Ese wanga ubwicamategeko?
‘Wanze [Yesu] ubwicamategeko.’—HEB 1:9.
1. Ni iki Yesu yigishije ku birebana n’urukundo?
YESU KRISTO yatsindagirije akamaro k’urukundo, maze abwira abigishwa be ati “ndabaha itegeko rishya ngo mukundane; nk’uko nabakunze namwe abe ari ko mukundana. Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yoh 13:34, 35). Yesu yategetse abigishwa be kugaragarizanya urukundo rurangwa no kwigomwa. Urwo rukundo ni rwo rwari kubaranga. Yesu yanabateye inkunga agira ati “mukomeze gukunda abanzi banyu kandi musenge musabira ababatoteza.”—Mat 5:44.
2. Ni iki abigishwa ba Kristo bagombye kwitoza kwanga?
2 Icyakora Yesu ntiyigishije abigishwa be ibirebana n’urukundo gusa, ahubwo yanabigishije icyo bakwiriye kwanga. Hari amagambo yavuzwe kuri Yesu agira ati “wakunze gukiranuka wanga ubwicamategeko” (Heb 1:9; Zab 45:7). Ibyo bigaragaza ko tutagomba kwitoza gukunda gukiranuka gusa, ahubwo nanone ko tugomba kwanga icyaha cyangwa ubwicamategeko. Birashishikaje kuba intumwa Yohana yaravuze mu buryo bweruye ati “umuntu wese ufite akamenyero ko gukora ibyaha nanone aba akora iby’ubwicamategeko; ku bw’ibyo rero, icyaha ni cyo bwicamategeko.”—1 Yoh 3:4.
3. Ni ibihe bintu turi busuzume muri iki gice ku birebana no kwanga ubwicamategeko?
3 Twebwe Abakristo rero dukwiriye kwibaza tuti “ese nanga ubwicamategeko?” Nimucyo dusuzume uko twagaragaza ko twanga ibibi mu bintu bine bikurikira: (1) icyo dutekereza ku birebana no kunywa inzoga nyinshi, (2) uko tubona ubupfumu, (3) uko twitwara ku birebana n’ubwiyandarike, (4) n’uko tubona abakunda ubwicamategeko.
Ntukabatwe n’inzoga
4. Kuki Yesu yavuganaga ubushizi bw’amanga iyo yatangaga inama ku birebana no kunywa inzoga nyinshi?
4 Rimwe na rimwe, Yesu yajyaga anywa divayi kandi yemeraga ko ari impano ituruka ku Mana (Zab 104:14, 15). Ariko kandi, ntiyigeze akoresha nabi iyo mpano yishora mu kunywa inzoga nyinshi (Imig 23:29-33). Ni yo mpamvu iyo Yesu yatangaga inama ku birebana n’iyo ngingo, yavuganaga ubushizi bw’amanga. (Soma muri Luka 21:34.) Kunywa inzoga nyinshi bishobora gutuma umuntu akora n’ibindi byaha bikomeye. Ni cyo cyatumye intumwa Pawulo yandika ati “ntimugasinde divayi irimo ubwiyandarike, ahubwo mukomeze kuzuzwa umwuka” (Efe 5:18). Yanahaye abakecuru bo mu itorero inama yo ‘kutabatwa n’inzoga nyinshi.’—Tito 2:3.
5. Ni ibihe bibazo abahitamo kunywa ibinyobwa bisindisha bashobora kwibaza?
5 Mu gihe uhisemo kunywa ibinyobwa bisindisha, byaba byiza wibajije uti “ese mbona ibyo kunywa inzoga nyinshi nk’uko Yesu yabibonaga? Ese bibaye ngombwa ko mpa abandi inama kuri iyo ngingo, navugana ubushizi bw’amanga? Ese nywa inzoga nshaka kwimara agahinda cyangwa kwiyibagiza imihangayiko? Nywa inzoga zingana iki buri cyumweru? Nsubiza nte iyo umuntu ambwiye ko nshobora kuba nywa inzoga nyinshi? Ese ntangira kwihagararaho cyangwa nkamwitwaraho umwikomo?” Kwemera kubatwa n’inzoga nyinshi bishobora gutuma tudatekereza neza kandi ntidufate imyanzuro ikwiriye. Abigishwa ba Kristo bihatira kurinda ubushobozi bwabo bwo kwiyumvisha ibintu.—Imig 3:21, 22.
Jya wirinda ubupfumu
6, 7. (a) Ni iki Yesu yakoreye Satani n’abadayimoni? (b) Kuki usanga ibikorwa by’ubupfumu byogeye cyane muri iki gihe?
6 Igihe Yesu yari ku isi, yarwanyije Satani n’abadayimoni atajenjetse. Yarwanyije ibitero bitaziguye Satani yamugabyeho agamije gutuma adakomeza kuba indahemuka (Luka 4:1-13). Nanone kandi, yatahuye ibitero bififitse byari kugira ingaruka ku bitekerezo bye n’ibikorwa bye kandi arabirwanya (Mat 16:21-23). Yesu yafashije abari bakwiriye maze bigobotora mu bubata bw’abadayimoni.—Mar 5:2, 8, 12-15; 9:20, 25-27.
7 Yesu amaze kwimikwa mu mwaka wa 1914, yejeje ijuru kugira ngo Satani n’abadayimoni badakomeza kuryanduza. Kubera iyo mpamvu, ubu Satani yiyemeje, kurusha ikindi gihe cyose, ‘kuyobya isi yose ituwe’ (Ibyah 12:9, 10). Ku bw’ibyo rero, ntitwagombye gutangazwa n’uko muri iki gihe abantu benshi bagenda barushaho gushishikazwa n’ubupfumu. Ni izihe ngamba twafata kugira ngo twirinde?
8. Ni mu buhe buryo buri wese yakwigenzura mu birebana n’imyidagaduro ahitamo?
8 Bibiliya itanga umuburo weruye ku birebana n’akaga gaterwa n’ubupfumu. (Soma mu Gutegeka kwa Kabiri 18:10-12.) Muri iki gihe Satani n’abadayimoni bagira ingaruka ku mitekerereze y’abantu binyuze kuri za filimi, ibitabo, ndetse n’imikino yo kuri orudinateri bishyigikira ubupfumu. Bityo rero, mu gihe duhitamo imyidagaduro, buri wese muri twe yagombye kwibaza ati “ese mu mezi ashize, nigeze mpitamo filimi, porogaramu ya televiziyo, umukino wo kuri orudinateri, ibitabo cyangwa ibiganiro byo gusetsa birimo ibintu by’amayobera? Ese niyumvisha akamaro ko kwirinda ibikorwa by’ubupfumu cyangwa numva ko nta kaga biteje? Ese nigeze ntekereza uko Yehova abona imyidagaduro nkunda? Ese niba narahaye Satani urwaho, urukundo nkunda Yehova n’amahame ye akiranuka ruzatuma mfata ingamba zitajenjetse maze nange ibyo bikorwa nivuye inyuma?”—Ibyak 19:19, 20.
Jya wumvira umuburo wa Yesu ku birebana n’ubwiyandarike
9. Ni mu buhe buryo umuntu ashobora kwitoza gukunda ubwicamategeko?
9 Yesu yashyigikiye amahame ya Yehova ahereranye no kugira imyifatire ikwiriye mu birebana n’ibitsina. Yaravuze ati “mbese ntimwasomye ko kuva mu ntangiriro uwabaremye yabaremye ari umugabo n’umugore, maze akavuga ati ‘ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina akomatana n’umugore we, bombi bakaba umubiri umwe’? Icyo gihe ntibaba bakiri babiri, ahubwo baba ari umubiri umwe. Ku bw’ibyo rero, icyo Imana yateranyirije hamwe ntihakagire umuntu ugitandukanya” (Mat 19:4-6). Yesu yari azi ko ibyo tureba bishobora guhindura umutima wacu. Ni yo mpamvu mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi yavuze ati “mwumvise ko byavuzwe ngo ‘ntugasambane.’ Ariko jye ndababwira ko umuntu wese ukomeza kwitegereza umugore kugeza ubwo amwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we” (Mat 5:27, 28). Abantu birengagiza uwo muburo wa Yesu baba mu by’ukuri bitoza gukunda ubwicamategeko.
10. Vuga inkuru igaragaza ko umuntu ashobora gucika ku ngeso yo kureba porunogarafiya.
10 Satani ashishikariza abantu kwishora mu bwiyandarike binyuze kuri porunogarafiya. Isi ya none yuzuyemo porunogarafiya. Abantu bareba porunogarafiya, gusiba mu bitekerezo byabo amashusho y’ubwiyandarike baba barabonye birabagora. Abantu nk’abo bashobora no kugera ubwo babatwa na yo. Reka turebe ibyabaye ku Mukristo umwe. Yaravuze ati “najyaga nihisha nkareba porunogarafiya. Mu bitekerezo byanjye numvaga nibereye mu yanjye si idafite aho ihuriye n’iyo nakoreragamo Yehova. Nari nzi ko icyo gikorwa cyari kibi, ariko nkumva ko Imana icyemera umurimo nyikorera.” Ni iki cyatumye uwo muvandimwe ahindura iyo mitekerereze? Yaravuze ati “niyemeje kubwira abasaza ikibazo cyanjye, nubwo icyo ari cyo kintu cyangoye cyane kurusha ibindi.” Amaherezo uwo muvandimwe yaje gucika kuri iyo ngeso mbi. Yaravuze ati “maze kwiyezaho icyo cyaha ni bwo numvise mfite umutimanama ukeye by’ukuri.” Abantu banga ubwicamategeko bagomba kwitoza kwanga porunogarafiya.
11, 12. Twagaragaza dute ko twanga ubwicamategeko mu gihe duhitamo indirimbo twumva?
11 Umuzika n’amagambo avugwamo bishobora kugira ingaruka zikomeye ku byiyumvo byacu, bityo bikanagira ingaruka ku mutima wacu w’ikigereranyo. Umuzika ni impano ituruka ku Mana, kandi hashize igihe kinini ukoreshwa mu gusenga k’ukuri (Kuva 15:20, 21; Efe 5:19). Ariko kandi, iyi si mbi ya Satani iteza imbere umuzika ushimagiza ubwiyandarike (1 Yoh 5:19). Wabwirwa n’iki ko umuzika wumva ukwangiza cyangwa ko nta cyo utwaye?
12 Ushobora gutangira wibaza uti “ese indirimbo numva zishimagiza ubwicanyi, ubuhehesi, ubusambanyi no gutuka Imana? Ese nsomeye umuntu amagambo agize indirimbo runaka, yakumva ko nanga ubwicamategeko cyangwa ahubwo ayo magambo yagaragaza ko umutima wanjye wanduye?” Ntidushobora kwanga ubwicamategeko mu magambo mu gihe tubushimagiza mu ndirimbo. Yesu yaravuze ati “ibintu bituruka mu kanwa biba bivuye mu mutima, kandi ni byo bihumanya umuntu. Urugero, mu mutima haturukamo ibitekerezo bibi, ubwicanyi, ubuhehesi, ubusambanyi, ubujura, guhamya ibinyoma no gutuka Imana.”—Mat 15:18, 19; gereranya na Yakobo 3:10, 11.
Jya ubona abakunda ubwicamategeko nk’uko Yesu ababona
13. Yesu yabonaga ate abantu binangiraga bakanga kureka ibyaha byabo?
13 Yesu yavuze ko yazanywe no guhamagara abanyabyaha, cyangwa abicamategeko, kugira ngo bihane (Luka 5:30-32). Ariko se, yabonaga ate abantu binangiraga bakanga kureka ibyaha byabo? Yesu yatanze imiburo ikomeye yo kwirinda koshywa n’abantu nk’abo (Mat 23:15, 23-26). Yanavuze yeruye ati “umuntu wese umbwira ati ‘Mwami, Mwami,’ si we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru. Ahubwo ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka ni we uzabwinjiramo. Benshi bazambwira kuri uwo munsi [igihe Imana izaba ica urubanza] bati ‘Mwami, Mwami, ntitwahanuye mu izina ryawe, tukirukana abadayimoni mu izina ryawe kandi tugakora ibitangaza byinshi mu izina ryawe?’” Icyakora, azamagana abakora iby’ubwicamategeko badashaka kwihana, ababwira ati “nimumve imbere” (Mat 7:21-23). Kuki azabacira urubanza nk’urwo? Ni ukubera ko abantu nk’abo basuzugura Imana kandi bakanagirira abandi nabi bitewe n’ibikorwa byabo by’ubwicamategeko.
14. Kuki abanyabyaha batihana bavanwa mu itorero?
14 Ijambo ry’Imana ritegeka ko abanyabyaha batihana bavanwa mu itorero. (Soma mu 1 Abakorinto 5:9-13.) Ibyo ni ngombwa kubera impamvu nibura eshatu: (1) kuvana igitutsi ku izina rya Yehova, (2) kurinda itorero kugira ngo ritandura, (3) no gufasha umunyabyaha kwihana niba bishoboka.
15. Niba dushaka gukomeza kubera Yehova indahemuka, ni ibihe bibazo by’ingenzi dukwiriye kwibaza?
15 Ese tubona abantu bakora iby’ubwicamategeko ariko bakanga kwihana nk’uko Yesu ababona? Dukwiriye gutekereza ku bibazo bikurikira: “ese nakwemera gukomeza kwifatanya n’umuntu waciwe cyangwa witandukanyije n’itorero rya gikristo? Bite se niba ari umuntu dufitanye isano ya bugufi ariko akaba atakiba mu rugo?” Ibyo bishobora kugaragaza niba koko dukunda gukiranuka kandi tukaba turi indahemuka ku Mana.a
16, 17. Ni ikihe kibazo kitoroshye umubyeyi w’Umukristokazi yahuye na cyo, kandi se ni iki cyamufashije gushyigikira gahunda yo guca abanyabyaha batihana?
16 Reka turebe urugero rwa mushiki wacu wari ufite umuhungu wigeze gukunda Yehova. Icyakora, nyuma yaho yaje guhitamo gukora ibikorwa by’ubwicamategeko kandi yanga kwihana, bituma acibwa mu itorero. Uwo mushiki wacu yakundaga Yehova, ariko nanone yakundaga umuhungu we ku buryo kumvira itegeko ryo mu Byanditswe rimusaba kutifatanya na we byamugoye cyane.
17 Ese ni iyihe nama wari kugira uwo mushiki wacu? Umusaza w’itorero yamufashije kumva ko Yehova yiyumvisha agahinda ke. Uwo muvandimwe yamusabye gutekereza ku gahinda Yehova agomba kuba yaragize igihe bamwe mu bana be b’abamarayika bigomekaga. Uwo musaza yamufashije gutekereza, amubwira ko nubwo Yehova azi agahinda gaterwa n’ibintu nk’ibyo, asaba ko abanyabyaha batihana bacibwa mu itorero. Uwo mushiki wacu yazirikanye izo nama maze ashyigikira mu budahemuka gahunda yo guca abanyabyaha batihana.b Ubudahemuka nk’ubwo bushimisha umutima wa Yehova.—Imig 27:11.
18, 19. (a) Iyo twirinze gushyikirana n’umuntu ukora iby’ubwicamategeko utihana, tuba tugaragaza ko twanga iki? (b) Byagenda bite tubaye indahemuka ku Mana no kuri gahunda yayo?
18 Niba nawe ufite ikibazo nk’icyo, ujye wibuka ko Yehova yumva akababaro kawe. Iyo wirinze kugirana imishyikirano n’umuntu waciwe cyangwa witandukanyije n’itorero, uba ugaragaje ko wanga imyifatire n’ibikorwa byatumye agera muri iyo mimerere. Icyakora, uba unagaragaje ko ukunda uwakoze icyaha, bityo ukaba wifuza gukora ibyamugirira akamaro. Kubera Yehova indahemuka bishobora kuzatuma uwahawe igihano yicuza maze akagarukira Yehova.
19 Hari umuntu wigeze gucibwa maze nyuma yaho aragaruka, wanditse ati “nshimishwa no kuba Yehova akunda ubwoko bwe cyane ku buryo atuma umuteguro we ukomeza kurangwa n’isuku. Abantu bo hanze bashobora kubona ko ibyo ari ubugome ariko biba ari ngombwa kandi rwose ni ikimenyetso cy’urukundo.” Ese utekereza ko uwo muntu yari kugera ku mwanzuro nk’uwo iyo abagize itorero, harimo n’abagize umuryango we, bakomeza gushyikirana na we igihe yari yaraciwe? Iyo dushyigikiye gahunda ishingiye ku Byanditswe yo guca umunyabyaha utihana, biba bigaragaza ko dukunda gukiranuka, kandi ko twemera ko Yehova ari we ukwiriye kudushyiriraho amahame agenga imyifatire yacu.
“Mwange ibibi”
20, 21. Kuki ari ngombwa kwitoza kwanga ubwicamategeko?
20 Intumwa Petero yatanze umuburo ugira uti “mukomeze kugira ubwenge kandi mube maso.” Kubera iki? Ni ukubera ko “umwanzi wanyu Satani azerera nk’intare itontoma, ashaka kugira uwo aconshomera” (1 Pet 5:8). Ese aho si wowe azaconshomera? Ibyo ahanini bizaterwa n’ukuntu witoje kwanga ubwicamategeko.
21 Kwitoza kwanga ibibi ntibyoroshye. Twavukiye mu byaha kandi turi mu isi idushishikariza gukora ibyo imibiri yacu irarikira (1 Yoh 2:15-17). Ariko kandi, nitwigana Yesu Kristo kandi tukiga gukunda cyane Yehova Imana, bizatuma twitoza kwanga ubwicamategeko. Nimucyo twiyemeze ‘kwanga ibibi,’ twiringiye byimazeyo ko Yehova “arinda . . . indahemuka ze; arazikiza akazikura mu maboko y’ababi.”—Zab 97:10.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba ushaka ibisobanuro birambuye kuri iyo ngingo, reba igitabo Mugume mu rukundo rw’Imana, ku ipaji ya 207-209.
Wasubiza ute?
• Ni iki kizadufasha gusuzuma imyifatire tugira ku birebana n’ibinyobwa bisindisha?
• Ni izihe ngamba twafata kugira ngo twirinde ubupfumu?
• Kuki porunogarafiya iteje akaga?
• Tugaragaza dute ko twanga ubwicamategeko mu gihe umuntu dukunda aciwe mu itorero?
[Ifoto yo ku ipaji ya 29]
Mu gihe uhisemo kunywa ibinyobwa bisindisha, ni iki wagombye kuzirikana?
[Ifoto yo ku ipaji ya 30]
Jya uba maso utahure imitego ya Satani iri mu myidagaduro
[Ifoto yo ku ipaji ya 31]
Kureba porunogarafiya bituma umuntu yitoza gukunda iki?