Uko namenye ko Imana ‘ikora ibikomeye’
Byavuzwe na Maurice Raj
Jye n’abagize umuryango wanjye hamwe n’abandi bimukira babarirwa mu bihumbi, twarimo duhunga ibitero bikaze kurusha ibindi byo mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose. Twamaze igihe kirekire tugenda mu ishyamba ry’inzitane ryo muri Birimaniya, bwakwira tukararamo. Icyo gihe nari mfite imyaka icyenda. Ibintu byanjye byose byari mu gafuka nari mpetse. Ariko nari ntarabona!
IBYO byabaye mu mwaka wa 1942 mu gihe cy’intambara y’isi yose. Icyo gihe twarimo duhunga ingabo z’Abayapani zagendaga zidusatira. Zari zateye igihugu cya Birimaniya, ubu cyitwa Miyanimari, kandi zari zamaze kwigarurira amariba ya peteroli yo mu mugi wa Yenangyaung. Abasirikare b’u Buyapani badufashe mpiri tutaragera ku mupaka w’u Buhindi, bahita badutegeka gusubira mu rugo.
Igihe nari nkiri umwana, twabaga mu mugi wa Yenangyaung aho data yakoraga mu isosiyete yo muri Birimaniya yacukuraga peteroli. Abayapani bamaze kuhigarurira, indege z’intambara z’u Bwongereza zibasiye uduce dukungahaye kuri peteroli two muri uwo mugi wa Yenangyaung, maze si ukuhamisha amabombe karahava! Umuryango wacu wigeze kumara iminsi itatu wihishe mu mwobo, amabombe aturikira hafi yacu. Nyuma yaho twahunze turi mu bwato, duhungira mu mugi muto wa Sale uri ku nkombe z’umugezi wa Ayeyarwady, cyangwa Irrawaddy. Tuhageze tukiri bazima twariruhukije, maze igihe cyose cyari gisigaye ngo intambara irangire tukimara muri uwo mugi.
Ibyago byatumye menya ukuri
Murumuna wanjye yavutse mu mwaka wa 1945, Intambara ya Kabiri y’Isi Yose irangiye. Data yari yishimiye kubona akana ko mu busaza, ariko ibyishimo bye ntibyamaze kabiri, kuko nyuma y’amezi atatu uwo murumuna wanjye yahise apfa. Nyuma yaho data na we yapfuye yishwe n’agahinda.
Incuti zanjye zageragezaga kumpumuriza zimbwira ko Imana yahamagaye data na murumuna wanjye, kugira ngo bajye kubana na yo mu ijuru. Icyo gihe nifuzaga kubasangayo tukibanira! Abagize umuryango wanjye bari Abagatolika, ari na ryo dini nigiyemo iyobokamana nkiri umwana. Nari narigishijwe ko iyo abapadiri n’ababikira bapfuye bahita bajya mu ijuru, mu gihe abandi babanza kumara igihe muri purugatori, aho bababarizwa igihe gito bezwaho ibyaha bakoze. Kubera ko nari nariyemeje kuzongera kubonana na data na murumuna wanjye, nishyiriyeho intego yo kujya kwiga mu iseminari y’Abagatolika y’i Maymyo, ubu yitwa Pyin Oo Lwin, iri ku birometero bigera kuri 210 uvuye aho twabaga.
Kugira ngo umuntu yemererwe kujya mu iseminari byasabaga kuba yarize. Kubera ko nari umwimukira, nari naragarukiye mu wa kabiri gusa. Nanone kandi, mu ntambara amashuri yose yari yarahagaze. Nubwo amashuri yaje kongera gufungurwa, umuryango wanjye wari ukennye. Icyo gihe mama yatwitagaho jye na bakuru banjye babiri, akarera n’abana batatu mama wacu yari yarasize. Ntiyari agishoboye kurihira abana b’abahungu amashuri.
Mukuru wanjye yari afite akazi, ariko nari mfite imyaka 13 gusa, ku buryo nta bintu byinshi nashoboraga gukora. Data wacu Manuel Nathan yabaga mu mugi wa Chauk, uri hafi y’umugi wa Sale. Naribwiye nti “ndamutse mvuye mu rugo, inda mama agaburira zaba zigabanutse.” Ubwo rero, nagiye kubana na data wacu i Chauk.
Sinari nzi ko data wacu yari amaze igihe gito aganiriye n’Abahamya ba Yehova, kandi ko yari afite amashyushyu yo kugeza ku bandi ukuri ko muri Bibiliya yari amaze kumenya. Yagiye angezaho uko kuri buhoro buhoro, atangira ansobanurira icyo isengesho rya Dawe uri mu ijuru rivuga, nk’uko Abagatolika baryita. Ritangira rigira riti “Dawe uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe.”—Matayo 6:9, 10, Bibiliya Ntagatifu.
Data wacu yaransobanuriye ati “ibyo rero biragaragaza ko Imana ifite izina, kandi iryo zina ni Yehova.” Hanyuma yanyeretse iryo zina muri Bibiliya. Nifuzaga kumenya byinshi kurushaho. Icyakora, sinashoboraga gusoma Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bya data wacu, kuko byari mu rurimi ntari nzi neza rw’icyongereza, dore ko n’ururimi rwanjye rw’igitamili ntarusomaga neza. Nubwo nari narize amashuri make, nagiye nsobanukirwa inyigisho za Bibiliya buhoro buhoro (Matayo 11:25, 26). Nabaye nk’uhumutse, maze ntangira kubona ko inyigisho nyinshi nari narigishijwe zitari zishingiye kuri Bibiliya. Naje kubwira data wacu nti “uku ni ukuri rwose!”
Maze kugira imyaka 16, natangiye kugeza ku bandi ibyo nari naramenye. Icyo gihe muri Miyanimari hari Abahamya ba Yehova 77 gusa. Bidatinze, Umuhamya w’umumisiyonari witwa Robert Kirk wabaga mu murwa mukuru wa Rangoon ubu witwa Yangon, yasuye data wacu i Chauk. Nabwiye Robert ko nari nariyeguriye Yehova. Ku bw’ibyo, ku itariki ya 24 Ukuboza 1949 nagaragaje ko niyeguriye Imana, maze mbatirizwa mu mugezi wa Ayeyarwady.
Uko nahanganye n’imbogamizi nahuye na zo
Nyuma yaho nagiye gushaka akazi keza i Mandalay. Nari mfite intego yo kuba umupayiniya, uko akaba ari ko bita ababwiriza b’igihe cyose b’Abahamya ba Yehova. Umunsi umwe, ubwo narimo ndeba umupira w’amaguru, nataye ubwenge maze nikubita hasi. Basanze ndwaye igicuri, maze biba ngombwa ko nsubira kuba mu rugo kugira ngo abagize umuryango wanjye bajye banyitaho.
Nakomeje kujya mfatwa n’igicuri mu gihe cy’imyaka umunani. Maze koroherwa, natangiye gukora akazi gasanzwe. Nubwo mama yambujije kuba umupayiniya bitewe n’uburwayi bwanjye, umunsi umwe naramubwiye nti “sinshobora gukomeza gutegereza. Ndifuza kuba umupayiniya, kandi Yehova azanyitaho.”
Mu mwaka wa 1957 nimukiye i Yangon, maze ntangira gukora umurimo w’ubupayiniya. Igitangaje ni uko nyuma y’imyaka 50 yakurikiyeho ntigeze nongera kurwara igicuri, kugeza mu mwaka wa 2007. Ubu hari imiti nywa imfasha guhangana n’ubwo burwayi. Mu mwaka wa 1958 nabaye umupayiniya wa bwite, nkajya mara amasaha 150 buri kwezi mu murimo wo kubwiriza.
Nabanje koherezwa mu mudugudu wa Kyonsha uri ku birometero 110 mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Yangon. Muri ako gace hari itsinda ry’abantu basomye ibitabo byacu by’imfashanyigisho za Bibiliya, kandi bifuzaga kumenya byinshi kurushaho. Igihe jye na Robert twageragayo, hateranye abantu benshi. Twashubije ibibazo byinshi bishingiye kuri Bibiliya batubazaga, kandi tubereka uko amateraniro yo kwiga Bibiliya ayoborwa. Bidatinze, bamwe muri bo bahise bifatanya natwe mu murimo wo kubwiriza. Nasabwe kuguma muri uwo mudugudu, maze mu mezi make iryo tsinda rito rivamo itorero rikomeye. Ubu muri ako gace hari Abahamya ba Yehova barenga 150.
Nyuma yaho nagizwe umugenzuzi usura amatorero, nkajya nsura amatorero n’amatsinda yitaruye hirya no hino muri Miyanimari. Nagenze ibirometero n’ibirometero ndi hejuru y’amakamyo yabaga yikoreye imizigo mu mihanda yuzuye ivumbi, nyura mu mashyamba, nambuka imigezi kandi nzamuka imisozi myinshi. Nubwo nta kabaraga nagiraga, niboneye ko Yehova yampaye imbaraga maze bituma ntacogora.—Abafilipi 4:13.
“Yehova azagufasha”
Mu mwaka wa 1962, nimuriwe ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova i Yangon, maze mpageze Robert antoza imirimo ihakorerwa. Bidatinze, abategetsi basabye abamisiyonari bose b’abanyamahanga kuva muri Miyanimari, kandi mu byumweru bike bari bamaze kuva mu gihugu. Natunguwe no kubona ko ari jye wagombaga kuyobora ibiro by’ishami.
Naribajije nti “ese uyu murimo nzawukora nte? Sinigeze niga kandi si ndi inararibonye.” Abavandimwe bakuze bamaze kubona ko mpangayitse, barambwiye bati “Maurice, ntugire ubwoba, Yehova azagufasha. Kandi natwe twese tukuri inyuma.” Ayo magambo yanteye inkunga cyane. Nyuma y’amezi make, byabaye ngombwa ko nkusanya raporo y’umurimo wo kubwiriza twakoze muri Miyanimari, kugira ngo izasohoke mu gitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova cyo mu mwaka wa 1967. Mu myaka 38 yakurikiyeho, nakusanyaga iyo raporo y’igihugu buri mwaka. Uko igihe cyagiye gihita, ibintu byabayeho byanyeretse ko mu by’ukuri Yehova ari we uyobora umurimo dukora.
Urugero, igihe mbere yaho nasabaga ubwenegihugu bwa Miyanimari, nasanze mbura amafaranga y’amakiyati 450a yari akenewe kugira ngo mbone ibyangombwa, maze ndabisubika. Nuko umunsi umwe, ubwo nacaga imbere y’ibiro by’isosiyete nari narigeze gukorera, uwahoze ari umukoresha wanjye yarambonye. Yarambwiye ati “amakuru ki Raj? Ngwino ufate amafaranga yawe. Ujya kugenda wibagiwe gutwara amafaranga wari warizigamiye.” Ayo mafaranga yari amakiyati 450.
Navuye mu biro nibaza icyo nari gukoresha ayo makiyati 450. Ariko nibutse ko ayo mafaranga yari ahwanye neza n’ayo nari nkeneye kugira ngo mbone bya byangombwa, maze mpita numva ko Yehova yifuzaga ko nyakoresha nshaka ibyo byangombwa. Kandi ibyo byagize akamaro cyane. Kubera ko nari maze kuba umwenegihugu waho, nashoboraga kuguma mu gihugu, nkajya aho nshaka, ngatumiza ibitabo, kandi ngasohoza izindi nshingano z’ingenzi zifitanye isano n’umurimo wo kubwiriza muri Miyanimari.
Tugira ikoraniro ry’intara mu majyaruguru
Mu mwaka wa 1969, umurimo wo kubwiriza wateraga imbere mu buryo bwihuse mu mugi wa Myitkyina wo mu majyaruguru ya Miyanimari. Ibyo byatumye dufata umwanzuro wo gukorera ikoraniro ry’intara muri uwo mugi. Icyakora ikibazo gikomeye twari dufite, cyari ukubona uburyo bwo gutwara Abahamya bose bo mu majyepfo. Twarasenze maze dusaba isosiyete yo muri Miyanimari ishinzwe za gari ya moshi kudukodesha ibice bitandatu bya gari ya moshi. Twatangajwe cyane no kubona babitwemerera.
Twageze ubwo turangiza imyiteguro yose y’ikoraniro. Umunsi twari dutegerejeho abashyitsi ugeze, twagiye muri gare mu ma saa sita, twiteze ko gari ya moshi iri buze saa munani n’igice. Igihe twari dutegereje, umuyobozi wa gare yatugejejeho ubutumwa bugira buti “twacomoye ibice bitandatu bya gari ya moshi byari byakodeshejwe na sosiyete ya Watch Tower.” Yavuze ko gari ya moshi yari yananiwe kuzamuka umusozi ikuruye ibyo bice by’inyongera.
Twari kubyifatamo dute? Ikintu twahise dutekereza, ni uguhindura umunsi w’ikoraniro. Ariko ibyo byari kudusaba kongera gusaba ibyangombwa, kandi byari kudutwara ibyumweru bitari bike. Igihe twari tugisenga Yehova tumwinginga, twagiye kubona tubona gari ya moshi yuzuye Abahamya irahageze. Twagize ngo turarota! Iyo gari ya moshi yari ikuruye ibice bitandatu byuzuye Abahamya! Bose barimo badupepera baseka. Igihe twababazaga uko byabagendekeye, umwe muri bo yaradusobanuriye ati “ni byo koko bacomoye ibice bitandatu bya gari ya moshi, ariko ibyacu nta wabikozeho!”
Hagati y’umwaka wa 1967 na 1971, umubare w’Abahamya bo muri Miyanimari wikubye kabiri, ugera hafi kuri 600. Nyuma yaho mu mwaka wa 1978, ibiro by’ishami byimukiye mu nzu y’amagorofa abiri. Nyuma y’imyaka makumyabiri, umubare w’Abahamya wariyongereye urenga 2.500. Ibiro by’ishami byaje kwagurwa, maze ku itariki ya 22 Mutarama 2000, John E. Barr, wo mu Nteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova ava muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aje gutanga disikuru yo kwegurira Yehova inzu y’ibiro y’amagorofa atatu, hamwe n’indi nzu irimo ibyumba byo kubamo tugikoresha no muri iki gihe.
Nabonye imigisha myinshi
Ubu ku biro by’ishami bya Yangon hakora abakozi 52, kandi ni na ho baba. Mu gihugu cyose, hari Abahamya bagera ku 3.500 bari mu matorero n’amatsinda 74 ari hirya no hino mu gihugu. Nashimishijwe n’uko mu mwaka wa 1969, mama yabaye Umuhamya wa Yehova mbere gato y’uko apfa.
Umuhamya w’umupayiniya wo muri ako gace witwa Doris Ba Aye, yaje kuba ku biro by’ishami mu myaka ya za 60 rwagati, akora umurimo w’ubuhinduzi. Mbere yaho mu mwaka wa 1959, yari yarize mu ishuri rya 32 rya Bibiliya rya Watchtower rya Gileyadi, rihugura abamisiyonari b’Abahamya ba Yehova. Uburanga bwe, ibyishimo yahoranaga no kuba yari umuntu ukuze mu buryo bw’umwuka byatumye mukunda. Twashyingiranywe mu mwaka wa 1970. Na n’ubu turacyakunda Yehova, kandi natwe turakundana.
Mu myaka irenga mirongo itandatu ishize, niboneye ukuntu Imana yadufashije mu murimo wo kubwiriza ukorerwa muri iki gihugu. Imana irakomeye kandi ikwiriye gusingizwa. Mu buzima bwanjye bwose, niboneye ko Imana ‘ikora ibikomeye.’—Zaburi 106:21.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Icyo gihe, ayo mafaranga yanganaga n’amadolari 95 y’amanyamerika, kandi ntiyari make.
[Ifoto yo ku ipaji ya 27]
Mbwiriza i Rangoon muri Birimaniya ahagana mu mwaka wa 1957
[Ifoto yo ku ipaji ya 28]
Ngiye mu ikoraniro ry’intara i Kaleymo muri Birimaniya, mu mpera z’imyaka ya za 70
[Ifoto yo ku ipaji ya 29]
Ibiro by’ishami byacu byiza byaguwe mu wa 2000
[Ifoto yo ku ipaji ya 29]
Ndi kumwe na Doris muri iki gihe
[Ifoto yo ku ipaji ya 29]
Tubwiriza ku nzu n’inzu