ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 1/12 pp. 7-9
  • Ese twagombye gushyikirana n’ibiremwa by’umwuka?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese twagombye gushyikirana n’ibiremwa by’umwuka?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ese dushobora kuvugana n’abapfuye?
  • Abamarayika bagira uruhare mu mibereho y’abantu
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Imyuka Itaboneka—Mbese, Iradufasha? Cyangwa Itugirira Nabi?
    Imyuka Itaboneka​—Mbese, Iradufasha? Cyangwa Itugirira Nabi?
  • Impano ihebuje y’isengesho
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • Uko Abamarayika Bashobora Kugufasha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 1/12 pp. 7-9

Ese twagombye gushyikirana n’ibiremwa by’umwuka?

IMANA ISHOBORABYOSE yahaye ibiremwa by’umwuka inshingano zimwe na zimwe. Urugero, yahaye Yesu Kristo ubutware bwo gutegeka isi, kandi aha abamarayika bizerwa inshingano yo kuyobora umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza (Ibyahishuwe 14:6). Icyakora amasengesho yo arihariye. Nta we yahaye inshingano yo kumva amasengesho. Imana ni yo yonyine dukwiriye gutura amasengesho yacu.

Yehova ni we “wumva amasengesho” (Zaburi 65:2). Yumva amasengesho yacu kandi akayasubiza. Ku birebana n’isengesho, intumwa Yohana yabwiye abagaragu ba Yehova bagenzi be ati ‘iratwumva iyo dusabye ikintu cyose gihuje n’ibyo ishaka. Byongeye kandi, ubwo tuzi ko icyo dusabye cyose itwumva, tuzi ko tuba turi bubone ibyo dusabye, kubera ko ari yo tuba tubisabye.’—1 Yohana 5:14, 15.

Abamarayika b’indahemuka ntibifuza ko tubiyambaza cyangwa ngo tubasenge. Basobanukiwe gahunda Imana yashyizeho ku birebana n’isengesho, kandi barayubahiriza. Hari n’igihe Imana ibakoresha mu gusubiza amasengesho. Mu buhe buryo? Igihe umuhanuzi Daniyeli yasengaga Yehova amubwira iby’irimbuka rya Yerusalemu, Imana yashubije isengesho rye imwoherereza marayika Gaburiyeli ngo amushyire ubutumwa bwo kumutera inkunga.—Daniyeli 9:3, 20-22.

Ese dushobora kuvugana n’abapfuye?

Ese twagombye kugerageza gushyikirana n’abapfuye? Hari inkuru nyinshi z’abantu bavuga ko baganiriye n’imyuka y’abapfuye. Urugero, hari umugore wo muri Irilande wavuganye n’umupfumu, maze uwo mupfumu amubwira ko yari yaraye avuganye na Fred, umugabo w’uwo mugore. Nyamara, hari hashize ibyumweru runaka Fred apfuye. Uwo mupfumu yakomeje abwira uwo mugore ibyo uwo yitaga Fred yari yamubwiye, uwo mugore we akaba yari azi ko ari we wenyine wari ubizi. Byari byoroshye ko umugore wa Fred afata umwanzuro w’uko Fred yabaga ahantu haba ibiremwa by’umwuka, bityo Fred akaba yarimo agerageza kuvugana na we binyuriye kuri uwo mupfumu. Icyakora, uwo mwanzuro waba unyuranye n’inyigisho yo muri Bibiliya yumvikana neza, ivuga ibirebana n’imimerere abapfuye barimo.—Reba ingingo iri hasi aha.

Ariko se ubwo twavuga iki ku nkuru nk’izo? Kimwe mu binyoma abadayimoni bakoresha, ni ukwigana abapfuye, urugero nka Fred uvugwa muri iyi nkuru, ku buryo umuntu agira ngo baracyariho. Ni iki abadayimoni baba bagamije? Baba bagamije kubuza abantu kwizera inyigisho za Bibiliya, gusenya ukwizera kwabo no gutuma batiringira Yehova. Tutiriwe tubitindaho, Satani n’abadayimoni be bayobya abantu bakoresheje “imirimo yose ikomeye n’ibimenyetso n’ibitangaza by’ibinyoma n’uburiganya bwose bwo gukiranirwa ku barimbuka.”—2 Abatesalonike 2:9, 10.

Nta wahakana ko hari abapfumu n’abandi bantu bakorana na bo bizera badashidikanya ko bavugana n’abapfuye. Ariko niba hari n’abo bavugana na bo koko, baba bavugana n’ibiremwa by’umwuka birwanya Yehova. Mu buryo nk’ubwo, hari abantu bibwira ko basenga Imana, ariko bibeshya. Intumwa Pawulo yarahumekewe, maze atanga umuburo utajenjetse ugira uti “ibyo abanyamahanga batambaho ibitambo, babitambira abadayimoni ntibabitambira Imana.”—1 Abakorinto 10:20, 21.

None se niba tuzi ko dushobora gusenga Isumbabyose idukunda kandi ikatwitaho, kuki twasenga ikiremwa icyo ari cyo cyose? N’ubundi kandi, Bibiliya iduha icyizere igira iti “amaso ya Yehova areba ku isi hose kugira ngo yerekane imbaraga ze arengera abafite umutima umutunganiye.”—2 Ibyo ku Ngoma 16:9.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 9]

Niba tuzi ko dushobora gusenga Isumbabyose idukunda kandi ikatwitaho, kuki twasenga ikiremwa icyo ari cyo cyose?

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 8 n’iya 9]

Ukuri n’ikinyoma

UKURI: SATANI ABAHO

“Satani ubwe ahora yihindura umumarayika w’umucyo.”—2 Abakorinto 11:14.

“Mukomeze kugira ubwenge kandi mube maso. Umwanzi wanyu Satani azerera nk’intare itontoma, ashaka kugira uwo aconshomera.”—1 Petero 5:8.

“Umuntu ufite akamenyero ko gukora ibyaha akomoka kuri Satani, kubera ko Satani yahereye mu ntangiriro akora ibyaha.”—1 Yohana 3:8.

“Nuko rero, mugandukire Imana, ariko murwanye Satani, na we azabahunga.”—Yakobo 4:7.

“Satani . . . yabaye umwicanyi agitangira; ntiyashikamye mu kuri, kuko ukuri kutari muri we. Iyo avuga ibinyoma, aba avuga ibihuje na kamere ye, kuko ari umunyabinyoma kandi akaba se w’ibinyoma.”—Yohana 8:44.

IKINYOMA: IYO ABANTU BAPFUYE BAHINDUKA IBIREMWA BY’UMWUKA

“Uzajya ubona ibyokurya ubanje kwiyuha akuya kugeza aho uzasubirira mu butaka, kuko ari mo wakuwe. Uri umukungugu kandi mu mukungugu ni mo uzasubira.”—Intangiriro 3:19.

“Abazima bazi ko bazapfa, ariko abapfuye bo nta cyo bakizi.”—Umubwiriza 9:5.

“Ibyo ukuboko kwawe gushobora gukora byose ubikorane imbaraga zawe zose, kuko mu mva aho ujya nta mirimo cyangwa imigambi cyangwa ubumenyi cyangwa ubwenge bihaba.”—Umubwiriza 9:10.

“Umwuka we umuvamo, agasubira mu butaka bwe; uwo munsi ibitekerezo bye birashira.”—Zaburi 146:4.

UKURI: ABAMARAYIKA BIZERWA BATWITAHO

“Umumarayika wa Yehova akambika agose abamutinya, kandi arabakiza.”—Zaburi 34:7; 91:11.

“Mbese [abamarayika] bose si imyuka ikora umurimo wo gufasha abantu, itumwa gukorera abazaragwa agakiza?”—Abaheburayo 1:14.

“Nuko mbona undi mumarayika aguruka aringanije ijuru, kandi yari afite ubutumwa bwiza bw’iteka kugira ngo abutangaze bube inkuru ishimishije ku batuye ku isi, n’amahanga yose n’imiryango yose n’indimi zose n’amoko yose. Avuga mu ijwi riranguruye ati ‘mutinye Imana kandi muyisingize.’”—Ibyahishuwe 14:6, 7.

IKINYOMA: YESU ANGANA N’IMANA

“Ndashaka ko mumenya ko umutware w’umugabo wese ari Kristo, kandi ko umutware w’umugore ari umugabo, naho umutware wa Kristo akaba Imana.”—1 Abakorinto 11:3.

“Ibintu byose nibimara kumugandukira, icyo gihe Umwana ubwe na we azagandukira Uwamweguriye ibintu byose, kugira ngo Imana ibe byose kuri bose.”—1 Abakorinto 15:28.

“Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira ko nta kintu na kimwe Umwana ashobora gukora yibwirije, keretse gusa icyo abonye Se akora.”—Yohana 5:19.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze