ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 15/11 pp. 3-7
  • Rubyiruko, nimuyoborwe n’Ijambo ry’Imana

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Rubyiruko, nimuyoborwe n’Ijambo ry’Imana
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Mu muryango
  • Mu birebana n’uko ukoresha amafaranga
  • Mu gihe uri wenyine
  • Jya ushimisha umutima wa Yehova
  • Aya mategeko ko akabije kuba menshi?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
  • Naganira nte n’ababyeyi bange ku mategeko banshyiriraho?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Gushimisha Umutima w’Ababyeyi Bawe
    Kwitegura Imibereho y’Ibyishimo mu Muryango
  • Babyeyi, mutoze abana banyu mubigiranye urukundo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 15/11 pp. 3-7

Rubyiruko, nimuyoborwe n’Ijambo ry’Imana

“Ronka ubwenge uronke n’ubushobozi bwo gusobanukirwa.”​—IMIG 4:5.

1, 2. (a) Ni iki cyafashije intumwa Pawulo gutsinda intambara yarwanaga? (b) Waronka ute ubwenge n’ubushobozi bwo gusobanukirwa?

“IYO nifuza gukora icyiza, ikibi kiba kiri kumwe nanjye.” Waba uzi uwavuze ayo magambo? Ni intumwa Pawulo. Nubwo Pawulo yakundaga Yehova, hari igihe gukora ibyiza byamugoraga. Iyo ntambara yarwanaga yatumaga yumva ameze ate? Yaranditse ati “mbega ukuntu ndi uwo kubabarirwa!” (Rom 7:21-24). Ese uriyumvisha uko Pawulo yumvaga ameze? Ese hari igihe gukora ibyiza bikugora? Ese wumva bikubabaje nk’uko byababazaga Pawulo? Niba ari uko bimeze, ntucike intege. Pawulo yashoboye gutsinda iyo ntambara yarwanaga, kandi nawe wayitsinda.

2 Icyatumye Pawulo agira icyo ageraho ni uko yemeye kuyoborwa n’“amagambo mazima” (2 Tim 1:13, 14). Ibyo byatumye agira ubwenge n’ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu yari akeneye kugira ngo ahangane n’ibibazo yari afite kandi afate imyanzuro myiza. Yehova Imana ashobora kugufasha kuronka ubwenge n’ubushobozi bwo gusobanukirwa (Imig 4:5). Yatanze inama nziza cyane kurusha izindi zose mu Ijambo rye, ari ryo Bibiliya. (Soma muri 2 Timoteyo 3:16, 17.) Reka dusuzume ukuntu amahame ari mu Byanditswe ashobora kugufasha mu mishyikirano ugirana n’ababyeyi bawe, mu birebana n’uko ukoresha amafaranga no mu gihe uri wenyine.

Mu muryango

3, 4. Kuki kumvira amategeko y’ababyeyi bawe bishobora kukugora, kandi se kuki ababyeyi bashyiraho amategeko?

3 Ese kubahiriza amategeko y’ababyeyi bawe bijya bikugora? Kuki ushobora kumva bikugoye? Imwe mu mpamvu yabitera ni uko wifuza kwigenga mu rugero runaka. Ibyo birasanzwe. Ni kimwe mu bigaragaza ko urimo ukura. Ariko igihe cyose ukiri mu rugo, uba ugomba kumvira ababyeyi bawe.—Efe 6:1-3.

4 Gusobanukirwa impamvu ababyeyi bawe bagushyiriraho amategeko, bishobora gutuma kuyakurikiza bikorohera. Ni iby’ukuri ko hari igihe ushobora kumva umeze nk’uwitwa Briellea ufite imyaka 18, wavuze ibirebana n’ababyeyi be ati “bibagiwe rwose uko biba bimeze iyo umuntu ari mu kigero cyanjye. Ntibashaka ko mvuga icyo ntekereza, ko ngira amahitamo cyangwa ko mba umuntu mukuru.” Kimwe na Brielle, ushobora kuba wumva ko ababyeyi bawe bakwima umudendezo bakagombye kuguha. Icyakora, impamvu y’ibanze ituma ababyeyi bawe bagushyiriraho amategeko ni uko baba baguhangayikiye. Ikindi kandi, ababyeyi b’Abakristo bazi ko Yehova azababaza uburyo bakwitayeho.—1 Tim 5:8.

5. Kumvira ababyeyi bawe bishobora kukuzanira izihe nyungu?

5 Mu by’ukuri, kumvira amategeko y’ababyeyi bawe ni nko kwishyura umwenda ufitiye banki. Iyo wishyura neza, banki iba ishobora kongera kukuguriza. Mu buryo nk’ubwo, ufitiye ababyeyi bawe umwenda wo kububaha no kubumvira. (Soma mu Migani 1:8.) Uko urushaho kumvira ababyeyi bawe ni ko bazagenda baguha umudendezo mwinshi kurushaho (Luka 16:10). Ariko rero, nukomeza kwica amategeko y’ababyeyi bawe, ntuzatangazwe n’uko bazagabanya umudendezo baguhaga, cyangwa se bakawukwima burundu.

6. Ni mu buhe buryo ababyeyi bafasha abana babo kumvira?

6 Uburyo bumwe ababyeyi bashobora gufashamo abana babo kumvira amategeko babashyiriraho, ni ukubaha urugero rwiza. Iyo bumvira ibyo Yehova abasaba babikunze, baba bagaragaza ko amategeko y’Imana ashyize mu gaciro. Ibyo bizafasha abakiri bato kumva ko amategeko ababyeyi babo babashyiriraho, na yo ashyize mu gaciro (1 Yoh 5:3). Ikindi nanone, muri Bibiliya harimo inkuru zigaragaza ko hari igihe Yehova yarekaga abagaragu be bakavuga icyo batekereza ku bintu runaka (Intang 18:22-32; 1 Abami 22:19-22). Ese ntihari igihe ababyeyi na bo bareka abana babo bakavuga icyo batekereza ku bintu bimwe na bimwe?

7, 8. (a) Ni ikihe kibazo bamwe mu bakiri bato bahura na cyo? (b) Ni iki cyagufasha kungukirwa n’igihano uhawe?

7 Nanone abakiri bato bashobora guhangana n’ikibazo cyo kumva ko ababyeyi babo babanenga nta mpamvu. Hari igihe waba warumvise umeze nk’umusore witwa Craig wagize ati “mama yari ameze nk’umupolisi; yahoraga anshakishaho amakosa.”

8 Akenshi iyo umuntu adukosoye cyangwa akaduhana, twumva atunenze. Bibiliya igaragaza ko kwemera igihano bigorana, niyo cyaba gikwiriye (Heb 12:11). Ni iki cyagufasha kungukirwa n’igihano uhawe? Ikintu cy’ingenzi ugomba kwibuka ni uko igituma ababyeyi bawe baguha inama ari urukundo bagukunda (Imig 3:12). Baba bashaka kukurinda kwandura ingeso mbi, ngo bagutoze kugira imico myiza. Ababyeyi bawe bashobora kuba babona ko batagukosoye byaba ari ukukwanga. (Soma mu Migani 13:24.) Nanone kandi, ujye umenya ko umuntu yigira ku makosa akora. Ku bw’ibyo, niba ukosowe, kuki mu byo bakubwiye utakuramo ibyakungura ubwenge? Bibiliya igira iti “kuronka ubwenge biruta kuronka ifeza, kandi kubugira biruta kugira zahabu.”—Imig 3:13, 14.

9. Aho kugira ngo abakiri bato bakomeze kumva ko barenganyijwe, ni iki bagombye gukora?

9 Icyakora, ababyeyi na bo bajya bakora amakosa (Yak 3:2). Mu gihe baguhana, hari ubwo bashobora kuvuga amagambo bahubutse (Imig 12:18). Ni iki gishobora gutuma ababyeyi bawe bavuga amagambo nk’ayo? Bashobora kubiterwa n’uko bahangayitse, cyangwa se bakaba babona ko amakosa wakoze yatewe n’uko batakoze ibyo bagombaga gukora. None se aho kugira ngo ukomeze kumva ko bakurenganyije, kuki utabashimira icyifuzo bagize cyo kugufasha? Kwemera igihano bizagufasha cyane igihe uzaba umaze kuba mukuru.

10. Ni iki cyagufasha kurushaho kwemera amategeko n’igihano ababyeyi bawe baguha?

10 Ese wifuza icyatuma wemera bitakugoye amategeko n’igihano ababyeyi bawe baguha kandi bikakugirira akamaro? Niba ari uko bimeze, ukeneye kongera ubushobozi bwawe bwo gushyikirana. Ibyo wabigeraho ute? Intambwe ya mbere ni ugutega amatwi. Bibiliya igira iti ‘ujye wihutira kumva ariko utinde kuvuga, kandi utinde kurakara’ (Yak 1:19). Aho kwihutira kwisobanura, ujye utuza, utege amatwi ibyo ababyeyi bawe bakubwira. Ujye wibanda ku byo bavuga aho kwibanda ku buryo babivugamo. Hanyuma ibyo bakubwiye ubibasubiriremo mu yandi magambo ububashye. Kubigenza utyo bizabizeza ko wumvise ibyo bakubwiye. Wakora iki se mu gihe waba ushaka gusobanura icyatumye uvuga amagambo runaka cyangwa ugakora ibintu runaka? Akenshi biba byiza iyo ‘urinze iminwa yawe’ kugeza igihe wemeranyije n’ababyeyi bawe ku byo bifuza (Imig 10:19). Ababyeyi bawe nibabona ko wumvise ibyo bakubwiye, bazarushaho kugutega amatwi. Ubwo buryo bwo gukora ibintu buranga umuntu ukuze ni ikimenyetso cy’uko uyoborwa n’Ijambo ry’Imana.

Mu birebana n’uko ukoresha amafaranga

11, 12. (a) Ku birebana n’amafaranga, Ijambo ry’Imana ridutera iyihe nkunga, kandi kuki? (b) Ababyeyi bawe bagufasha bate gukoresha neza amafaranga?

11 Bibiliya igira iti ‘amafaranga ni uburinzi.’ Ariko uwo murongo unagaragaza ko ubwenge bufite agaciro kenshi kurusha amafaranga (Umubw 7:12). Ijambo ry’Imana ridutera inkunga yo kumenya agaciro k’amafaranga ariko tukirinda kuyakunda. Kuki wagombye kwirinda gukunda amafaranga? Reka dusuzume uru rugero: icyuma gityaye ni igikoresho cy’ingirakamaro ku mutetsi w’umuhanga. Ariko iyo icyo cyuma gikoreshejwe n’umuntu utagira icyo yitaho cyangwa w’indangare, gishobora kumuteza akaga gakomeye. Amafaranga na yo iyo akoreshejwe neza ashobora kuba ingirakamaro. Icyakora, abantu ‘bamaramaje kuba abakire’ akenshi bemera gutakaza incuti, bakareka imishyikirano bari bafitanye n’abagize umuryango wabo ndetse n’iyo bafitanye n’Imana. Ibyo bituma bihandisha “imibabaro myinshi ahantu hose.”—Soma muri 1 Timoteyo 6:9, 10.

12 Wakwitoza ute gukoresha neza amafaranga? Kuki se utagisha inama ababyeyi bawe ku birebana n’uko wakoresha amafaranga yawe? Salomo yaranditse ati “umunyabwenge atega amatwi akarushaho kumenya, kandi umuhanga ni we ubona ubuyobozi burangwa n’ubwenge” (Imig 1:5). Umukobwa witwa Anna yagishije ababyeyi be inama irebana n’uko yakoresha neza amafaranga. Yaravuze ati “papa yanyigishije kujya ngena uko nkoresha amafaranga, kandi anyereka ko ari iby’ingenzi ko menya gucunga amafaranga yanjye.” Nyina wa Anna na we yamwigishije ibintu by’ingenzi. Anna yagize ati “yanyeretse ko ari byiza kubanza kugereranya ibiciro mbere yo kugura.” Ibyo byagiriye Anna akahe kamaro? Yaravuze ati “ubu namenye gukoresha neza amafaranga yanjye. Ngenzura nitonze uko nkoresha amafaranga, kandi ubu mfite umudendezo n’amahoro yo mu mutima bitewe n’uko nirinda gufata amadeni atari ngombwa.”

13. Wakwicyaha ute mu birebana no gukoresha amafaranga?

13 Niba ukunda kugura ibintu utabanje kubitekerezaho cyangwa ugatagaguza amafaranga ugira ngo wiyemere ku ncuti zawe, ushobora gusanga warafashe imyenda myinshi. Ni iki cyagufasha kwirinda kugwa muri iyo mitego? Ku birebana no gukoresha amafaranga, ugomba kumenya kwicyaha. Ibyo ni byo uwitwa Ellena uri mu kigero cy’imyaka 20 akora. Yagize ati “iyo nsohokanye n’incuti zanjye, nteganya mbere y’igihe amafaranga ntari burenze. . . . Nanone mbona ko ari byiza kujyana guhaha n’incuti zanjye zidasesagura amafaranga kandi zintera inkunga yo kubanza kugereranya ibiciro, aho guhita ngura ikintu nguyeho bwa mbere.”

14. Kuki wagombye kwirinda “imbaraga zishukana z’ubutunzi”?

14 Gushaka amafaranga no kumenya kuyakoresha ni iby’ingenzi mu mibereho yacu. Icyakora, Yesu yavuze ko abagira ibyishimo nyakuri ari “abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka” (Mat 5:3). Yatanze umuburo avuga ko “imbaraga zishukana z’ubutunzi” zishobora kubuza umuntu gushishikazwa n’ibintu by’umwuka (Mar 4:19). Ku bw’ibyo se, mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko wemera kuyoborwa n’Ijambo ry’Imana kandi ugakomeza gushyira mu gaciro mu birebana n’amafaranga!

Mu gihe uri wenyine

15. Ni ryari uba ushobora guhura n’ikigeragezo cyatuma udakomeza kubera Imana indahemuka?

15 Ese utekereza ko igihe uri kumwe n’abandi ari bwo uba ushobora guhura n’ikigeragezo cyatuma udakomeza kubera Imana indahemuka, cyangwa ni igihe uba uri wenyine? Mu by’ukuri, iyo uri ku ishuri cyangwa ku kazi, urushaho kuba maso ugatahura ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma imishyikirano ufitanye n’Imana izamo agatotsi. Ariko iyo wibereye aho nta cyo ukora, ni bwo uba ushobora guhura n’ikigeragezo cyatuma utandukira amahame mbwirizamuco mu buryo bworoshye, kuko icyo gihe ubushobozi bwawe bwo kwirinda buba bwagabanutse.

16. Kuki wagombye kumvira Yehova no mu gihe uri wenyine?

16 Kuki wagombye kumvira Yehova no mu gihe uri wenyine? Ujye wibuka ibi: ushobora kubabaza Yehova cyangwa ukamushimisha (Intang 6:5, 6; Imig 27:11). Ibyo ukora bishobora gushimisha Yehova cyangwa bikamubabaza, kuko ‘akwitaho’ (1 Pet 5:7). Yifuza ko umutega amatwi kugira ngo bikugirire akamaro (Yes 48:17, 18). Igihe bamwe mu bagaragu ba Yehova bo muri Isirayeli ya kera birengagizaga inama ze, batumye ababara (Zab 78:40, 41). Ibinyuranye n’ibyo, Yehova yakunze cyane umuhanuzi Daniyeli kuko umumarayika yamwise ‘umugabo ukundwa cyane’ (Dan 10:11). Kubera iki? Daniyeli yakomeje kubera Imana indahemuka mu gihe yabaga ari kumwe n’abandi n’igihe yabaga ari wenyine.—Soma muri Daniyeli 6:10.

17. Ni ibihe bibazo wakwibaza mu gihe uhitamo uburyo bwo kwirangaza?

17 Kugira ngo ukomeze kubera Imana indahemuka mu gihe uri wenyine, ugomba kugira ‘ubushobozi bwo gutandukanya icyiza n’ikibi,’ hanyuma ukabutoza “binyuze mu kubukoresha” ukora ibyo uzi ko ari byiza (Heb 5:14). Urugero, ushobora kwibaza ibibazo runaka bikagufasha guhitamo icyiza maze ukirinda ikibi mu gihe uhitamo umuziki, filimi, cyangwa imiyoboro ya interineti. Jya wibaza uti “ese ibi bizamfasha kuba umuntu urangwa n’impuhwe cyangwa bizatuma nishimira “ibyago by’abandi” (Imig 17:5)? “Ese bizamfasha ‘gukunda ibyiza’ cyangwa bizatuma ‘kwanga ibibi’ bingora” (Amosi 5:15)? Ibyo ukora uri wenyine bigaragaza ibyo mu by’ukuri uha agaciro.—Luka 6:45.

18. Ni iki wakora niba ujya ukora ibintu bibi rwihishwa, kandi kuki?

18 Wabigenza ute se niba ukora rwihishwa ibikorwa uzi ko bidakwiriye? Ujye wibuka ko “uhisha ibicumuro bye nta cyo azageraho, ariko ubyatura kandi akabireka azababarirwa” (Imig 28:13). Mbega ukuntu byaba ari ubupfapfa ukomeje gukora ibintu bidakwiriye maze ‘ugatera agahinda umwuka wera w’Imana’ (Efe 4:30)! Mu by’ukuri, uba ugomba kwaturira Imana n’ababyeyi bawe ikintu icyo ari cyo cyose kidakwiriye wakoze. Nubigenza utyo, nawe bizakugirira akamaro. Ibyo “abasaza b’itorero” bashobora kubigufashamo cyane. Umwigishwa Yakobo yaravuze ati ‘basenge basabira [uwakoze ikosa], bamusige amavuta mu izina rya Yehova. Isengesho rivuganywe ukwizera rizatuma umurwayi akira, kandi Yehova azamuhagurutsa. Niba yaranakoze ibyaha, azabibabarirwa’ (Yak 5:14, 15). Tuvugishije ukuri, ibyo bishobora kugutera ipfunwe kandi wenda bikaba byakugiraho ingaruka zidashimishije. Ariko nugira ubutwari bwo gusaba ubufasha, uzaba wirinze akandi kaga kashoboraga kukugeraho kandi uzumva utuje bitewe no kongera kugira umutimanama ukeye.—Zab 32:1-5.

Jya ushimisha umutima wa Yehova

19, 20. Ni iki Yehova akwifuriza, ariko se ni iki ugomba gukora?

19 Yehova ni “Imana igira ibyishimo” kandi yifuza ko nawe wakwishima (1 Tim 1:11). Akwitaho rwose. Niyo hatagira undi muntu ubona imihati ushyiraho kugira ngo ukore ibikwiriye, we arayibona. Nta kintu cyisoba Yehova. Ntakureba agamije kugushakaho amakosa ahubwo aba ashaka kugufasha mu mihati ushyiraho kugira ngo ukore ibyiza. Amaso y’Imana ‘areba ku isi hose kugira ngo yerekane imbaraga zayo irengera abafite umutima uyitunganiye.’—2 Ngoma 16:9.

20 Ku bw’ibyo rero, ujye wemera kuyoborwa n’Ijambo ry’Imana kandi ukurikize inama zaryo. Ibyo bizatuma uronka ubwenge n’ubushobozi bwo gusobanukirwa ukeneye kugira ngo uhangane n’ibibazo bitoroshye kandi ufate imyanzuro ikomeye. Uzashimisha Yehova n’ababyeyi bawe, kandi nawe uzagira ibyishimo nyakuri.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Amazina yarahinduwe.

Wasubiza ute?

• Ni iki abakiri bato bakora kugira ngo bemere amategeko n’igihano ababyeyi babo babaha kandi bungukirwe na byo?

• Kuki ari iby’ingenzi gushyira mu gaciro ku birebana n’amafaranga?

• Wakora iki kugira ngo ukomeze kubera Yehova indahemuka no mu gihe uri wenyine?

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Ese uzakomeza kubera Imana indahemuka no mu gihe uri wenyine?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze