Jya wubaha ishyingiranwa kuko ari impano ituruka ku Mana
“Ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina akomatana n’umugore we, maze bombi bakaba umubiri umwe.”—INTANG 2:24.
1. Kuki dukwiriye kubaha Yehova?
DUKWIRIYE rwose kubaha Yehova Imana kuko ari we watangije ishyingiranwa. Kubera ko ari we Muremyi wacu, Umutegetsi w’Ikirenga na Data wo mu ijuru, avugwaho ko ari we utanga “impano nziza yose n’impano yose itunganye,” kandi koko birakwiriye (Yak 1:17; Ibyah 4:11). Ibyo bigaragaza urukundo rwe rwinshi (1 Yoh 4:8). Ibintu byose atwigisha, ibyo adusaba n’ibyo aduha, ni twe bigirira akamaro.—Yes 48:17.
2. Ni ayahe mabwiriza Yehova yahaye umugabo n’umugore ba mbere?
2 Bibiliya igaragaza ko ishyingiranwa ari imwe muri izo mpano “nziza” zituruka ku Mana (Rusi 1:9; 2:12). Igihe Yehova yashyingiraga umugabo n’umugore ba mbere, ari bo Adamu na Eva, yabahaye amabwiriza asobanutse neza yari gutuma bagira ishyingiranwa ryiza. (Soma muri Matayo 19:4-6.) Iyo baza gukurikiza ubuyobozi bw’Imana, bari kwishima iteka ryose. Icyakora, babaye abapfu basuzugura itegeko ry’Imana maze bibagiraho ingaruka zibabaje.—Intang 3:6-13, 16-19, 23.
3, 4. (a) Ni mu buhe buryo abantu benshi muri iki gihe batubaha ishyingiranwa ndetse na Yehova Imana? (b) Ni izihe ngero turi busuzume muri iki gice?
3 Kimwe n’uwo mugabo n’umugore ba mbere, abantu benshi muri iki gihe bafata imyanzuro irebana n’ishyingiranwa batitaye ku buyobozi Yehova atanga. Hari bamwe bibanira gusa batarashyingiranywe, abandi bo bakagerageza kugoreka amahame agenga ishyingiranwa kugira ngo ahuze n’ibyifuzo byabo (Rom 1:24-32; 2 Tim 3:1-5). Birengagiza ko ishyingiranwa ari impano ituruka ku Mana kandi ko iyo batayihaye agaciro, baba basuzuguye Uwayitanze ari we Yehova Imana.
4 Hari igihe bamwe mu bagize ubwoko bw’Imana na bo bareka kubona ishyingiranwa nk’uko Yehova aribona. Hari abagabo n’abagore b’Abakristo bafata umwanzuro wo kwahukana cyangwa gutana batabitewe n’impamvu zishingiye ku Byanditswe. Ni mu buhe buryo abantu babyirinda? None se amabwiriza Imana yatanze mu Ntangiriro 2:24, yafasha ate Abakristo bashyingiranywe gukomeza ishyingiranwa ryabo? Kandi se abantu bateganya kurushinga bakwitegura bate? Reka turebe ingero z’imiryango itatu yo mu bihe bya Bibiliya yagize ishyingiranwa ryiza, zidufasha kubona ko kubaha Yehova ari ryo banga ryo kugira ishyingiranwa rirambye.
Jya witoza kuba indahemuka
5, 6. Ni ikihe kintu gishobora kuba cyarabereye Zekariya na Elizabeti ikigeragezo, kandi se ni mu buhe buryo bagororewe ku bw’ubudahemuka bwabo?
5 Zekariya na Elizabeti bakoraga ibikwiriye. Bombi bari barashakanye bakunda ibintu by’umwuka. Zekariya yasohozaga mu budahemuka imirimo ye y’ubutambyi, kandi bombi bakoraga uko bashoboye kose bakumvira Amategeko y’Imana. Mu by’ukuri bari bafite byinshi byo gushimirwa. Nyamara, iyo uza kuba warabasuye iwabo mu Buyuda, wari kubona ko hari ikintu bari babuze. Nta bana bagiraga. Elizabeti yari ingumba, kandi bombi bari bageze mu za bukuru.—Luka 1:5-7.
6 Muri Isirayeli ya kera, kubyara byahabwaga agaciro cyane, kandi akenshi wasangaga imiryango ifite abana benshi (1 Sam 1:2, 6, 10; Zab 128:3, 4). Muri icyo gihe, umugabo w’Umwisirayeli yashoboraga guhemukira umugore we, agatana na we amuziza ko atabyara. Icyakora, Zekariya we yabereye Elizabeti indahemuka agumana na we. Ntiyigeze atekereza gutana n’umugore we, kandi n’umugore we byari uko. Nubwo bababazwaga no kutagira abana, bakomeje gukorera Yehova mu budahemuka bunze ubumwe. Mu buryo bw’igitangaza, Yehova yaje kubagororera bihebuje, babyara umwana w’umuhungu bageze mu za bukuru.—Luka 1:8-14.
7. Ni mu buhe buryo bundi Elizabeti yabereye umugabo we indahemuka?
7 Hari ubundi buryo bushimishije Elizabeti yagaragajemo ubudahemuka. Igihe umuhungu we Yohana yavukaga, Zekariya ntiyashoboraga kuvuga kubera ko yari yarabaye ikiragi bitewe n’uko yashidikanyije ku byo umumarayika w’Imana yamubwiye. Icyakora, Zekariya agomba kuba mu buryo runaka yarabwiye umugore we ko umumarayika wa Yehova yari yamubwiye ko uwo mwana yari kwitwa “Yohana.” Abaturanyi na bene wabo bashakaga kwita uwo mwana izina rya se. Ariko Elizabeti yabaye indahemuka yumvira ibyo umugabo we yari yaramubwiye. Yaravuze ati “oya, ahubwo azitwa Yohana!”—Luka 1:59-63.
8, 9. (a) Ni mu buhe buryo ubudahemuka bukomeza ishyingiranwa? (b) Bumwe mu buryo umugabo n’umugore bashobora kugaragarizanya ubudahemuka ni ubuhe?
8 Kimwe na Zekariya na Elizabeti, muri iki gihe abagabo n’abagore bashyingiranywe bajya bahura n’ibintu batari biteze, ndetse n’izindi ngorane. Iyo buri wese mu bashakanye atabereye mugenzi we indahemuka, ishyingiranwa ryabo ntiriba ryiza. Umuntu ugirana agakungu n’uwo badahuje igitsina, ureba porunogarafiya, umuhehesi cyangwa ukora ibindi bintu bishobora kwangiza ishyingiranwa, ashobora gutuma uwo bashakanye adakomeza kumwizera. Kandi iyo abashakanye batacyizerana, urukundo bakundanaga rutangira gukonja. Mu buryo runaka, ubudahemuka ni nk’uruzitiro rukikije inzu abagize umuryango babamo, rutuma batavogerwa n’abantu babi cyangwa ibintu biteje akaga, bityo abawugize bakagira umutekano mu rugero runaka. Ku bw’ibyo, iyo buri wese mu bashakanye abereye mugenzi we indahemuka, bashobora kubana mu mahoro, bakabwizanya ukuri, maze ibyo bigatuma urukundo bakundana rwiyongera. Koko rero, ubudahemuka ni ikintu cy’ingenzi cyane.
9 Yehova yabwiye Adamu ati ‘umugabo azasiga se na nyina yomatane n’umugore we’ (Intang 2:24). Ibyo bisobanura iki? Iyo umuntu amaze gushaka, aba agomba kugira ibyo ahindura ku mishyikirano yari afitanye n’incuti ze hamwe na bene wabo. Buri wese mu bashakanye agomba mbere na mbere kugenera mugenzi we igihe kandi akamwitaho. Ntibagomba gukomeza gushyira incuti zabo cyangwa bene wabo mu mwanya wa mbere, birengagije umuryango baba bamaze gushinga. Nta nubwo bagombye kwemera ko ababyeyi babo bivanga mu myanzuro bafata cyangwa mu byo batumvikanaho. Buri wese mu bashakanye aba agomba komatana na mugenzi we. Icyo ni cyo Imana ibasaba.
10. Ni iki kizafasha abashakanye kwitoza kuba indahemuka?
10 Niyo abashakanye baba badahuje idini, ubudahemuka bubahesha ingororano. Hari mushiki wacu ufite umugabo utizera wavuze ati “nshimira Yehova cyane kuba yaranyigishije uko nagandukira umugabo wanjye kandi nkamwubaha cyane. Ubu tumaranye imyaka 47 dukundana kandi twubahana bitewe n’uko nakomeje kuba indahemuka” (1 Kor 7:10, 11; 1 Pet 3:1, 2). Ku bw’ibyo, ujye ushyiraho imihati kugira ngo utume uwo mwashakanye yumva akwiringiye. Jya ushaka uko wakwizeza uwo mwashakanye, binyuze ku byo uvuga n’ibyo ukora, ko ari we muntu ugufitiye agaciro kuruta abandi bose ku isi. Ntugatume hagira umuntu cyangwa ikintu icyo ari cyo cyose kijya hagati yawe n’uwo mwashakanye, ari wowe giturutseho. (Soma mu Migani 5:15-20.) Ron na Jeannette bamaze imyaka isaga 35 babana kandi bakaba bafite ibyishimo mu ishyingiranwa ryabo, baravuze bati “kubera ko twumvira mu budahemuka ibyo Imana idusaba, twagize ishyingiranwa ryiza kandi turishimye.”
Kunga ubumwe bikomeza ishyingiranwa
11, 12. Ni mu buhe buryo Akwila na Purisikila bafatanyaga (a) mu rugo, (b) mu kazi bakoraga, (c) no mu murimo wa gikristo?
11 Buri gihe iyo intumwa Pawulo yavugaga iby’incuti ze magara, ari zo Akwila na Purisikila, nta na rimwe yavugaga umwe atavuze undi. Kuba uwo mugabo n’umugore we bari bunze ubumwe, ni urugero rwiza rugaragaza icyo Imana yerekezagaho ubwo yavugaga ko umugabo n’umugore bazaba “umubiri umwe” (Intang 2:24). Igihe cyose barafatanyaga, haba mu rugo, mu kazi no mu murimo wa gikristo. Urugero, ubwo Pawulo yageraga i Korinto bwa mbere, Akwila na Purisikila bamwakiriye iwabo, kandi uko bigaragara yamaze igihe runaka akoresha inzu yabo mu bikorwa bye. Nyuma yaho, igihe bari muri Efeso, mu rugo rwabo ni ho haberaga amateraniro y’itorero kandi bafatanyirizaga hamwe kugira ngo bafashe abakiri bashya gukura mu buryo bw’umwuka, urugero nka Apolo (Ibyak 18:2, 18-26). Uwo mugabo n’umugore we b’abanyamwete baje kujya i Roma, aho na ho bakaba baremeye ko amateraniro y’itorero abera iwabo. Hanyuma, basubiye muri Efeso maze bakomeza abavandimwe.—Rom 16:3-5.
12 Nanone kandi, Akwila na Purisikila bamaze igihe runaka bakorana na Pawulo mu kazi kabo ko kuboha amahema. Icyo gihe nabwo, uwo mugabo n’umugore we bari hamwe, bagashyigikirana, aho kurushanwa cyangwa ngo barangwe n’amacakubiri (Ibyak 18:3). Mu by’ukuri ariko, kuba baramaranaga igihe mu bikorwa bya gikristo byatumaga umurimo wa Yehova uza mu mwanya wa mbere, bityo ishyingiranwa ryabo rigakomera kandi rikarangwa n’ibyishimo. Haba igihe bari i Korinto, muri Efeso, cyangwa i Roma, bari bazwiho ko ‘bakoranaga muri Kristo Yesu’ (Rom 16:3). Aho bakoreye umurimo hose, bafatanyirizaga hamwe guteza imbere umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami.
13, 14. (a) Ni ibihe bintu bishobora gutuma abashyingiranywe batunga ubumwe? (b) Ni ibihe bintu bimwe na bimwe abashyingiranywe bashobora gukora bigatuma barushaho kunga ubumwe nk’“umubiri umwe”?
13 Mu by’ukuri, iyo abashakanye bafite intego zimwe kandi bakaba bunze ubumwe mu byo bakora, bikomeza ishyingiranwa ryabo (Umubw 4:9, 10). Ikibabaje ni uko muri iki gihe abashakanye benshi batamarana igihe gihagije. Bamara amasaha menshi mu kazi kabo gatandukanye. Abandi bahora mu ngendo z’akazi cyangwa bakajya gukorera mu bindi bihugu basize imiryango yabo, bakajya bayoherereza amafaranga. Ndetse n’iyo bamwe mu bashakanye bari mu rugo, usanga batari kumwe, bitewe n’igihe bamara bareba televiziyo, bakora ibikorwa bibashishikaza, bari muri siporo, mu mikino yo kuri orudinateri cyangwa se bari kuri interineti. Ese iwawe na ho ni uko bimeze? Niba ari uko bimeze se, ushobora kugira icyo uhindura kugira ngo ujye umarana igihe n’uwo mwashakanye? Ese kuki mutafatanya mu mirimo yo mu rugo, urugero nko gutegura amafunguro, koza ibyombo cyangwa gukora mu busitani? Ese mushobora gufatanya kwita ku bana cyangwa ku babyeyi banyu bageze mu za bukuru?
14 Icy’ingenzi kurushaho, mujye mukorera hamwe ibikorwa bifitanye isano na gahunda yo kuyoboka Yehova. Gusuzumira hamwe isomo ry’umunsi no kwifatanya muri gahunda z’iby’umwuka mu muryango bituma mukomeza kugira intego zimwe no kubona ibintu kimwe. Nanone mujye mujyana kubwiriza. Niba bishoboka, mujye mugerageza gukorera hamwe umurimo w’ubupayiniya, nubwo imimerere murimo yaba ibemerera kuwukora ukwezi kumwe gusa cyangwa umwaka umwe. (Soma mu 1 Abakorinto 15:58.) Hari mushiki wacu wakoranye ubupayiniya n’umugabo we wavuze ati “umurimo wo kubwiriza watumaga tumarana igihe kandi tukaganira pe! Kubera ko twembi twari dufite intego imwe yo gufasha abandi mu buryo bw’umwuka, numvaga rwose tugize itsinda rimwe. Numvaga dufitanye imishyikirano ya bugufi, atari ukubera gusa ko ari umugabo wanjye, ahubwo nanone kubera ko numvaga ari incuti yanjye magara.” Uko ukorana n’uwo mwashakanye ibikorwa bifite akamaro, ni na ko ibigushishikaza, ibyo ushyira mu mwanya wa mbere n’ibyo ukunda gukora bizagenda bihuza n’ibye kugeza igihe, kimwe na Akwila na Purisikila, ibitekerezo byanyu, ibyiyumvo byanyu n’ibikorwa byanyu bizaba nk’iby’“umubiri umwe.”
Mujye mukurikiza ubuyobozi bw’Imana
15. Ibanga ryo kugira ishyingiranwa ryiza ni irihe? Sobanura.
15 Yesu yari azi akamaro ko gushyira Imana mu mwanya wa mbere mu muryango. Igihe Yehova yatangizaga ishyingirwa, yararebaga. Yabonye ukuntu Adamu na Eva bari bishimye igihe bakurikizaga ubuyobozi bw’Imana kandi yiboneye ingorane bahuye na zo ubwo birengagizaga ubuyobozi bwayo. Ku bw’ibyo igihe Yesu yigishaga, yasubiyemo amabwiriza Se yatanze mu Ntangiriro 2:24. Yongeyeho ati “icyo Imana yateranyirije hamwe ntihakagire umuntu ugitandukanya” (Mat 19:6). Bityo rero, kubaha Yehova mu buryo bwimbitse na n’ubu ni ryo banga ryo kugira ishyingiranwa ryiza kandi rirangwa n’ibyishimo. Mu birebana n’ibyo, ababyeyi ba Yesu bo ku isi, ari bo Yozefu na Mariya, batanze urugero rwiza.
16. Yozefu na Mariya bagaragaje bate ko bashyiraga ibintu by’umwuka mu mwanya wa mbere mu muryango wabo?
16 Yozefu yagaragarizaga Mariya ineza kandi akamwubaha. Ubwo yamenyaga ko atwite, yiyemeje kumugirira imbabazi na mbere y’uko umumarayika w’Imana amusobanurira uko byari byamugendekeye (Mat 1:18-20). Bombi bumviraga amategeko ya Kayisari, kandi banubahirizaga Amategeko ya Mose (Luka 2:1-5, 21, 22). Nanone kandi, nubwo abagabo gusa ari bo basabwaga kujya mu minsi mikuru y’ingenzi yo mu rwego rw’idini yaberaga i Yerusalemu, Yozefu na Mariya n’abari bagize umuryango wabo, bose bajyaga kuyizihiza buri mwaka (Guteg 16:16; Luka 2:41). Muri ubwo buryo ndetse n’ubundi, uwo mugabo n’umugore we bubahaga Imana bihatiraga gushimisha Yehova kandi bakagaragaza ko baha agaciro kenshi ibintu by’umwuka. Ntibitangaje rero kuba ari bo Yehova yatoranyije kugira ngo barere Umwana we mu myaka ya mbere y’ubuzima bwe bwo ku isi.
17, 18. (a) Ni mu buhe buryo umugabo n’umugore we bashobora gushyira ibintu by’umwuka mu mwanya wa mbere mu muryango wabo? (b) Ni izihe nyungu bizabazanira?
17 Ese namwe mukurikiza ubuyobozi bw’Imana mu muryango wanyu? Urugero, ese iyo mufata imyanzuro y’ingenzi, mubanza kureba icyo amahame ya Bibiliya abivugaho, mugasenga muvuga iby’icyo kibazo kandi mukagisha inama Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka? Cyangwa se mugerageza gukemura ibyo bibazo mukurikije uko mwe mubona ibintu cyangwa uko bene wanyu n’incuti zanyu babibona? Ese mwihatira gushyira mu bikorwa inama nyinshi zitangwa n’umugaragu wizerwa ku birebana n’ishyingiranwa ndetse n’imibereho y’umuryango? Cyangwa se mukunze gukurikiza imigenzo y’iwanyu n’inama abantu b’isi bakurikiza? Ese buri gihe musengera hamwe kandi mukigira hamwe, mukishyiriraho intego z’iby’umwuka kandi mukaganira ku bintu umuryango wanyu ukwiriye gushyira mu mwanya wa mbere?
18 Ray yavuze ibirebana n’imyaka 50 irangwa n’ibyishimo we n’uwo bashakanye bamaze bashyingiranywe, agira ati “nta kibazo na kimwe twagize ngo tunanirwe kugikemura, kuko twakomeje kubona ko twe na Yehova tugize ‘umugozi w’inyabutatu.’” (Soma mu Mubwiriza 4:12.) Danny na Trina na bo bemera ko ibyo ari ukuri. Baravuze bati “gufatanyiriza hamwe gukorera Imana byatumye ishyingiranwa ryacu rirushaho gukomera.” Bamaze imyaka isaga 34 bashyingiranywe kandi bafite ibyishimo. Nimushyira Yehova mu mwanya wa mbere mu muryango wanyu, azabafasha kugira ishyingiranwa ryiza kandi abahe imigisha myinshi.—Zab 127:1.
Komeza guha agaciro impano ituruka ku Mana
19. Kuki Imana yatanze impano y’ishyingiranwa?
19 Ikintu abantu benshi baha agaciro kurusha ibindi muri iki gihe ni ukwishimisha bo ubwabo. Ariko umugaragu wa Yehova we abona ibintu mu buryo butandukanye n’ubwo. Azi ko ishyingiranwa ari impano Imana yatanze kugira ngo umugambi wayo usohore (Intang 1:26-28). Iyo Adamu na Eva baza guha agaciro iyo mpano, isi yose yari kuba paradizo ituwe n’abagaragu b’Imana bishimye kandi bakiranuka.
20, 21. (a) Kuki twagombye kubona ko ishyingiranwa ari iryera? (b) Mu cyumweru gitaha tuzasuzuma ibirebana n’iyihe mpano?
20 Icy’ingenzi kurushaho, abagaragu b’Imana babona ko ishyingiranwa rishobora gutuma bahesha Yehova ikuzo. (Soma mu 1 Abakorinto 10:31.) Nk’uko twabibonye, iyo abashakanye babaye indahemuka, bakunga ubumwe kandi bagashyira Imana mu mwanya wa mbere, bishimisha Yehova kandi bikomeza umuryango wabo. Bityo rero, twaba twitegura gushaka cyangwa twifuza ko ishyingiranwa ryacu ryarushaho gukomera cyangwa se dushaka uko twakongera kubana neza n’uwo twashakanye, tugomba mbere na mbere kubona ishyingiranwa nk’uko riri koko: rituruka ku Mana kandi ni iryera. Kuzirikana ibyo bizatuma dukora uko dushoboye kose kugira ngo nitujya gufata imyanzuro irebana n’ishyingiranwa ryacu, ijye iba ishingiye ku Ijambo ry’Imana. Iyo tubigenje dutyo ntituba tugaragaje gusa ko duha agaciro impano y’ishyingiranwa, ahubwo nanone tuba tugaragaje ko twubaha Uwayitanze, ari we Yehova Imana.
21 Ariko birumvikana ko ishyingiranwa atari yo mpano yonyine Yehova yaduhaye kandi si ryo ryonyine rituma abantu bagira ibyishimo mu buzima. Mu gice gikurikira tuzareba indi mpano y’agaciro kenshi itangwa n’Imana, ari yo y’ubuseribateri.
Wasubiza ute?
• Ubudahemuka bwafasha bute Abakristo bashyingiranywe?
• Kuki iyo abashakanye bakorera ibintu hamwe bunze ubumwe bikomeza ishyingiranwa ryabo?
• Bumwe mu buryo abashakanye bakwemera kuyoborwamo n’Imana ni ubuhe?
• Twagaragaza dute ko twubaha Yehova, we watangije ishyingiranwa?
[Amafoto yo ku ipaji ya 15]
Gukorera ibintu hamwe bituma abashakanye bakomeza kunga ubumwe