ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 15/12 p. 25
  • Nta gihe ntarengwa cyo gukorera Imana

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Nta gihe ntarengwa cyo gukorera Imana
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ibisa na byo
  • Abantu bo Muri Lativiya bitabira ubutumwa bwiza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Ibintu bikomeye nagezeho mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Mukeneye kwihangana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Uko impano y’ubuseribateri yagushimisha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 15/12 p. 25

Nta gihe ntarengwa cyo gukorera Imana

Mu ntara ya Málaga iri mu majyepfo ya Esipanye, hari umukobwa na nyina, bombi bitwa Ana, babatijwe ku itariki ya 19 Ukuboza 2009. Bari mu bantu 2.352 babatijwe muri Esipanye mu mwaka wa 2009. Ariko ikintu cyari cyihariye kuri uwo mukobwa na nyina ni imyaka yabo. Umukobwa yari afite imyaka 83, nyina afite 107!

Ni iki cyatumye bagaragaza ko biyeguriye Yehova bakabatizwa? Mu ntangiriro y’imyaka ya za 70, hari umuturanyi wabo w’Umuhamya wajyaga atumira Ana muto mu Cyigisho cy’igitabo cy’itorero cyaberaga mu rugo iwe. Ana yajyaga ajyayo rimwe na rimwe. Icyakora, Ana ntiyagize amajyambere bitewe n’akazi yakoraga.

Nyuma y’imyaka nk’icumi, bamwe mu bana ba Ana batangiye kwiga Bibiliya, maze baba abagaragu ba Yehova. Umwe muri bo witwa Mari Carmen yaje kongera gukundisha nyina ukuri kwa Bibiliya kandi atuma yemera kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya. Hanyuma nyirakuru wa Mari Carmen, ari we Ana mukuru, na we yatangiye gushimishwa n’inyigisho za Bibiliya. Amaherezo abantu icumi muri uwo muryango barabatijwe.

Ku munsi ba Ana bombi babatizwaga, bari bishimye cyane. Ana w’imyaka 107 yaravuze ati “Yehova yangiriye neza cyane atuma mumenya.” Umukobwa we yongeyeho ati “ndashaka gukorera Yehova, ngakora ibyo ashaka kandi nkabwiriza ubutumwa bwiza uko nshoboye kose mbere y’uko Paradizo iza.”

Igishimisha cyane abo bapfakazi bombi ni ukujya mu materaniro. Hari umusaza w’itorero ryabo wavuze ati “ntibajya basiba amateraniro na rimwe. Buri gihe baba biteguye gutanga ibisubizo mu Cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi.”

Urugero batanga mu birebana n’ubudahemuka rutwibutsa umupfakazi witwaga Ana ‘utarigeraga abura mu rusengero, akora umurimo wera ku manywa na nijoro, yiyiriza ubusa kandi asenga yinginga.’ Ibyo byatumye agira igikundiro cyo kubona umwana Yesu (Luka 2:36-38). Nubwo Ana yari afite imyaka 84, ntiyari ashaje cyane ku buryo atakorera Yehova, kandi uko ni na ko biri kuri ba Ana twavuze.

Ese ufite bene wanyu bifuza kumva ubutumwa bwo muri Bibiliya? Cyangwa se waba warigeze kubwiriza mu rugo rw’umuntu ugeze mu za bukuru, ugasanga yiteguye kumva ubutumwa bwa Bibiliya? Abantu nk’abo bashobora kuba nka ba Ana twabonye, kubera ko nta gihe ntarengwa cyo gukorera Imana y’ukuri Yehova.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku iipaji ya 25]

“Yehova yangiriye neza cyane”

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku iipaji ya 25]

“Ndashaka gukorera Yehova mbere y’uko Paradizo iza”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze