ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 1/4 pp. 4-5
  • Yesu yakomotse he?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yesu yakomotse he?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Ibisa na byo
  • Yesu Kristo Urufunguzo rw’Ubumenyi ku Byerekeye Imana
    Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka
  • Yesu Kristo ni nde?
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Yesu yavutse ryari kandi se yavukiye he?
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Yesu Kristo ni nde?
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 1/4 pp. 4-5

Yesu yakomotse he?

‘[Pilato] yinjira mu ngoro ye maze abaza Yesu ati “ukomoka he?” Ariko Yesu ntiyamusubiza.’​—YOHANA 19:9.

GUVERINERI w’Umuroma witwaga Ponsiyo Pilato yabajije Yesu icyo kibazo, igihe Yesu yari mu rubanza rwashoboraga kumwicisha.a Pilato yari azi agace ko muri Isirayeli Yesu yakomokagamo (Luka 23:6, 7). Nanone yari azi ko Yesu yari umuntu udasanzwe. Ese Pilato yashakaga kumenya niba Yesu yarabagaho na mbere y’uko aza ku isi? Ese koko uwo mutegetsi w’umupagani yari yiteguye kwemera ukuri no kugukurikiza? Uko byaba biri kose, Yesu yanze kumusubiza, kandi byaje kugaragara ko Pilato yari ashishikajwe n’umwanya w’ubutegetsi yari afite, aho gushishikazwa n’ukuri hamwe n’ubutabera.—Matayo 27:11-26.

Igishimishije ni uko abantu bose bifuza by’ukuri kumenya aho Yesu Kristo yakomotse, bashobora kubimenya mu buryo bworoshye. Bibiliya igaragaza neza inkomoko ye. Dore bimwe mu byo Bibiliya ivuga:

Aho Yesu yavukiye.

Yesu yavutse mu muryango ukennye, mu mudugudu wa Betelehemu y’i Yudaya. Kubera ko Kayisari Awugusito yari yarategetse ko abantu bajya kwibaruza, Mariya nyina wa Yesu ‘wari ukuriwe,’ na we yagiye kwibaruza ari kumwe na Yozefu umugabo we, bibaruriza i Betelehemu aho Yozefu yakomokaga. Kubera ko uwo mudugudu warimo abantu benshi, babuze aho bacumbika bajya mu kiraro, aho Yesu yavukiye bakamushyira aho amatungo arira.—Luka 2:1-7.

Ibinyejana byinshi mbere yaho, Bibiliya yari yarahanuye aho Yesu yari kuzavukira. Yaravuze iti “nawe Betelehemu Efurata, nubwo uri muto cyane ku buryo utabarwa mu bihumbi by’u Buyuda, muri wowe hazava umutware uzakora ibyo nshaka muri Isirayeli” (Mika 5:2).b Birashoboka ko Betelehemu yari nto cyane ku buryo itashyirwaga ku rutonde rw’imigi y’u Buyuda. Icyakora, uwo mudugudu muto wari kugira umugisha wo kuberamo ikintu cyihariye. Aho ni ho Kristo cyangwa Mesiya wari warasezeranyijwe yari kuzavukira.—Matayo 2:3-6; Yohana 7:40-42.

Aho yakuriye.

Umuryango wa Yesu wamaze igihe gito muri Egiputa, maze wimukira mu mugi wa Nazareti, wari mu ntara ya Galilaya ku birometero 96 mu majyaruguru ya Yerusalemu. Icyo gihe Yesu yari ataruzuza imyaka itatu. Yesu yakuriye mu muryango mugari ariko ukennye, muri ako gace gafite ibyiza nyaburanga, kakorerwagamo imirimo y’ubuhinzi, ubworozi n’uburobyi.—Matayo 13:55, 56.

Ibinyejana byinshi mbere yaho, Bibiliya yari yarahanuye ko Mesiya yari kuzitwa “Umunyanazareti.” Umwanditsi w’ivanjiri witwa Matayo yavuze ko umuryango wa Yesu wimukiye i “Nazareti, kugira ngo ibyavuzwe binyuze ku bahanuzi bisohore ngo ‘azitwa Umunyanazareti’” (Matayo 2:19-23). Izina Umunyanazareti rifitanye isano n’ijambo ry’igiheburayo risobanura “umushibu.” Icyo gihe Matayo yerekezaga ku buhanuzi bwa Yesaya buvuga ko Mesiya ari “umushibu” wari kuzashibuka kuri Yesayi, ibyo bikaba bisobanura ko Mesiya yari kuzakomoka kuri Yesayi, ari we se w’Umwami Dawidi (Yesaya 11:1). Koko rero, Yesu yakomotse mu gisekuru cya Yesayi, mu muryango wa Dawidi.—Matayo 1:6, 16; Luka 3:23, 31, 32.

Aho yakomotse.

Bibiliya yigisha ko Yesu yabayeho kera cyane mbere y’uko avukira mu kiraro i Betelehemu. Ubuhanuzi bwa Mika bwavuzwe mu ntangiriro y’iyi ngingo, bukomeza buvuga ko ‘yabayeho kuva kera cyane, uhereye mu bihe bitarondoreka’ (Mika 5:2). Kubera ko Yesu ari Umwana w’imfura w’Imana, yari ikiremwa cy’umwuka mu ijuru mbere y’uko avukira ku isi ari umuntu. Yesu ubwe yarivugiye ati “naje nturutse mu ijuru” (Yohana 6:38; 8:23). Ibyo byashobotse bite?

Yehova Imana yakoze igitangaza binyuriye ku mwuka wera, maze yimurira ubuzima bw’Umwana we wo mu ijuru mu nda y’umwari w’Umuyahudikazi Mariya, kugira ngo avuke ari umuntu utunganye.c Gukora igitangaza nk’icyo ntibyari kunanira Imana Ishoborabyose. Nk’uko umumarayika wabisobanuriye Mariya yabivuze, “nta cyo Imana yavuze kitazashoboka.”—Luka 1:30-35, 37.

Bibiliya ntitubwira gusa aho Yesu yakomotse. Amavanjiri yose uko ari ane, ni ukuvuga iya Matayo, Mariko, Luka na Yohana, atubwira byinshi ku mibereho ye.

a Niba ushaka ibindi bisobanuro ku birebana n’ukuntu Yesu yafashwe agacirwa urubanza, reba ingingo igira iti “urubanza rwabayemo akarengane kurusha izindi zose,” iri ku ipaji ya 18 kugeza ku ya 22 y’iyi gazeti.

b Betelehemu yabanje kwitwa Efurata.​—Intangiriro 35:19.

c Bibiliya igaragaza ko izina ry’Imana ari Yehova.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze