ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 1/11 pp. 18-21
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ibisa na byo
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 1/11 pp. 18-21

Bibiliya ihindura imibereho y’abantu

NI IKI cyatumye umuntu wahoze ari mu basirikare bigometse ku butegetsi akaba n’umujura, ahinduka? Ni iki cyatumye uwahoze ari umukinnyi w’ikirangirire mu kurwana hadakoreshejwe intwaro, ahindura intego ze? Kuba umubyeyi yarakomeje kugirira icyizere umuhungu we, byagize akahe kamaro? Soma izo nkuru maze wibonere ibisubizo by’ibyo bibazo.

“Nubwo nahuye n’ibibazo mu buzima, ubu ndishimye.”​—GARRY P. AMBROCIO

IMYAKA: 47

IGIHUGU: FILIPINE

IMIBEREHO YANJYE MBERE Y’UKO MENYA UKURI: NARI MU MUTWE W’ABASIRIKARE BARI BARIGOMETSE KU BUTEGETSI

IBYAMBAYEHO: Nakuriye mu mugi muto wa Vintar. Twari dutuye mu kibaya kinini gikikijwe n’imisozi itohagiye, inzuzi zitemba amazi y’urubogobogo n’akuka gahehereye. Nubwo twakuriye aho hantu hatuje, ubuzima ntibwari bworoshye. Abajura bibaga amatungo yacu, bakinjira no mu nzu yacu bakatwiba.

Maze kuba ingimbi, nanywaga inzoga nyinshi ndi kumwe n’incuti zanjye, nkanywa itabi kandi nkiba, kugira ngo mbone amafaranga yo kugura ibyo bintu. Nageze n’ubwo niba ibintu by’imirimbo bya nyogokuru. Abasirikare bakekaga ko nari mu gatsiko kari karigometse ku butegetsi kitwaga “Umutwe Mushya w’Ingabo za Rubanda,” kandi akenshi bankubitaga iz’akabwana. Ibyo byatumye mfata umwanzuro wo kujya muri ako gatsiko kari karigometse ku butegetsi. Namaze imyaka itanu mu misozi mbana n’abasirikare bo muri ako gatsiko. Icyo gihe ubuzima ntibwari bworoshye. Twahoraga tugenda duhunga ingabo za leta. Kubera ko amaherezo naje kurambirwa guhora nihisha mu mashyamba, nishyize mu maboko ya guverineri w’intara ya Ilocos Norte. Yamfashe neza kandi amfasha kubona akazi keza. Icyakora, nakomeje kugira ya myifatire mibi yo kwiba mu mazu no gushyira iterabwoba ku bantu.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE: Nakoranaga n’umugore w’Umuhamya wa Yehova witwaga Loida. Yampuje n’umugabo witwa Jovencio, maze atangira kunyigisha Bibiliya. Icyakora, guhindura imibereho yanjye ya kera byari byarananiye. Mbere y’uko Jovencio aza kunyigisha Bibiliya, nabanzaga kunywa itabi, kandi nari ngikora ibikorwa bitemewe n’amategeko. Amaherezo, abapolisi bamfatiye mu cyaha, maze mfungwa amezi 11. Icyo gihe nasenze Yehova mwinginga ngo amfashe. Namusabye imbabazi, musaba n’umwuka wera kugira ngo unyobore kandi unkomeze.

Hashize igihe, hari Umuhamya wa Yehova wansuye muri gereza, anzanira Bibiliya. Narayisomye maze menya ko Yehova agira impuhwe, urukundo n’imbabazi. Naje kubona ko Yehova yari yarambabariye, kandi ko yari yarampaye uburyo bwo kumenya inzira ze. Namusabye imbaraga zo kunesha ingeso mbi nari mfite. Ibyo nasomye mu Migani 27:11 byankoze ku mutima, ku buryo numvaga ari nk’aho ari Yehova ubwe ubinyibwiriye. Aho hagira hati “mwana wanjye, gira ubwenge kandi ushimishe umutima wanjye, kugira ngo mbashe gusubiza untuka.”

Maze gufungurwa nasubukuye gahunda yanjye yo kwiga Bibiliya mbifashijwemo n’Abahamya ba Yehova, ntangira kujya mu materaniro yabo, no gushyira mu bikorwa amahame yo muri Bibiliya. Amaherezo Yehova yaramfashije, maze ingeso mbi nari mfite nzicikaho. Nyuma yaho niyeguriye Yehova Imana.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO: Nubwo nahuye n’ibibazo mu buzima, ubu ndishimye. Nari narabaswe n’ingeso mbi, ariko naje kwambara kamere nshya (Abakolosayi 3:9, 10). Muri iki gihe, nterwa ishema no kuba nifatanya n’abagize ubwoko bwa Yehova butanduye, no gufasha abandi kumenya ibyerekeye Yehova, we Mana yacu ishoborabyose.

“Nari mfite intego yo guhagararira Brezili.”​—JULIANA APARECIDA SANTANA ESCUDEIRO

IMYAKA: 31

IGIHUGU: BREZILI

IMIBEREHO YANJYE MBERE Y’UKO MENYA UKURI: NARI UMUHANGA MU MUKINO WA TAYIKONDO

IBYAMBAYEHO: Nakuriye mu mugi wa Londrina. Nubwo abaturage benshi bo muri ako gace bari abakene, harangwaga isuku kandi hari hatuje. Igihe nari mfite imyaka icumi, musaza wanjye mukuru yanshishikarije kujya njya gukina umukino wo kurwana witwa tayikondo, bisobanura “kurwanisha amaguru n’amaboko.” Data ntiyari ashimishijwe n’uwo mukino mushya nitozaga, ariko yagezaho arandeka.

Nakoze imyitozo myinshi kandi mba uwa mbere mu marushanwa menshi nagiyemo yaberaga muri leta ya Parana. Nyuma yaho naje kuba uwa mbere mu marushanwa atandukanye yo mu rwego rw’igihugu, maze mu mwaka wa 1993, nca agahigo mba umukinnyi w’umuhanga kurusha abandi muri Brezili muri uwo mukino wa tayikondo. Nari mfite intego yo kuzajya mu marushanwa mpuzamanga. Icyakora, abagize umuryango wanjye bari abakene, ku buryo nta bushobozi bari bafite bwo kunyishyurira urugendo rwo mu mahanga.

Nari mfite icyizere cy’uko umukino wa tayikondo wari kuzashyirwa ku rutonde rw’Imikino ya Olempiki, kandi ni ko byaje kugenda. Kubera ko nari mfite intego yo guhagararira Brezili mu Mikino ya Olempiki, nakoze imyitozo myinshi, kandi mbona abaterankunga ku buryo nagiye mu marushanwa yabereye mu Bufaransa, muri Viyetinamu, muri Koreya y’Epfo, mu Buyapani no muri Amerika y’Epfo. Nari nshigaje kujya mu marushanwa ahuza ibihugu byo ku mugabane wa Amerika, kandi nakoze imyitozo neza cyane ku buryo nari mu bantu batatu bari kujya mu marushanwa yo mu mwaka wa 2003, yabereye i Santo Domingo muri République Dominicaine.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE: Mu mwaka wa 2001, jye n’umuhungu wari incuti yanjye twahuye n’Abahamya ba Yehova, maze batangira kutwigisha Bibiliya. Mu mizo ya mbere, ntibyari binshishikaje. Buri gihe nabaga naniwe ku buryo ntashoboraga gukurikira ibyo banyigishaga, kandi akenshi nabaga nsinzira. Ariko nubwo byari byifashe bityo, ibyo nigaga byankoze ku mutima, ibyo bikaba byaragaragariye mu rindi rushanwa rikomeye nari ngiye kujyamo.

Kubera ko nari mu bagize ikipi yagombaga kujya mu marushanwa ahuza ibihugu byo ku mugabane wa Amerika, abatoza b’umukino wa tayikondo babanje kunjyana mu irushanwa ryo kwitegura. Ubwo igihe cyanjye cyo kurwana cyari kigeze, nahagaze ku itapi ntanyeganyega, ku buryo wabonaga rwose ntashaka kurwana. Nahise niyumvisha ko Umukristo atagombye kurwana, kabone n’iyo byaba ari mu mikino. Icyo gihe nibutse itegeko rya Bibiliya rigira riti “ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda” (Matayo 19:19). Ako kanya nahise mpindukira, maze mva aho hantu nari kurwanira numva nta cyo nicuza. Abantu bakomeje kunyitegereza ubona byabarenze.

Ngeze mu rugo, naricaye maze ntekereza icyo nari ngiye gukoresha ubuzima bwanjye. Nafashe agatabo kanditswe n’Abahamya kavugaga ibirebana n’icyo Imana idusaba. Muri ako gatabo, nabonyemo umurongo wo muri Bibiliya wo muri Zaburi 11:5, uvuga ko Yehova ‘yanga umuntu wese ukunda urugomo.’ Ayo magambo yankoze ku mutima, mpita mfata umwanzuro wo kureka umukino wa tayikondo.

Abatoza banjye ntibabyishimiye. Bakoze ibishoboka byose kugira ngo nisubireho, bambwira ko ari jye wari umukinnyi w’umuhanga mu gihugu, kandi ko nari hafi kujya mu Mikino ya Olempiki. Icyakora, nari nafashe umwanzuro udakuka.

Icyo gihe nari naramaze gushakana na wa muhungu wari incuti yanjye. Yari yaratangiye kwifatanya n’Abahamya mu murimo wo kubwiriza. Iyo yabaga avuye kubwiriza yazaga yishimye, akambwira ibyo yabaga yaganiriye n’abantu yabaga yahuye na bo. Nari nzi ko nagombaga guhindura imibereho yanjye kugira ngo nanjye nshobore kwifatanya muri uwo murimo. Navuye mu idini nahozemo, maze nuzuza ibisabwa mba Umuhamya wabatijwe.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO: Jye n’umugabo wanjye turishimye cyane kandi twunze ubumwe, kubera ko twihatira gushyira amahame ya Bibiliya mu bikorwa mu rugo rwacu. Nishimira kumushyigikira mu nshingano afite zo kwita ku itorero duteraniramo. Nashoboraga guhatanira gutwara umudari wa zahabu maze nkaba ikirangirire. Ariko ubu nemera ko nta kintu na kimwe iyi si mbi ishobora kumpa, cyagereranywa n’ishema nterwa no gukorera Yehova Imana.

“Data ntiyigeze antakariza icyizere.”​—INGO ZIMMERMANN

IMYAKA: 44

IGIHUGU: U BUDAGE

IMIBEREHO YANJYE MBERE Y’UKO MENYA UKURI: NARI UMURINZI W’INZU BABYINIRAGAMO

IBYAMBAYEHO: Navukiye mu muryango w’abantu batari bahuje idini, mu mugi wa Gelsenkirchen, wabagamo ibirombe bya nyiramugengeri. Data yari Umuhamya wa Yehova. Icyakora mama yaramurwanyaga, akanga ko jye na mukuru wanjye na bashiki banjye babiri, aturera akurikije imyizerere y’idini rye. Yakoraga amasaha icumi ku munsi cyangwa arenga, atwara amakamyo. Akenshi yatangiraga akazi saa munani cyangwa saa cyenda z’ijoro. Nyamara, buri gihe yatwitagaho akadufasha kugirana n’Imana imishyikirano ya bugufi. Ariko iyo mihati yashyiragaho sinayihaga agaciro.

Igihe nari mfite imyaka 15, numvise ndambiwe kujya mu materaniro y’idini rye yanjyanagamo, maze ndigomeka nanga gusubirayo. Hashize umwaka, nagiye mu ikipi y’abakinnyi b’iteramakofe. Mu myaka ibiri yakurikiyeho, nitwaye nabi cyane ku buryo byahangayikishije data. Maze kugira imyaka 18 navuye mu rugo.

Nari naratwawe na siporo ku buryo nakoraga imyitozo incuro zigera kuri esheshatu mu cyumweru. Nabanzaga kwitoza umukino w’iteramakofe hanyuma ngaterura ibyuma. Mu mpera z’icyumweru, jye n’incuti zanjye twajyaga kubyinira mu mazu yabigenewe. Igihe kimwe narwanye n’umukiriya wari umeze nk’umunyarugomo maze mukubita bitangoye. Nyir’iyo nzu babyiniramo yarabibonye, maze ahita ampa akazi ko kuba umurinzi wayo. Narabyemeye, kubera ko yari kuzajya ampemba neza.

Mu mpera za buri cyumweru, nahagararaga ku irembo ngahitamo abari bwinjire n’abatari bwinjire. Kubera ko iyo nzu yashoboraga kujyamo abantu bagera ku 1.000, nabaga mpuze cyane. Abantu bakundaga kuharwanira, kandi bakantunga imbunda, bakantera n’ibimene by’amacupa. Bamwe mu bo nabaga nanze kwinjiza cyangwa abo nasohoraga, bantegeraga hanze kugira ngo banyihimureho. Icyo gihe nari mfite imyaka 20 kandi numvaga nta wanesha. Kandi koko, nta wampagararaga imbere. Nagiraga amahane, nirata, nshaka kuba igihangange kandi ndi icyigenge.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE: Data ntiyigeze antakariza icyizere. Yanyohererezaga amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke!.a Naje kugira ikirundo cyayo mu cyumba cyanjye, kandi sinayasomaga. Reka rero nziyemeze gucisha amaso muri amwe muri yo. Ingingo nasomye zavugaga ibirebana n’ukuntu abanyapolitiki, abacuruzi n’abanyamadini bo muri iki gihe bazarimburwa, zatumye mpamagara mushiki wanjye, kuko we n’umugabo we bari Abahamya ba Yehova. Bansabye kunyigisha Bibiliya, maze ndabibemerera.

Ihame riboneka mu Bagalatiya 6:7, ryatumye niyemeza guhindura imibereho yanjye. Nkurikije ibyambayeho, nari nzi ko ibyo nkora, ibyo mvuga ndetse n’imyanzuro mfata, byari kuzagira ingaruka ku buzima bwanjye. Nanone natewe inkunga n’itumira riboneka muri Yesaya 1:18, rigira riti “Yehova aravuga ati ‘nimuze tuganire mbereke uko mwanoza imishyikirano dufitanye. Niyo ibyaha byanyu byaba bitukura, bizererana nk’urubura.’” Kuva natangira kwiga Bibiliya, uwo murongo wamfashije kwirinda kumva ko nta cyo maze, cyangwa kumva ko narenze ihaniro.

Mu mezi atandatu, nari narahindutse bitangaje nubwo bitari binyoroheye. Nagombaga kwirinda kujya ahantu habi, nkirinda n’incuti mbi nari mfite. Ku bw’ibyo, natangiye kubwira incuti zanjye ko nigaga Bibiliya kandi nkajya nzibwira ibyo nigaga. Zatangiye kunyitarura zikanyita pasiteri. Mushiki wanjye yaramfashije maze mbona akandi kazi keza.

Nanone natangiye kujya mu materaniro yaberaga ku Nzu y’Ubwami mushiki wanjye n’umugabo we bateraniragamo, nubwo yari ku birometero 30 uvuye aho nabaga. Hafi y’iwanjye hari Inzu y’Ubwami, ariko natinyaga guhura n’abantu bari banzi kuva ndi muto. Nanone, natinyaga kujya kubwiriza ku nzu n’inzu mu gace nabagamo. Naribazaga nti “nabigenza nte ndamutse mpuye n’umuntu nigeze gusohora muri ya nzu babyiniragamo, cyangwa uwo nahaye ibiyobyabwenge?” Icyakora navanye isomo ku myitozo nakoraga. Iryo somo rivuga ko imyitozo ikomeye cyane ari yo y’ingenzi. Ku bw’ibyo, igihe nari maze kuzuza ibisabwa, natangiye kujya mbwiriza kenshi uko bishoboka kose.

Dore ikindi kibazo nagombaga guhangana na cyo: sinakundaga gusoma cyangwa kwiyigisha. Ariko nari nzi ko nagombaga kwicyaha, ngacukumbura ukuri ko muri Bibiliya kugira ngo ukwizera kwanjye gukomere. Nk’uko umuntu uterura ibyuma ashyiraho imihati kugira ngo agire imbaraga, naje kubona ko nagombaga gushyiraho imihati, kugira ngo ngire imbaraga zo mu buryo bw’umwuka.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO: Ubu ndi muzima! Nubwo ngihangana no kurwanya intege nke zanjye kugira ngo zitanesha, nshimishwa n’uko jye n’umugore wanjye ufite imico myiza ya gikristo, dufite urugo rwiza. Mu Bahamya ba Yehova mfitemo incuti nyancuti nizera byimazeyo. Data amaze imyaka itanu apfuye, ariko mbere yo gupfa yishimiye kongera kwakira umuhungu we.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Yandikwa n’Abahamya ba Yehova.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze