ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 15/12 pp. 16-20
  • Ibonere imigisha ituruka ku mwami uyoborwa n’umwuka w’Imana

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibonere imigisha ituruka ku mwami uyoborwa n’umwuka w’Imana
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Imana yatumye yuzuza ibisabwa kugira ngo ategeke
  • Yahawe ububasha bwo kugeza ku bantu imigisha ituruka ku ncungu
  • Yahawe ububasha bwo guca imanza
  • Iheshe imigisha binyuze kuri Kristo
  • Yesu Kristo ni muntu ki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • Yesu Kristo, Uwo Imana Izakoresha mu Guha Abantu Imigisha
    Ukuli Kuyobora ku Buzima bw’Iteka
  • Yesu Kristo—Uwatumwe n’Imana?
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
  • Ubutumwa Tugomba Gutangaza
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 15/12 pp. 16-20

Ibonere imigisha ituruka ku mwami uyoborwa n’umwuka w’Imana

“Umwuka wa Yehova uzaba kuri we.”​—YES 11:2.

1. Ni izihe mpungenge bamwe bagaragaje ko bafite ku birebana n’ibibazo biri mu isi?

MU MWAKA wa 2006, umuhanga mu by’ikirere witwa Stephen Hawking yarabajije ati “muri iyi si ivurunganye mu bya politiki, mu by’imibanire y’abantu, ndetse n’ibidukikije bikaba byarangiritse, abantu bashobora bate kubaho indi myaka 100?” Hari ikinyamakuru cyavuze kiti “ntitwigeze dukuraho ubukene cyangwa ngo tuzane amahoro ku isi. Ahubwo, usanga ibyo twagezeho binyuranye cyane n’ibyo. Si ukuvuga ko nta cyo twakoze. Twagerageje ubutegetsi bw’uburyo bwose, haba ubutegetsi bugenzura ibintu byose bifitanye isano n’ubukungu bw’igihugu, tugerageza n’ubutegetsi buha urubuga abikorera ku giti cyabo, dushyiraho Umuryango w’Amahanga, dukora n’intwaro za kirimbuzi tugira ngo ahari ibihugu bizatinyana bityo he kubaho intambara. Twarwanye intambara nyinshi zo kurangiza izindi ntambara, twibwira ko tuzi uko twarangiza intambara.”—New Statesman.

2. Vuba aha Yehova azagaragaza ate ko ari we ukwiriye gutegeka isi?

2 Amagambo nk’ayo ntatungura abagaragu ba Yehova. Bibiliya itubwira ko abantu bataremewe kwiyobora (Yer 10:23). Yehova ni we wenyine ukwiriye kutubera Umutegetsi w’Ikirenga. Bityo, ni we wenyine ufite uburenganzira bwo kudushyiriraho amahame atuyobora, akatwereka intego ubuzima bwacu bwagombye kugira kandi akatuyobora kugira ngo tuyigereho. Byongeye kandi, vuba aha azakoresha ububasha bwe kugira ngo akureho ubutegetsi bwose bw’abantu bwananiwe kugira icyo bugeraho. Icyo gihe kandi ni bwo azarimbura abantu bose banga ubutegetsi bwe bw’ikirenga bashaka ko abantu bakomeza kuba mu bubata bw’icyaha no kudatungana, no mu bubata bw’“imana y’iyi si,” ari yo Satani.—2 Kor 4:4.

3. Ni iki Yesaya yahanuye ku birebana na Mesiya?

3 Mu isi nshya izaba yahindutse paradizo, ubutegetsi bwa Yehova burangwa n’urukundo buzayobora abantu binyuze ku Bwami bwa Mesiya (Dan 7:13, 14). Ku birebana n’Umwami wabwo, Yesaya yarahanuye ati “ku gishyitsi cya Yesayi hazashibukaho ishami, kandi umushibu uzashibuka ku mizi ye uzarumbuka. Umwuka wa Yehova uzaba kuri we, umwuka w’ubwenge n’ubuhanga, umwuka w’inama n’umwuka w’imbaraga, umwuka wo kumenya no gutinya Yehova” (Yes 11:1, 2). Ni mu buhe buryo umwuka wera w’Imana watumye Yesu Kristo, ari we ‘shami ryashibutse ku gishyitsi cya Yesayi,’ yuzuza ibisabwa kugira ngo ategeke abantu? Ni iyihe migisha ubutegetsi bwe buzazanira abantu? Ni iki twakora kugira ngo tuzabone iyo migisha?

Imana yatumye yuzuza ibisabwa kugira ngo ategeke

4-6. Ni ubuhe bumenyi bw’ingenzi buzatuma Yesu aba Umwami, Umutambyi Mukuru n’Umucamanza w’umunyabwenge kandi urangwa n’impuhwe?

4 Yehova yifuza ko abayoboke be bagera ku butungane bayobowe n’Umwami w’umunyabwenge kandi urangwa n’impuhwe by’ukuri, akaba Umutambyi Mukuru n’umucamanza. Ni yo mpamvu Imana yatoranyije Yesu Kristo, igatuma yuzuza ibisabwa binyuze ku mwuka wera, kugira ngo asohoze izo nshingano z’ingenzi cyane. Reka dusuzume zimwe mu mpamvu zizatuma Yesu abasha gusohoza neza inshingano Imana yamuhaye.

5 Yesu azi Imana mu buryo bwuzuye. Umwana w’ikinege yamenye Se kera cyane, wenda imyaka ibarirwa muri za miriyari mbere y’uko undi muntu wese amumenya. Muri icyo gihe Yesu yamenye Yehova neza ku buryo yashoboraga kuvugwaho ko ari ‘ishusho y’Imana itaboneka’ (Kolo 1:15). Yesu ubwe yaravuze ati “uwambonye yabonye na Data.”—Yoh 14:9.

6 Kuba Yesu ari uwa kabiri kuri Yehova byatumye amenya neza ibyaremwe byose, hakubiyemo n’abantu. Mu Bakolosayi 1:16, 17 hagira hati “[Umwana w’Imana] yakoreshejwe mu kurema ibindi bintu byose, ari ibyo mu ijuru n’ibyo mu isi, ibiboneka n’ibitaboneka . . . Nanone, yabayeho mbere y’ibindi bintu byose kandi byose byabayeho binyuze kuri we.” Bitekerezeho nawe! Yesu, we ‘mukozi w’umuhanga’ w’Imana, yagize uruhare mu kurema ibindi bintu byose. Ni yo mpamvu asobanukiwe buri kintu cyose kiri ku isi no mu isanzure ry’ikirere, hakubiyemo n’ubwonko bw’umuntu butangaje cyane. Koko rero, Kristo ni we bwenge!—Imig 8:12, 22, 30, 31.

7, 8. Ni mu buhe buryo umwuka w’Imana wafashije Yesu mu murimo we?

7 Yesu yasutsweho umwuka wera w’Imana. Yesu yaravuze ati “umwuka wa Yehova uri kuri jye, kuko yantoranyirije gutangariza abakene ubutumwa bwiza, yantumye gutangariza imbohe ko zibohowe, n’impumyi ko zihumuwe, no kubohora abashenjaguwe, no kubwiriza umwaka wo kwemerwamo na Yehova” (Luka 4:18, 19). Igihe Yesu yabatizwaga, uko bigaragara umwuka wera watumye yibuka ibintu yari yaramenye mbere y’uko aba umuntu, hakubiyemo n’ibyo Imana yashakaga ko akora mu gihe cy’umurimo we wo ku isi, ari Mesiya.—Soma muri Yesaya 42:1; Luka 3:21, 22; Yohana 12:50.

8 Kubera ko Yesu yahabwaga imbaraga binyuze ku mwuka wera kandi akaba yari afite umubiri n’ubwenge bitunganye, ntiyabaye umuntu ukomeye kuruta abandi bose babayeho ku isi gusa, ahubwo yanabaye Umwigisha ukomeye kuruta abandi bose. Koko rero, abamuteze amatwi ‘batangajwe n’uburyo bwe bwo kwigisha’ (Mat 7:28). Ibyo byatewe n’uko Yesu yagaragaje neza igituma abantu bahura n’ibibazo, ni ukuvuga icyaha, kudatungana no kutamenya Imana. Ikindi kandi, yashoboraga kubona ibiri mu mitima y’abantu maze akamenya uko abafata.—Mat 9:4; Yoh 1:47.

9. Ni mu buhe buryo gutekereza ku byabaye kuri Yesu igihe yari ku isi birushaho gutuma wizera ko ari Umuyobozi mwiza?

9 Yesu yabaye umuntu. Ibyabaye kuri Yesu igihe yari umuntu no kuba yarabanye n’abantu badatunganye, byatumye yuzuza ibisabwa kugira ngo abe Umwami. Intumwa Pawulo yaranditse ati ‘byabaye ngombwa ko amera nk’“abavandimwe” be muri byose, kugira ngo abe umutambyi mukuru w’umunyambabazi kandi wizerwa mu bintu by’Imana, ngo atange igitambo cy’impongano y’ibyaha by’abantu. Kubera ko na we ubwe yababaye igihe yageragezwaga’ (Heb 2:17, 18). Kubera ko Yesu ‘yageragejwe,’ ashobora kwiyumvisha uko abageragezwa baba bamerewe. Kuba Yesu agira impuhwe byagaragaye neza mu gihe yakoraga umurimo we hano ku isi. Abarwayi, abamugaye, abihebye ndetse n’abana, bumvaga bamwisanzuyeho (Mar 5:22-24, 38-42; 10:14-16). Aboroheje n’abashonje mu buryo bw’umwuka na bo baramusangaga. Ariko abirasi, abibone n’abantu ‘batakundaga Imana’ mu mitima yabo, bo baramwanze kandi baramurwanya.—Yoh 5:40-42; 11:47-53.

10. Ni ikihe kintu gikomeye Yesu yakoze kigaragaza ko adukunda?

10 Yesu yatanze ubuzima bwe ku bwacu. Wenda ikintu gikomeye kurusha ibindi kigaragaza ko Yesu akwiriye kuba Umuyobozi ni uko yemeye kudupfira. (Soma muri Zaburi ya 40:6-10.) Kristo yaravuze ati “nta wufite urukundo ruruta uru: ko umuntu ahara ubugingo bwe ku bw’incuti ze” (Yoh 15:13). Koko rero, mu buryo bunyuranye n’uko abayobozi b’abantu badatunganye babigenza, bo bakunze kwiberaho mu mudamararo bitewe no kunyunyuza imitsi abo bashinzwe kuyobora, Yesu we yemeye gupfira abantu.—Mat 20:28.

Yahawe ububasha bwo kugeza ku bantu imigisha ituruka ku ncungu

11. Kuki dushobora kwiringira mu buryo bwuzuye Yesu Umucunguzi wacu?

11 Kubera ko Yesu ari we Mutambyi Mukuru, birakwiriye ko afata iya mbere mu kugeza ku bantu imigisha ituruka ku gitambo cy’incungu. Mu by’ukuri, igihe Yesu yakoraga umurimo we hano ku isi, yadusogongeje ku byo we Mucunguzi wacu azakora mu gihe cy’Ubutegetsi bwe bw’Imyaka Igihumbi. Tuzabibona nidukomeza kuba abizerwa. Yakijije abarwayi n’abamugaye, azura abapfuye, agaburira abantu benshi cyane kandi agaragaza ububasha afite ku bintu kamere (Mat 8:26; 14:14-21; Luka 7:14, 15). Byongeye kandi, ibyo bintu byose ntiyabikoze ashaka kwereka abantu ko ari umuntu ukomeye, ahubwo yashakaga kugaragaza urukundo n’impuhwe afitiye abantu. Igihe umubembe yamusabaga kumukiza, yaramushubije ati “ndabishaka” (Mar 1:40, 41). Yesu azagaragaza impuhwe nk’izo mu gihe cy’Ubutegetsi bwe bw’Imyaka Igihumbi, ariko noneho mu rwego rw’isi yose.

12. Ibivugwa muri Yesaya 11:9 bizasohora bite?

12 Nanone kandi, Kristo n’abo bazafatanya gutegeka bazakomeza gahunda Yesu yatangije yo kwigisha abantu ibintu by’umwuka, ubu hakaba hashize imyaka igera ku 2.000. Icyo gihe amagambo ari muri Yesaya 11:9 azasohozwa. Aho hagira hati “isi izuzura ubumenyi ku byerekeye Yehova nk’uko amazi atwikira inyanja.” Nta gushidikanya ko izo nyigisho ziva ku Mana zizaba zikubiyemo ibirebana no kwita ku isi hamwe n’ibiremwa byayo bitabarika, nk’uko Adamu yari yarategetswe kubikora. Ku iherezo ry’imyaka 1.000, umugambi Imana yari ifite mbere hose uvugwa mu Ntangiriro 1:28 uzaba waramaze gusohozwa, kandi abantu bazaba baramaze kubona imigisha yose ituruka ku gitambo cy’incungu.

Yahawe ububasha bwo guca imanza

13. Yesu yagaragaje ate ko akunda gukiranuka?

13 Kristo ni “we Imana yategetse ko aba umucamanza w’abazima n’abapfuye” (Ibyak 10:42). Mbega ukuntu bihumuriza kumenya ko Yesu adashobora kubora, kandi ko gukiranuka n’ubudahemuka ari nk’umukandara akenyeza (Yes 11:5)! Yagaragaje ko yanga umururumba, uburyarya n’ibindi bintu bibi, kandi yacyashye abantu batagiriraga impuhwe abababara (Mat 23:1-8, 25-28; Mar 3:5). Byongeye kandi, Yesu yagaragaje ko atajya ashukwa n’uko umuntu agaragara inyuma, “kuko we ubwe yamenyaga ibiri mu mitima y’abantu.”—Yoh 2:25.

14. Ni mu buhe buryo Yesu agaragaza ko akunda gukiranuka n’ubutabera, kandi se ni iki twagombye kwibaza?

14 Na n’ubu Yesu akomeje kugaragaza ko akunda gukiranuka n’ubutabera, agenzura umurimo wo kubwiriza no kwigisha ukorwa mu buryo bwagutse kurusha ikindi gihe cyose mu mateka y’isi. Nta muntu, nta butegetsi bw’abantu cyangwa ikiremwa kibi cy’umwuka bishobora gutuma uwo murimo udasohozwa nk’uko Imana ibishaka. Ku bw’ibyo, dushobora kwizera tudashidikanya ko igihe Harimagedoni izaba irangiye, ubutabera bw’Imana buzaba buganje. (Soma muri Yesaya 11:4; Matayo 16:27.) Ibaze uti “ese iyo mbwiriza ngaragariza abantu imyifatire nk’iya Yesu? Ese mpa Yehova ibyiza kurusha ibindi nubwo ubuzima bwanjye cyangwa imimerere ndimo byaba bituma ntakora byinshi?”

15. Ni iki twazirikana kikadufasha guha Imana ibyiza kurusha ibindi?

15 Nidukomeza kuzirikana ko umurimo wo kubwiriza dukora ari uw’Imana, bizadufasha kuyikorera n’ubugingo bwacu bwose. Ni yo yategetse ko ukorwa; iwuyobora ikoresheje Umwana wayo, kandi iha imbaraga abawukora binyuze ku mwuka wayo wera. Ese wishimira igikundiro ufite cyo kuba umukozi ukorana n’Imana hamwe n’Umwana wayo uyoborwa n’umwuka? Ni nde wundi utari Yehova washoboraga gushishikariza abantu basaga miriyoni ndwi, abenshi muri bo bakaba babonwa ko ari “abantu batize bo muri rubanda rusanzwe,” kugeza ku bantu bo mu bihugu 236 ubutumwa bw’Ubwami?—Ibyak 4:13.

Iheshe imigisha binyuze kuri Kristo

16. Mu Ntangiriro 22:18 havuga iki ku birebana n’imigisha y’Imana?

16 Yehova yabwiye Aburahamu ati “amahanga yose yo mu isi azihesha umugisha binyuze ku rubyaro rwawe kubera ko wanyumviye” (Intang 22:18). Ibyo bisobanura ko abantu baha agaciro umurimo bakorera Imana n’Umwana wayo bashobora kwizera ko bazabona imigisha izazanwa n’Urubyaro, ari rwo Mesiya, kandi bakorana ishyaka uwo murimo bazirikana iyo migisha.

17, 18. Ni irihe sezerano Yehova yatanze riri mu Gutegeka kwa Kabiri 28:2, kandi se ni iki ibyo bisobanura kuri twe?

17 Imana yabwiye urubyaro rwa Aburahamu, ni ukuvuga ishyanga rya Isirayeli, iti “nukomeza kumvira ijwi rya Yehova Imana yawe, iyi migisha yose [ivugwa mu Isezerano ry’Amategeko] izaza ikugereho” (Guteg 28:2). Ibyo binareba abagaragu b’Imana muri iki gihe. Niba ushaka ko Yehova aguha imigisha, ujye ‘ukomeza kumvira’ ijwi rye. Icyo gihe ni bwo imigisha ye ‘izaza ikakugeraho.’ None se ‘kumvira’ ijwi rye bisobanura iki?

18 Kumvira ijwi rye bikubiyemo kwita cyane ku bivugwa mu Ijambo ry’Imana no guha agaciro ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka atanga (Mat 24:45). Ibyo binasobanura kumvira Imana n’Umwana wayo. Yesu yaravuze ati “umuntu wese umbwira ati ‘Mwami, Mwami,’ si we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru. Ahubwo ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka ni we uzabwinjiramo” (Mat 7:21). Nanone kandi, kumvira ijwi ry’Imana bisobanura ko umuntu agandukira abikunze gahunda yashyizeho, ni ukuvuga itorero rya gikristo n’abasaza bashyizweho, ari bo ‘mpano zigizwe n’abantu.’—Efe 4:8.

19. Ni iki twakora kugira ngo duhabwe imigisha?

19 Muri izo ‘mpano zigizwe n’abantu’ harimo abagize Inteko Nyobozi bahagarariye itorero ryose rya gikristo (Ibyak 15:2, 6). Mu by’ukuri, uko dufata abavandimwe ba Kristo bo mu buryo bw’umwuka ni ikintu gikomeye kizagena uko tuzacirwa urubanza mu gihe cy’umubabaro ukomeye wegereje (Mat 25:34-40). Ku bw’ibyo, bumwe mu buryo dushobora kubonamo imigisha ni ugushyigikira mu budahemuka abo Imana yasutseho umwuka.

20. (a) Ni iyihe nshingano y’ibanze y’“impano zigizwe n’abantu”? (b) Twagaragaza dute ko dushimira abo bavandimwe?

20 Nanone mu ‘mpano zigizwe n’abantu’ harimo abagize Komite z’Ibiro by’Amashami, abagenzuzi basura amatorero n’abasaza b’amatorero, bose bakaba barashyizweho binyuze ku mwuka wera (Ibyak 20:28). Inshingano y’ibanze y’abo bavandimwe ni ukubaka abagize ubwoko bw’Imana ‘kugeza ubwo bose bazagera ku bumwe mu kwizera no mu bumenyi nyakuri bw’Umwana w’Imana, bakagera ku kigero cy’umuntu ukuze rwose, bakagera ku rugero rushyitse rw’igihagararo cyuzuye cya Kristo’ (Efe 4:13). Birumvikana ko kimwe natwe, na bo badatunganye. Icyakora, twihesha imigisha iyo dushimira ku bw’umurimo wo kuragira umukumbi bakorana urukundo.—Heb 13:7, 17.

21. Kuki byihutirwa ko twumvira Umwana w’Imana?

21 Vuba aha Kristo azarimbura isi mbi ya Satani. Icyo gihe, kugira ngo tuzabeho bizaba bishingiye ku rubanza Yesu azaca, kuko Imana yamuhaye ububasha bwo kuyobora “imbaga y’abantu benshi” yahanuwe, akayigeza “ku masoko y’amazi y’ubuzima” (Ibyah 7:9, 16, 17). Ku bw’ibyo, nimucyo dukore ibishoboka byose muri iki gihe kugira ngo tugandukire tubikunze Umwami uyoborwa n’umwuka wa Yehova.

Ni iki wamenye ushingiye ku bivugwa mu mirongo ikurikira:

• Yesaya 11:1-5?

• Mariko 1:40, 41?

• Ibyakozwe 10:42?

• Intangiriro 22:18?

[Ifoto yo ku ipaji ya 17]

Impuhwe za Yesu zagaragaye igihe yazuraga umukobwa wa Yayiro

[Amafoto yo ku ipaji ya 18]

Yesu Kristo agenzura umurimo wo kubwiriza ukorwa mu rugero rwagutse kurusha ikindi gihe cyose mu mateka

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze