Duhabwa imbaraga zo kurwanya ibishuko no kwihanganira ibiduca intege
“Muzahabwa imbaraga umwuka wera nubazaho.”—IBYAK 1:8.
1, 2. Ni ubuhe bufasha Yesu yasezeranyije abigishwa be, kandi se kuki bari babukeneye?
YESU yari azi ko abigishwa be batari gushobora gukurikiza ibyo yabategetse byose ku bw’imbaraga zabo. Urebye ukuntu bagombaga kubwiriza mu rugero rwagutse, ukuntu ababarwanyaga bari bafite imbaraga n’ukuntu abantu ari abanyantege nke, byaragaragaraga ko bari bakeneye imbaraga zirenze iz’abantu. Bityo, mbere y’uko Yesu asubira mu ijuru, yijeje abigishwa be ati “muzahabwa imbaraga umwuka wera nubazaho, kandi muzambera abahamya i Yerusalemu n’i Yudaya n’i Samariya no kugera mu turere twa kure cyane tw’isi.”—Ibyak 1:8.
2 Iryo sezerano ryatangiye gusohora kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, ubwo umwuka wera watumaga abigishwa ba Yesu Kristo babona imbaraga zo kubwiriza i Yerusalemu hose. Ababarwanyaga ntibashoboraga guhagarika umurimo wabo (Ibyak 4:20). Abigishwa ba Yesu bizerwa, natwe turimo, bari gukenera cyane izo mbaraga zituruka ku Mana “iminsi yose kugeza ku mperuka.”—Mat 28:20.
3. (a) Sobanura itandukaniro riri hagati y’umwuka wera n’imbaraga. (b) Imbaraga Yehova aduha zishobora gutuma dukora iki?
3 Yesu yasezeranyije abigishwa be ko bari ‘guhabwa imbaraga umwuka wera ubajeho.’ Amagambo “imbaraga” n’ “umwuka,” asobanura ibintu bitandukanye. Umwuka w’Imana ni ingufu itanga kugira ngo abantu cyangwa ibintu runaka bisohoze ibyo ishaka. Imbaraga zo ni “ubushobozi bwo gukora ikintu runaka cyangwa bwo gutuma ikintu iki n’iki kiba.” Zishobora kuguma mu muntu cyangwa mu kintu kugeza igihe bizaba ngombwa ko zikoreshwa kugira ngo zisohoze igikorwa runaka. Ku bw’ibyo, umwuka wera ushobora kugereranywa n’umuriro w’amashanyarazi wongerera ingufu bateri, naho imbaraga zikaba zagereranywa n’ingufu iyo bateri igira iyo imaze kongerwamo uwo muriro. Imbaraga Yehova aha abagaragu be binyuze ku mwuka wera, zituma buri wese muri twe agira ubushobozi bwo gusohoza inshingano zijyanirana no kuba yariyeguriye Imana, zikanatuma tunanira ibishuko mu gihe duhuye na byo.—Soma muri Mika 3:8; Abakolosayi 1:29.
4. Ni iki turi busuzume muri iyi ngingo, kandi kuki?
4 Ni mu buhe buryo imbaraga duhabwa binyuze ku mwuka wera zigaragaza? Umwuka wera ushobora gutuma umuntu akora iki cyangwa akitwara ate mu mimerere runaka? Mu gihe duhatanira gukorera Imana mu budahemuka, duhura n’inzitizi nyinshi, zaba izituruka kuri Satani, ku isi ye cyangwa izituruka ku mubiri wacu udatunganye. Tugomba gutsinda izo nzitizi kugira ngo dukomeze kuba Abakristo, twifatanye buri gihe mu murimo wo kubwiriza kandi dukomeze kugirana imishyikirano myiza na Yehova. Nimucyo dusuzume uko umwuka wera udufasha kurwanya ibishuko no kwihanganira umunaniro n’ibiduca intege.
Duhabwa imbaraga zo kurwanya ibishuko
5. Ni mu buhe buryo duhabwa imbaraga binyuze ku isengesho?
5 Yesu yigishije abigishwa be gusenga bagira bati “ntudutererane mu bitwoshya, ahubwo udukize umubi” (Mat 6:13). Yehova ntazigera atererana abagaragu be b’indahemuka bamusenga batyo. Hari ikindi gihe Yesu yagize ati ‘So wo mu ijuru azaha umwuka wera abawumusaba’ (Luka 11:13). Mbega ukuntu kuba Yehova adusezeranya kuduha izo mbaraga ngo zidufashe gukora ibikwiriye biduhumuriza! Ariko birumvikana ko ibyo bidashatse kuvuga ko Yehova azaturinda kugerwaho n’ibishuko (1 Kor 10:13). Icyakora, mu gihe duhanganye n’ibishuko ni bwo tuba tugomba kurushaho gusenga cyane.—Mat 26:42.
6. Igihe Satani yageragezaga Yesu, yamushubije ashingiye ku ki?
6 Igihe Satani yageragezaga Yesu, yamushubije asubiramo imirongo y’Ibyanditswe. Ijambo ry’Imana ryari mu bwenge bwa Yesu ubwo yavugaga ati “handitswe ngo . . . Nanone handitswe ngo . . . Genda Satani, kuko handitswe ngo ‘Yehova Imana yawe ni we ugomba gusenga, kandi ni we wenyine ugomba gukorera umurimo wera.’ ” Urukundo Yesu yakundaga Yehova n’Ijambo rye byatumye yamaganira kure amoshya y’Umushukanyi (Mat 4:1-10). Yesu amaze kunanira ibishuko bya Satani, yaramuretse.
7. Bibiliya idufasha ite kurwanya ibishuko?
7 Niba Yesu yarishingikirije ku Byanditswe kugira ngo arwanye ibishuko bya Satani, ubwo twe ntitwagombye kubyishingikirizaho cyane kurushaho! Koko rero, kugira ngo tubashe kurwanya Satani n’abambari be, tugomba mbere na mbere kwiyemeza kumenya amahame y’Imana no kuyakurikiza mu buryo bwuzuye. Abantu benshi biyemeje kubaho mu buryo buhuje n’amahame ya Bibiliya ubwo bigaga Ibyanditswe bagasobanukirwa ubwenge bw’Imana no gukiranuka kwayo. Koko rero, “ijambo ry’Imana” rifite imbaraga, rishobora kumenya “ibitekerezo byo mu mutima n’imigambi yawo” (Heb 4:12). Uko umuntu arushaho gusoma Ibyanditswe no kubitekerezaho, ni na ko ashobora kurushaho ‘gusobanukirwa ukuri kwa Yehova’ (Dan 9:13). Ubwo rero, byaba byiza tugiye dutekereza ku mirongo y’Ibyanditswe ivuga ibirebana n’intege nke dufite.
8. Twabona dute umwuka wera?
8 Yesu ntiyananiye ibishuko bitewe gusa n’uko yari azi Ibyanditswe, ahubwo nanone byatewe n’uko yari “yuzuye umwuka wera” (Luka 4:1). Kugira ngo tugire imbaraga n’ubushobozi nk’ibye, dukeneye kwegera Yehova twitabira mu buryo bwuzuye gahunda zose aduteganyiriza zituma twuzura umwuka we (Yak 4:7, 8). Muri zo harimo kwiga Bibiliya, gusenga no kwifatanya n’abo duhuje ukwizera. Nanone hari abantu benshi baboneye inyungu mu guhora bahugiye mu bikorwa bya gikristo, bikabafasha guhoza ubwenge ku bintu byo mu buryo bw’umwuka bibakomeza.
9, 10. (a) Ni ibihe bishuko Abakristo bashobora guhura na byo? (b) Isengesho no gutekereza byagufasha bite kugira imbaraga zo kunanira ibishuko no mu gihe waba wumva unaniwe?
9 Ni ibihe bishuko ugomba kurwanya? Ese hari igihe wigeze wumva wagirana agakungu n’uwo mutashakanye? Niba se utarashaka, hari igihe wigeze wumva wakwemera kurambagizanya n’umuntu utizera? Mu gihe Abakristo bareba televiziyo cyangwa bari kuri interineti, bashobora guhura n’igishuko cyo kureba ibintu byanduye. Ese ibyo byakubayeho, kandi se niba byarakubayeho wabyitwayemo ute? Byaba byiza utekereje ukuntu ikosa rimwe rishobora kugushora mu rindi, amaherezo ukaba wakora icyaha gikomeye (Yak 1:14, 15). Jya utekereza ukuntu igikorwa kibi gishobora kubabaza Yehova, kikababaza itorero, ndetse n’umuryango wawe. Ku rundi ruhande, gukomeza kuba indahemuka ku mahame y’Imana bituma umuntu agira umutimanama ukeye. (Soma muri Zaburi ya 119:37; Imigani 22:3.) Igihe icyo ari cyo cyose uhuye n’ibigeragezo nk’ibyo, ujye wiyemeza gusenga kugira ngo ubone imbaraga zo kubitsinda.
10 Hari ikindi kintu tugomba kwibuka ku birebana n’ibishuko bya Satani. Satani yagerageje Yesu amaze iminsi 40 mu butayu atarya. Nta gushidikanya ko Satani yatekerezaga ko ‘yari abonye uburyo’ bwo kugerageza ubudahemuka bwa Yesu (Luka 4:13). Natwe Satani ashakisha igihe gikwiriye cyo kugerageza ubudahemuka bwacu. Ku bw’ibyo rero, ni iby’ingenzi ko dukomeza kuba abantu bakomeye mu buryo bw’umwuka. Incuro nyinshi, Satani yibasira umuntu igihe aba abona ko ageze ahabi. Bityo rero, mu gihe twumva tunaniwe cyangwa twacitse intege, twagombye kurushaho kwiyemeza gutakambira Yehova tumusaba kuturinda no kuduha umwuka wera.—2 Kor 12:8-10.
Duhabwa imbaraga zo kwihanganira umunaniro no gucika intege
11, 12. (a) Kuki abantu benshi muri iki gihe bumva bacitse intege? (b) Ni hehe twavana imbaraga zadufasha kudacika intege?
11 Kubera ko tudatunganye, hari igihe twumva twacitse intege. Mu buryo bwihariye, ibyo bishobora kubaho muri iki gihe kubera ko ubu turi mu gihe cyuzuye imihangayiko. Ibi bihe turimo bishobora kuba ari byo bikomeye kurusha ibindi byose abantu bigeze bahura na byo (2 Tim 3:1-5). Uko Harimagedoni igenda yegereza, ni na ko ibibazo by’ubukungu, imihangayiko n’ibindi bibazo bitandukanye bigenda birushaho kwiyongera. Ku bw’ibyo rero, ntibitangaje kuba bamwe babona ko gusohoza inshingano yo kwita ku bagize imiryango yabo no kubaha ibyo bakeneye, birushaho kubakomerera. Bumva bananiwe, bacitse intege, baguye agacuho, ndetse banegekaye. None se niba nawe ari uko, wahangana ute n’iyo mihangayiko?
12 Wibuke ko Yesu yasezeranyije abigishwa be ko yari kubaha umufasha, ni ukuvuga umwuka wera w’Imana. (Soma muri Yohana 14:16, 17.) Izo ni zo mbaraga zikomeye kurusha izindi zose mu ijuru no mu isi. Yehova ashobora kuwukoresha akaduha imbaraga ‘zirenze cyane’ izo dukeneye kugira ngo twihanganire ikigeragezo icyo ari cyo cyose (Efe 3:20). Intumwa Pawulo yavuze ko iyo tuzishingikirijeho tubona “imbaraga zirenze izisanzwe,” nubwo twaba ‘tubyigwa impande zose’ (2 Kor 4:7, 8). Yehova ntadusezeranya ko azajya aturinda kugerwaho n’imihangayiko, ariko atwizeza rwose ko azakoresha umwuka we kugira ngo aduhe imbaraga zo kuyihanganira.—Fili 4:13.
13. (a) Umuntu umwe ukiri muto yabonye ate imbaraga zo kwihanganira imimerere igoye? (b) Ese hari izindi ngero waba uzi?
13 Reka turebe urugero rw’umupayiniya w’igihe cyose witwa Stephanie ufite imyaka 19. Igihe yari afite imyaka 12 yagize ikibazo mu mutwe, bamusuzumye basanga afite ikibyimba mu bwonko. Kuva icyo gihe yabazwe incuro ebyiri, avurwa hifashishijwe imirase ikoreshwa mu kuvura indwara zimwe na zimwe, kandi yongera kugira icyo kibazo cyo mu mutwe incuro ebyiri cyatumye agagara uruhande rw’ibumoso, kinatuma atareba neza. Stephanie aritwararika kugira ngo imbaraga afite azikoreshe mu bintu abona ko bifite agaciro kurusha ibindi, urugero nk’amateraniro ya gikristo n’umurimo wo kubwiriza. Icyakora, abona ko umwuka wa Yehova umufasha kwihanganira ibintu byinshi. Ibitabo bishingiye kuri Bibiliya bikubiyemo inkuru zivuga ibyo abandi Bakristo bahuye na byo, byagiye bimufasha mu gihe yabaga yacitse intege. Abavandimwe na bashiki bacu bagiye bamutera inkunga bamwoherereza amabaruwa cyangwa bakamubwira amagambo amukomeza mbere y’amateraniro na nyuma yayo. Abantu bashimishijwe na bo bagaragaza ko bashimira Stephanie kubera inyigisho abaha, bakamusanga mu rugo akahabigishiriza Bibiliya. Ibyo byose bituma Stephanie ashimira cyane Yehova. Umurongo w’Ibyanditswe akunda cyane ni Zaburi ya 41:3, akaba yemera ko ibivugwamo bimusohoreraho.
14. Ni iki tugomba kwirinda mu gihe twacitse intege, kandi kuki?
14 Mu gihe twumva tunaniwe cyangwa dufite imihangayiko, ntituzigere na rimwe twumva ko kureka ibikorwa bya gikristo ari bwo buryo bwiza bwo kugabanya imihangayiko. Iryo ryaba ari ikosa rikomeye cyane. Kubera iki? Kubera ko ibikorwa bya gikristo, urugero nko kwiyigisha Bibiliya, icyigisho cy’umuryango, umurimo wo kubwiriza no kujya mu materaniro, ari byo bituma tubona umwuka wera utwongerera imbaraga. Buri gihe ibikorwa bya gikristo bigarura ubuyanja. (Soma muri Matayo 11:28, 29.) Mbega ukuntu incuro nyinshi abavandimwe na bashiki bacu bagera ku materaniro bumva bananiwe cyane, ariko bajya gutaha bakumva bashubijwemo imbaraga, nk’aho bateri yabo yo mu buryo bw’umwuka yaba yongerewemo umuriro!
15. (a) Ese Yehova asezeranya ko azatuma umuntu akomeza kuba Umukristo adashyizeho imihati? Sobanura ukoresheje Ibyanditswe. (b) Ni iki Imana idusezeranya, kandi se ibyo bituma twibaza ikihe kibazo?
15 Ariko ibyo ntibishaka kuvuga ko kuba Umukristo ari ibintu byoroshye. Kugira ngo umuntu abe Umukristo w’indahemuka bisaba gushyiraho imihati (Mat 16:24-26; Luka 13:24). Icyakora, Yehova ashobora guha unaniwe imbaraga akoresheje umwuka wera. Umuhanuzi Yesaya yaranditse ati “abiringira Yehova bazasubizwamo imbaraga. Bazatumbagira bagurukisha amababa nka kagoma. Baziruka be gucogora, kandi bazagenda be kunanirwa” (Yes 40:29-31). Niba ari uko bimeze rero, byaba byiza twibajije tuti ‘ni iki mu by’ukuri gitera umunaniro wo mu buryo bw’umwuka?’
16. Twakora iki kugira ngo twirinde ibintu bishobora gutuma tunanirwa cyangwa ducika intege?
16 Ijambo rya Yehova ridutera inkunga yo “kumenya neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi” (Fili 1:10). Intumwa Pawulo yarahumekewe agereranya ubuzima bw’Umukristo n’isiganwa rirerire ry’amaguru, maze atanga inama igira iti “nimucyo twiyambure ibituremerera by’uburyo bwose . . . , kandi nimucyo twiruke twihanganye mu isiganwa ryadushyizwe imbere” (Heb 12:1). Yashakaga kuvuga ko tugomba kwirinda gukurikirana ibintu bitari ngombwa bituremerera, bishobora kutunaniza. Birashoboka ko bamwe muri twe baba bashaka gukora ibintu byinshi cyane kandi basanzwe batagira igihe. Ku bw’ibyo, niba incuro nyinshi wumva unaniwe kandi ufite imihangayiko, byaba byiza wongeye gusuzuma imbaraga ukoresha mu kazi gasanzwe, incuro ujya gutembera, n’igihe umara muri siporo no mu yindi myidagaduro. Gushyira mu gaciro no kwicisha bugufi byagombye gutuma buri wese muri twe amenya aho ubushobozi bwe bugarukira, maze akagabanya ibintu bitari ngombwa yakoraga.
17. Kuki bamwe bashobora kumva bacitse intege, ariko se ni iki Yehova atwizeza?
17 Nanone, bamwe muri twe bashobora kuba bumva baracitse intege mu rugero runaka kubera ko imperuka y’iyi si itaje vuba nk’uko bari babyiteze (Imig 13:12). Icyakora, umuntu wese wumva ameze atyo, ashobora guterwa inkunga n’amagambo aboneka muri Habakuki 2:3, agira ati ‘iyerekwa ni iryo mu gihe cyagenwe, kandi ririhuta cyane rigana kuri icyo gihe. Iryo yerekwa ntirizabeshya. Niyo ryasa n’iritinze, ukomeze kuritegereza, kuko rizasohora. Ntirizatinda.’ Yehova atwizeza ko imperuka y’iyi si izaza mu gihe cyagenwe!
18. (a) Ni ayahe masezerano akongerera imbaraga? (b) Ni mu buhe buryo ingingo ikurikira izatuma twungukirwa?
18 Nta gushidikanya ko abagaragu ba Yehova b’indahemuka bose bifuza cyane kubona umunsi umunaniro no gucika intege bizaba bitakiriho, ubwo abazaba bariho bose bazaba bafite “imbaraga zo mu minsi y’ubusore” (Yobu 33:25). No muri iki gihe umuntu wacu w’imbere ashobora gukomezwa binyuze ku mwuka wera, mu gihe twifatanya mu bikorwa byo mu buryo bw’umwuka bitwongerera imbaraga (2 Kor 4:16; Efe 3:16). Ntukareke ngo umunaniro uguteshe imigisha y’iteka. Buri kigeragezo cyose, cyaba gitewe n’ibishuko, kunanirwa cyangwa gucika intege, kizavaho. N’iyo kitavaho ubu, kizavaho mu isi nshya y’Imana. Mu ngingo ikurikira, tuzasuzuma uko umwuka wera uha imbaraga Abakristo kugira ngo bihanganire ibitotezo, bananire amoshya y’urungano kandi babashe guhangana n’ibindi bibazo bahura na byo.
Wasubiza ute?
• Ni mu buhe buryo gusoma Bibiliya biduha imbaraga?
• Ni mu buhe buryo gusenga no gutekereza biduha imbaraga?
• Twakwirinda dute ibintu bishobora kuduca intege?
[Ifoto yo ku ipaji ya 24]
Amateraniro ya gikristo ashobora kutwongerera imbaraga zo mu buryo bw’umwuka