Jya wiga Ijambo ry’Imana
Imana ni nde?
Iyi ngingo irasuzuma ibibazo ushobora kuba waribajije, kandi irakwereka aho wavana ibisubizo muri Bibiliya yawe. Abahamya ba Yehova bazishimira kuganira nawe ku bisubizo by’ibyo bibazo.
1. Imana ni nde?
Imana y’ukuri ni yo yaremye byose. Bibiliya iyita ‘Umwami w’iteka,’ iryo zina rikaba risobanura ko itagira intangiriro kandi ko itazigera igira iherezo (Ibyahishuwe 15:3). Kubera ko Imana ari yo Soko y’ubuzima, ni yo yonyine twagombye gusenga.—Soma mu Byahishuwe 4:11.
2. Imana iteye ite?
Nta muntu wigeze abona Imana, kuko Imana ari umwuka. Ibyo byumvikanisha ko ifite ubuzima bwo mu rwego rwo hejuru cyane, buruta kure ubw’ibiremwa byo ku isi (Yohana 1:18; 4:24). Imico y’Imana igaragarira mu byo yaremye. Urugero, iyo twitegereje amoko atandukanye y’imbuto n’indabyo hamwe n’imiterere yabyo, duhita tubona urukundo rw’Imana n’ubwenge bwayo. Iyo twitegereje ukuntu isanzure ry’ikirere ari rinini, duhita tubona ko Imana ifite imbaraga.—Soma mu Baroma 1:20.
Bibiliya ishobora kudufasha kumenya byinshi kurushaho ku birebana n’imico y’Imana. Urugero, itubwira ibyo Imana ikunda n’ibyo yanga, uko yita ku bantu n’uko yitwara mu mimerere itandukanye.—Soma muri Zaburi 103:7-10.
3. Ese Imana ifite izina?
Yesu yaravuze ati “Data uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe” (Matayo 6:9). Imana ifite amazina menshi y’icyubahiro, ariko izina bwite ryayo ni rimwe gusa. Iryo zina rivugwa mu buryo butandukanye bitewe n’ururimi. Mu kinyarwanda ni “Yehova.”—Soma muri Zaburi 83:18.
Muri Bibiliya nyinshi, izina ry’Imana ryagiye rikurwamo rigasimbuzwa amazina y’icyubahiro, urugero nk’Umwami cyangwa Imana. Ariko igihe Bibiliya yandikwaga, izina ry’Imana ryagaragaragamo incuro zigera ku 7.000. Yesu yamenyekanishije izina ry’Imana, arikoresha mu gihe yabaga asobanurira abantu Ijambo ry’Imana. Yafashije abantu kumenya Imana.—Soma muri Yohana 17:26.
4. Ese Yehova atwitaho?
Ikigaragaza ko Yehova atwitaho, ni uko yumva amasengesho ya buri wese muri twe (Zaburi 65:2). Ese kuba hariho imibabaro myinshi, byumvikanisha ko Imana itatwitaho? Hari abantu bavuga ko Imana iduteza imibabaro kugira ngo itugerageze, ariko ibyo si ukuri. Bibiliya igira iti “ntibikabeho ko Imana y’ukuri ikora ibibi.”—Yobu 34:10; Soma muri Yakobo 1:13.
Imana yagaragaje ko iduha agaciro, iduha uburenganzira bwo kwihitiramo ibitunogeye. Ese ntitwishimira kuba dufite umudendezo wo gukorera Imana, ari twe tubyihitiyemo (Yosuwa 24:15)? Impamvu hariho imibabaro myinshi, ni uko abantu benshi bahitamo kugirira nabi bagenzi babo. Yehova ababazwa no kubona akarengane nk’ako.—Soma mu Ntangiriro 6:5, 6.
Vuba aha, Yehova azakoresha Yesu kugira ngo akureho imibabaro yose, ndetse n’abayiteza. Hagati aho, Yehova afite impamvu zumvikana zo kureka imibabaro igakomeza kubaho igihe gito. Ingingo izakurikira muri izi ngingo z’uruhererekane, izasobanura impamvu Imana ireka imibabaro ikabaho.—Soma muri Yesaya 11:4.
5. Ni iki Imana idusaba?
Yehova yaturemanye ubushobozi bwo kumumenya no kumukunda. Yifuza ko twiga ukuri ku bimwerekeyeho (1 Timoteyo 2:4). Nitwiga Bibiliya, tuzamenya ko Imana ari Incuti yacu.—Soma mu Migani 2:4, 5.
Twagombye gukunda Yehova kurusha undi muntu uwo ari we wese, kubera ko ari we waduhaye ubuzima. Bumwe mu buryo dushobora kugaragazamo ko dukunda Imana, ni ukuyisenga no gukora ibyo idusaba (Imigani 15:8). Yehova adusaba gukunda abandi.—Soma muri Mariko 12:29, 30; 1 Yohana 5:3.
Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 1 muri iki gitabo, Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
[Ifoto yo ku ipaji ya 17]
Ese haba hari impamvu zumvikana zatuma ureka umwana wawe akababara igihe gito?