ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 15/2 pp. 18-20
  • Ese koko wishimira imigisha ufite?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese koko wishimira imigisha ufite?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Kuba ‘inkoramutima za Yehova’
  • “Ibyokurya mu gihe gikwiriye”
  • “Umuryango wose w’abavandimwe”
  • Jya uhora ushimira ku bw’imigisha ufite
  • Tujye dushimira Yehova maze tubone imigisha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Ntimunamuke vuba muva mu bwenge
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1987
  • Jya ukunda Yehova n’abavandimwe bawe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
  • Ibyishimo biterwa no kuba indahemuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 15/2 pp. 18-20

Ese koko wishimira imigisha ufite?

IGIHE Abisirayeli bacungurwaga mu buryo bw’igitangaza bakavanwa mu bubata bw’Abanyegiputa, babanje kwishimira umudendezo bari babonye wo gusenga Yehova (Kuva 14:29–15:1, 20, 21). Ariko bidatinze, imitekerereze yabo yarahindutse. Batangiye kwitotombera imimerere barimo. Kubera iki? Ni ukubera ko batangiye gutekereza cyane ku mimerere mibi barimo mu butayu aho gutekereza ku byo Yehova yari yarabakoreye. Babwiye Mose bati “kuki mwadukuye muri Egiputa mukatuzana gupfira mu butayu? Nta byokurya bihaba, nta n’amazi ahari, kandi twazinutswe iyi ngirwamugati [manu].”—Kub 21:5.

Ibinyejana byinshi nyuma yaho, Umwami Dawidi wa Isirayeli ya kera yararirimbye ati “jyeweho niringira ineza yawe yuje urukundo; umutima wanjye wishimire agakiza kawe. Nzaririmbira Yehova kuko yangororeye” (Zab 13:5, 6). Dawidi ntiyigeze yibagirwa ibikorwa by’ineza yuje urukundo Yehova yari yaramukoreye. Ahubwo yahoraga abitekerezaho (Zab 103:2). Natwe hari ibintu byiza Yehova yadukoreye, kandi ntibikwiriye ko tubifatana uburemere buke. Nimucyo rero dusuzume imwe mu migisha twahawe n’Imana muri iki gihe.

Kuba ‘inkoramutima za Yehova’

Umwanditsi wa zaburi yararirimbye ati “abatinya Yehova ni bo nkoramutima ze” (Zab 25:14). Mbega ukuntu ari imigisha kuba abantu badatunganye bashobora kugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi! Ariko se, byagenda bite tugiye duhugira cyane mu bikorwa byacu bya buri munsi, ku buryo tutabona igihe gihagije cyo gusenga? Tekereza ukuntu imishyikirano dufitanye na Yehova yahazaharira. Kubera ko Yehova ari Incuti yacu, aba yiteze ko tumwiringira maze tugasuka ibiri mu mitima yacu imbere ye mu isengesho, tukamubwira ibiduteye ubwoba, ibyifuzo byacu n’ibiduhangayikishije (Imig 3:5, 6; Fili 4:6, 7). Ese ubwo ntitwagombye kurushaho kunonosora amasengesho yacu?

Igihe Umuhamya ukiri muto witwa Paul yatekerezaga ku masengesho ye, yaje kubona ko yari akeneye kugira icyo ayanonosoraho.a Yagize ati “igihe nabaga nsenga Yehova, nari mfite akamenyero ko kuvuga amagambo amwe nyasubiramo.” Igihe Paul yakoraga ubushakashatsi kuri iyo ngingo mu gitabo Index des publications de la Société Watch Tower, yaje kubona ko hari amasengesho agera ku 180 yanditswe muri Bibiliya. Muri ayo masengesho, abagaragu ba Yehova bo mu gihe cyashize bagiye bagaragaza ibyiyumvo byabo byimbitse. Paul yaravuze ati “gutekereza kuri izo ngero zo mu Byanditswe byanyigishije gusenga ngusha ku ngingo. Ibyo byamfashije kujya mbwira Yehova ibindi ku mutima. Ubu nshimishwa no kumwegera mu isengesho.”

“Ibyokurya mu gihe gikwiriye”

Indi migisha Yehova yaduhaye ni inyigisho nyinshi z’ukuri zishingiye ku Byanditswe. Mu gihe tugaburirwa ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka byinshi kandi bikungahaye, tuba dufite impamvu yumvikana yo ‘kurangurura ijwi ry’ibyishimo bitewe n’imimerere myiza yo mu mutima’ (Yes 65:13, 14). Icyakora, tugomba kwirinda ibintu byangiza bishobora gutuma tudakomeza kwishimira uko kuri. Urugero, gutega amatwi poropagande z’abahakanyi bishobora kugira ingaruka ku mitekerereze yacu, maze bikaduhuma amaso ntitubone agaciro k’“ibyokurya” byo mu buryo bw’umwuka Yehova aduha “mu gihe gikwiriye” binyuze ku “mugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge.”—Mat 24:45-47.

Uwitwa André wamaze imyaka myinshi akorera Yehova, yageze mu mimerere ibabaje bitewe no kuyobywa n’imitekerereze y’abahakanyi. Yumvaga ko atereye akajisho ku rubuga rwa interineti rw’abahakanyi nta cyo byamutwara. Yaravuze ati “mu mizo ya mbere, nashakaga kumenya icyo abahakanyi bavuga ko ari zo nyigisho z’ukuri. Uko narushagaho gusuzuma ibyo bavuga, ni na ko nagiye ndushaho gutekereza ko nari mfite impamvu zumvikana zo kuva mu muteguro wa Yehova. Ariko nyuma yaho ubwo nakoraga ubushakashatsi ku ngingo abahakanyi bakoresha barwanya Abahamya ba Yehova, naje gutahura ukuntu abigisha b’ibinyoma ari abanyamayeri. Ibyo bitaga ‘ibimenyetso bifatika’ byo kurwanya imyizerere yacu, byabaga ari amagambo bavugaga birengagije imimerere yavuzwemo. Bityo, nafashe umwanzuro wo kongera gusoma ibitabo byacu no kujya mu materaniro. Sinatinze kubona ko natakaje byinshi.” Igishimishije ni uko André yagarutse mu itorero.

“Umuryango wose w’abavandimwe”

Umuryango wacu w’abavandimwe buje urukundo kandi bunze ubumwe ni imigisha ituruka kuri Yehova (Zab 133:1). Intumwa Petero yari afite impamvu yumvikana yo kwandika ati “mukunde umuryango wose w’abavandimwe” (1 Pet 2:17). Kuba turi muri uwo muryango w’abavandimwe, bituma tubona Abakristo bameze nka ba data, ba mama, bakuru bacu, barumuna bacu na bashiki bacu batugaragariza ineza kandi bakadushyigikira.—Mar 10:29, 30.

Icyakora, hari imimerere inyuranye ishobora gutuma imishyikirano tugirana n’abavandimwe na bashiki bacu izamo agatotsi. Urugero, biroroshye kurakazwa no kudatungana k’umuntu maze tugatangira kumunenga. Ese ibyo biramutse bibaye, kwibuka ko Yehova akunda abagaragu be nubwo badatunganye, ntibyagufasha? Byongeye kandi, “niba tuvuga tuti ‘nta cyaha dufite,’ tuba twishuka, kandi ukuri kuba kutari muri twe” (1 Yoh 1:8). Ese ntitwagombye kwihatira ‘gukomeza kwihanganirana no kubabarirana rwose’?—Kolo 3:13.

Umukobwa witwa Ann yamenye agaciro ko kuba mu muryango wa gikristo abanje gukubitika. Mu buryo runaka, yitwaye nka wa mwana w’ikirara uvugwa mu mugani wa Yesu, maze ava mu itorero rya gikristo. Nyuma yaho, yagaruye agatima maze agaruka mu kuri (Luka 15:11-24). Ni irihe somo Ann yakuye ku byamubayeho? Yaravuze ati “nyuma yo kugaruka mu muteguro wa Yehova, nsigaye mpa agaciro abavandimwe na bashiki bacu bose nubwo badatunganye. Mbere nabangukirwaga no kubanenga. Ariko ubu niyemeje kutemera ko hagira ikintu kimvutsa imigisha mbonera mu kwifatanya na bagenzi banjye duhuje ukwizera. Nta kintu kizima kiri muri iyi si cyatuma tureka paradizo yacu yo mu buryo bw’umwuka.”

Jya uhora ushimira ku bw’imigisha ufite

Ibyiringiro dufite by’uko Ubwami bw’Imana ari wo muti w’ibibazo byose abantu bafite, ni ubutunzi bw’agaciro katagereranywa. Mbega ukuntu twishimye cyane igihe twagezwagaho bwa mbere ibyo byiringiro! Twumvise tumeze nka wa mucuruzi uvugwa mu mugani wa Yesu, ‘wagurishije ibintu byose yari atunze’ kugira ngo agure “isaro rimwe ry’agaciro kenshi” (Mat 13:45, 46). Yesu ntiyigeze avuga ko hari igihe cyageze uwo mucuruzi akareka kwishimira iryo saro. Mu buryo nk’ubwo, nimucyo natwe twe kuzigera na rimwe tureka kwishimira ibyiringiro byacu bihebuje.—1 Tes 5:8; Heb 6:19.

Reka dufate urugero rwa Jean, umaze imyaka isaga 60 akorera Yehova. Yaravuze ati “kubwira abandi ibyerekeye Ubwami bw’Imana ni byo byamfashije gukomeza kubuhoza mu bwenge. Iyo mbonye ukuntu bishima iyo bamenye icyo Ubwami ari cyo, biramfasha cyane. Kubona ukuntu ukuri k’Ubwami guhindura imibereho y’abigishwa ba Bibiliya, bituma ntekereza nti ‘mbega ukuntu inyigisho z’ukuri ngeza ku bandi zihebuje!’”

Dufite impamvu zumvikana zo gushimira ku bw’imigisha myinshi yo mu buryo bw’umwuka dufite. Nubwo dushobora kugerwaho n’ibigeragezo, urugero nko kurwanywa, kurwara, kugera mu za bukuru, kwiheba, gupfusha, n’ibibazo by’ubukungu, tuzi ko ibyo ari iby’igihe gito. Mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami bw’Imana, imigisha yo mu buryo bw’umwuka dufite iziyongeraho iyo mu buryo bw’umubiri. Imibabaro yose duhura na yo muri iki gihe, mu isi nshya izakurwaho.—Ibyah 21:4.

Hagati aho, nimucyo tujye dushimira ku bw’imigisha myinshi yo mu buryo bw’umwuka dufite, kandi tugaragaze ko tuyishimira, kimwe n’umwanditsi wa zaburi waririmbye ati “Yehova Mana yanjye, ibyo wakoze ni byinshi; imirimo yawe itangaje n’ibyo utekereza kutugirira na byo ni byinshi. Nta wagereranywa nawe. Nashatse kubivuga no kubirondora, biba byinshi cyane ku buryo ntashobora kubivuga byose.”—Zab 40:5.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Amazina yarahinduwe.

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Mu gihe duhuye n’ibigeragezo, tubona ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze