ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 1/3 pp. 12-14
  • Ese Bibiliya iciraho iteka urusimbi?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese Bibiliya iciraho iteka urusimbi?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Bigusha mu mutego wo kwizera amahirwe
  • Uko batsindira ibihembo
  • ‘Umutego’ tugomba kwirinda
  • Gukina urusimbi
    Nimukanguke!—2015
  • Ese gukina urusimbi ni icyaha?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 1/3 pp. 12-14

Ese Bibiliya iciraho iteka urusimbi?

FILIMI n’ibiganiro bihita kuri televiziyo bikunzwe cyane, byakunze kugaragaza ko gukina urusimbi, cyane cyane kurukinira mu mazu yabigenewe, ari uburyo bwo kwirangaza bwihariwe n’abantu bafite uburanga, abifite n’abanyabwenge. Birumvikana ko ubusanzwe ababibona batahura ko burya ibyo babereka atari ukuri.

Ubusanzwe, abacuruza amatike ya tombola isanzwe, ayo gufora abari butsinde mu mikino runaka ndetse n’abafite amasosiyeti y’urusimbi rwo kuri interineti, bose baba barwanira abakiriya na ba nyir’amazu y’urusimbi. Hari igitabo cyavuze ko gukina urusimbi “ari ingeso yakwiriye ku isi hose, nk’uko inkongi y’umuriro ikwira hose” (Internet Gambling). Urugero, ubu umukino w’urusimbi rw’amakarita usigaye ari umukino wogeye kuri televiziyo na interineti. Nanone hari ikinyamakuru cyavuze ko impuguke zo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ziherutse kugaragaza ko muri icyo gihugu umubare w’abakina urusimbi rw’amakarita wikubye kabiri mu gihe cy’umwaka n’igice.

Abantu bavuga ko gukina urusimbi ari ugusheta amafaranga utizeye ko uzatsinda. Abantu benshi bumva ko gukina urusimbi nta cyo bitwaye, mu gihe urukina aba akoresha amafaranga ye, kandi urwo rusimbi rukaba rutaramubase. Hari inkoranyamagambo yavuze iti “gukina urusimbi si icyaha, mu gihe bitakubuza gusohoza inshingano zawe” (New Catholic Encyclopedia). Icyakora, iyo nkoranyamagambo nta murongo w’Ibyanditswe yatanze ushyigikira icyo gitekerezo. None se Umukristo yagombye kubona ate ibirebana no gukina urusimbi? Ese Bibiliya iciraho iteka ibyo gukina urusimbi, cyangwa irabishyigikira?

Tuzirikane ko Ibyanditswe Byera bitavuga mu buryo bweruye ibyo gukina urusimbi. Ariko nanone, ibyo ntibishatse kuvuga ko nta buyobozi Bibiliya itanga kuri iyo ngingo. Aho kugira ngo Bibiliya itange amategeko kuri buri kintu cyose cyangwa imimerere iyo ari yo yose, itugira inama yo ‘gukomeza kwiyumvisha ibyo Yehova ashaka’ (Abefeso 5:17). Intiti mu bya Bibiliya yitwa E. W. Bullinger yagaragaje ko ijambo ry’ikigiriki ryahinduwemo ‘kwiyumvisha,’ risobanura “gukoresha ubwenge n’ubumenyi umuntu agira bitewe no gutekereza cyane [ku ngingo runaka],” hanyuma agahuriza hamwe ibitekerezo bitandukanye bifitanye isano n’iyo ngingo. Ku bw’ibyo, kugira ngo Umukristo yiyumvishe ibyo Imana ishaka ku birebana no gukina urusimbi, yagombye guhuriza hamwe amahame ya Bibiliya afitanye isano n’iyo ngingo, hanyuma akayatekerezaho. Mu gihe uri bube usoma imirongo y’Ibyanditswe tugiye kuvuga, wibaze uti “ese gukina urusimbi bihuje n’Ibyanditswe? None se dukurikije Ijambo ry’Imana, Imana ibona ite ibirebana n’iyo ngingo?”

Bigusha mu mutego wo kwizera amahirwe

Kubera ko abantu bakina urusimbi baba batizeye ko bari butsinde, bizera amahirwe, ni ukuvuga imbaraga z’amayobera zitwa ko zigira uruhare mu bintu bibaho mu buryo bw’impanuka, cyane cyane mu gihe bashese amafaranga. Urugero, iyo umuntu aguze amatike ya tombola, ahitamo imibare bavuga ko itera ishaba. Hari amagambo abakina umukino w’urusimbi wo mu Bushinwa umeze nk’amakarita baba bagomba kwirinda kuvuga. Naho abakina urusimbi bakoresheje utuntu dufite ishusho ya kibe, baduhuhaho mbere yo kuduterera hejuru. Kuki babigenza batyo? Akenshi abakina urusimbi baba bafite icyizere cy’uko amahirwe ashobora kubasekera, cyangwa ko azabasekera nta kabuza.

Ese ubwo koko twavuga ko gukina uwo mukino ushingiye ku mahirwe, nta cyo bitwaye? Hari abantu bo muri Isirayeli ya kera babyumvaga batyo. Bumvaga ko amahirwe ashobora gutuma bagira uburumbuke. None se Yehova yabibonaga ate? Binyuriye ku muhanuzi Yesaya, Imana yarababwiye iti “mwebwe mwaretse Yehova, mwibagirwa umusozi wanjye wera, mutegurira ameza imana y’Amahirwe kandi mugasukira divayi imana Igena ibizaba” (Yesaya 65:11). Imana yabonaga ko kwizera amahirwe ari ugusenga ibigirwamana, kandi ko binyuranyije na gahunda yo gusenga Imana y’ukuri. Bituma umuntu yiringira imbaraga zitabaho aho kwiringira Imana y’ukuri. Ku bw’ibyo, nta mpamvu dufite yo kumva ko Imana yahinduye uko yabonaga ibintu.

Uko batsindira ibihembo

Abantu bakina urusimbi, baba abarukinira kuri interineti, abagura amatike ya tombola, abafora ikipe izatsinda, cyangwa abarukinira mu mazu yabigenewe, akenshi birengagiza aho ibyo bihembo bifuza gutsindira bituruka. Gukina urusimbi bitandukanye n’ubucuruzi busanzwe, bitewe n’uko ukina urusimbi aba ashaka gutsindira amafaranga abo bakinana baba batakaje.a Hari ikigo cyo muri Kanada cyita ku ndwara zo mu mutwe no ku bantu babaswe n’ibiyobyabwenge, cyavuze kiti “iyo umuntu abaye umuherwe bitewe no gutsindira za miriyoni muri tombola, haba hari abandi babarirwa muri za miriyoni baba bahombye amafaranga yabo!” Ni ayahe mahame yo muri Bibiliya ashobora gufasha Umukristo gusobanukirwa uko Imana ibona ibirebana n’urusimbi?

Itegeko rya nyuma mu Mategeko Cumi Imana yahaye Abisirayeli, riravuga riti “ntukifuze umugore wa mugenzi wawe, cyangwa umugaragu we cyangwa umuja we cyangwa ikimasa cye cyangwa indogobe ye cyangwa ikindi kintu cyose cya mugenzi wawe” (Kuva 20:17). Kwifuza ibintu bya mugenzi wawe, ni ukuvuga ibikoresho atunze, ubukire bwe n’amafaranga ye, cyari icyaha gikomeye nko kwifuza umugore we. Hashize ibinyejana byinshi, intumwa Pawulo yasubiriyemo Abakristo iryo tegeko, agira ati “ntukifuze” (Abaroma 7:7). Ese Umukristo ushaka kwegukana ibyo undi muntu yahombye, twavuga ko yakoze icyaha cyo kurarikira?

Umwanditsi witwa J. Phillip Vogel, yaravuze ati “[abakinnyi b’urusimbi] babyemera batabyemera, mbere yo gusheta, babanza gusa n’abarota amafaranga bashese yabaye umurundo, kabone n’iyo baba bashese utudolari duke.” Abo bakinnyi b’urusimbi baba barota gukira vuba kandi bitabagoye. Birumvikana ko ibyo bihabanye n’inama yo muri Bibiliya ivuga ko Umukristo yagombye ‘gukorana umwete agakoresha amaboko ye umurimo mwiza, kugira ngo abone icyo aha abafite icyo bakennye’ (Abefeso 4:28). Intumwa Pawulo yabisobanuye neza, agira ati “niba umuntu adashaka gukora, no kurya ntakarye.” Yunzemo ati “kugira ngo barye ibyo bo ubwabo bakoreye” (2 Abatesalonike 3:10, 12). Ese umuntu yavuga ko gukina urusimbi ari akazi kemewe?

Nubwo hari igihe gukina urusimbi biba bitoroshye, amafaranga yose umuntu abona aba yayatsindiye, ntaba yayakoreye. Mu yandi magambo, ayo mafaranga ahabwa ntaba ari igihembo cy’akazi cyangwa ikindi gikorwa yakoze. Umuntu ukina urusimbi, asheta amafaranga aba ashobora gutakaza, kandi uko biba bizamugendekera biterwa ahanini n’amahirwe, akiringira ko byatinda byatebuka ayo mahirwe azagera aho akamusekera. Muri make, abakina urusimbi baba bashaka kubona ibyo batakoreye. Ku rundi ruhande, Abakristo b’ukuri bagirwa inama yo gukora akazi gakwiriye, kugira ngo babone amafaranga. Salomo umwami w’umunyabwenge yaranditse ati “nta cyabera umuntu cyiza cyamurutira kurya no kunywa no gutuma ubugingo bwe bubonera ibyiza mu murimo akorana umwete.” Hanyuma yunzemo ati “ibyo na byo bituruka mu kuboko kw’Imana y’ukuri” (Umubwiriza 2:24). Koko rero, abagaragu b’Imana ntibiringira amahirwe cyangwa ngo bashake gukira banyuze iy’ubusamo; ahubwo biringira Imana, bizeye ko izatuma bagira ibyishimo bakabona n’imigisha.

‘Umutego’ tugomba kwirinda

Nubwo umuntu ukina urusimbi ashobora gutsinda, byaba byiza atekereje ku ngaruka z’igihe kirekire zo gukina urusimbi, aho gushishikazwa n’ibyishimo by’akanya gato byo gutsinda. Mu Migani 20:21, hagira hati “umurage umuntu abonesheje umururumba, amaherezo ntazawuboneramo umugisha.” Abenshi mu batsinda muri tombola n’abandi bantu bakina urusimbi, bagiye bababara cyangwa bakicuza, bitewe n’uko amafaranga batsindiye atatumye bagira ibyishimo. Byarushaho kuba byiza twumviye inama Bibiliya itanga yo kutiringira ‘ubutunzi butiringirwa, ahubwo tukiringira Imana, yo iduha ibintu byose ikadukungahaza kugira ngo tubyishimire.’—1 Timoteyo 6:17.

Hari akandi kaga gakomeye gaterwa no gukina urusimbi, karuta gutsindira amafaranga cyangwa kuyatakaza. Ijambo ry’Imana riravuga riti “abamaramaje kuba abakire bagwa mu bishuko no mu mutego no mu irari ryinshi ry’ubupfu ryangiza, riroha abantu mu bibarimbuza bikabangiza rwose” (1 Timoteyo 6:9). Ubundi, umutego uba warakorewe gufata uwuguyemo. Abantu benshi cyane bagiye batangira gukina urusimbi biyemeza gusheta udufaranga duke cyangwa kurukina incuro nke, bagera ubwo bagwa mu mutego badashobora kwikuramo wo kubatwa na rwo. Gukina urusimbi byagiye bituma abantu batakaza akazi bakoraga, bababaza incuti zabo, naho abandi bagakenesha imiryango yabo.

None se ubu ko tumaze gusuzuma imirongo y’Ibyanditswe ivuga ibirebana n’iyo ngingo, waba wamenye uko Imana ibona ibyo gukina urusimbi? Intumwa Pawulo yagiriye inama Abakristo bagenzi be agira ati “mureke kwishushanya n’iyi si, ahubwo muhinduke, muhindure imitekerereze rwose, kugira ngo ubwanyu mwigenzurire mumenye neza ibyo Imana ishaka, byiza, byemewe kandi bitunganye” (Abaroma 12:2). Umukristo yagombye gukurikiza ibyo Imana ishaka mu mibereho ye, aho kugendera ku bitekerezo bya benshi. Kubera ko Yehova ari “Imana igira ibyishimo,” yifuza ko twishimira ubuzima, maze tukirinda ingaruka ziterwa no gukina urusimbi.—1 Timoteyo 1:11.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Igazeti ya Nimukanguke! yo ku itariki ya 8 Ukwakira 2000, ku ipaji ya 25 kugeza ku ya 27 (mu gifaransa), yanditswe n’Abahamya ba Yehova, yasobanuye aho gushora amafaranga ku isoko ry’imigabane bitandukaniye no gukina urusimbi.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 14]

Abagaragu b’Imana bakora akazi gakwiriye kugira ngo babone amafaranga

[Agasanduku ko ku ipaji ya 13]

Ibyishimo biterwa no gutsinda

Ese umuntu ufite akamenyero ko gukina urusimbi, ashobora kubatwa na rwo mu buryo bworoshye? Umushakashatsi witwa Dr. Hans Breiter wakoze ubushakashatsi ku kuntu abantu bakina urusimbi bitwara iyo batsinze cyangwa iyo batsinzwe, yaravuze ati “iyo umuntu ukina urusimbi atsindiye igihembo, ubwonko bwe bukora nk’ubw’umuntu wabaswe n’ikiyobyabwenge cya kokayine urimo anywa icyo kiyobyabwenge.”

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Amafaranga abakinnyi b’urusimbi baba bifuza gutsindira, aturuka he?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze