Mu by’ukuri, Yesu Kristo ni muntu ki?
“Yinjiye i Yerusalemu, abari mu mugi bose barasakabaka, barabazanya bati ‘uyu ni nde?’ Ya mbaga y’abantu bari kumwe na we bakomeza kuvuga bati ‘uyu ni umuhanuzi Yesu w’i Nazareti, muri Galilaya!’” —MATAYO 21:10, 11.
KUKI abantu basakabatse bene ako kageni, igihe Yesu Kristoa yageraga i Yerusalemu mu itumba ryo mu mwaka wa 33? Abantu benshi bari batuye muri uwo mugi bari barumvise ibya Yesu, hamwe n’ibitangaza yari yarakoze. Ku bw’ibyo, bakomeje kubwira abandi ibye (Yohana 12:17-19). Nyamara, iyo mbaga y’abantu ntiyari izi ko yari kumwe n’umuntu wari kuzahindura imibereho y’abantu bo hirya no hino ku isi, kandi ibyo bikabaho mu gihe cy’ibinyejana byinshi kugeza no muri iki gihe.
Reka dusuzume ingero zimwe na zimwe zigaragaza uruhare rukomeye Yesu yagize mu mateka y’abantu.
Kalendari ikunze gukoreshwa mu bihugu byinshi byo ku isi, ihera ku mwaka abantu batekereza ko ari wo Yesu yavutsemo.
Abantu bagera kuri miriyari ebyiri, ni ukuvuga kimwe cya gatatu cy’abatuye isi, biyita Abakristo.
Idini rya Isilamu, ubu rifite abayoboke barenga miriyari ku isi hose, ryigisha ko Yesu ari “umuhanuzi ukomeye kuruta Aburahamu, Nowa na Mose.”
Amenshi mu magambo arangwa n’ubwenge Yesu yavuze, asigaye akoreshwa mu mvugo ya buri munsi. Dore amwe muri yo:
‘Ugukubise urushyi ku itama, ujye umuhindurira n’irindi.’—MATAYO 5:39.
‘Mukomange muzakingurirwa.’—MATAYO 5:41.
“Nta wucyeza abami babiri.”—MATAYO 6:24, Bibiliya Yera.
“Ibintu byose mushaka ko abantu babagirira, ni byo namwe mugomba kubagirira.”—MATAYO 7:12.
‘Ushaka kubaka arabanza akicara akabara.’—LUKA 14:28.
Uruhare Yesu yagize mu mateka y’abantu ntirushidikanywaho. Icyakora, abantu ntibabona Yesu kimwe, kandi bamwizera mu buryo butandukanye. Ku bw’ibyo, ushobora kwibaza uti “mu by’ukuri Yesu Kristo ni muntu ki?” Bibiliya ni yo yonyine itubwira aho Yesu yakomotse, imibereho ye n’icyatumye apfa. Kumenya uko kuri ku birebana na we bishobora guhindura imibereho yawe, haba muri iki gihe ndetse no mu gihe kizaza.
a Izina bwite ry’uwo muhanuzi w’i Nazareti ni “Yesu,” bisobanurwa ngo “Yehova ni agakiza.” Ijambo “Kristo” ni izina ry’icyubahiro risobanura “Uwasutweho umwuka,” ibyo bikaba byumvikanisha ko Yesu yatoranyijwe, cyangwa ko yashyizweho n’Imana kugira ngo akore umurimo wihariye.