Nshimira Yehova ko yatumye mukorera, ndetse no mu gihe cy’ibigeragezo
Byavuzwe na Maatje de Jonge-van den Heuvel
UBU mfite imyaka 98. Nshimishwa no kuba maze imyaka 70 muri yo nkorera Yehova, nubwo ukwizera kwanjye kwageragejwe. Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose najyanywe mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa, maze igihe kimwe ncika intege bituma mfata umwanzuro naje kwicuza nyuma yaho. Nyuma y’imyaka runaka, nahuye n’ikindi kigeragezo kibabaje cyane. Nubwo bimeze bityo ariko, nshimira Yehova ko nagize igikundiro cyo kumukorera ndetse no mu gihe cy’ibigeragezo.
Mu kwezi k’Ukwakira 1940, ubuzima bwanjye bwarahindutse. Nabaga mu mugi wa Hilversum uri ku birometero 24 mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Amsterdam, mu Buholandi. Igihugu cyategekwaga n’Abanazi. Nari maze imyaka itanu nshakanye n’umugabo witwaga Jaap de Jonge wanyitagaho, kandi twari dufite umwana w’umukobwa twakundaga cyane witwaga Willy, wari ufite imyaka itatu. Twari duturanye n’umuryango ukennye, wiyuhaga akuya kugira ngo utunge abana umunani wari ufite. Nubwo bari abakene ariko, hari umusore bari bacumbikiye kandi bakamugaburira. Najyaga nibaza nti “kuki biyongerera umutwaro?” Igihe nabashyiraga ibyokurya, naje kumenya ko uwo musore yari umupayiniya. Yambwiye ibirebana n’Ubwami bw’Imana n’imigisha buzazana. Ibyo yambwiye byankoze ku mutima, maze mpita nemera ukuri. Muri uwo mwaka, niyeguriye Yehova kandi ndabatizwa. Maze umwaka mbatijwe, umugabo wanjye na we yemeye ukuri.
Nubwo nari mfite ubumenyi buke bwa Bibiliya, nari nsobanukiwe neza ko kuba nari mbaye Umuhamya, nari mbaye umuyoboke w’idini ritemewe mu gihugu. Nanone kandi, nari nzi ko Abahamya benshi bari barafunzwe bazira kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami. Nubwo byari bimeze bityo ariko, nahise ntangira kubwiriza ku nzu n’inzu, kandi jye n’umugabo wanjye twatangiye kujya ducumbikira abapayiniya n’abagenzuzi basura amatorero. Ikindi kandi, inzu yacu ni yo yabikwagamo ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya byabaga bizanywe n’abavandimwe na bashiki bacu babikuye mu mugi wa Amsterdam. Amagare yabo atwara imizigo yabaga yikoreye ibitabo byinshi, babitwikirije shitingi. Mbega urukundo n’ubutwari abo bavandimwe bagaragaje! Bemeraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga ku bw’abavandimwe babo.—1 Yoh 3:16.
“Ma, urahita ugaruka?”
Hashize nk’amezi atandatu mbatijwe, nagiye kubona mbona abapolisi batatu bangezeho. Binjiye mu nzu batangira gusaka. Nubwo batigeze babona ibitabo byari byuzuye akabati, babonye ibyari bihishe munsi y’igitanda cyacu. Bahise bantegeka kujyana na bo ku biro by’abapolisi by’i Hilversum. Igihe nahoberaga umukobwa wanjye Willy musezeraho, yarambajije ati “ma, urahita ugaruka?” Naramushubije nti “yego kibondo cyanjye, ndahita ngaruka.” Icyakora, hari gushira amezi 18 agoye cyane mbere y’uko nongera guhoberana n’umukobwa wanjye.
Icyo gihe umupolisi yanjyanye mu mugi wa Amsterdam muri gari ya moshi, njya guhatirwayo ibibazo. Abampataga ibibazo bagerageje gutuma nemeza ko abavandimwe batatu b’i Hilversum ari Abahamya ba Yehova. Narababwiye nti “uretse umwe muri bo, abandi simbazi. Ni we utugemurira amata.” Kandi koko ibyo byari ukuri; uwo muvandimwe yagemuraga amata. Nongeyeho nti “niba ari Umuhamya wa Yehova, ibyo si jye mwagombye kubibaza, abe ari we mubyibariza.” Igihe nangaga kugira ikindi mbabwira, bankubise mu maso maze bamfungirana muri kasho mpamara amezi abiri. Ubwo umugabo wanjye yamenyaga aho ndi, yanzaniye imyambaro n’ibyokurya. Hanyuma muri Kanama 1941, noherejwe i Ravensbrück, ikigo cyakoranyirizwagamo imfungwa z’abagore cyari kizwi cyane, cyari ku birometero 80 mu majyaruguru ya Berlin mu Budage.
“Humura ncuti”
Tuhageze, twabwiwe ko nidusinya inyandiko igaragaza ko twihakanye ukwizera kwacu, twashoboraga gutaha. Ariko birumvikana ko ntayisinye. Ahubwo natanze ibyanjye byose, maze njya mu bwiherero aho nasanze Abakristokazi bo mu Buholandi, nuko niyambura imyambaro yanjye yose ndayitanga. Twahawe imyambaro y’icyo kigo yari iriho mpandeshatu y’isine, duhabwa isahani, igikombe n’ikiyiko. Ijoro rya mbere, baturaje mu mazu yashyirwagamo imfungwa by’agateganyo. Turi aho ngaho, ni bwo narize bwa mbere kuva nafungwa, nibaza nti “bigiye kungendekera bite? Hano nzahamara igihe kingana iki?” Mvugishije ukuri, icyo gihe imishyikirano nari mfitanye na Yehova yari itarakomera, kubera ko nari maze amezi make gusa menye ukuri. Nari ngifite byinshi byo kwiga. Ku munsi wakurikiyeho tugiye kwitaba iperu, hari mushiki wacu w’Umuholandi ugomba kuba yarabonye ko mbabaye. Yarambwiye ati “humura ncuti, humura rwose! Nta cyo dushobora kuba!”
Tuvuye kwitaba iperu, bagiye kudufungira mu yandi mazu aho twakiriwe n’Abakristokazi babarirwa mu magana bari baravuye mu Budage no mu Buholandi. Bamwe muri bashiki bacu bo mu Budage bari bahamaze umwaka usaga. Kubana na bo byatumye nkomera, mbese mpabonera ihumure. Nanone kandi, natangajwe n’uko amazu abo bashiki bacu bari bafungiwemo yari afite isuku cyane kuruta andi yose yo muri icyo kigo. Uretse kuba hari isuku, aho twari dufungiwe hari hazwiho ko habaga abantu batiba, batavuga ibigambo bibi, kandi batarwana. Nubwo imimerere twarimo yari mibi cyane, aho twabaga hari hameze nk’ikirwa gisukuye kiri mu nyanja yuzuye umwanda.
Ubuzima bwo muri icyo kigo
Muri icyo kigo twarakoraga cyane, ariko tukarya bike. Twabyukaga saa kumi n’imwe za mu gitondo, maze nyuma yaho gato tukajya kwitaba iperu. Abarindaga aho twari dufungiwe baduhagarikaga hanze mu gihe kingana hafi n’isaha, imvura yaba igwa cyangwa itagwa. Saa kumi n’imwe za nimugoroba, nyuma yo gukora akazi kagoranye, twongeraga kwitaba iperu. Hanyuma twanywaga agasupu tukarya n’akagati, tugahita tujya kuryama twaguye agacuho.
Buri munsi uretse ku cyumweru, banyoherezaga gukora mu mirima yakorerwagamo ubuhinzi n’ubworozi, aho nasaruraga ingano nkoresheje umuhoro w’urunana, ngasibura imiferege kandi ngasukura ibiraro by’ingurube. Nubwo iyo mirimo yari ivunanye kandi itera umwanda, nashoboraga kuyikora buri munsi kubera ko nari nkiri muto kandi mfite imbaraga. Nanone, kuririmba indirimbo zirimo ubutumwa bwo muri Bibiliya igihe nabaga ndi mu kazi, byarankomezaga. Icyakora, buri munsi nifuzaga cyane kubona umugabo wanjye n’umwana wanjye.
Twahabwaga ibyokurya bike cyane, ariko twebwe Abakristokazi, buri wese yageragezaga kubika agace k’umugati buri munsi kugira ngo tugire akantu k’inyongera ko kurya ku cyumweru, ubwo twabaga twahuriye hamwe ngo tuganire ku ngingo zishingiye kuri Bibiliya. Nta bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya twari dufite, ariko nashishikazwaga no gutega amatwi bashiki bacu bakuze bo mu Budage bari indahemuka, igihe babaga baganira ku ngingo zishingiye kuri Bibiliya. Ndetse twijihije n’Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo!
Kwiheba, kwicuza no guterwa inkunga
Hari igihe twategekwaga gukora imirimo yashyigikiraga mu buryo bugaragara intambara y’Abanazi. Kubera ko tutivanga muri politiki, bashiki bacu bose banze gukora iyo mirimo, kandi nanjye nagize ubutwari nk’ubwabo. Baduhanishaga kumara iminsi bataduha ibyokurya, kandi tukamara amasaha menshi duhagaze aho twitabiraga iperu. Igihe kimwe ubwo hari mu gihe cy’imbeho nyinshi, badufungiranye iminsi 40 mu mazu atari afite uburyo bwo kuzana ubushyuhe mu nzu.
Kubera ko twari Abahamya ba Yehova, bahoraga batubwira ko gusinya inyandiko igaragaza ko twihakanye ukwizera kwacu byari gutuma turekurwa, tugasubira mu rugo. Igihe nari maze umwaka urenga i Ravensbrück, naje gucika intege cyane. Nakomeje kwifuza cyane kubona umugabo wanjye n’umukobwa wanjye, bituma njya kureba abaturindaga, mbaka inyandiko yavugaga ko ntakiri Umwigishwa wa Bibiliya, maze ndayisinya.
Bashiki bacu bamaze kumenya ibyo nari nakoze, bamwe batangiye kungendera kure. Icyakora, hari bashiki bacu babiri bo mu Budage bari bageze mu za bukuru, ari bo Hedwig na Gertrud, banshatse maze bongera kunyizeza ko bankunda. Ubwo nakoranaga na bo mu biraro by’ingurube, bansobanuriye mu bugwaneza akamaro ko gukomeza kuba indahemuka kuri Yehova n’ukuntu tugaragaza urukundo tumukunda twanga kwihakana. Uburyo banyitayeho bya kibyeyi kandi bakangaragariza urukundo rurangwa n’impuhwe byankoze ku mutima.a Nari nzi ko ibyo nakoze byari bibi, kandi nashakaga kwisubiraho ku birebana n’ibyo nari nasinyiye. Ku mugoroba umwe, nabwiye mushiki wacu iby’umwanzuro nari nafashe wo gusaba ko batakomeza guha agaciro ibyo nari nasinyiye. Umukuru w’ikigo twari dufungiyemo agomba kuba yarumvise ibyo twavugaga kuko muri uwo mugoroba bahise bamvana muri icyo kigo, banyuriza gari ya moshi insubiza mu Buholandi. Mu badukoreshaga, harimo umugore n’ubu ncyibuka uko yasaga wambwiye ati “uracyari Bibelforscher (Umwigishwa wa Bibiliya), kandi uzahora uri we.” Naramushubije nti “ni byo, nzahora ndi we Yehova nabishaka.” Ariko nakomeje gutekereza nti “nakora iki kugira ngo inyandiko nasinye ite agaciro?”
Imwe mu ngingo zari zikubiye muri iyo nyandiko yagiraga iti “nemeje ko ntazongera gukorera Umuryango Mpuzamahanga w’Abigishwa ba Bibiliya.” Nari nzi icyo ngomba gukora! Muri Mutarama 1943, hashize igihe gito ngarutse mu rugo, nongeye kwifatanya mu murimo wo kubwiriza. Birumvikana ko iyo abayobozi ba Nazi baza kumfata ubwa kabiri mbwiriza iby’Ubwami bw’Imana, bari kumpana bikomeye.
Kugira ngo nongere kugaragariza Yehova ko mfite icyifuzo kivuye ku mutima cyo kuba umugaragu we w’indahemuka, jye n’umugabo wanjye twongeye kujya ducumbikira abavandimwe bazanaga ibitabo n’abagenzuzi basura amatorero. Mbega ukuntu nishimiye kuba narongeye kubona uburyo bwo kugaragaza urukundo nkunda Yehova n’ubwoko bwe!
Ikintu cyambabaje cyane
Hasigaye amezi make ngo intambara irangire, jye n’umugabo wanjye twahuye n’ikintu cyatubabaje cyane. Mu Kwakira 1944, umukobwa wacu yafashwe n’indwara mu buryo butunguranye. Willy yarwaye indwara imeze nka gapfura. Yagiye arushaho kuremba, iminsi itatu nyuma yaho aba arapfuye. Yari afite imyaka umunani gusa.
Gupfusha umwana wacu w’ikinege byaradushegeshe cyane. Mu by’ukuri, ibigeragezo nahuye na byo i Ravensbrück nta cyo byari bivuze ubigereranyije n’agahinda natewe no gupfusha umwana wacu. Icyakora iyo twabaga tubabaye, twahumurizwaga n’amagambo ari muri Zaburi ya 16:8, agira ati “nashyize Yehova imbere yanjye iteka; kandi sinzanyeganyezwa kuko ari iburyo bwanjye.” Jye n’umugabo wanjye twiringiraga byimazeyo isezerano rya Yehova ry’umuzuko. Twakomeje gushikama mu kuri kandi buri gihe twabwirizanyaga ishyaka ubutumwa bwiza. Umugabo wanjye yakomeje rwose kumfasha gukorera Yehova mushimira, kugeza aho apfiriye mu mwaka wa 1969.
Imigisha n’ibyishimo
Ikintu cyatumye nkomeza kugira ibyishimo byinshi mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize, ni uguhora nifatanya n’abakora umurimo w’igihe cyose. Nk’uko byari bimeze mu gihe cy’intambara, igihe cyose twabaga twiteguye kwakira mu rugo abagenzuzi basura amatorero n’abagore babo, iyo babaga basuye itorero ryacu. Hari umugabo n’umugore we bitwaga Maarten na Nel Kaptein bakoraga umurimo wo gusura amatorero, babaye iwacu imyaka 13 yose! Igihe Nel yari arwaye cyane ari hafi gupfa, nagize igikundiro cyo kumurwaza amezi atatu ari mu rugo iwacu, kugeza apfuye. Kwifatanya na bo hamwe n’abandi bavandimwe na bashiki bacu dukunda cyane bo mu itorero, byamfashije kwishimira paradizo yo mu buryo bw’umwuka turimo muri iki gihe.
Kimwe mu bintu ntazibagirwa mu buzima bwanjye cyabaye mu mwaka wa 1995, ubwo natumirwaga mu muhango wo kwibuka ibyabereye mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cy’i Ravensbrück. Nahahuriye na bashiki bacu twari kumwe muri icyo kigo, nkaba nari maze imyaka isaga 50 ntababona. Guhura na bo ni ikintu ntazigera nibagirwa cyanshimishije cyane, kandi twabonye uburyo bwo guterana inkunga kugira ngo dukomeze gutegereza igihe abo twakundaga bapfuye bazongera kuba bazima.
Mu Baroma 15:4, intumwa Pawulo yavuze ko ‘tugira ibyiringiro binyuze mu kwihangana kwacu no ku ihumure rituruka mu Byanditswe.’ Nshimira Yehova kuba yarampaye ibyo byiringiro byatumye mukorera, ndetse no mu gihe cy’ibigeragezo.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Kubera ko abavandimwe batashoboraga kwandikirana n’ibiro bikuru muri icyo gihe, bakemuraga ikibazo kirebana no kutivanga bakurikije ubushobozi bwabo. Ni yo mpamvu abantu bakemuraga icyo kibazo mu buryo butandukanye.
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Ndi kumwe na Jaap mu mwaka wa 1930
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Umukobwa wacu Willy, afite imyaka umunani
[Ifoto yo ku ipaji ya 12]
Mu 1995 nashimishijwe no kongera guhura n’abo twari tumaze igihe tutabonana. Ku murongo wa mbere, ndi uwa kabiri uturutse ibumoso