Ese Imana yari izi ko Adamu na Eva bari kuzakora icyaha?
ABANTU benshi bifuza kumenya by’ukuri igisubizo cy’icyo kibazo. Iyo havutse ikibazo cyo kumenya impamvu Imana yaretse ibibi bikabaho, abantu bahita batekereza ku cyaha umugabo n’umugore ba mbere bakoreye mu busitani bwa Edeni. Igitekerezo cy’uko “Imana izi byose,” gishobora gutuma bamwe bihutira gufata umwanzuro w’uko Imana igomba kuba yari izi ko Adamu na Eva bari kuzayisuzugura.
Ese koko niba Imana yari izi ko uwo mugabo n’umugore bari batunganye bari kuzacumura, ubwo byaba byumvikanisha iki? Ibyo byaba bigaragaza ko Imana ifite imico mibi myinshi. Yaba ari Imana itagira urukundo, ikiranirwa kandi igira uburyarya. Hari abashobora kubona ko kuba Imana yarasabye abantu ba mbere gukora ikintu batari gushobora, ari ubugome. Ubwo Imana yaba isa nk’aho ari nyirabayazana w’ibibi byose n’imibabaro yose abantu baje guhura na yo, cyangwa se ikaba yarabigizemo uruhare. Hari n’abashobora kubona ko Umuremyi wacu adashyira mu gaciro.
Ese koko Ibyanditswe bigaragaza ko Yehova Imana afite imico mibi nk’iyo? Kugira ngo dusubize icyo kibazo, reka dusuzume icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’ibyo Yehova yaremye hamwe n’imico ye.
Byari “byiza cyane”
Inkuru yo mu gitabo cy’Intangiriro ivuga ibirebana n’ibyo Imana yaremye, hakubiyemo n’abantu ba mbere babaye ku isi, igira iti “Imana ireba ibyo yaremye byose ibona ko ari byiza cyane” (Intangiriro 1:31). Adamu na Eva bari bararemwe neza cyane, mbese baberanye no kuba ku isi. Nta nenge bari bafite. Kubera ko Imana yabaremye ari ‘beza cyane,’ bari bafite ubushobozi bwose bwo kwitwara neza nk’uko babisabwaga. Baremwe mu “ishusho y’Imana” (Intangiriro 1:27). Ku bw’ibyo, bari bafite ubushobozi bwo kugaragaza imico imwe n’imwe y’Imana mu rugero runaka, urugero nk’ubwenge, urukundo rudahemuka, ubutabera no kugira neza. Kugaragaza iyo mico byari kubafasha gufata imyanzuro yari kubagirira akamaro, kandi igashimisha Se wo mu ijuru.
Ibyo biremwa bitunganye kandi bifite ubwenge, Yehova yabihaye uburenganzira bwo kwihitiramo ibibinogeye. Ubwo rero, Imana ntiyari yararemeye abo bantu gukora ibyo ishaka nk’imashini, boshye imodoka yerekeza aho umushoferi ashaka gusa. Ngaho nawe tekereza: ari uguhabwa impano n’umuntu ubivanye ku mutima, cyangwa kuyihabwa n’umuntu ubihatiwe, wahitamo iki? Igisubizo kirumvikana. Ubwo rero, iyo Adamu na Eva na bo baza kumvira Imana babyihitiyemo, byari kurushaho kuyishimisha. Ubwo bushobozi umugabo n’umugore ba mbere bari bafite bwo kwihitiramo ibibanogeye, bwabahaga uburyo bwo kumvira Yehova babitewe n’uko bamukunda.—Gutegeka kwa Kabiri 30:19, 20.
Ni Imana nziza, ikunda gukiranuka n’ubutabera
Bibiliya iduhishurira imico ya Yehova. Iyo mico igaragaza ko nta ho ashobora guhurira n’icyaha. Muri Zaburi 33:5, hagaragaza ko Yehova “akunda gukiranuka n’ubutabera.” Ni yo mpamvu muri Yakobo 1:13 hagaragaza ko “Imana idashobora kugeragereshwa ibibi, kandi na yo nta we igerageresha ibibi.” Kubera ko Imana ikiranuka kandi ikaba yaritaga kuri Adamu, yamuhaye umuburo ugira uti “igiti cyose cyo muri ubu busitani uzajye urya imbuto zacyo uko ushaka. Ariko igiti kimenyesha icyiza n’ikibi ntuzakiryeho, kuko umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa” (Intangiriro 2:16, 17). Umugabo n’umugore ba mbere basabwaga guhitamo hagati y’ubuzima bw’iteka n’urupfu. Ese iyo Imana iza kubaha umuburo wo kwirinda gukora icyaha kandi izi ko bari kugikora, ntibyari kuba ari uburyarya? Ubwo rero, nta kuntu Yehova ‘ukunda gukiranuka n’ubutabera,’ yari kubasaba guhitamo hagati y’ibintu bibiri kandi azi ko bidashoboka.
Byongeye kandi, Yehova afite ineza nyinshi (Zaburi 31:19). Yesu yavuze ibirebana n’ineza y’Imana agira ati “ni nde muri mwe umwana we yasaba umugati akamuha ibuye? Cyangwa se wenda yamusaba ifi akamuha inzoka? None se niba muzi guha abana banyu impano nziza kandi muri babi, So wo mu ijuru we ntazarushaho guha ibintu byiza ababimusaba” (Matayo 7:9-11)? Imana iha “ibintu byiza” ibiremwa byayo. Uko abantu baremwe n’ukuntu Paradizo babagamo yari imeze, bigaragaza ko Imana igira neza. Ese Umutegetsi w’ikirenga mwiza nk’uwo yagira ubugome bugeze aho, agatuza abantu ahantu heza nk’aho, kandi azi neza ko azahabakura? Koko rero, Umuremyi wacu mwiza kandi ukiranuka si we watumye abantu bigomeka.
Imana ni yo “nyir’ubwenge yonyine”
Nanone, Ibyanditswe bigaragaza ko Yehova ari we ‘nyir’ubwenge wenyine’ (Abaroma 16:27). Abamarayika b’Imana bari mu ijuru biboneye ibintu byinshi byagaragazaga ko ubwenge bwayo butagira akagero. Igihe Yehova yaremaga ibiremwa bye byo ku isi, abo bamarayika ‘baranguruye amajwi bamusingiza’ (Yobu 38:4-7). Nta gushidikanya ko ibyo biremwa by’umwuka bifite ubwenge byitegerezaga ibyaberaga muri Edeni bishishikaye cyane. Ese Imana irangwa n’ubwenge yari kurema isanzure rihambaye n’ibiremwa byinshi byo ku isi bihebuje, hanyuma ikarema n’ibiremwa byihariye bibiri izi neza ko nta cyo byari kuzageraho, kandi ibyo ikabikorera imbere y’abana bayo b’abamarayika? Ubwo koko ibintu nk’ibyo byaba bihwitse? Biragaragara neza ko umugambi mubisha nk’uwo utari kuba ushyize mu gaciro.
Ariko hari abashobora kwibaza bati “bishoboka bite ko Imana ifite ubwenge butagereranywa itari ibizi?” Nta wahakana ko mu bintu bigaragaza ko Yehova afite ubwenge bwinshi, harimo n’ubushobozi bwo kumenya “iherezo” ry’ikintu, ‘ahereye mu ntangiriro’ yacyo (Yesaya 46:9, 10). Ariko kandi, si ngombwa ko akoresha ubwo bushobozi, kimwe n’uko buri gihe adakoresha imbaraga ze zose uko zakabaye. Yehova ahitamo igihe gikwiriye cyo gukoresha ubushobozi bwe bwo kumenya ibintu mbere y’igihe. Abukoresha iyo bibaye ngombwa kandi mu gihe gikwiriye.
Kuba Imana ishobora kwifata ntimenye ibintu mbere y’igihe, byagereranywa n’ukuntu umuntu akoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga byo muri iki gihe. Umuntu ureba umukino runaka wafatiwe ku byuma byabigenewe, aba ashobora guhita areba iminota ya nyuma y’umukino, akabanza kureba uko warangiye. Ariko si ihame ko awutangira atyo. None se hari uwamuveba aramutse ahisemo kureba uwo mukino wose ahereye aho utangirira? Mu buryo nk’ubwo, Umuremyi wacu ntiyahisemo kureba uko amaherezo byari kugendekera abana be bo ku isi. Ahubwo yahisemo gutegereza maze akareba imyitwarire yabo, uko igihe cyari kugenda gihita.
Nk’uko twigeze kubivuga, Yehova ntiyigeze arema abantu ba mbere nk’imodoka yerekeza aho umushoferi ayiganishije gusa. Ahubwo yabahaye uburenganzira bwo kwihitiramo ibibanogeye abigiranye urukundo. Iyo bahitamo neza, bari kugaragaza ko barangwa n’urukundo, gushimira no kumvira. Ibyo byari gutuma barushaho kugira ibyishimo, bikanashimisha Se wo mu ijuru, ari we Yehova.—Imigani 27:11; Yesaya 48:18.
Ibyanditswe bigaragaza ko incuro nyinshi Imana itakoresheje ubushobozi bwayo bwo kumenya ibintu mbere y’igihe. Urugero, igihe Aburahamu wari indahemuka yari hafi gutamba umwana we, Yehova yaramubwiye ati “ubu noneho menye ko utinya Imana kuko utanyimye umwana wawe, umuhungu wawe w’ikinege” (Intangiriro 22:12). Ku rundi ruhande, hari igihe Imana ‘yababazwaga’ n’imyifatire mibi y’abantu bamwe na bamwe. Ese yari kubabara bene ako kageni, iyo iza kuba imaze igihe izi ko ari uko bari kuzitwara?—Zaburi 78:40, 41; 1 Abami 11:9, 10.
Ubwo rero, birakwiriye gufata umwanzuro w’uko Imana nyir’ubwenge bwose itakoresheje ubushobozi bwayo bwo kumenya ibintu mbere y’igihe, kugira ngo imenye ko ababyeyi bacu ba mbere bari kuzacumura. Imana ntiyari gukora ibintu nk’ibyo bidashyize mu gaciro, ngo ireme abantu kugira ngo bazahure n’ibintu batazi impamvu yabyo, kandi yari isanzwe izi neza ko bari kuzahura na byo, dore ko yari ifite ubushobozi bwo kubimenya mbere y’igihe.
‘Imana ni urukundo’
Satani Umwanzi w’Imana, ni we watumye abantu babaga muri Edeni bigomeka. Ibyo byagize ingaruka mbi, muri zo hakaba harimo icyaha n’urupfu. Ku bw’ibyo, Satani yabaye “umwicanyi.” Nanone yagaragaje ko ari “umunyabinyoma kandi akaba se w’ibinyoma” (Yohana 8:44). Satani afite imigambi mibisha, ariko agerageza kuyigereka ku Muremyi wacu urangwa n’urukundo. Icyo yifuza ni ukwerekana ko Imana ari yo yatumye abantu bakora icyaha.
Impamvu y’ingenzi yatumye Yehova adashaka kumenya mbere y’igihe ko Adamu na Eva bari kuzacumura, ni urukundo. Urukundo ni wo muco w’ingenzi w’Imana. Muri 1 Yohana 4:8, havuga ko “Imana ari urukundo.” Urukundo rurangwa n’icyizere kandi ntirukeka ibibi ku bandi. Ibinyuranye n’ibyo, rwibanda ku byiza by’abandi. Ubwo rero, kubera ko Yehova Imana agira urukundo, yifurizaga umugabo n’umugore ba mbere ibyiza.
Nubwo abana b’Imana bo ku isi bashoboraga guhitamo nabi, Imana yacu irangwa n’urukundo yizeraga abo bantu yaremye batunganye; ntiyabakekaga amababa. Yari yarabahaye ibintu byose bari kuzakenera mu buzima, kandi ibamenyesha ibyo bari bakeneye kumenya byose. Ubwo rero, byari bikwiriye ko Imana yitega ko bayumvira babigiranye urukundo, aho kuyigomekaho. Yari izi ko Adamu na Eva bashoboraga kuyibera indahemuka, nk’uko byaje kugaragazwa n’abantu badatunganye babayeho nyuma yaho, urugero nka Aburahamu, Yobu, Daniyeli n’abandi benshi.
Yesu yaravuze ati “ku Mana byose birashoboka” (Matayo 19:26). Ayo magambo arahumuriza rwose! Urukundo rwa Yehova hamwe n’indi mico ye y’ingenzi, urugero nk’ubutabera, ubwenge n’imbaraga, bitwizeza ko afite ubushobozi bwo kuvanaho ingaruka zose z’icyaha n’urupfu, kandi ko azabikora mu gihe gikwiriye.—Ibyahishuwe 21:3-5.
Biragaragara rero ko Yehova atari azi ko umugabo n’umugore ba mbere bari kuzacumura. Nubwo Imana yababajwe n’uko abantu bayisuzuguye kandi ikababazwa n’ingaruka zakurikiyeho, yari izi ko izo ngorane z’igihe gito zitazayibuza gusohoza umugambi w’iteka ifitiye isi n’abayituye. Ese ntibyaba byiza umenye byinshi kurushaho ku bihereranye n’uwo mugambi, n’icyo wakora kugira ngo uzabone imigisha mu gihe cy’isohozwa ryawo rihebuje?a
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’umugambi Imana ifitiye iyi si, reba igice cya 3, mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 14]
Yehova ntiyigeze arema abantu ba mbere nk’imodoka yerekeza aho umushoferi ayiganishije gusa
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 15]
Imana yari izi ko Adamu na Eva bashoboraga kuyibera indahemuka