ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 15/12 pp. 11-15
  • “Iki ni cyo gihe cyihariye cyo kwemererwamo”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Iki ni cyo gihe cyihariye cyo kwemererwamo”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • ‘Igihe cyihariye cyo kwemererwamo’
  • ‘Ntimunanirwe kugera ku ntego yabwo’
  • “Mugire ishyaka ryinshi mutewe n’umwuka”
  • Uyu ni wo munsi wo gukirizwamo!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Bwiriza ubutumwa bwiza bw’ubuntu butagereranywa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
  • Dutangaze ubutumwa bwiza tubishishikariye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • “Mugire ishyaka ryinshi mutewe n’umwuka”
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2009
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 15/12 pp. 11-15

“Iki ni cyo gihe cyihariye cyo kwemererwamo”

“Dore iki ni cyo gihe cyihariye cyo kwemererwamo. Dore uyu ni wo munsi w’agakiza.”​—2 KOR 6:2.

1. Kuki tuba dukeneye kumenya ibyo tugomba gukora mu gihe iki n’iki?

“IKINTU cyose gifite igihe cyagenewe, ndetse buri kintu cyose gikorerwa munsi y’ijuru gifite igihe cyacyo” (Umubw 3:1). Salomo yashakaga kuvuga akamaro ko kumenya igihe gikwiriye cyo gukoreramo ikintu cyose gifite akamaro, byaba guhinga, gukora urugendo, gucuruza, cyangwa gushyikirana n’abandi. Icyakora, tuba dukeneye no kumenya ikintu cy’ingenzi tuba tugomba gukora mu gihe iki n’iki. Mu yandi magambo, tugomba kumenya neza ibyo twashyira mu mwanya wa mbere.

2. Tuzi dute ko Yesu yari azi neza igihe yarimo ubwo yakoraga umurimo wo kubwiriza?

2 Igihe Yesu yari ku isi, yari azi neza igihe yarimo n’icyo yari akeneye gukora. Kubera ko yazirikanaga ibyo yagombaga gushyira mu mwanya wa mbere, yari azi ko igihe cyari cyarategerejwe kuva kera cyari kigeze, kugira ngo ubuhanuzi bwinshi buvuga ibya Mesiya busohore (1 Pet 1:11; Ibyah 19:10). Hari umurimo yagombaga gukora wari kugaragaza ko ari we Mesiya wasezeranyijwe. Yagombaga guhamya ukuri k’Ubwami mu buryo bunonosoye kandi agakorakoranya abantu bari kuzaraganwa na we ubwo Bwami. Yagombaga no gushyiraho urufatiro rw’itorero rya gikristo ryari gukora umurimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa kugeza ku mpera z’isi.—Mar 1:15.

3. Kuba Yesu yari azi neza igihe yarimo byatumye akora iki?

3 Kuba Yesu yari azi neza igihe yarimo byatumye agira ishyaka ryo gukora ibyo Se ashaka. Yabwiye abigishwa be ati “rwose ibisarurwa ni byinshi, ariko abakozi ni bake. Nuko rero musabe cyane Nyir’ibisarurwa yohereze abakozi mu bisarurwa bye” (Luka 10:2; Mal 4:5, 6). Yesu yabanje gutoranya 12 mu bigishwa be, hanyuma atoranya abandi 70, maze abaha amabwiriza yihariye kandi abohereza kubwiriza ubutumwa bushishikaje bugira buti “ubwami bwo mu ijuru buregereje.” Naho ku birebana na Yesu, dusoma ngo “amaze guha abigishwa be cumi na babiri ayo mabwiriza, ava aho ajya kwigisha no kubwiriza mu migi yabo.”—Mat 10:5-7; 11:1; Luka 10:1.

4. Ni mu buhe buryo Pawulo yiganye Yesu Kristo?

4 Yesu yabereye abigishwa be bose urugero ruhebuje mu birebana no kugira ishyaka no kwitanga mu murimo w’Imana. Ibyo ni byo intumwa Pawulo yerekezagaho igihe yateraga inkunga bagenzi be bari bahuje ukwizera, agira ati “mujye munyigana nk’uko nanjye nigana Kristo” (1 Kor 11:1). Ni mu buhe buryo Pawulo yiganye Kristo? Mbere na mbere yamwiganye abwiriza ubutumwa bwiza atizigamye. Mu nzandiko Pawulo yandikiye amatorero, dusangamo amagambo nk’aya ngo “ntimukabe abanebwe mu byo mukora,” “mukorere Yehova muri abagaragu be,” “buri gihe [mube] mufite byinshi byo gukora mu murimo w’Umwami,” n’amagambo ngo “ibyo mukora byose mubikorane ubugingo bwanyu bwose nk’abakorera Yehova” (Rom 12:11; 1 Kor 15:58; Kolo 3:23). Igihe Pawulo yahuraga n’Umwami Yesu Kristo ubwo yajyaga i Damasiko, ntiyigeze abyibagirwa; nta n’ubwo yigeze yibagirwa amagambo ya Yesu umwigishwa Ananiya agomba kuba yaramubwiye agira ati ‘uwo muntu ni urwabya natoranyije kugira ngo ageze izina ryanjye ku banyamahanga no ku bami no ku Bisirayeli.’—Ibyak 9:15; Rom 1:1, 5; Gal 1:16.

‘Igihe cyihariye cyo kwemererwamo’

5. Ni iki cyatumye Pawulo asohoza umurimo we abigiranye ishyaka?

5 Iyo dusomye igitabo cy’Ibyakozwe, tubona neza ubutwari n’ishyaka Pawulo yagaragaje mu gusohoza umurimo we (Ibyak 13:9, 10; 17:16, 17; 18:5). Yari asobanukiwe neza igihe yarimo. Yaravuze ati “dore iki ni cyo gihe cyihariye cyo kwemererwamo. Dore uyu ni wo munsi w’agakiza” (2 Kor 6:2). Mu mwaka wa 537 Mbere ya Yesu, cyari igihe cyo kwemererwamo ku bantu bari barajyanywe mu bunyage i Babuloni, kugira ngo basubire mu gihugu cyabo (Yes 49:8, 9). Ariko se ni iki hano Pawulo yerekezagaho? Imirongo ibanziriza uwo idufasha kumenya icyo yashakaga kuvuga.

6, 7. Ni ikihe gikundiro gikomeye cyahawe Abakristo basutsweho umwuka bo muri iki gihe, kandi se ni ba nde bakorana na bo?

6 Muri urwo rwandiko rwa Pawulo, yari yabanje kuvuga ibirebana n’igikundiro gikomeye we n’Abakristo bagenzi be basutsweho umwuka bahawe. (Soma mu 2 Abakorinto 5:18-20.) Yasobanuye ko Imana yari yarabahamagariye umugambi wihariye wo gusohoza “umurimo wo kwiyunga,” ngo bingingire abantu ‘kwiyunga n’Imana.’ Ibyo byasobanuraga ko abantu bagombaga kongera kugirana ubucuti n’Imana cyangwa kubana na yo amahoro.

7 Kuva aho ubwigomeke bubereye muri Edeni, abantu bose batandukanyijwe na Yehova (Rom 3:10, 23). Ibyo byatumye abantu bose muri rusange batamenya Imana n’imigambi yayo, maze bibazanira imibabaro n’urupfu. Pawulo yaranditse ati “tuzi ko ibyaremwe byose bikomeza kunihira hamwe, kandi bikababarira hamwe kugeza ubu” (Rom 8:22). Ariko Imana yafashe ingamba zo gushishikariza abantu kuyigarukira cyangwa kwiyunga na yo, ndetse rwose ‘irabinginga.’ Uwo ni wo murimo Pawulo n’Abakristo bagenzi be basutsweho umwuka bahawe icyo gihe. Icyo “gihe cyo kwemererwamo” cyashoboraga kubera abizeye Yesu ‘umunsi w’agakiza.’ Abakristo bose basutsweho umwuka na bagenzi babo bagize ‘izindi ntama’ bakorana na bo, bakomeza gutumira abantu kugira ngo bungukirwe n’‘igihe cyo kwemererwamo.’—Yoh 10:16.

8. Ni iki gituma itumira risaba abantu kwiyunga n’Imana riba ikintu cyihariye?

8 Igituma iryo tumira ryo kwiyunga n’Imana rirushaho kuba ikintu cyihariye, ni uko Imana ari yo yafashe iya mbere kugira ngo yiyunge n’abantu nubwo ari bo bangije imishyikirano bari bafitanye na yo, bitewe n’uko bigometse muri Edeni (1 Yoh 4:10, 19). Ni iki yakoze? Pawulo yatanze igisubizo cy’icyo kibazo agira ati “Imana yiyunze n’isi binyuze kuri Kristo, ntiyakomeza kubabaraho ibyaha byabo, kandi ni twe yashinze ijambo ryo kwiyunga.”—2 Kor 5:19; Yes 55:6.

9. Ni iki Pawulo yakoze kugira ngo agaragaze ko yashimiraga ku bw’imbabazi z’Imana?

9 Igihe Yehova yatangaga igitambo cy’incungu, yatumye abantu bizera babona uburyo bwo kubabarirwa ibyaha, kandi bakongera kugirana ubucuti na we cyangwa bakongera kubana amahoro. Byongeye kandi, yohereje intumwa ze gushishikariza abantu, aho baba bari hose, kubana na we amahoro mu gihe bigishoboka. (Soma muri 1 Timoteyo 2:3-6.) Kuba Pawulo yari asobanukiwe ibyo Imana ishaka kandi akaba yari azi igihe yarimo, byatumye akora “umurimo wo kwiyunga” atizigamye. Ibyo Yehova ashaka ntibyahindutse. Na n’ubu aracyashaka ko abantu biyunga na we. Amagambo ya Pawulo agira ati “dore iki ni cyo gihe cyihariye cyo kwemererwamo,” n’agira ati “uyu ni wo munsi w’agakiza,” no muri iki gihe aracyafite agaciro. Mbega ukuntu Yehova ari Imana igira imbabazi n’impuhwe!—Kuva 34:6, 7.

‘Ntimunanirwe kugera ku ntego yabwo’

10. ‘Umunsi w’agakiza’ ni iki ku Bakristo basutsweho umwuka bo mu gihe cyashize, n’abo muri iki gihe?

10 Abantu ba mbere bungukiwe n’icyo gikorwa cyo kwiyunga n’Imana kigaragaza ubuntu bwayo butagereranywa, ni ‘abunze ubumwe na Kristo’ (2 Kor 5:17, 18). Kuri bo ‘umunsi w’agakiza’ watangiye kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33. Kuva icyo gihe, bahawe inshingano yo gutangaza “ijambo ryo kwiyunga.” Muri iki gihe Abakristo basigaye basutsweho umwuka baracyakora “umurimo wo kwiyunga.” Bazi ko abamarayika bane intumwa Yohana yabonye mu buhanuzi yeretswe, “bafashe imiyaga ine y’isi bayikomeje, kugira ngo hatagira umuyaga uhuha ku isi.” Ku bw’ibyo, turacyari mu “munsi w’agakiza” no mu “gihe cyihariye cyo kwemererwamo” (Ibyah 7:1-3). Kubera iyo mpamvu, kuva mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, abasigaye basutsweho umwuka bakomeje gukorana ishyaka “umurimo wo kwiyunga” kugeza ku mpera z’isi.

11, 12. Mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, Abakristo basutsweho umwuka bagaragaje bate ko bari bazi igihe barimo? (Reba ifoto iri ku ipaji ya 15.)

11 Urugero, nk’uko byavuzwe mu gitabo kimwe cyanditswe n’Abahamya ba Yehova, mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20 “C. T. Russell n’abo yari afatanyije na bo bemeraga rwose ko bari mu gihe cy’isarura kandi ko abantu bari bakeneye kumva ukuri kubatura” (Les Témoins de Jéhovah: Prédicateurs du Royaume de Dieu). Bakoze iki? Kubera ko abo bavandimwe bari bazi ko bari mu gihe cy’isarura, ni ukuvuga ‘igihe cyihariye cyo kwemererwamo,’ ntibumvaga ko bihagije gutumirira abantu kuza kumva inyigisho zabo gusa, kuko abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo na bo bari bamaze igihe kirekire babikora. Ahubwo abo Bakristo basutsweho umwuka batangiye gushaka ubundi buryo bwiza kurushaho bwo gukwirakwiza ubutumwa bwiza. Urugero, bakoresheje ikoranabuhanga ryari rigezweho icyo gihe kugira ngo bateze imbere umurimo wabo.

12 Kugira ngo abagize iryo tsinda rito ry’abantu barangwaga n’ishyaka bakwirakwize ubutumwa bwiza bw’Ubwami, bakoresheje inkuru z’Ubwami, udutabo, amagazeti n’ibitabo. Nanone kandi, bateguye za disikuru n’inyandiko zitandukanye bahaga ibinyamakuru bibarirwa mu bihumbi bikazisohora. Banyuzaga ibiganiro bishingiye ku Byanditswe kuri radiyo zo mu gihugu no kuri za radiyo mpuzamahanga. Bakoze amashusho agenda, aherekejwe n’amajwi na mbere yuko inganda zisohora za filimi zitangira kubikora. Kuba abo bavandimwe bakoranaga ishyaka bataracogoye, byageze ku ki? Muri iki gihe hari abantu bagera kuri miriyoni ndwi bitabiriye ubutumwa bugira buti “nimwiyunge n’Imana,” kandi bifatanya mu kubutangaza. Koko rero, abo bagaragu ba Yehova bo mu bihe byashize babaye urugero rwiza mu birebana no kugira ishyaka, nubwo bari bake kandi badafite ubuhanga bwinshi.

13. Ni uwuhe mugambi w’Imana twagombye kuzirikana?

13 Amagambo Pawulo yavuze agira ati “iki ni cyo gihe cyihariye cyo kwemererwamo” na n’ubu aracyari ukuri. Twebwe abo Yehova yagiriye ubuntu butagereranywa, tumushimira ko yaduhaye uburyo bwo kumva ubutumwa bwo kwiyunga na we kandi tukabwemera. Aho kugira ngo twituramire gusa, tuzirikana amagambo Pawulo yakomeje avuga agira ati “turabinginga nanone ngo mwe kwemera ubuntu butagereranywa bw’Imana, hanyuma ngo munanirwe kugera ku ntego yabwo” (2 Kor 6:1). Intego y’ubuntu butagereranywa bw’Imana ni ‘ukwiyunga n’isi’ binyuze kuri Kristo.—2 Kor 5:19.

14. Ni iki kirimo kiba mu bihugu byinshi?

14 Abantu benshi baracyari kure y’Imana kandi ntibazi intego y’ubuntu butagereranywa bw’Imana, kuko Satani yabahumye amaso (2 Kor 4:3, 4; 1 Yoh 5:19). Icyakora, imimerere y’isi igenda irushaho kuba mibi, yatumye abantu benshi bitabira ubutumwa bwiza ubwo bamenyaga ko kwitandukanya n’Imana ari byo nyirabayazana w’ibibi n’imibabaro bigera ku bantu. Ndetse no mu bihugu abantu benshi batashishikazwaga n’umurimo wacu wo kubwiriza, ubu abenshi baremera ubutumwa bwiza kandi bakagira icyo bakora kugira ngo biyunge n’Imana. Ese dusobanukiwe ko iki ari cyo gihe tugomba kurushaho kugira ishyaka maze tukinginga abantu tuti “nimwiyunge n’Imana”?

15. Aho kubwira abantu ubutumwa bubatera kumva bamerewe neza, ni iki twifuza ko bamenya aho baba bari hose?

15 Umurimo wacu si uwo kubwira abantu ko nibahindukirira Imana izabafasha mu bibazo byose bafite maze bakumva bamerewe neza. Ibyo ni byo abantu benshi baba bashaka iyo bajya mu madini, kandi amadini na yo ashishikazwa no guhaza icyo cyifuzo cyabo (2 Tim 4:3, 4). Icyo si cyo umurimo wacu uba ugamije. Tubwiriza ubutumwa bwiza bw’uko Yehova, ashingiye ku rukundo rwe, yiteguye kubabarira abantu ibicumuro byabo binyuze kuri Kristo. Bityo, abantu bashobora kudakomeza kwitandukanya n’Imana ahubwo bakiyunga na yo (Rom 5:10; 8:32). Ariko rero, ‘igihe cyihariye cyo kwemererwamo’ kiri hafi kurangira.

“Mugire ishyaka ryinshi mutewe n’umwuka”

16. Ni iki cyafashije Pawulo kugira ubutwari n’ishyaka?

16 None se, twakora iki kugira ngo tugirire ishyaka gahunda y’ugusenga k’ukuri kandi dukomeze kurigaragaza? Hari bamwe bashobora kuba bagira amasonisoni muri kamere yabo cyangwa badakunda kuvuga, maze kwishyikira ku bandi bikaba byabagora. Icyakora, ni byiza kwibuka ko kugira ishyaka bidasobanura ibyiyumvo umuntu agaragaza inyuma gusa cyangwa guhimbarwa, kandi ko bidaterwa na kamere y’umuntu. Intumwa Pawulo yagaragaje uko umuntu yagira ishyaka kandi agakomeza kurigaragaza ubwo yateraga Abakristo bagenzi be inkunga igira iti “mugire ishyaka ryinshi mutewe n’umwuka” (Rom 12:11). Umwuka wa Yehova wagize uruhare rukomeye mu gutuma iyo ntumwa igira ubutwari no kwihangana mu murimo wo kubwiriza. Uhereye igihe Pawulo yahamagarwaga na Yesu kugeza igihe yafungirwaga i Roma bwa nyuma kandi akicirwayo ahowe Imana, ni ukuvuga imyaka isaga 30, ishyaka rye ntiryigeze ricogora. Yahoraga yishingikiriza ku Mana, yo yamuhaga imbaraga akeneye binyuze ku mwuka wayo. Yaravuze ati “mu bintu byose, ngira imbaraga binyuze ku umpa imbaraga” (Fili 4:13). Mbega ukuntu kwigana urugero rwe byatugirira akamaro!

17. Ni iki kizadufasha ‘kugira ishyaka ryinshi dutewe n’umwuka’?

17 Igihe intumwa Pawulo yavugaga ayo magambo yo mu Baroma 12:11, yakoresheje ijambo ry’ikigiriki rifashwe uko ryakabaye risobanura ngo “kubira.” Kugira ngo amazi ari ku ziko akomeze kubira, umuriro uba ugomba gukomeza kwaka. Mu buryo nk’ubwo, kugira ngo ‘tugire ishyaka ryinshi dutewe n’umwuka,’ tuba dukeneye ko Imana ikomeza kuduha umwuka wayo. Tuzawubona ari uko dukurikije gahunda zose Yehova aduteganyiriza, zituma dukomera mu buryo bw’umwuka. Ibyo bisobanura ko tugomba kwita kuri gahunda yacu yo kuyoboka Imana, haba mu muryango no mu itorero, ni ukuvuga kugira gahunda ihoraho yo kwiyigisha Bibiliya n’iy’icyigisho cy’umuryango, gusenga buri gihe no guteranira hamwe n’Abakristo bagenzi bacu. Ibyo byose bizadufasha ‘kugira ishyaka ryinshi dutewe n’umwuka,’ kimwe n’uko umuriro utuma amazi akomeza kubira.—Soma mu Byakozwe 4:20; 18:25.

18. Ni iyihe ntego twebwe Abakristo babatijwe tugomba kugira?

18 Umuntu wiyeguriye ikintu runaka aba afite intego ashaka kugeraho kandi ntiyemera ko hagira ikimubuza kuyigeraho. Twe Abakristo babatijwe, intego yacu ni iyo gukora ibyo Yehova adusaba gukora byose, nk’uko na Yesu yabigenje (Heb 10:7). Muri iki gihe, Yehova ashaka ko abantu benshi biyunga na we uko bishoboka kose. Ku bw’ibyo, nimucyo twigane Yesu na Pawulo, tugira ishyaka muri uwo murimo w’ingenzi kandi wihutirwa kurusha indi yose igomba gukorwa muri iki gihe.

Ese uribuka?

• Ni uwuhe ‘murimo wo kwiyunga’ Pawulo n’abandi Bakristo basutsweho umwuka bahawe gukora?

• Ni mu buhe buryo abasigaye basutsweho umwuka bakoresheje neza ‘igihe cyihariye cyo kwemererwamo’?

• Ni iki cyafasha Abakristo ‘kugira ishyaka ryinshi batewe n’umwuka’?

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Igihe Pawulo yahuraga n’Umwami Yesu Kristo, ntiyigeze abyibagirwa

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze