ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 1/3 pp. 16-17
  • Yesu Kristo ni muntu ki?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yesu Kristo ni muntu ki?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Ibisa na byo
  • Yesu Kristo ni muntu ki?
    Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana
  • Yesu Kristo—Uwatumwe n’Imana?
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
  • Yesu Kristo, Uwo Imana Izakoresha mu Guha Abantu Imigisha
    Ukuli Kuyobora ku Buzima bw’Iteka
  • Incungu ni impano ihebuje twahawe n’Imana
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 1/3 pp. 16-17

Jya wiga Ijambo ry’Imana

Yesu Kristo ni muntu ki?

Iyi ngingo irasuzuma ibibazo ushobora kuba waribajije, kandi irakwereka aho wavana ibisubizo muri Bibiliya yawe. Abahamya ba Yehova bazishimira kuganira nawe ku bisubizo by’ibyo bibazo.

1. Yesu Kristo ni muntu ki?

Yesu atandukanye n’abantu bose, kuko yabanje kuba mu ijuru ari ikiremwa cy’umwuka mbere yo kuvukira ku isi (Yohana 8:23). Ni we Imana yaremye mbere, hanyuma na we agira uruhare mu kurema ibindi bintu byose. Ni we wenyine Yehova yiremeye ubwe; ni yo mpamvu yitwa Umwana w’Imana “w’ikinege.” Yesu yabaye Umuvugizi w’Imana, akaba ari yo mpamvu nanone yitwa “Jambo.”—Yohana 1:1-3, 14; soma mu Migani 8:22, 23, 30; Abakolosayi 1:15, 16.

2. Kuki Yesu yaje ku isi?

Imana yohereje Umwana wayo ku isi, ivana ubuzima bwe mu ijuru ibwimurira mu nda y’Umuyahudikazi wari isugi witwaga Mariya. Ku bw’ibyo, Yesu ntiyari afite se w’umuntu (Luka 1:30-35). Yesu yaje ku isi azanywe no (1) kutwigisha ukuri ku byerekeye Imana, (2) kutubera icyitegererezo mu birebana no gukora ibyo Imana ishaka no (3) gutanga ubuzima bwe butunganye ngo bube “incungu.”—Soma muri Matayo 20:28; Yohana 18:37.

3. Kuki dukeneye incungu?

Incungu ni ikiguzi gitangwa kugira ngo umuntu abohorwe. Igihe Imana yaremaga abantu, ntiyari ifite umugambi w’uko bari kuzasaza cyangwa ngo bapfe. Ibyo tubizi dute? Imana yabwiye umugabo wa mbere ari we Adamu, ko iyo akora icyo Bibiliya yita icyaha yari kuzapfa. Iyo Adamu ataza gukora icyaha, ntiyari kuzigera apfa. Nubwo Adamu atahise apfa, ahubwo agapfa nyuma y’imyaka ibarirwa mu magana, ni nk’aho yatangiye gupfa uhereye ku munsi yasuzuguriyeho Imana (Intangiriro 2:16, 17; 5:5). Adamu yaraze icyaha abamukomotseho bose, abaraga n’urupfu ari cyo gihano cy’icyaha. Nguko uko icyaha “cyinjiye” mu isi binyuze kuri Adamu. Ni yo mpamvu dukeneye incungu.—Soma mu Baroma 5:12; 6:23.

4. Kuki Yesu yapfuye?

Ni nde wari gutanga incungu ngo adukize urupfu? Iyo dupfuye tuba twishyuye ikiguzi cy’ibyaha byacu gusa. Umuntu udatunganye ntashobora gutangira abandi ikiguzi cy’ibyaha bakoze.—Soma muri Zaburi 49:7-9.

Yesu ntiyarazwe kudatungana kubera ko adafite se w’umuntu. Ku bw’ibyo, ntiyapfuye azize ibyaha bye, ahubwo yapfuye azize ibyaha by’abandi. Kubera ko Imana ikunda abantu urukundo rudasanzwe, yohereje Umwana wayo kugira ngo adupfire. Yesu na we yagaragaje ko adukunda, igihe yumviraga Se maze agatanga ubuzima bwe ku bw’ibyaha byacu.—Soma muri Yohana 3:16; Abaroma 5:18, 19.

5. Ni iki Yesu akora ubu?

Igihe Yesu yakizaga abarwayi, akazura abapfuye kandi akavana abantu mu kaga gakomeye, yagaragaje ibyo azakorera abantu bose bumvira (Luka 18:35-42; Yohana 5:28, 29). Amaze gupfa, Imana yaramuzuye imuha umubiri w’umwuka (1 Petero 3:18). Kuva icyo gihe, Yesu yicaye iburyo bw’Imana, arategereza kugeza igihe Yehova yamuhereye ubutware bwo kuba Umwami utegeka isi yose (Abaheburayo 10:12, 13). Ubu ni Umwami utegekera mu ijuru, kandi abayoboke be bari ku isi batangaza ubutumwa bwiza ku isi hose.—Soma muri Daniyeli 7:13, 14; Matayo 24:14.

Vuba aha, Umwami Yesu azakoresha ububasha bwe maze akureho imibabaro yose n’abayiteza. Abantu babarirwa muri za miriyoni bizera Yesu kandi bakamwumvira, bazishimira kuba ku isi izaba yahindutse paradizo.—Soma muri Zaburi 37:9-11.

Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 4 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze