ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 1/4 p. 16
  • Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Ibisa na byo
  • Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi?
    Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana
  • Ni Uwuhe Mugambi Imana Ifitiye Isi?
    Ni iki Imana Idusaba?
  • Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi?
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Isi nshya iri hafi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2021
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 1/4 p. 16

JYA WIGA IJAMBO RY’IMANA

Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi?

Iyi ngingo isuzuma ibibazo ushobora kuba waribajije, kandi ikakwereka aho wavana ibisubizo muri Bibiliya yawe. Abahamya ba Yehova bazishimira kuganira nawe ku bisubizo by’ibyo bibazo.

1. Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi?

Abantu baremewe gutura ku isi. Imana imaze kurema abamarayika kugira ngo babe mu ijuru, yaremye n’abantu kugira ngo babe ku isi (Yobu 38:4, 7). Ku bw’ibyo, Yehova yashyize umuntu wa mbere muri paradizo nziza cyane yitwa Edeni, maze we n’abari kuzamukomokaho abaha ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi, kandi bishimye.​—Intangiriro 2:15-17; soma muri Zaburi 115:16.

Ubusitani bwa Edeni bwari mu gace gato k’isi. Umugabo n’umugore ba mbere ari bo Adamu na Eva, bari kuzabyara abana. Uko uwo muryango w’abantu wari kugenda waguka, bari kugenda bahingira isi bakayihindura paradizo (Intangiriro 1:28). Isi ntizigera irimburwa.​—Soma muri Zaburi 104:5.

2. Kuki isi itakiri paradizo?

Adamu na Eva basuzuguye Imana, maze birukanwa muri Edeni. Icyo gihe Paradizo yari izimiye, kandi nta muntu wigeze ashobora kuyigarura ku isi. Bibiliya igira iti “isi yahanywe mu maboko y’umuntu mubi.”​—Yobu 9:24; soma mu Ntangiriro 3:23, 24.

Icyakora Yehova ntiyibagiwe umugambi yari afitiye abantu, kandi kuwusohoza ntibyamunanira (Yesaya 45:18). Azaha abantu ubuzima yari yaragambiriye kubaha.​—Soma muri Zaburi 37:11.

3. Imana izagarura ite amahoro ku isi?

Kugira ngo abantu babeho mu mahoro, Imana igomba kubanza kuvanaho abantu babi. Mu ntambara ya Harimagedoni, abamarayika b’Imana bazarimbura abantu bose barwanya Imana. Satani azafungwa imyaka 1.000, ariko abantu bakunda Imana bazarokoka maze babe mu isi nshya banezerewe.​—Soma mu Byahishuwe 16:14, 16; 20:1-3; 21:3, 4.

4. Imibabaro izarangira ryari?

Yesu azategeka isi mu gihe cy’imyaka 1.000 ari mu ijuru, maze ayihindure paradizo. Nanone, azababarira abantu bakunda Imana ibyaha byabo. Ibyo bizatuma abakiza indwara, gusaza n’urupfu.​—Soma muri Yesaya 11:9; 25:8; 33:24; 35:1.

Ni ryari Imana izavana ibibi ku isi? Yesu yatanze ‘ikimenyetso’ cyari kuzagaragaza ko imperuka iri hafi. Ibibera ku isi muri iki gihe, bigaragaza ko ubuzima bw’abantu buri mu kaga, kandi ko turi mu ‘minsi y’imperuka.’​—Soma muri Matayo 24:3, 7-14, 21, 22; 2 Timoteyo 3:1-5.

5. Ni ba nde bazaba muri paradizo?

Yesu yahaye abigishwa be inshingano yo guhindura abantu abigishwa, bakabigisha inzira z’Imana z’urukundo (Matayo 28:19, 20). Ku isi hose, Yehova arimo arategurira abantu babarirwa muri za miriyoni kuzaba mu isi nshya (Zefaniya 2:3). Mu Mazu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova, abantu bahigira uko baba abagabo n’abagore beza, hamwe n’uko baba ababyeyi beza. Abana n’ababyeyi bigira hamwe icyo bakora kugira ngo biringire ko bazabaho neza mu gihe kizaza.​—Soma muri Mika 4:1-4.

Mu Nzu y’Ubwami uzahahurira n’abantu bakunda Imana, kandi bifuza kumenya icyo bakora ngo bayishimishe.​—Soma mu Baheburayo 10:24, 25.

Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 3 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze