ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 15/2 pp. 13-17
  • Kwemerwa n’Imana biyobora ku buzima bw’iteka

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kwemerwa n’Imana biyobora ku buzima bw’iteka
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • ‘Ni wowe ukwiriye gusengwa’
  • “Abantu bawe bazitanga babikunze”
  • Ibitambo bituma twemerwa n’Imana
  • ‘Yehova azaha umugisha umukiranutsi’
  • Umupfakazi w’i Sarefati yaragororewe bitewe n’ukwizera kwe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Ibitambo by’ishimwe bishimisha Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Ese Yehova arakwemera?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
  • Ese Yehova yita ku byo ukora?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 15/2 pp. 13-17

Kwemerwa n’Imana biyobora ku buzima bw’iteka

“Yehova, ni wowe uzaha umugisha umukiranutsi; uzamwemera, umugote umurinde nk’ingabo nini imukingira.”—ZAB 5:12.

1, 2. Ni iki Eliya yasabye umupfakazi w’i Sarefati, kandi se yamwijeje iki?

UMUGORE w’umupfakazi w’i Sarefati n’umuhungu we bari bashonje, kandi umuhanuzi w’Imana na we yari ashonje. Igihe uwo mupfakazi yatoraguraga inkwi zo gucana ngo ateke, umuhanuzi Eliya yamusabye amazi n’umugati. Yari yiteguye kumuha amazi yo kunywa, ariko nta kindi yari afite cyo kurya uretse “agafu kuzuye urushyi [kari] gasigaye mu kibindi n’utuvuta duke cyane [twari] dusigaye mu rwabya.” Yumvaga adafite ibyokurya bihagije yasangira n’uwo muhanuzi, kandi yarabimubwiye.—1 Abami 17:8-12.

2 Eliya yaramutitirije agira ati “ufate ku bihari ukore akagati ubanze ukanzanire, hanyuma ubone kwitekera akawe n’umwana wawe. Kuko Yehova Imana ya Isirayeli avuze ati ‘ikibindi ntikizashiramo ifu, n’urwabya ntiruzashiramo amavuta.’”—1 Abami 17:13, 14.

3. Ni uwuhe mwanzuro utoroshye tugomba gufata?

3 Uwo mupfakazi yagombaga gufata umwanzuro ukomeye kurusha uwo gusangira n’uwo muhanuzi utwokurya duke yari asigaranye. Ese yari kwiringira ko Yehova yari kumufasha we n’umuhungu we, cyangwa ibintu yari akeneye ni byo yari gushyira mu mwanya wa mbere kuruta kwemerwa n’Imana no kugirana na yo ubucuti? Hari umwanzuro nk’uwo natwe tugomba gufata. Ese tuzagaragaza ko duhangayikishijwe cyane no kwemerwa na Yehova kuruta uko duhangayikishwa no gushaka ubutunzi? Dufite impamvu zumvikana zo kwiringira Imana no kuyikorera, kandi hari intambwe dushobora gutera kugira ngo twemerwe na yo.

‘Ni wowe ukwiriye gusengwa’

4. Kuki bikwiriye ko dusenga Yehova?

4 Yehova afite uburenganzira bwo kwitega ko abantu bamukorera mu buryo yemera. Hari itsinda ry’abagaragu be bo mu ijuru ryabyemeje rigira riti “Yehova Mana yacu, birakwiriye ko ikuzo n’icyubahiro n’ububasha biba ibyawe, kuko ari wowe waremye ibintu byose, kandi icyatumye biremwa bikabaho ni uko wabishatse” (Ibyah 4:11). Kubera ko Yehova ari we Muremyi, birakwiriye ko tumusenga.

5. Kuki urukundo rw’Imana rwagombye gutuma tuyikorera?

5 Indi mpamvu ituma dukorera Yehova ni uko yatugaragarije urukundo rutagereranywa. Bibiliya igira iti “Imana irema umuntu mu ishusho yayo, imurema afite ishusho y’Imana; umugabo n’umugore ni uko yabaremye” (Intang 1:27). Umuntu afite umudendezo wo kwihitiramo gukorera Imana cyangwa kutayikorera, kandi Imana yamuhaye ubushobozi bwo gutekereza no gufata uwo mwanzuro. Kubera ko Yehova yaduhaye ubuzima, yabaye Se w’abantu bose (Luka 3:38). Kimwe n’undi mubyeyi mwiza wese, yakoze ibintu byose bya ngombwa kugira ngo abahungu n’abakobwa be babone ibyo bakeneye maze bishimire ubuzima. ‘Atuma izuba rye rirasa’ kandi ‘akavuba imvura’ kugira ngo isi yere ibyokurya byinshi dukeneye kandi tuyitureho ari nziza.—Mat 5:45.

6, 7. (a) Ni ibihe bibazo Adamu yateje abamukomotseho? (b) Ni iki igitambo cya Kristo kizamarira abantu bashaka kwemerwa n’Imana?

6 Nanone kandi, Yehova yadukijije ingaruka zibabaje cyane z’icyaha. Igihe Adamu yakoraga icyaha, yabaye nk’umuntu ukina urusimbi usahura umuryango we kugira ngo abone amafaranga yo kurukina. Igihe yigomekaga kuri Yehova, yavukije abana be ibyishimo by’iteka. Ubwikunde bwe bwashyize abantu mu bubata bwo kudatungana. Ni yo mpamvu abantu bose barwara, bakagira agahinda, amaherezo bagapfa. Kugira ngo uvane umuntu mu bubata bisaba gutanga ikiguzi runaka, kandi Yehova yatanze ikiguzi gishobora kuzadukiza izo ngaruka mbi cyane. (Soma mu Baroma 5:21.) Yesu Kristo yakoze ibihuje n’ibyo Se ashaka, maze atanga “ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi” (Mat 20:28). Vuba aha, abemerwa n’Imana bazungukirwa mu buryo bwuzuye n’iyo ncungu yatanzwe.

7 Umuremyi wacu Yehova yakoze ibirenze ibyo undi muntu wese yashoboraga gukora kugira ngo tugire ubuzima burangwa n’ibyishimo kandi bufite intego. Kwemerwa na we bizatuma twibonera ukuntu azavanaho ibibi byose bigera ku bantu. Yehova azakomeza kugaragariza buri wese muri twe ko ‘agororera abamushakana umwete.’—Heb 11:6.

“Abantu bawe bazitanga babikunze”

8. Ibyabaye kuri Yesaya bitwigisha iki ku birebana no gukorera Imana?

8 Kugira ngo twemerwe n’Imana, tugomba gukoresha neza umudendezo wacu wo kwihitiramo ibitunogeye, kubera ko nta we Yehova ahatira kumukorera. Mu gihe cya Yesaya yarabajije ati “ndatuma nde, ni nde watugendera?” Yehova yubashye uwo muhanuzi kuko yazirikanye ko yari afite uburenganzira bwo kugira amahitamo. Tekereza ukuntu Yesaya yishimiye gusubiza ati “ndi hano, ba ari jye utuma.”—Yes 6:8.

9, 10. (a) Twagombye gukorera Imana dufite iyihe myifatire? (b) Kuki dukwiriye gukorera Yehova n’umutima wacu wose?

9 Abantu bafite uburenganzira bwo gukorera Imana cyangwa kutayikorera. Yehova yifuza ko tumukorera tubishaka. (Soma muri Yosuwa 24:15.) Umuntu wese ukorera Imana agononwa ntashobora kuyishimisha kandi nta nubwo Imana yemera abayikorera bagamije gusa gushimisha abantu (Kolo 3:22). Nidukora umurimo wera ‘tugononwa,’ mbese tukemera ko imihihibikano yo muri iyi si ibangamira gahunda yacu yo kuyoboka Imana, ntituzemerwa na yo (Kuva 22:29). Yehova azi ko kumukorera n’umutima wacu wose ari twe bigirira akamaro. Mose yateye Abisirayeli inkunga yo guhitamo ubuzima, bakabikora ‘bakunda Yehova Imana yabo, bumvira ijwi rye kandi bamwifatanyaho akaramata.’—Guteg 30:19, 20.

10 Umwami wa Isirayeli ya kera Dawidi yaririmbiye Yehova ati “abantu bawe bazitanga babikunze ku munsi w’ingabo zawe. Ufite umutwe w’abasore bameze nk’ikime, baturuka mu nda y’umuseso barimbishijwe ukwera” (Zab 110:3). Gushaka ubutunzi no kwinezeza ni byo abantu benshi muri iki gihe bashyira mu mwanya wa mbere. Icyakora, abakunda Yehova bo bashyira mu mwanya wa mbere umurimo wera bamukorera. Ishyaka bagira mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza rigaragaza ibyo bashyira mu mwanya wa mbere. Biringira byimazeyo ko Yehova ashobora kubaha ibyo bakenera mu mibereho yabo ya buri munsi.—Mat 6:33, 34.

Ibitambo bituma twemerwa n’Imana

11. Ni izihe nyungu Abisirayeli babaga biringiye kubona iyo batambiraga Yehova ibitambo?

11 Mu gihe cy’isezerano ry’Amategeko, abagize ubwoko bw’Imana bayitambiraga ibitambo bikwiriye kugira ngo ibemere. Mu Balewi 19:5 hagira hati “nimutambira Yehova igitambo gisangirwa, muzagitambire kugira ngo mwemerwe.” Nanone icyo gitabo cya Bibiliya kigira kiti “nimutambira Yehova igitambo cy’ishimwe, muzagitambe kugira ngo mwemerwe” (Lewi 22:29). Iyo Abisirayeli batambiraga Yehova ibitambo by’amatungo akwiriye ku gicaniro cye, umwotsi wazamukaga wari nk’“impumuro nziza icururutsa” Imana y’ukuri (Lewi 1:9, 13). Yishimiraga ibyo bitambo byagaragazaga urukundo ubwoko bwe bumukunda, kandi akabyemera (Intang 8:21). Muri ibyo bintu byasabwaga n’Amategeko tubonamo ihame ritureba natwe muri iki gihe. Abantu batambira Yehova ibitambo bikwiriye arabemera. None se ni ibihe bitambo yemera? Reka dusuzume ibintu bibiri: imyitwarire yacu n’ibyo tuvuga.

12. Ni ibihe bikorwa bishobora gutuma Imana itemera ibyo ‘gutanga imibiri yacu [ngo] ibe ibitambo’?

12 Mu rwandiko intumwa Pawulo yandikiye Abaroma, yaravuze ati “mutange imibiri yanyu ibe igitambo kizima cyera cyemerwa n’Imana, ari wo murimo wera muyikorera mubigiranye ubushobozi bwanyu bwo gutekereza” (Rom 12:1). Kugira ngo umuntu yemerwe n’Imana, aba agomba kurinda umubiri we kugira ngo ikomeze kuwemera. Aramutse awandurishije itabi, mayirungi n’ibindi biyobyabwenge cyangwa kunywa inzoga nyinshi, icyo gitambo nta gaciro cyaba gifite (2 Kor 7:1). Byongeye kandi, kubera ko “usambana aba akoreye icyaha umubiri we bwite,” umuntu wiyandarika mu buryo ubwo ari bwo bwose igitambo cye nticyemerwa na Yehova (1 Kor 6:18). Kugira ngo umuntu ashimishe Imana, agomba ‘kuba uwera mu myifatire ye yose.’—1 Pet 1:14-16.

13. Kuki bikwiriye ko dusingiza Yehova?

13 Ikindi gitambo Yehova yishimira gifitanye isano n’ibyo tuvuga. Abakunda Yehova bahora bamuvuga neza, haba mu ruhame cyangwa bari mu ngo zabo. (Soma muri Zaburi ya 34:1-3.) Soma muri Zaburi ya 148-150, maze wirebere ukuntu izo zaburi eshatu zidutera inkunga yo gusingiza Yehova. Koko rero, “birakwiriye ko abakiranutsi bamusingiza” (Zab 33:1). Ikindi kandi, Yesu Kristo watubereye icyitegererezo yatsindagirije akamaro ko gusingiza Imana, abwiriza ubutumwa bwiza.—Luka 4:18, 43, 44.

14, 15. Hoseya yateye Abisirayeli inkunga yo gutamba ibihe bitambo, kandi se Yehova yabyakiriye ate?

14 Iyo tubwirizanya umwete tuba tugaragaza ko dukunda Yehova kandi ko twifuza kwemerwa na we. Urugero, reka dusuzume inama umuhanuzi Hoseya yagiriye Abisirayeli bari barishoye mu gusenga kw’ikinyoma, bigatuma badakomeza kwemerwa n’Imana (Hos 13:1-3). Hoseya yabasabye kwinginga Imana bagira bati “[Yehova] tubabarire icyaha cyacu. Wemere ibyiza, natwe tuzagutambira ibimasa by’imishishe by’iminwa yacu.”—Hos 14:1, 2.

15 Ikimasa ni ryo ryari itungo rihenze cyane Umwisirayeli yashoboraga gutambira Yehova. Ku bw’ibyo, “ibimasa by’imishishe by’iminwa yacu,” byerekeza ku magambo avuye ku mutima kandi twabanje gutekerezaho neza, tuvuga dusingiza Imana y’ukuri. Yehova yabonaga ate abamutambiraga ibyo bitambo? Yaravuze ati “nzabakunda ku bushake bwanjye” (Hos 14:4). Yehova yababariye abantu bamutambiraga ibitambo nk’ibyo, arabemera kandi abagira incuti ze.

16, 17. Iyo umuntu abwirije ubutumwa bwiza abitewe no kwizera Imana, Yehova yakira ate icyo gitambo cye cy’ishimwe?

16 Gusingiriza Yehova mu ruhame ni ikintu cy’ingenzi cyagiye kiranga ugusenga k’ukuri. Umwanditsi wa zaburi yabonaga ko guhesha ikuzo Imana y’ukuri ari ibintu by’ingenzi cyane, ku buryo yinginze Imana ati “Yehova, ndakwinginze wishimire amaturo atangwa ku bushake aturuka mu kanwa kanjye nguturana umutima ukunze” (Zab 119:108). Bite se muri iki gihe? Yesaya yerekeje ku mbaga y’abantu benshi bo muri iki gihe, maze arahanura ati ‘bazatangaza ishimwe rya Yehova. . . . [Amaturo yabo] azaza ku gicaniro [cy’Imana] yanjye yemewe’ (Yes 60:6, 7). Mu gusohoza ubwo buhanuzi, abantu babarirwa muri za miriyoni batambira Imana ‘igitambo cy’ishimwe, ari cyo mbuto z’iminwa itangariza mu ruhame izina ryayo.’—Heb 13:15.

17 Wowe se bite? Ese utambira Imana ibitambo yemera? Niba utabikora se, uzagira ibyo uhindura maze utangire gusingiriza Yehova mu ruhame? Ukwizera kwawe nikugushishikariza gutangira kubwiriza ubutumwa bwiza, igitambo cyawe ‘kizashimisha Yehova kurusha ikimasa.’ (Soma muri Zaburi ya 69:30, 31.) Wiringire udashidikanya ko “impumuro icururutsa” y’igitambo cyawe cy’ishimwe izagera kuri Yehova kandi ko azakwemera (Ezek 20:41). Icyo gihe uzagira ibyishimo bitagereranywa.

‘Yehova azaha umugisha umukiranutsi’

18, 19. (a) Muri iki gihe, ni mu buhe buryo abantu benshi babona ibyo gukorera Imana? (b) Kutemerwa n’Imana biganisha he?

18 Muri iki gihe, abantu benshi bafata umwanzuro nk’uwo bamwe mu bantu bo mu gihe cya Malaki bafashe. Baravuga bati ‘gukorera Imana nta mumaro kandi byatumariye iki ubwo twitonderaga amategeko yayo?’ (Mal 3:14, Bibiliya Yera.) Kurarikira ubutunzi bituma babona ko umugambi w’Imana utazasohora kandi ko amategeko yayo atagihuje n’igihe. Kuri bo, kubwiriza ubutumwa bwiza ni uguta igihe kandi bitera imihangayiko.

19 Imitekerereze nk’iyo yatangiriye mu busitani bwa Edeni. Satani ni we woheje Eva kudaha agaciro ubuzima buhebuje Yehova yari yaramuhaye no kudafatana uburemere ibirebana no kwemerwa na we. Muri iki gihe, Satani ahora yemeza abantu ko gukora ibyo Imana ishaka nta cyo byabagezaho. Icyakora, Eva n’umugabo we baje kubona ko kutemerwa n’Imana amaherezo byari gutuma bapfa. Abantu bakurikiza urugero rwabo rubi, vuba aha na bo bazasobanukirwa ko kutemerwa n’Imana biganisha ku rupfu.—Intang 3:1-7, 17-19.

20, 21. (a) Ni iki umupfakazi w’i Sarefati yakoze, kandi se byaje kumugendekera bite? (b) Ni mu buhe buryo twakwigana umupfakazi w’i Sarefati, kandi kuki?

20 Gerageza kwiyumvisha ukuntu ibintu bibabaje byageze kuri Adamu na Eva bitandukanye cyane n’uko byaje kugendekera Eliya na wa mupfakazi w’i Sarefati. Uwo mugore amaze kumva amagambo atera inkunga Eliya yamubwiye, yahise ateka umugati abanza kugaburiraho uwo muhanuzi. Hanyuma, Yehova yashohoje isezerano yari yamuhaye binyuze kuri Eliya. Iyo nkuru igira iti “Eliya n’uwo mugore n’abo mu rugo rwe bamara iminsi batabura ibyokurya. Ikibindi nticyashiramo ifu n’urwabya ntirwashiramo amavuta, nk’uko Yehova yabivuze binyuze kuri Eliya.”—1 Abami 17:15, 16.

21 Mu bantu babarirwa muri za miriyari bariho muri iki gihe, bake cyane ni bo bakwemera gukora icyo uwo mupfakazi w’i Sarefati yakoze. Yiringiye byimazeyo Imana y’agakiza kandi ntiyigeze imutenguha. Iyo nkuru hamwe n’izindi zivugwa muri Bibiliya zigaragaza rwose ko dukwiriye kwiringira Yehova. (Soma muri Yosuwa 21:43-45; 23:14.) Imibereho y’Abahamya ba Yehova bo muri iki gihe, na yo igaragaza ko Yehova atazigera atererana abo yemera.—Zab 34:6, 7, 17-19.a

22. Kuki dukwiriye gushaka kwemerwa n’Imana tutazuyaje?

22 Umunsi w’urubanza rw’Imana uregereje; “uzagera ku bantu bose batuye ku isi hose” (Luka 21:34, 35). Nta we utazageraho. Nta butunzi umuntu yagira bwagereranywa no kumva Umucamanza washyizweho n’Imana avuga ati “nimuze mwebwe abahawe umugisha na Data, muragwe ubwami bwabateguriwe” (Mat 25:34). Koko rero, ‘Yehova azaha umugisha umukiranutsi; azamwemera, amugote amurinde nk’ingabo nini imukingira’ (Zab 5:12). Ese ntitwagombye gushaka kwemerwa n’Imana?

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Werurwe 2005, ku ipaji ya 13, paragarafu ya 15 n’uwo ku itariki ya 1 Kanama 1997, ku ipaji ya 20-25, mu gifaransa.

Ese uribuka?

• Kuki bikwiriye ko dukorera Yehova n’umutima wacu wose?

• Ni ibihe bitambo Yehova yemera muri iki gihe?

• Amagambo ngo “ibimasa by’imishishe by’iminwa yacu” yerekeza ku ki, kandi se kuki twagombye kubitambira Yehova?

• Kuki twagombye gushaka kwemerwa n’Imana?

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Umuhanuzi w’Imana yasabye umugore w’umukene gufata uwuhe mwanzuro?

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Ni izihe nyungu tubona iyo dutambiye Yehova igitambo cy’ishimwe?

[Ifoto yo ku ipaji ya 17]

Niwiringira Yehova byimazeyo, ntazigera agutenguha

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze