ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 15/11 pp. 20-21
  • ‘Reka tuzanire Yehova ituro’

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • ‘Reka tuzanire Yehova ituro’
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ibisa na byo
  • Dukorere Imana ‘duhuje umutima’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Tujye dutanga twishimye kandi tubikuye ku mutima
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Ese wishimira ‘kugira icyo utanga’?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • “Umugisha Uwiteka atanga uzana ubukire”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 15/11 pp. 20-21

‘Reka tuzanire Yehova ituro’

IYO umuntu akugiriye neza, ugaragaza ute ko umushimira? Reka turebe uko abatware b’ingabo bo muri Isirayeli bagaragaje ko bashimira nyuma yo kurwana n’Abamidiyani. Abisirayeli barwanye iyo ntambara nyuma y’aho bamariye gukora icyaha cyo gusenga Bayali y’i Pewori. Imana yatumye ubwoko bwayo butsinda, maze iminyago igabanywa ingabo 12.000 hamwe n’abandi Bisirayeli. Ingabo zikurikije amabwiriza ya Yehova, zafashe ku mugabane wazo zigira icyo ziha abatambyi, abandi Bisirayeli na bo bafata ku mugabane wabo baha Abalewi.—Kub 31:1-5, 25-30.

Icyakora, abatware b’ingabo bashakaga gukora ibirenze ibyo. Babwiye Mose bati “abagaragu bawe twabaze umubare w’ingabo tuyoboye dusanga nta n’umwe ubura.” Biyemeje gutura Yehova zahabu n’ibintu by’umurimbo bitandukanye. Ibintu by’umurimbo bikozwe muri zahabu batuye byapimaga ibiro 190.—Kub 31:49-54.

Muri iki gihe nabwo, hari abantu benshi bumva bifuza gushimira Yehova ku bw’ibyo yabakoreye. Ariko kandi, abagaragu b’Imana bayiyeguriye si bo bonyine bumva bifuza kuyishimira. Reka dufate urugero rw’umushoferi wa bisi watwaraga itsinda ry’abantu bari mu ikoraniro mpuzamahanga ryabereye i Bologne, mu Butaliyani, mu mwaka wa 2009, akabajyana kuri sitade kandi akabacyura. Kubera ko yatwaraga imodoka neza yitonze kandi akaba yari umuntu utuje, abagendaga muri bisi ye biyemeje kumwandikira bamushimira, bakamuha agashimwe n’igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? Bamaze kubimuha, yarababwiye ati “nishimiye cyane aka kabaruwa n’igitabo ariko aya mafaranga yo nimuyasubirane kuko nifuza kuyatangaho impano kugira ngo mukomeze gukora umurimo wanyu. Nubwo ntari Umuhamya wa Yehova, ndifuza gutanga iyi mpano kuko nabonye ko ibyo mukora byose mubiterwa n’urukundo.”

Mu gihe wumva wifuza gushimira Yehova ku bw’ibyo yagukoreye, uburyo bumwe ushobora kubikoramo ni ugutanga impano zo gushyigikira umurimo w’Abahamya ba Yehova ukorerwa ku isi hose (Mat 24:14). Uburyo bamwe bahitamo gutanga impano bwagaragajwe mu gasanduku.

UBURYO BAMWE BAHITAMO GUTANGA

IMPANO ZO GUSHYIGIKIRA UMURIMO UKORERWA KU ISI HOSE

Hari abantu benshi bazigama cyangwa bakagena mu ngengo y’imari yabo umubare runaka w’amafaranga bashyira mu dusanduku tw’impano, tuba twanditsweho ngo “Umurimo ukorerwa ku isi hose.”

Buri kwezi, amatorero yohereza ayo mafaranga ku biro by’Abahamya ba Yehova bigenzura umurimo mu gihugu cyabo. Impano z’amafaranga mutanga ku bushake, zishobora no guhita zohererezwa ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova bigenzura umurimo mu gihugu cyanyu. (Impano zitangwa ku bushake zikurikira, na zo zishobora koherezwa ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova bigenzura umurimo mu gihugu cyanyu.) Ibintu by’umurimbo bikozwe mu mabuye y’agaciro cyangwa ibindi bintu by’agaciro, na byo bishobora gutangwaho impano. Impano nk’izo zagombye guherekezwa n’akandiko kagufi gasobanura neza ko zitanzwe burundu.

IMPANO ZIDATANZWE BURUNDU

Izo mpano ni amafaranga ashobora guhabwa Organisation Religieuse des Témoins de Jéhovah ikayakoresha mu murimo ukorerwa ku isi hose. Icyakora, iyo uwayatanze abisabye arayasubizwa. Niba ukeneye ibisobanuro by’inyongera, bariza ku biro bya Organisation Religieuse des Témoins de Jéhovah cyangwa uterefone kuri 078-3900538/ 0252-586300/ 0252-586301.

GUTEGANYA UBURYO BWO GUSHYIGIKIRA UMURIMO UKORERWA KU ISI HOSE

Hari n’ubundi buryo umuntu ashobora gutangamo impano kugira ngo ateze imbere umurimo w’Ubwami ukorerwa ku isi hose. Bumwe muri bwo ni ubu:

Ubwishingizi:

Organisation Religieuse des Témoins de Jéhovah ishobora gushyirwa ku nyandiko y’amasezerano y’ubwishingizi bw’ubuzima, cyangwa ku masezerano arebana n’ikiruhuko cy’iza bukuru, ikazaba ari yo ihabwa ayo mafaranga.

Konti zo muri banki:

konti zo muri banki, impapuro zabikirijweho amafaranga, cyangwa konti z’umuntu zigenewe kuzamugoboka mu gihe cy’iza bukuru, zishobora kwandikwaho ngo “byeguriwe Organisation Religieuse des Témoins de Jéhovah,” cyangwa ngo “nindamuka mfuye bizahabwe Organisation Religieuse des Témoins de Jéhovah,” ibyo bigakorwa hakurikijwe ibisabwa na banki izo konti zirimo.

Inguzanyo zunguka n’imigabane:

amafaranga yatanzweho inguzanyo zunguka ndetse n’imigabane, bishobora kwegurirwa Organisation Religieuse des Témoins de Jéhovah mu buryo bw’impano itanzwe burundu cyangwa Organisation Religieuse des Témoins de Jéhovah ikaba ari yo ibisigarana mu gihe umuntu yaba apfuye.

Imitungo itimukanwa:

imitungo itimukanwa umuntu ashobora kugurisha, ishobora gutangwa burundu. Mu gihe ari isambu umuntu atuyemo, ashobora gusigaranaho aho azakomeza gutura igihe azaba akiriho. Mbere y’uko ukora inyandiko yemewe n’amategeko igaragaza ko utanze isambu cyangwa inzu, banza ubiganireho n’ibiro by’ishami bigenzura umurimo mu gihugu utuyemo.

Impano za buri mwaka:

muri gahunda y’impano za buri mwaka, umuntu aha umwe mu miryango ikoreshwa n’Abahamya ba Yehova inyungu z’amafaranga, cyangwa imigabane ya buri mwaka. Utanga izo mpano cyangwa umuntu umuhagarariye, buri mwaka ahabwa amafaranga yumvikanyweho yo kumutunga igihe cyose akiriho. Utanze impano agabanyirizwa imisoro ku nyungu zo muri uwo mwaka.

Impapuro z’umurage n’umutungo ubikijwe:

umuntu ashobora kuraga Organisation Religieuse des Témoins de Jéhovah amasambu n’amazu cyangwa amafaranga, binyuze ku nyandiko y’umurage yemewe n’amategeko, cyangwa akaba yagena ko Organisation Religieuse des Témoins de Jéhovah ari yo ihabwa umutungo wabikijwe binyuze ku masezerano yakozwe. Umutungo ubikijwe kandi uzanira inyungu umuryango wo mu rwego rw’idini, ushobora gutuma umuntu asonerwa imisoro imwe n’imwe.

Amagambo agira ati “guteganya uburyo bwo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose,” yumvikanisha ko abatanga izo mpano bagomba kubiteganya mbere y’igihe. Hateguwe agatabo kanditswe mu rurimi rw’icyongereza n’icyesipanyoli, kugira ngo kunganire abantu bifuza gushyigikira umurimo ukorwa n’Abahamya ba Yehova ku isi hose, binyuriye mu buryo runaka bwo gushyigikira umurimo (kitwa Charitable Planning to Benefit Kingdom Service Worldwide). Ako gatabo kandikiwe gutanga ibisobanuro ku buryo bunyuranye umuntu ashobora gutangamo impano mu gihe akiriho, cyangwa uko umuntu yatanga umutungo we ho umurage ukazakoreshwa atakiriho. Abantu benshi bamaze gusoma ako gatabo no kuganira n’abajyanama babo mu by’amategeko n’imisoro, bashoboye gushyigikira ibikorwa byo mu rwego rw’idini n’iby’ubutabazi bikorwa n’Abahamya ba Yehova hirya no hino ku isi, kandi ibyo byatumye basonerwa imisoro.

Niba wifuza ibisobanuro by’inyongera, wabariza ku biro by’Abahamya ba Yehova byita ku gihugu cyanyu.

Abahamya ba Yehova

B.P. 529, Kigali-Rwanda

Telefoni: 078-3900538/ 0252-586300/ 0252-586301

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze