ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 15/11 pp. 7-11
  • Rubyiruko, nimunanire amoshya y’urungano

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Rubyiruko, nimunanire amoshya y’urungano
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Amoshya yo kuba nk’ab’urungano agira imbaraga
  • “Mukomeze mwigerageze mumenye uko muhagaze”
  • ‘Jya utekereza mbere yo gusubiza’
  • Jya ugira ‘imigambi izana inyungu’
  • “Jya wishimira ubusore bwawe”
  • Uko wakwirinda amoshya y’urungano
    Nimukanguke!—2014
  • Nakwirinda nte amoshya y’urungano?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
  • Ingaruka Urungano Rukugiraho—Mbese, Zishobora Kukugirira Akamaro?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Nakwirinda nte amoshya y’urungano?
    Ibibazo 10 urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 15/11 pp. 7-11

Rubyiruko, nimunanire amoshya y’urungano

“Amagambo yanyu ajye ahora . . . asize umunyu, kugira ngo mumenye uko mwasubiza umuntu wese.”—KOLO 4:6.

1, 2. Abakiri bato benshi batekereza iki ku birebana no kuba umuntu utandukanye n’abandi, kandi kuki?

URETSE kuba warumvise imvugo ngo “amoshya y’urungano,” ushobora no kuba warahuye na yo. Wenda hari igihe umuntu yaba yaragushishikarije gukora ikintu usanzwe uzi ko ari kibi. Iyo ibyo bikubayeho wumva umeze ute? Uwitwa Christopher ufite imyaka 14 yagize ati “hari igihe numva narigita, cyangwa ngakora nk’ibyo abandi banyeshuri bakora bityo simbe umuntu utandukanye n’abandi.”

2 Ese ab’urungano rwawe bakugiraho ingaruka cyane? Niba se bakugiraho ingaruka, biterwa n’iki? Ese byaba biterwa n’uko ushaka ko bakwemera? Icyo cyifuzo ubwacyo si kibi. Mu by’ukuri, abantu bakuru na bo bifuza kwemerwa n’urungano rwabo. Buri muntu wese, yaba muto cyangwa mukuru, akunda ko abandi bamwemera. Ariko birumvikana ko iyo umuntu yiyemeje gukora ibyiza, hari abatamushima. Ibyo byabaye no kuri Yesu. Icyakora, buri gihe Yesu yakoraga ibikwiriye. Nubwo hari abantu bamukurikiye bakaba abigishwa be, abandi bo basuzuguye Umwana w’Imana, ‘bamufata nk’utagira umumaro.’—Yes 53:3.

Amoshya yo kuba nk’ab’urungano agira imbaraga

3. Kuki kwemera amoshya y’urungano rwawe ari ikosa?

3 Rimwe na rimwe ushobora kumva ushaka kuba nk’ab’urungano rwawe kugira ngo bakwemere. Ibyo byaba ari amakosa. Abakristo ntibagombye ‘kuba impinja, bameze nk’abateraganwa n’imiraba’ (Efe 4:14). Abana bato bashobora gushukwa mu buryo bworoshye. Icyakora, kubera ko urimo ubyiruka, mu gihe kiri imbere uzaba ubaye umuntu mukuru. Ku bw’ibyo, niba wemera ko amahame ya Yehova agufitiye akamaro, wagombye kugira imibereho ihuje n’ibyo wemera (Guteg 10:12, 13). Iyo utabigenje utyo uba unaniwe kwiyobora. Mu by’ukuri, iyo wemeye ko abandi bakoshya, uhinduka igikinisho cyabo.—Soma muri 2 Petero 2:19.

4, 5. (a) Aroni yemeye ate kuneshwa n’amoshya y’urungano, kandi se ni iki ibyo bikwigisha? (b) Ni ubuhe buryo ab’urungano rwawe bashobora gukoresha kugira ngo bakoshye?

4 Hari igihe Aroni umuvandimwe wa Mose yemeye koshywa n’urungano rwe. Igihe Abisirayeli bamusabaga kubakorera imana, yarabyemeye. Ubusanzwe, Aroni ntiyari ikigwari. Mbere yaho, yari yarajyanye na Mose guhura na Farawo, umugabo wari igihangange kurusha abandi muri Egiputa. Icyo gihe Aroni yavuganye ubushizi bw’amanga, amugezaho ubutumwa bw’Imana. Ariko igihe Abisirayeli bagenzi be bamwoshyaga, yaremeye. Mbega ukuntu amoshya y’urungano ashobora kugira imbaraga! Aroni yashoboye guhangana n’umwami wa Egiputa ariko ananirwa kunesha amoshya y’urungano rwe.—Kuva 7:1, 2; 32:1-4.

5 Nk’uko ibyabaye kuri Aroni bibigaragaza, abakiri bato si bo bonyine bahura n’amoshya y’urungano, kandi abantu bashaka gukora ibibi si bo gusa bahura n’icyo kibazo. Amoshya y’urungano ashobora no kugera ku bantu bashaka rwose gukora ibyiza, nawe urimo. Ab’urungano rwawe bashobora kuguhatira gukora ibibi bagusaba gukora ibintu biteje akaga, bakuvuga ibintu bitari ukuri, baguserereza cyangwa se bagutuka. Amoshya y’urungano, uko yaza ameze kose, kuyanesha biragora. Kugira ngo uyaneshe ugomba guterwa ishema n’ibyo wemera.

“Mukomeze mwigerageze mumenye uko muhagaze”

6, 7. (a) Kuki ari iby’ingenzi kwemera ko imyizerere yawe ari ukuri, kandi se wabigeraho ute? (b) Ni ibihe bibazo wakwibaza bigatuma urushaho kugira ukwizera?

6 Kugira ngo unanire amoshya y’urungano, ugomba kubanza kwemera ko imyizerere yawe n’amahame ugenderaho ari ukuri. (Soma mu 2 Abakorinto 13:5.) Ibyo bizagufasha kugira ubushizi bw’amanga nubwo waba muri kamere yawe ugira amasonisoni (2 Tim 1:7, 8). Ariko niyo umuntu yaba asanzwe agira ubushizi bw’amanga, gukora ikintu atemera neza bishobora kumugora. Ku bw’ibyo se, kuki utashaka ibihamya bikwemeza ko ibintu wigishijwe muri Bibiliya ari ukuri koko? Tangira usuzuma inyigisho z’ibanze. Urugero, wemera Imana kandi wumvise abandi bavuga impamvu bizera ko ibaho. Noneho ibaze uti “jye nemezwa n’iki ko Imana ibaho?” Icyo kibazo ntikigambiriye kugutera gushidikanya, ahubwo kigamije gushimangira ukwizera kwawe. Mu buryo nk’ubwo, ongera wibaze uti “ni iki kinyemeza ko Ibyanditswe byahumetswe n’Imana” (2 Tim 3:16)? “Kuki nemera ntashidikanya ko iyi ari ‘iminsi y’imperuka’” (2 Tim 3:1-5)? “Ni iki kinyemeza ko amahame ya Yehova amfitiye akamaro?”—Yes 48:17, 18.

7 Ushobora gutinya kwibaza ibibazo nk’ibyo wumva ko utazabibonera ibisubizo. Ariko ibyo byaba ari nko gutinya kureba urushinge rugaragaza igipimo cya lisansi mu modoka, ngo rutakwereka ko yashizemo. Niba nta lisansi irimo, umuntu aba akeneye kubimenya kugira ngo agire icyo abikoraho. Mu buryo nk’ubwo, byaba byiza umenye ibintu utemera neza hanyuma ugashaka uko warushaho kubisobanukirwa.—Ibyak 17:11.

8. Sobanura icyo wakora kugira ngo urusheho kwemera ko itegeko ry’Imana ribuza ubusambanyi rihuje n’ubwenge.

8 Reka dufate urugero. Bibiliya igutera inkunga yo ‘guhunga ubusambanyi.’ Ibaze uti “kuki ari iby’ubwenge gukurikiza iryo tegeko?” Tekereza ku mpamvu zose zaba zituma ab’urungano rwawe bakora igikorwa nk’icyo. Tekereza nanone ku mpamvu zinyuranye zituma umuntu usambana aba ‘akorera icyaha umubiri we bwite’ (1 Kor 6:18). Noneho suzuma izo mpamvu, maze wibaze uti “icyiza ni ikihe? Ese koko birakwiriye ko nsambana?” Rushaho kureba kure wibaze uti “ndamutse nsambanye nakumva meze nte?” Ushobora guhita wemerwa na bamwe mu rungano rwawe, ariko se wakumva umeze ute nyuma yaho, ubwo waba uri kumwe n’ababyeyi bawe cyangwa uri kumwe n’Abakristo bagenzi bawe ku Nzu y’Ubwami? Wakumva umeze ute mu gihe waba ushatse gusenga Imana? Ese koko wakwemera guhara imishyikirano myiza ufitanye n’Imana, ngo ukunde ushimishe abanyeshuri mwigana?

9, 10. Kwemera ko ibyo wizera ari ukuri bizagufasha bite kurushaho kurangwa n’icyizere mu gihe uzaba uri kumwe n’urungano rwawe?

9 Niba uri ingimbi cyangwa umwangavu, ugeze igihe ‘ubushobozi bwawe bwo gutekereza’ bwiyongera kurusha ikindi gihe cyose. (Soma mu Baroma 12:1, 2.) Ujye ukoresha icyo gihe utekereza cyane ku mpamvu kuba Umuhamya wa Yehova bigufitiye akamaro. Gutekereza utyo bizagufasha kurushaho kwemera ko ibyo wizera ari ukuri. Hanyuma, mu gihe uzaba uhanganye n’amoshya y’urungano uzabona icyo uhita usubiza kandi ubikore nta cyo wishisha. Uzumva umeze nk’Umukristokazi ukiri muto wagize ati “iyo naniye amoshya y’urungano, mba ntumye abandi bamenya uwo ndi we. Kuba ndi Umuhamya birenze kuba umuyoboke w’idini runaka gusa. Idini ryanjye ni ryo ibitekerezo byanjye, intego zanjye, amahame mbwirizamuco ngenderaho no kubaho kwanjye kose bishingiyeho.”

10 Ni koko, gukomeza gushyigikira ibyo wemera ko bikwiriye bisaba imihati (Luka 13:24). Kandi ushobora kuba wibaza niba ari ngombwa gushyiraho imihati nk’iyo. Ariko ujye wibuka ibi: niba gushyigikira ibintu ubona ko bikwiriye bigutera ipfunwe, abandi bazabimenya kandi bazarushaho kukubuza amahwemo. Ariko nuvugana icyizere, uzatangazwa n’uko ab’urungano rwawe bazahita bakureka.—Gereranya na Luka 4:12, 13.

‘Jya utekereza mbere yo gusubiza’

11. Gutekereza mbere y’igihe ku moshya y’urungano ushobora guhura na yo byakumarira iki?

11 Ikindi kintu cy’ingenzi cyagufasha kunanira amoshya y’urungano ni ukwitegura. (Soma mu Migani 15:28.) Kwitegura bisobanura gutekereza mbere y’igihe ku bibazo ushobora guhura na byo. Gutekereza mbere y’igihe ku bibazo ushobora guhura na byo bishobora kukurinda guhangana n’urungano rwawe. Urugero, reka tuvuge ko ugize utya ukabona agatsiko k’abanyeshuri mwigana barimo banywa itabi ariko bo batakubonye. Ese utekereza ko bashobora kuguha itabi ngo unywe? Niba ubona ko uri buhure n’icyo kibazo, wakora iki? Mu Migani 22:3 hagira hati “umunyamakenga iyo abonye amakuba aje arihisha.” Unyuze indi nzira waba wirinze guhura na bo. Ibyo ntibigaragaza ko uri umunyabwoba, ahubwo bigaragaza ko uri umunyabwenge.

12. Ni ubuhe buryo bwiza bwo gusubiza mu gihe ab’urungano rwawe bakubajije ibibazo bashaka kugukoba?

12 Wakora iki se niba nta ho uri buhungire? Tuvuge ko umwe muri bagenzi bawe akubajije atangaye ati “uracyari isugi?” Ikintu cy’ingenzi wakora ni ugukurikiza inama iri mu Bakolosayi 4:6, igira iti “amagambo yanyu ajye ahora arangwa n’ineza, asize umunyu, kugira ngo mumenye uko mwasubiza umuntu wese.” Nk’uko uwo murongo ubigaragaza, uko uzasubiza icyo kibazo bizaterwa n’imimerere. Ushobora kuba udakeneye gutanga ibisobanuro birebire bishingiye kuri Bibiliya. Wenda gutanga igisubizo kigufi ariko utajenjetse bizaba bihagije. Urugero, mu gusubiza ikibazo kirebana n’uko uri isugi, ushobora kwivugira gusa uti “yego,” cyangwa uti “icyo ni ikibazo kireba umuntu ku giti cye.”

13. Kugira ubushishozi bizagufasha bite gusubiza uwo mu rungano rwawe ukunnyega?

13 Incuro nyinshi, Yesu yasubizaga mu magambo make iyo yabonaga ko kuvuga byinshi nta cyo biri bumare. Igihe Herode yahataga Yesu ibibazo, yanze kugira icyo amusubiza (Luka 23:8, 9). Akenshi, guceceka ni bwo buryo bwiza bwo gusubiza ibibazo bigaragaza agasuzuguro (Imig 26:4; Umubw 3:1, 7). Ku rundi ruhande, ushobora kubona ko umuntu runaka yibaza iby’imyizerere yawe nta buryarya, wenda yibaza uko ubona ibirebana n’ibitsina, kabone n’iyo yaba yarabanje kugutuka (1 Pet 4:4). Icyo gihe, ibisobanuro birambuye bishingiye kuri Bibiliya bishobora kuba ingirakamaro. Niba ari uko bimeze, ntukagire ubwoba bwo kuvuga. Buri gihe ujye uba ‘witeguye gusobanura’ iby’imyizerere yawe.—1 Pet 3:15.

14. Mu mimerere imwe n’imwe, wakwereka ute ab’urungano rwawe ubigiranye amakenga ko ibyo bakora bidakwiriye?

14 Mu mimerere imwe n’imwe, nawe ushobora kubereka ko ibyo bakora atari byo. Icyakora ugomba kubikorana amakenga. Urugero, niba umunyeshuri mugenzi wawe agusabye kunywa itabi, ushobora kumubwira uti “oya,” maze ukongeraho uti “umunyabwenge nkawe anywa itabi koko!” Ese urabona ukuntu umweretse ko ibyo akora atari byo? Aho gusobanurira uwo mugenzi wawe impamvu utanywa itabi, ni we ugiye gutekereza impamvu arinywa.a

15. Ni ryari uba ukwiriye guhunga ab’urungano rwawe bakubuza amahwemo, kandi kuki?

15 Byagenda bite se mu gihe ab’urungano rwawe baba bakomeje kukubuza amahwemo nubwo waba washyizeho iyo mihati yose? Icyo gihe, byaba byiza wigendeye. Gukomeza kugumana na bo bishobora gutuma utandukira mu rugero runaka. Ubwo rero, va aho wigendere. Ntiwagombye kumva ko bakunesheje. Mu by’ukuri, wabyitwayemo neza. Ntiwemeye kuba igikinisho cyabo kandi washimishije umutima wa Yehova.—Imig 27:11.

Jya ugira ‘imigambi izana inyungu’

16. Ni mu buhe buryo amoshya ashobora guturuka kuri bamwe mu bavuga ko ari Abakristo?

16 Rimwe na rimwe, amoshya yo kwifatanya mu bikorwa bidakwiriye ashobora guturuka ku rubyiruko ruvuga ko rukorera Yehova. Reka dufate urugero: byagenda bite uramutse ugiye mu birori byateguwe n’umuntu nk’uwo uvuga ko akorera Yehova, wagerayo ugasanga nta muntu mukuru uhari wo kugenzura ibihakorerwa? Cyangwa se, byagenda bite umuntu ukiri muto uvuga ko ari Umukristo aramutse azanye ibinyobwa bisindisha mu birori, kandi wowe n’abandi babirimo mutarageza ku myaka yemewe n’amategeko yo kubinywa? Hari imimerere myinshi ushobora kugeramo ikagusaba kumvira umutimanama wawe watojwe na Bibiliya. Hari Umukristokazi w’umwangavu wavuze ati “jye na murumuna wanjye twavuye aho berekaniraga filimi yari yuzuye imvugo nyandagazi. Abandi twari kumwe bahisemo kuhaguma. Ababyeyi bacu badushimiye ibyo twakoze. Icyakora abandi twari kumwe bararakaye kuko twatumye babonwa nabi.”

17. Mu gihe ugiye mu birori, ni izihe ngamba wafata kugira ngo ukurikize amahame y’Imana?

17 Nk’uko urwo rugero rubigaragaza, kumvira umutimanama wawe watojwe na Bibiliya bishobora gutuma abandi bakubona nabi. Ariko rero, ujye ukora icyo uzi ko gikwiriye. Jya witegura. Niba ugiye mu birori, ujye uteganya uko wabivamo ibintu biramutse bitagenze uko wari ubyiteze. Hari abakiri bato bumvikana n’ababyeyi babo ko nibabaterefona bahita baza kubacyura hakiri kare (Zab 26:4, 5). Bene iyo ‘migambi izana inyungu.’—Imig 21:5.

“Jya wishimira ubusore bwawe”

18, 19. (a) Kuki ushobora kwizera ko Yehova yifuza ko ugira ibyishimo? (b) Imana ibona ite abananira amoshya y’urungano?

18 Yehova yakuremanye ubushobozi bwo kwishimira ubuzima, kandi yifuza ko wishima. (Soma mu Mubwiriza 11:9.) Ujye wibuka ko nta kindi abenshi mu rungano rwawe bakora kitari ‘ukumara igihe gito bishimira icyaha’ (Heb 11:25). Imana y’ukuri yifuza ko wagira ikintu cyiza cyane kurusha icyo. Yifuza ko wishima iteka ryose. Ku bw’ibyo, nuhura n’ikigeragezo cyo gukora ibintu uzi ko ari bibi mu maso y’Imana, ujye wibuka ko ibyo Yehova agusaba, buri gihe ari wowe biba bizagirira akamaro.

19 Muri iki gihe ukiri muto, ugomba kumenya ko nubwo wakwemerwa n’ab’urungano rwawe, mu myaka iri imbere abenshi muri bo bazaba batacyibuka n’izina ryawe. Nyamara iyo unaniye amoshya y’urungano, Yehova arabibona kandi ntazigera akwibagirwa cyangwa ngo yibagirwe ubudahemuka wagaragaje. ‘Azakugomororera ingomero zo mu ijuru, aguhe umugisha ubure aho uwukwiza’ (Mal 3:10). Nanone kandi, aguha umwuka we wera kugira ngo ukomere ku cyemezo cyawe mu gihe wumva wacitse intege. Koko rero, Yehova ashobora kugufasha kunanira amoshya y’urungano!

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Reba imbonerahamwe ifite umutwe uvuga ngo “Irinde amoshya y’urungano” iri mu gitabo “Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo by’ingirakamaro,” Umubumbe wa 2, ku ipaji ya 132 na 133 (mu gifaransa).

Mbese uribuka?

• Amoshya y’urungano ashobora kugira imbaraga mu rugero rungana iki?

• Kwemera ko ibyo wizera ari ukuri bigira uruhe ruhare mu gutuma unanira amoshya y’urungano?

• Wakwitegura ute guhangana n’amoshya y’urungano?

• Ni iki gituma wemera ko Yehova aha agaciro ubudahemuka bwawe?

[Ifoto yo ku ipaji ya 8]

Kuki Aroni yemeye gukora ikimasa cya zahabu?

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Jya uhora witeguye, utekereze mbere y’igihe icyo uzavuga

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze