Ibanga rya 1
Jya ukunda abantu aho gukunda amafaranga n’ibintu
NI IKI BIBILIYA YIGISHA? ‘Gukunda amafaranga ni umuzi w’ibibi by’ubwoko bwose.’—1 Timoteyo 6:10.
KUKI BITOROSHYE? Abantu batanga amatangazo yo kwamamaza, badushishikariza kutanyurwa n’ibyo dufite. Baba bashaka ko tumara igihe kirekire dukorera amafaranga kugira ngo dushobore kugura ibintu bigezweho, byiza kandi binini kurusha ibyo twari dusanganywe. Kubera ko amafaranga areshya, kugwa mu mutego wo kuyakunda biroroshye. Icyakora, Bibiliya iduha umuburo w’uko umuntu ukunda ubutunzi atazigera anyurwa. Umwami Salomo yaranditse ati “ukunda ifeza ntahaga ifeza, n’ukunda ubutunzi ntahaga inyungu.”—Umubwiriza 5:10.
WAKORA IKI? Jya wigana Yesu kandi witoze gukunda abantu kuruta uko ukunda ibintu. Yesu yari yiteguye gutanga ibyo yari atunze byose, yemwe n’ubuzima bwe, kubera ko yakundaga abantu (Yohana 15:13). Yaravuze ati “gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa” (Ibyakozwe 20:35). Nitugira akamenyero ko guha abantu igihe cyacu n’ibyo dutunze, na bo bazabidukorera. Yesu yaravuze ati “mugire akamenyero ko gutanga, namwe muzahabwa” (Luka 6:38). Abantu biruka inyuma y’amafaranga n’ubutunzi, bikururira imibabaro (1 Timoteyo 6:9, 10). Ku rundi ruhande, gukunda no gukundwa ni byo bituma umuntu anyurwa by’ukuri.
Kuki utasuzuma niba ushobora koroshya ubuzima? Ese ushobora kugabanya ibyo utunze cyangwa ibyo wifuza gutunga? Nubigenza utyo, ushobora kuzabona igihe cy’inyongera n’imbaraga zo kwita ku bintu by’ingenzi mu buzima, ari byo gufasha abantu no gukorera Imana, yo yaguhaye ibyo utunze byose.—Matayo 6:24; Ibyakozwe 17:28.
[Ifoto yo ku ipaji ya 4]
“Mugire akamenyero ko gutanga, namwe muzahabwa”