Jya wigisha abana bawe
Ibanga ushobora kubwira abandi
ESE hari umuntu wigeze akubwira ibanga?—a Hari iryo nshaka kukubwira. Iryo banga Bibiliya iryita “ibanga ryera ryari ryarahishwe kuva mu bihe bya kera cyane” (Abaroma 16:25). Mu mizo ya mbere, Imana ni yo yonyine yari izi iryo ‘banga ryera.’ Reka turebe icyo Imana yakoze kugira ngo abantu benshi barimenye.
Ese mbere y’uko dutangira, waba uzi ikintu ‘cyera’ icyo ari cyo?— Iryo jambo risobanura ikintu kitanduye cyangwa se cyihariye. Ku bw’ibyo, iryo banga ryitwa ibanga ryera kubera ko rituruka ku Mana yera. Ukeka ko ari ba nde bifuzaga kumenya iryo banga ryihariye?— Ni abamarayika. Bibiliya igira iti “ibyo bintu abamarayika na bo bifuza kubirunguruka.” Koko rero, abamarayika na bo bifuzaga gusobanukirwa iryo banga ryera.—1 Petero 1:12.
Igihe Yesu yazaga ku isi, yavuze ibyerekeye iryo banga ryera kandi atangira kurisobanura. Yabwiye abigishwa be ati “mwebweho mwahawe gusobanukirwa ibanga ryera ry’ubwami bw’Imana” (Mariko 4:11). Ese waba wabonye icyo iryo banga ryera rivuga?— Iryo banga rivuga ibirebana n’Ubwami bw’Imana Yesu yatwigishije gusenga dusaba.—Matayo 6:9, 10.
Reka noneho turebe uko Ubwami bw’Imana bwabaye ibanga “kuva mu bihe bya kera cyane,” kugeza igihe Yesu yaziye ku isi maze agatangira kurisobanura. Adamu na Eva bamaze kwica itegeko ry’Imana maze bakirukanwa mu busitani bwa Edeni, abagaragu b’Imana baje kumenya ko Imana yari igifite umugambi wo guhindura isi yose paradizo (Intangiriro 1:26-28; 2:8, 9; Yesaya 45:18). Banditse ibirebana n’ibyishimo abatuye isi bazagira igihe bazaba bategekwa n’Ubwami bw’Imana.—Zaburi 37:11, 29; Yesaya 11:6-9; 25:8; 33:24; 65:21-24.
Ngaho noneho tekereza ku Mwami w’Ubwami bw’Imana. Ese waba uzi uwo Imana yatoranyije kugira ngo azabe Umwami w’ubwo Bwami?— Ni Umwana wayo Yesu Kristo, ari we ‘Mwami w’amahoro.’ Bibiliya ivuga ko “ubutware buzaba ku bitugu bye” (Yesaya 9:6, 7). Jye nawe tugomba kugira “ubumenyi nyakuri bw’ibanga ryera ry’Imana, ari ryo Kristo” (Abakolosayi 2:2). Tugomba kumenya ko Imana yimuye ubuzima bw’umumarayika wa mbere (Umwana wayo w’umwuka) yaremye, maze ikabushyira mu nda ya Mariya. Uwo Mwana wari umumarayika ukomeye, ni we Imana yohereje ku isi kugira ngo abe igitambo, bityo dushobore kubona ubuzima bw’iteka.—Matayo 20:28; Yohana 3:16; 17:3.
Icyakora, hari byinshi dukeneye kumenya ku birebana n’iryo banga, birenze kumenya ko Imana yatoranyije Yesu ngo abe Umwami w’Ubwami bwayo. Kimwe mu bigize iryo banga ryera, ni uko hari abagabo n’abagore bazabana mu ijuru na Yesu wazutse. Abo ni bo bazategekana na we!—Abefeso 1:8-12.
Reka turebe amwe mu mazina y’abo bantu bazategekana na Yesu mu ijuru. Yesu yabwiye intumwa ze zizerwa ko yari agiye mu ijuru kuzitegurira umwanya (Yohana 14:2, 3). Soma imirongo y’Ibyanditswe ikurikira, maze wirebere amazina ya bamwe mu bagabo n’abagore bazategekana na Yesu mu Bwami bwa Se.—Matayo 10:2-4; Mariko 15:39-41; Yohana 19:25.
Abantu bamaze igihe kirekire batazi umubare nyawo w’abazategekana na Yesu mu Bwami bwe bwo mu ijuru. Ariko ubu uwo mubare urazwi. Ese waba uwuzi?— Bibiliya ivuga ko ari 144.000. Uwo mubare na wo ni kimwe mu bigize ibanga ryera.—Ibyahishuwe 14:1, 4.
Ese wemera ko iryo ‘banga ryera ry’ubwami bw’Imana,’ ari ryo banga ryiza cyane umuntu wese ashobora kumenya?— Niba ari uko bimeze rero, reka twihatire kwiga byinshi ku birebana n’iryo banga, bityo tuzashobore kubisobanurira abantu benshi uko bishoboka kose.
a Niba urimo usomera abana, ako kanyerezo karakwibutsa ko ugomba kuba utuje, ukabareka bagasubiza icyo kibazo.