Ibibazo by’abasomyi . . .
Ese Imana yaremye Satani?
▪ Hari abantu bumva ko Imana igomba kuba ari yo yaremye Satani, kubera ko Bibiliya ivuga ko Imana ari yo “yaremye ibintu byose” (Abefeso 3:9; Ibyahishuwe 4:11). Icyakora, Bibiliya igaragaza neza ko Imana itigeze imurema.
Yehova yaremye uwaje guhinduka Satani. Kubaho k’uwo mwanzi ukomeye w’Imana n’icyo Ibyanditswe bivuga ku birebana n’Umuremyi bisa n’aho bihabanye. None se twahuza dute ibyo bitekerezo byombi? Bibiliya ivuga ibirebana n’Imana igira iti “icyo Gitare, umurimo wacyo uratunganye, inzira zacyo zose zihuje n’ubutabera. Ni Imana yiringirwa kandi itarenganya; irakiranuka kandi ntibera” (Gutegeka kwa Kabiri 32:3-5). Dukurikije ayo magambo, dushobora kwemeza ko igihe Satani yari umwe mu bana b’Imana b’abamarayika, yari atunganye kandi akiranuka. Muri Yohana 8:44, Yesu yavuze ko Satani ‘atashikamye mu kuri,’ ibyo bikaba byumvikanisha ko yigeze kuba umunyakuri n’inyangamugayo.
Icyakora, kimwe n’ibindi biremwa bifite ubwenge, umumarayika waje guhinduka Satani yari afite uburenganzira bwo guhitamo icyiza cyangwa ikibi. Igihe yahitagamo kurwanya Imana kandi agashuka umugabo n’umugore ba mbere bakifatanya na we, yihinduye Satani, bisobanura “Urwanya.”—Intangiriro 3:1-5.
Nanone, icyo kiremwa cy’umwuka kibi cyihinduye “Usebanya.” Nubwo Satani atagaragaraga, ni we wakoresheje inzoka, maze ashuka Eva abigiranye ubucakura, hanyuma atuma asuzugura itegeko ryumvikana neza yari yarahawe n’Umuremyi. Ni yo mpamvu Yesu yise Satani “se w’ibinyoma.”—Yohana 8:44.
Ariko se, bishoboka bite ko ikiremwa cy’umwuka cyari gitunganye kandi kitashoboraga gushukwa, cyagambiriye gukora ibibi? Biragaragara ko icyo kiremwa cyararikiye gusengwa kandi byari bigenewe Imana yonyine, kigatekereza ko cyashoboraga kwigarurira abantu bakayoboka ubutegetsi bwacyo, aho kuyoboka ubutegetsi bwa Yehova. Aho kugira ngo Satani yivanemo icyo gitekerezo cy’uko yashoboraga kuba umutegetsi, yarakiretse gikomeza gushinga imizi, maze amaherezo aza gusohoza ibyo yatekerezaga. Ibyamubayeho bisobanurwa mu gitabo cya Yakobo, ahagira hati “umuntu wese ageragezwa iyo arehejwe n’irari rye rimushukashuka. Hanyuma iryo rari iyo rimaze gutwita, ribyara icyaha, icyaha na cyo iyo kimaze gusohozwa, kizana urupfu.”—Yakobo 1:14, 15; 1 Timoteyo 3:6.
Reka dufate urugero: tuvuge ko umucungamari abonye uburyo bwo kugira ibyo ahindura mu madosiye, ku buryo yakwiba amafaranga mu kigo akoramo. Uwo mucungamari ashobora guhita yikuramo icyo gitekerezo kibi. Ariko aramutse akigumanye, ashobora kubona ko ari cyiza, bityo akaba yagisohoza. Aramutse abigenje atyo, yaba yihinduye umujura. Nanone aramutse abeshye, agahakana ko atakoze icyo cyaha, yaba abaye umubeshyi. Mu buryo nk’ubwo, igihe umumarayika waremwe n’Imana yarekaga ibyifuzo bibi bigashinga imizi muri we kandi akabishyira mu bikorwa, yakoresheje uburenganzira yari afite bwo kwihitiramo maze arabeshya, kandi yigomeka kuri Se maze aba yihinduye Satani Umwanzi.
Igishimishije ni uko igihe Imana yagennye cyo kurimbura Satani Umwanzi nikigera, izamurimbura (Abaroma 16:20). Hagati aho, abasenga Yehova Imana bamenyeshwa imigambi ya Satani kandi barindwa amayeri ye (2 Abakorinto 2:11; Abefeso 6:11). Ku bw’ibyo, iyemeze umaramaje ‘kurwanya Satani, na we azaguhunga.’—Yakobo 4:7.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 21]
Igihe umumarayika wari utunganye yahitagamo kurwanya Imana, yihinduye Satani