragaza ko abazivuga bashyigikiwe n’Imana?
Ese uramutse ushaka ko icyapa wanditse kibonwa n’abantu benshi bo mu gace utuyemo, wakimanika he? Ese wakimanika mu nzu nto? Birumvikana ko atari uko wabigenza! Inkuru itubwira ibyabaye ku munsi wa Pentekote igaragaza ko “abantu benshi” bihitiraga, biboneye ikimenyetso cyagaragazaga ko abigishwa ba Yesu bavuze izindi ndimi mu buryo bw’igitangaza. Kandi koko, ibyo byatumye uwo munsi abari bagize itorero rya gikristo ‘biyongeraho abantu bagera ku bihumbi bitatu’ (Ibyakozwe 2:5, 6, 41). Ubwo se niba abantu bo muri iki gihe bihandagaza bavuga ko bahawe ubushobozi bwo kuvuga izindi ndimi babikorera imbere mu rusengero, ni gute byabera ikimenyetso abantu benshi batizera?
Nanone, Ijambo ry’Imana rigaragaza ko abantu bishora mu busambanyi hamwe n’abakora indi ‘mirimo ya kamere,’ badashobora guhabwa umwuka wera. Rikomeza rivuga ko “abakora ibyo batazaragwa ubwami bw’Imana” (Abagalatiya 5:17-21). Uramutse ubonye abantu bafite imyifatire ikemangwa bavuga izindi ndimi, ushobora kwibaza uti “bishoboka bite ko abantu bakomeza gukora ibikorwa Ijambo ry’Imana riciraho iteka, buzuzwa umwuka wera? Ubu koko ntibyateza urujijo?” Ibyo byaba ari nko gushyira ku muhanda icyapa kiyobya imodoka.
Ese kuvuga izindi ndimi bituma ubutumwa bwiza bubwirizwa?
Bite se ku birebana n’indi mpamvu yatumaga abantu bo mu kinyejana cya mbere bahabwa ubushobozi bwo kuvuga izindi ndimi? Ese kuvuga izindi ndimi bikorwa mu madini yo muri iki gihe, bifasha abazivuga kubwiriza ubutumwa bwiza abantu bavuga indimi zitandukanye? Wibuke ko abantu babonye ibyabaye i Yerusalemu ku munsi wa Pentekote yo mu mwaka wa 33, baturukaga mu bihugu byinshi kandi bakaba barumvaga neza indimi abigishwa bavugaga mu buryo bw’igitangaza. Ibinyuranye n’ibyo, abavuga izindi ndimi muri iki gihe, bakunda kuvuga ibintu umuntu ubateze amatwi adashobora kumva.
Biragaragara neza ko indimi zo muri iki gihe zivugwa mu buryo bw’igitangaza, zitandukanye cyane n’impano y’umwuka wera yari yarahawe abigishwa ba Yesu bo mu kinyejana cya mbere. Koko rero, nta nkuru yiringirwa igaragaza ko hari abandi bantu bahawe ubwo bushobozi nyuma y’urupfu rw’intumwa, kandi ibyo nta musomyi wa Bibiliya byatangaza. Intumwa Pawulo yari yarahanuye ko impano zo gukora ibitangaza, hakubiyemo n’ubushobozi bwo kuvuga izindi ndimi, zari ‘kuzakurwaho’ (1 Abakorinto 13:8). None se umuntu yamenya ate abafite umwuka wera muri iki gihe?
Ni ba nde bagaragaza ko bafite umwuka wera?
Yesu yari azi neza ko impano yo kuvuga izindi ndimi yari kuzakurwaho, nyuma y’igihe gito itorero rya gikristo rimaze gushingwa. Mbere gato y’uko Yesu apfa, yagaragaje ikimenyetso gihoraho cyari kuranga abigishwa be nyakuri. Yaravuze ati “ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yohana 13:35). Koko rero, wa murongo wo mu Ijambo ry’Imana wari warahanuye ko impano zo gukora ibitangaza zari kuzakurwaho, unerekana ko ‘urukundo rudashira.’—1 Abakorinto 13:8.
Urukundo ruri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’“imbuto” icyenda z’umwuka wera uva ku Mana (Abagalatiya 5:22, 23). Ubwo rero, abantu bafite umwuka w’Imana, bityo bakaba bashyigikiwe na yo, bari gukundana by’ukuri. Uretse n’ibyo, imbuto y’umwuka ya gatatu ni amahoro. Ubwo rero, abantu bafite umwuka wera bari kurangwa n’amahoro, bagaharanira kurwanya urwikekwe, ivangura ry’amoko n’urugomo.
Nanone, wibuke ubuhanuzi bwa Yesu buboneka mu Byakozwe 1:8. Yahanuye ko abigishwa be bari kuzahabwa imbaraga zo kumubera abahamya, “kugera mu turere twa kure cyane tw’isi.” Nanone, Yesu yagaragaje ko uwo murimo wari gukomeza “kugeza ku mperuka y’isi” (Matayo 28:20). Ku bw’ibyo, uwo murimo wo kubwiriza mu mahanga yose wari gukomeza kuba ikimenyetso kiranga abafite umwuka wera by’ukuri.
Wowe se ubyumva ute? Ubona ari ba nde bafite umwuka wera muri iki gihe? Ni ba nde ku isi hose bagaragaza imbuto z’umwuka, cyane cyane urukundo n’amahoro, kugeza n’ubwo batotezwa na za leta zibaziza ko banze kwifatanya mu ntambara (Yesaya 2:4)? Ni ba nde bihatira kwirinda imirimo ya kamere, urugero nk’ubusambanyi, ndetse bakagera nubwo baca mu itorero abantu bakora ibyaha nk’ibyo bakanga kwihana (1 Abakorinto 5:11-13)? Ni ba nde babwiriza ubutumwa bwiza ku isi hose, bakabwira abantu ko Ubwami bw’Imana ari bwo muti rukumbi w’ibibazo by’abantu?—Matayo 24:14.
Abanditsi b’iyi gazeti ntibatinya kuvuga ko Abahamya ba Yehova ari bo bujuje ibintu byose bivugwa muri Bibiliya, biranga abantu bafite umwuka wera. None se kuki utashaka uko wabamenya neza kurushaho, kugira ngo urebe niba koko bashyigikiwe n’Imana?